Amatora 2017:Amatorero n’amadini arenga 40 yasabye ko Itegeko Nshinga ryavugururwa Perezida Paul Kagame ntazazitirwe kwiyamamaza n’ingingo ya 101

by www.igihe.info

Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda rigizwe n’arenga 40 kuri uyu wa Mbere ryatangaje ko rishyigikiye ko Itegeko Nshinga ryavugururwa, ku buryo mu mwaka wa 2017 Perezida Paul Kagame atazazitirwa kwiyamamaza n’ingingo ya 101 iteganya ko Umukuru w’Igihugu agomba kuyobora manda ebyiri gusa.

Amadini n’amatorero arenga 40 yasinye ibaruwa yandikiye Inteko Ishinga Amategeko asaba ko Itegeko Nshinga ryahinduka, banandikira Perezida Kagame bamusaba ko niriramuka rihinduwe yazemera kwiyamamaza.

Uhagarariye iryo huriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda, Bishop Nzeyimana Innocent, yabwiye IGIHE ko bashyigikiye ko Itegeko Nshinga ryahinduka kuko Perezida Kagame yatumye mu Rwanda haba umutekano kandi n’abantu bakisanzura mu gusenga nta vangura ku madini.
Amatora 2017:Amatorero n’amadini arenga 40 yasabye ko Itegeko Nshinga ryavugururwa Perezida Paul Kagame ntazazitirwe kwiyamamaza n’ingingo ya 101

Bamwe mu bayobozi b’amatorero mu Rwanda baganiriye na IGIHE
Bishop Nzeyimana yagize ati“Nk’abayoboye ibyiciro by’Abanyarwanda benshi, tumaze kubona ko igihugu cyacu hari ibyiza kimaze kugeraho tuyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’ u Rwanda Paul Kagame guhera mu mwaka wa 2003 kugera uyu munsi twabonye ko hari ibikorwa byiza byinshi byakozwe, kandi hari n’ibindi yasezeranyije Abanyarwanda kuzabakorera, tubona ko bitaragerwaho, urugero ni nka gahunda y’icyerecyezo 2020. Nk’abahagarariye abayoboke bacu , turifuza ko yahabwa amahirwe agakomeza akatuyobora, kuko tubona aganisha igihugu cyacu aheza.”
Yakomeje avuga ko mu madini n’amatorero bayoboye afite abayoboke barenga icyakabiri cy’Abanyarwanda, nta n’umwe ufite igitekerezo gitandukanye n’uko Itegeko Nshinga rivugururwa.
Perezida w’Inama y’Abashehe mu Rwanda, Sheik Nzanahayo Kassimu, we yavuze ko Abayisiramu bo mu Rwanda bahawe agaciro na Perezida Kagame.
Yagize ati“Abayisilamu ntitwajyaga mu nzego zifata ibyemezo , ntitwajyaga mu ngabo nk’abandi Banyarwanda, Abayisilamu twakorerwaga ihezwa, ayo ni amateka buri Munyarwanda wese azi. Uyu munsi rero turashimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, waduhaye agaciro. Niyo mpamvu twebwe nk’abayoboke b’idini ya Islam, tubona yaradukoreye ibintu bikomeye muri kino gihugu, akaduha ubwisanzure mu gusenga no kubaha Imana. Yatugejejeho iterambere risesuye, yaraduhuje twese abanyamadini mu Rwanda, turahura tugasabana tukumva ibintu kimwe, tugafatanya mu iterambere n’ibindi byinshi.”
Aba bayobozi bandikiye Inteko Ishinga Amategeko n’Umukuru w’Igihugu bavuze ko babitekereje bashingiye no ku cyifuzo cy’abayoboke babo.
Amatora 2017:Amatorero n’amadini arenga 40 yasabye ko Itegeko Nshinga ryavugururwa Perezida Paul Kagame ntazazitirwe kwiyamamaza n’ingingo ya 101
Amatora 2017:Amatorero n’amadini arenga 40 yasabye ko Itegeko Nshinga ryavugururwa Perezida Paul Kagame ntazazitirwe kwiyamamaza n’ingingo ya 101
via Igihe.com

Leave a comment