Abepiskopi Gaturika na Anglikani mu Gusengera Uburundi

by www.igihe.info

Abepiskopi Gaturika na Anglikani mu Gusengera Uburundi

Abapesikopi ba Kiliziya Gatolika n’abapesikopi b’itorero Anglican mu Rwanda kuri uyu wa 07 Gicurasi bagiranye inama igamije kurebera hamwe impamvu z’amakimbirane avugwa mu ngo bigatuma zitana, ndetse bareba uruhare rw’amadini bayoboye mu kubaka amahoro mu ibihugu byo mu karere, aha bakaba basabye abakirisitu nk’abavandimwe impunzi z’Abarundi no gusabira iki gihugu ngo kibone amahoro arambye.

Mgr Smaragde Mbonyintege wari uyoboye itsinda ry’Abepiskopi Gatolika muri iyi nama yavuze ko iyi nama yateranye ngo irebe uko amadini bayoboye yarushaho gufasha Leta mu kubaka imiryango myiza mu gihugu no muri gahunda zo kubaka amahoro mu karere.

Mgr Onesphore Rwaje wo mu itorero ry’Abanglican mu Rwanda yavuze ko umuryango nyarwanda ufite ibibazo byinshi birimo imyumvire mibi ku bwuzuzanye(Gender) kuko usanga umugore abyumva ukwe n’umugabo akabyumva ukwe bityo bigatera ubushamirane hagati yabo.

Abayobozi b’aya madini biyemeje ko hagiye gukorwa ubushakashatsi bwimbitse ku mpamvu z’amakimbirane mu ngo atuma zitana, kugira ngo batore imyanzuro y’icyakorwa ngo ingo zubatse zikomere kuko urugo arirwo shingiro ry’itorero n’igihugu.

Aba banyamadini biyemeje kandi gushyigikira Leta muri gahunda yihaye y’integanyanyigisho nshya kugira ngo ireme ry’uburezi bw’u Rwanda ribashe kurushaho kuzamuka.

Leave a comment