Itandukaniro Hagati y’Urukundo n’Agahararo

Mbese ni urukundo ufite cyangwa urakeka ko byaba ari urukundo?

Hariho itandikaniro rinini hagati y’urukundo n’agahararo ariko benshi muri twe ntituzi kubitandukanya. Hari igihe umuntu atekereza afite urukundo kandi ari agahararo kamushashije! Agahararo ukwifuza undi cyane by’ako kanya. Ni umubiri uba urimo guhamagara undi.

Urukundo ni ubushuti bwagurumanye! Ruraterwa rukamera, rugakura ubundi rukagurumana!

Ikizakubwira ko icyo ufite atari urukundo ahubwo ari agahararo ni uko uzumva nta mutekano ufite. Uzajya wumva ushigukiye kuba uri kumwe na we ariko wumve nta mahoro ufite. Uranga ukagira utubazo tudashira, kandi ugakomeza gukeka utuntu twinshi. Ariko ibi byose ukabyirengagiza, ukabirenza ingohi ubireba ngo bitakwicira inzozi!-Kandi umunsi umwe muzahura!

Urukundo rwo ni ukwemerana umutuzo ko uwo ukunda atuzuye, ko hari ibyo abura. Uba ubibona, bigaragara, ariko ntibikubuza kumukunda, kandi ukomeza kumutekereza nubwo yaba adahari. Kuba adahari nta cyo bitwaye kuko ugira byinshi umwibukiraho mu mutima wawe. Aho ari hose uramutegereza kandi ukaba ufite ikizere ko azaza.

Mu gahararo, umuntu aravuga ati “reka dushakane vuba, batazamuntwara.” Urukundo rwo rugira ruti”ihangane, kora gahunda zawe witonze”

Agahararo karangwa no kwifuza guhuza igitsina kenshi. Buri gihe iyo muri kumwe muba mwitekerereza akari mu ijipo cyangwa mu ikabutura!

Urukundo ntirwubaka ku gitsina ahubwo rwubaka ku bucuti noneho bigatuma guhuza igitsina biryoha kurushaho, kuko muba mubwirana uburyo mukundana mu buryo amagambo adashobora gusobanura. Mugomba kuba inshuti mbere y’uko muba abakunzi.

Agahararo ntikagira ikizere, iyo umukunzi ari kure, utekereza ko arimo gusambana. Rimwe na rimwe ukamugenda inyuma rwihishwa ngo umucunge cyangwa umufate!?

Urukundo rurizera, rukagira umutekano. Bikanatuma uwizewe arushaho gukunda no kudahemukira umukunzi.

Agahararo kashobora kugushora mu bikorwa by’ubuhemu wazicuza, urukundo rwo ntirukubeshya.

Urukundo rurakuzamura, rukakwigisha ubwenge. Umuntu ukunda aruta umuntu udakunda. Kuko iyo ukunda, uha abandi agaciro, udakunda aba ari ntacyo bimbwiye. Rimwe mu mabanga y’ubuzima ni uko kubaho gusa bidahagije ahubwo tugomba kugira n’icyo tubereyeho.

Leave a comment