Kiliziya Gatolika yahakanye amakuru ko iri hamwe n’andi madini yifuje ihindurwa ry’ Itegeko Nshinga

by www.igihe.info
Ku wa mbere tariki ya 4 Gicurasi 2015, nibwo abayobozi b’amadini n’amatorero arenga 40 yagaragaje ibyifuzo by’uko Itegekonshinga ryahindurwa Perezida kagame akongera kwiyamamaza, Kiliziya Gatolika ikaba yateye utwatsi abavugaga ko nayo yaba iri hamwe n’ayo madini arenga 40.

Kiliziya Gatolika yahakanye amakuru avuga ko yashyize umukono ku nyandiko yanditswe n’amadini n’amatorero arenga 40 yo mu Rwanda asaba ko ingingo y’ 101 mu Itegekonshinga ry’u Rwanda yahinduka hagakurwaho umubare wa mandat z’umukuru w’igihugu ku buryo mu mwaka wa 2017 Perezida wa republika yakongera kwiyamamaza.
Musenyeri Simaragide Mbonyintege umuyobozi w’inama nkuru y’abepisikopi Gatolika mu Rwanda

Musenyeri Simaragide Mbonyintege umuyobozi w’inama nkuru y’abepisikopi Gatolika mu Rwanda (Foto/internet)
Abayobora aya madini n’amatorero bavuga ko nka bamwe mu bayobozi b’umubare munini w’abanyarwanda babona ko Perezida wa Repubulika Paul kagame akwiye gukomeza kuba umuyobozi w’abanyarwanda.
N’ubwo hari amakuru yavugaga ko muri aya matorero harimo na kiriziya gatolika, umuyobozi w’inama nkuru y’abepisikopi Gatolika mu Rwanda musenyeri Simaragide Mbonyintege aganira na isango star yateye utwatsi ayo makuru.
Musenyeri Simaragide Mbonyintege yatangaje ko kiliziya gaturika itifatanije n’ayo matorero n’amadini; ko bo aho bahagaze bazahatagaza nyuma ariko ngo kugeza ubu ntacyo baratangaza ku gushyigikira cyangwa kudashyigikira ko Perezida kagame,yongera kwiyamamaza.
Kiliziya Gatolika yahakanye amakuru ko iri hamwe n’andi madini yifuje ihindurwa ry’ Itegeko Nshinga
Ndetse akaba ahakana ko amakuru avuga ko yaba yarashyize umukono ku nyandiko isaba ko ingingo yi 101 yahinduka, ibaruwa ya mbere aba bayobozi bakaba barayishyikirije Inteko Ishinga amategeko indi bayandikira Perezida Paul Kagame bamusaba kuzemera kwiyamamaza nibiba byakunze Itegekonshinga ryahinduwe .
Aba bayobozi bahagarariwe na Bishop Nzeyimana Innocent bavuga ko kuva mu mwaka wa 2003 Perezida Paul Kagame hari byinshi yagejeje ku banyarwanda ndetse ko hari n’ibindi byinshi yabasezeranyije ari nayo mpamvu bifuza ko yakomeza kuyobora bikazagerwaho dore ko harimo na vision 2020 benshi bahanze amaso.

Leave a comment