Agathon Rwasa Utemera Ibyavuye mu Matoro Yitabiriye Inama y’abadepite

by www.igihe.info
Agathon Rwasa Utemera Ibyavuye mu Matoro Yitabiriye Inama y'abadepiteNyuma y’amatora ataravuzweho rumwe n’impande zitumvikana mu Burundi, kuri uyu wa mbere hateranye inama ya mbere y’Inteko rusange y’Abagize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, ikaba inarimo Agathon Rwasa utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza.

Iyi nama ni iya mbere nyuma y’amatora y’Abadepite n’ay’abajyanama b’amakomini yabaye kuwa 29 Kamena 2015 yenyegeje amahari hagati y’ubutegetsi buriho mu Burundi n’abatavuga rumwe na bo.

Nyuma y’amatora y’abadepite ibihugu n’imiryango mpuzamahanga byarayanenze bihuza n’uko abatavuga rumwe n’ubutegetsi basabaga ko yaseswa agasubirwamo kuko yagaragayemo kubogama gukomeye.

Umujyanama wa Perezida Nkurunziza, Willy Nyamitwe na we yemeje ko inama y’inteko rusange y’abadepite batowe yateranye kandi yitabiriwe na Rwasa utavuga rumwe n’ubutegetsi.

RFI

Leave a comment