Ubwongereza:Abayoboke b’idini ryambaza Satani bamaganye ibyavuye mu ibarura rusange ry’abaturage

by www.igihe.info

Abayoboke b’idini ryambaza rikanasenga Satani cyangwa se Shitani bitewe n’imvugo z’abantu zitandukanye, ryamaganye ibyavuye mu ibarura rusange ry’abaturage, by’umwihariko ku bijyanye n’imyizere n’amadini aho hari abantu bahamije ko babarizwa muri iri torero nyamara imibare yatanzwe ikaba itajyanye n’ukuri.
Mu ibarura riherutse kuba mu gihugu cy’u Bwongereza aho abaturage basabwaga kuzuza ibiberekeyeho bitandukanye birimo n’ibijyanye n’amadini n’imyizerere yabo, abantu 17 bakomoka mu gace ka Bolsover batangaje ko basengera mu idini ryambaza Satani, ibi bigashimangira ibyari bisanzwe bivugwa ko ako gace kaba ari ingoro y’abasenga Satani mu gihugu cy’u Bwongereza.
Nyamara abayobozi b’iri torero ryambaza Satani bo bafashe ibyavuye muri iryo barura nk’urwenya kuko basanga abantu batangaje ko bari mu idini ryambaza Satani barabeshye. Umuyobozi w’iri dini rya Satani witwa Serena Malone yatangaje ko ibyo ari ibinyoma, ahamya ko bafite abayoboke benshi b’idini ryambaza satani mu Bwongereza ariko mu gace ka Bolsover nta mwihariko udasanzwe uhari.
Idini risenga Satani ryamaganye imibare y’abayoboke baryo yavuye mu ibarura

Mu ibarura hagaragazwaga idini buri wese arimo, hakaba n’abanditse ko bambaza satani
Uyu mugore uyobora iri torero kandi nk’uko amakuru dukesha BBC akomeza abivuga, yashimangiye ko badashobora gutangaza ibijyanye n’imibare y’abayoboke babo, bityo n’abavuze ko basengera muri iryo dini bakaba barabeshye kuko abasengeramo bose baba batagomba kubitangaza mu ibarura bitewe n’uko hari ababafata nk’ibicibwa mu buzima busanzwe bityo bagahitamo kubigira ibanga ntibijye mu ibarura kuko ibyavuye mu ibarura bijya ahantu hatandukanye bakaba bahutazwa nabyo mu mashuri cyangwa mu kazi.
Mu gihugu cyose cy’u Bwongereza, abagera ku 1893 nibo banditse ko basengera mu idini rya Satani nk’uko bigaragazwa mu byavuye mu ibarura ryo mu mwaka wa 2011, gusa iyi mibare ngo ikaba atari ukuri kuko abasenga Satani mu Bwongereza ari benshi kandi bakaba baba batifuza kubitangaza mu myirondoro yo mu mabarura.

Leave a comment