Inkundo Eshatu

Mbere na mbere uzahura n’umuntu ukunda cyane maze umenye uko gukunda bimera. Numara kumenya uko urukundo rumera, uzamenya ugukunda cyane kurusha abandi kuko ubizi. Numara gukunda no gukundwa uzamenya icyo ukeneye mu rukundo, maze uhitemo uwo uzakunda ubuziraherezo.

Ikibabaje ni uko mu buzima burya uwo ukunda cyane, ugukunda cyane, n’uwo muzabana ubuziraherezo bakunze kuba ari abantu batandukanye. Hari ubwo uwo wumva ukunze cyane aba atagukunda, ugukunda cyane ntube ari we ukunda cyane kandi ugasanga hari ubwo uwo muzabana ubuzima bwose atari we ugukunda cyane naw e utamukunda cyane. Gusa akaba yarashoboye kuboneka mu gihe wari ukeneye gukora ibyo wifuzaga gukora.

Mbese ufite ruhare ki mu buzima bw’abandi bantu? Iyo umuntu agukunda aba agukunda, iyo kandi arekeyeho kugukunda, aba arekeye aho kugukunda. Iyo umuntu agukunda biragora guhisha ko agukunda. Niba umuntu agukunda ariko byageraho urukundo yari agufitiye rugashira mu gihe urwawe rwari rugikomeye, mwifurize ibyiza n’amahirwe mu mibanire ye n’uwo akunda kukurusha. Niba umubujije guhaguruka ngo yisangire urukundo rukuruta bigaragaza ko utamukunda kandi nta n’uburenganzira ufite bwo kumuhagarika.

Gukunda si ugutwara, niba ukunda ukwezi ntibivuga ko uzakumanura ngo ukubike ku ntara yawe ahubwo urareka imirasire yako ikakugeraho. Niba ukunda umuntu si ukuvuga ko wamuguze ugomba kumureka akabaho mu mahoro n’umudendezo. Uburyo bwiza kumugumana ni ukutamwibagirwa mu bitekerezo byawe, ukamuzirika ku nkingi z’umutima wawe.

Niba ukunda umuntu umukundira ibyiza bye n’ibibi bye. Umukunda uko ari. Nta wakwifuza ko ahinduka ngo abe uko wifuza kuko umukunda kuko iyo binaniranye ko ahinduka, kumukunda birakugora.

Iyo ukunda umuntu ntushobora gutanga impamvu umukunda, umukundira icyo ari cyo kandi ukifuza ko buri gihe yaguhora iruhande.

Urukundo nyarukundo ni urunyura mu muriro w’ibibazo n’amagorwa rugasohokamo rwemye.

Mbese kuki abakundana basabana kurahira? Ni uko baba batizeranye. Iri rahira ntacyo rimaze. “Kugeza ijuru riguye, kugeza inyanja ikamye, sinzaguhemukira”. Ahubwo se ibyo byazaba mukiriho. Ntukajye usezeranya umukunzi ibyo uzi ko utazashobora.

Leave a comment