Abanyamulenge baramagana umwanya Agathon Rwasa yahawe

by www.igihe.info

Abanyamulenge bashavujwe n’umwanya Agathon Rwasa yahawe
Agathon Rwasa n’abamurinze

Abo banyamulenge bavuga ko gutorera Rwasa kuba umuyobozi wungirije w’Inteko Ishingamategeko ari icyemezo kidakwiye kubera ibyaha by’indengakamere bamurega.

Ubwicanyi buvugwa ni ubwabereye ahitwa mu Gatumba mu mwaka wa 2004 aho abanyamulenge bagera ku 160 bishwe urwagashinyaguro aho bari bacumbikiwe mu nkambi.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abanyamurenge barokotse ubwo bwicanyi, Olivier Mandevu, yavuze ko kuba Agathon Rwasa yahawe umwanya mu nzego zo hejuru, bitazababuza gukomeza kumukurikirana.

BBC yavuze ko uyu muryango ngo ugomba gukomeza kotsa igitutu Leta y’u Burundi ndetse n’ibihugu bikomeye nka Lea Zunze Ubumwe za Amerika bakamuryoza ibyo yakoreye abanyamulenge.

Ku kibazo cy’uko Rwasa azaba afite ubudahangarwa, Mandevu yavuze ko ibimenyetso bifatika bihari kandi ibyo yakoze ari jenoside.

Leave a comment