Ikibazo cy’Urukundo

Hari umuhungu umwe wakundaga abakobwa babiri kandi akumva rwose abakunda cyane ku buryo bungana ariko umunsi umwe aza kwibaza uwo akunda cyane kurusha undi biramuyobera. Niko kumbaza. Dore igisubizo namuhaye:

Namubajije ikibazo nti “Mbese iyo wishimye wumva wabibwira uwuhe mukobwa? Uwo wabibwira ni uwo ukunda”

Ndongera ndamubaza nti “Mbese iyo ufite akababaro nn’agahinda wumva ari nde wabibwira?Uwo wabibwira ni uwo ukunda”

Niba utekereza ku mukobwa umwe iyo wishimye n’iyo ubabaye, uwo ni we ukunda cyane. Ariko niba udatekereza umukobwa umwe mu mibabaro no mu byishimo nakubwira ko uwo ukunda cyane ari uwo wakwifuza kubwira akababaro n’agahinda byawe.

Mu buzima habamo akababaro kenshi kurusha ibyishimo kandi hari abantu benshi ushobora kubwira ibyishimo byawe batari abakunzi bawe kandi iyo ubuzima bwawe ari bwiza ushobora no kubyishimira wenyine.

Mu kababaro ariko si ko bimeze, nta bantu benshi ufite ushobora gutura agahinda kawe. Uwo ushobora kubwira agahinda kawe aba r ari umuntu wizeye kandi ukunda.

Nubona ushobora gusanga umuntu umwe igihe wishimye
ariko ukihitiramo undi igihe ubabaye ujya umenya ko buryo uwo umutima wawe uhengamiyeho cyane ari uwo ubwira akababaro kawe.

Leave a comment