Saif al-Islam, mwene Colonel Gaddafi , yakatiwe igihano cyo gupfa n’urukiko rw’i Tripoli.

by www.igihe.info

Saif al-Islam, umuhungu wa Colonel Gaddafi wahoze ayobora Libya, yakatiwe igihano cyo gupfa n’urukiko rw’i Tripoli. We n’abandi bantu umunani baregwana bahamijwe ibyaha by’intambara bifitanye isano n’iburizwamo ry’imyigaragambyo y’amahoro yamaganaga ubutegetsi bwa Colonel Gaddafi hashize imyaka ine.

Abdallah al-Senussi, wahoze ari umukuru w’urwego rushinzwe iperereza, na Al-Baghdadi al-Mahmudi wahoze ari ministri w’intebe nabo bahawe igihano cyo gupfa. Uwunganira mu mategeko Saif al-Islam mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha yabwiye BBC ko urwo rubanza rudakurikije amategeko.

Ari ONU cyangwa se umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Amnesty International, byose byavuze ko uru rubanza rudakurikije ibisabwa mu rwego mpuzamahanga.

Leave a comment