Inama ku Musore Ugiye Kurambagiza I

1.Ambara neza:ambara imyenda myiza yiyubashye. Ushobora kugura imyenda y’igiciro kandi igezweho. Uwambaye neza agaragara neza. Abantu niko dukoze umuntu yambara neza bikamwongerera agaciro, yakwambara nabi bikamugayisha.

2.Tera Ipasi Imyenda Yawe: Gusohokana n’umukobwa wambaye imyenda yihinahinnye idateye ipasi birasebye kandi bigaragaza ko uri ntacyobimbwiye. Ubwo se ni nde wakwifuza kuzakubera umugeni witwara utyo.

3.Baza Undi Mugore/Mukobwa: Baza undi mugore cyangwa umukobwa wishyikiraho nka mushiki wawe igishimisha umukobwa musohokanye cyangwa uko wakwitwara. Kuko aba ari umukobwa aba azi ayo mabanga kandi yagufasha.

Leave a comment