Burundi: Imyitwarire ya Rwasa Ikomeje Guteza Urujijo

by www.igihe.info
Burundi: Imyitwarire ya Rwasa Ikomeje Guteza UrujijoAgathon Rwasa umwe mu batavuga rumwe na leta mu Burundi wabanje kwamagana ibyavuye mu matora y’Abadepite yagizwe Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko abikesheje abadepite ba CNDD-FDD

Agathon Rwasa, usanzwe ari Umuyobozi w’ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ’RANAC’, yatowe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nyakanga, nyuma y’inama y’inteko rusange y’abadepite kuwa mbere tariki ya 27 Nyakanga 2015, ari nayo yatangije imirimo y’Abadepite.

Pascal Nyabenda perezida wa CNDD FDD, ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi ni we wagizwe Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite.

Byatangaje benshi ubwo kuwa mbere w’iki cyumweru, Agathon Rwasa yafataga inzira akerekeza mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko bitewe n’uko batumvaga uburyo umuntu wamaganye ibyavuye mu matora afashe iya mbere kujya mu cyicaro cyo kuba intumwa ya rubanda.

We yavuze ko impamvu yabimuteye, yanze guca abaturage intege no kubahemukira kubera icyizere bamugiriye bamutora.

Agathon Rwasa yari yatangaje ko mu matora y’Abadepite hatowe n’abari barakuyemo kandidatire zabo, bitewe n’uko yari yaratangaje ko we n’igice cy’abatavuga rumwe n’ubutegetsi batazayitabira bitewe n’ibibazo bya politiki biri muri icyo gihugu.

Kuwa kabiri tariki ya 28 Nyakanga ni bwo yatangaje ko bakwiye kuza bagafatanya n’abandi mu kubaka igihugu, ibi bikaba byaratumye bamwe batangira kuvuga ko na we yamaze kuyoboka inzira y’ishyaka riri ku butegetsi.

Hagati aho kuri uyu wa kane i Addis Abbeba muri Ethiopia hari ibiganiro biri guhuza abatavuga rumwe na leta b’imbere mu gihugu cy’u Burundi n’abandi batavuga rumwe nayo baba hanze y’igihugu.

Leave a comment