Kiliziya yemera uruhare rw’abayiyobotse bakoze Jenoside

by www.igihe.info

Umuvugizi wa Kiliziya Gatulika, Musenyeri Smaragde Mbonyintege
Umuvugizi wa Kiliziya Gatulika, Musenyeri Smaragde Mbonyintege

Uruhare rw’abayoboke ba Kiliziya Gatulika bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi rwagarutsweho ubwo Perezida Kagame yakiraga Abasenyeri mu byumweru bibiri bishize.

Umuvugizi wa Kiliziya Gatulika, Smaragde Mbonyintege, avuga ko bari barasabye Perezida Kagame ko bahura bakaganira kuri iyi ngingo, hanyuma arabatumira barabonana.

Nyuma y’ibyo biganiro, Perezidansi ya Repubulika yasohoye itangazo rivuga ko  “Perezida yashimiye Kiliziya Gatorika ku bw’umubano mwiza umaze igihe kirekire, anayizeza ko ubufasha bwa Guverinoma buzakomeza.”

Kiliziya yemera uruhare rw’abayiyobotse bakoze Jenoside

Kiliziya Gatulika yemera ko hari abayoboke bayo bagize uruhare muri Jenoside yahitanye abasaga miliyoni mu mwaka wa 1994, ariko ikavuga ko atari yo yabatumye ku buryo byayitirirwa.

Ni muri urwo rwego, nk’uko Smaragde yabibwiye Izuba Rirashe mu kiganiro cyihariye, Kiliziya izasaba imbabazi kuko bamwe mu bayoboke bayo bakoze amahano.

Yagize ati “Kiliziya nk’umubyeyi izasaba imbabazi, yumvikanisha ko gusaba imbabazi ari uburyo bwo kwitandukanya n’ikibi ariko ntabwo ari ukucyishinja.”

Iri dini kandi rishyigikiye ko abayoboke baryo bagize uruhare muri Jenoside bakurikiranwa n’amategeko, kandi ngo bakomeje kubishyigikira.

Yagize ati “Twebwe nka Kiliziya gatorika tuzabisabira imbabazi kandi tunagaya ibyabaye. Ni ikintu twavuzeho kandi Kiliziya ntiyigeze ihakana ko yasaba imbabazi.”

Mbonyintege yavuze ko hari abakivangavanga izi ngingo bakaba bagomba kubyirinda, ndetse na Perezida Kagame ngo yabafashije kubyumva neza.

Mbonyintege yasoje avuga ko uko abantu bazakomeza gusobanukirwa iki gikorwa, hazakorwa inama hagashakwa umwanya iki gikorwa cyasohorezwaho.

Kiliziya yemeza ko yatangiye iyi nzira

Musenyeri Mbonyintege yavuze ko Kiliziya Gatorika yababajwe kuva kera na Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse igafata iya mbere mu bikorwa bigamije gusubiza agaciro n’ubumuntu abari barabyambuwe.

Bimwe mu byakozwe harimo inzira y’ubumwe n’ubwiyunge yabaye nyuma y’ Inkiko  Gacaca, kuganira kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda na Ndi Umukirisitu, kandi ngo ni ibikorwa bigikomeje.

Yagize ati “Twarabikoze turabikora, mu 1996 Kiliziya Gatorika yitaye ku bagizweho ingaruka na Jenoside, inkomere zayo, abahahamukaga, abatari bishoboye bafashwa bakubakirwa inzu, kwegeranya amashuri no kuyabyutsa hakurikijwe gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.”

Mu mwaka wa 2000 hakozwe Gahunda ya Sinodi idasanzwe, aho abayobozi ba Kiliziya n’abakirisitu  mu gihugu hose, bicaye hamwe bakaganira kuri Jenoside n’ingaruka zayo ndetse bagafata n’imwanzuro  mu isozwa ryayo ikigenderwaho kugeza ubu.

Mu bindi byakozwe, harimo inyandiko yasohowe n’inama y’Abepisikopi Gatolika yerekana Inkiko Gacaca  nk’ubutabera bwunga.

Harimo kandi gahunda yiswe Gacaca Nkirisitu yatangijwe na Padiri  Ubald Rugirangoga wayoboraga Paruwasi ya Mushaka muri Diyoseze ya Cyangugu aho yahuje abarokotse Jenoside n’abayigizemo uruhare bagahura bagasabana imbabazi mu gikorwa kigikomeza cyashimwe na Leta y’u Rrwanda.

Abarokotse Jenoside babyakiriye gute?

Ikibazo cya Kiliziya Gatorika cyagiye kivugwa cyane, abarokotse Jenoside bakavuga ko hari bamwe mu bihayimana bagize uruhare rutandukanye mu iyicwa ry’ababo nk’abanze kubahisha, abanze kubafasha mu buryo butandukanye n’ibindi.

Kiliziya nayo yakunze kuvuga ko mu nyigisho yayo ishingiye ku ivanjiri nta we yigeze ikangurira guhemukira mugenzi we.

Na mbere yo kubonana na Perezida Kagame, Kiliziya yari yaravuze ko izasuzuma iki gikorwa.

Icyo gihe Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge n’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside (Ibuka), bavuze ko ari intambwe itewe, kandi ko bikwiye kujyana  n’uruhare rw’amadini mu gukomeza guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda

Ku bijyanye no gusaba imbabazi, Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside Dr  Bizimana Jean Damascene yavuze ko iki gikorwa cyiza biteguye ko cyakorwa vuba abarokotse iyi Jenoside bakiriho.

Yavuze ko  bidakwiye ko izi mbabazi zizasabwa abatarigeze bamenya nyabyo  uruhare rw’abanyamadini muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Izuba Rirashe

Leave a comment