Burundi:Gen Adolphe Nshimirimana Yishwe

Burundi:Gen Adolphe Nshimirima Yishwe
Gen Adolphe Nhimirima

Gen. Adolphe Nshimirimana wahoze ayobora urwego rw’ iperereza yaguye mu gico yatezwe n’abantu bataramenyekana ari i Kamenge.

Willy Nyamitwe, umuvugizi wa Leta y’u Burundi yemeje aya makuru abinyujije kuri Twitter avuga ko atakaje umuvandimwe na mugenzi we ku rugamba.

General Adolphe Nshimirimana yari asigaye ashinzwe umutekano bwite wa Perezida Nkurunziza, yicanwe n’ abamurindaga batatu.

Ababibonye bavuze  ko Nshimirimana yasatiriwe n’ abantu bane bambaye gisirikare, bamisha amasasu ku modoka ye bahita bagenda mu modoka yabo.

Uru rupfu rwa Gen. Adolphe Nshimirimana rubaye nyuma y’iminsi mike Perezida Pierre Nkurunziza atangajwe ko ariwe wegukanye amatora y’Umukuru w’Igihugu,  abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bavuga ko ari iya gatatu kandi inyuranyije n’amategeko.
Kwiyamamaza kwa Perezida Nkurunziza kwatumye abantu bagera ku 100 kugeza ubu bamaze kugwa mu myigaragambyo yatangiye muri Mata uyu mwaka, ndetse yanatumye hacurwa umugambi wo kumuhirika ku butegetsi n’ubwo waje kuburizwamo muri Gicurasi.

Burundi:Gen Adolphe Nshimirima Yishwe

Burundi:Gen Adolphe Nshimirima Yishwe
Imodoka Gen Adolphe Nshimirima yari arimo

Gen.Nshimirimana yari umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kuburizamo umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza, akaba kandi yari akuriye abashinzwe guhangana n’abageragezaga kwigaragambya bamagana ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza.

Leave a comment