Burundi: Umunyamakuru Esdras Ndikumana Yakubiswe n’Abashinzwe Umutekano

by www.igihe.info

Burundi: Umunyamakuru Esdras Ndikumana Yakubiswe n'Abashinzwe Umutekano
Esdras Ndikumana Photo via Twitter

Umunyamakuru Esdras Ndikumana ukorera Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI na AFP,  yafashwe n’Abashinzwe umutekano ubwo yari aho Gen Adolph Nshimirimana yarasiwe, arimo afotora anashaka kumenya iby’urupfu rwa Gen Adolph Nshimirimana. Baramujyanye baramukubita bamugirira ibya mfura mbi, bamuhata ibibazo banamwita umunyamakuru w’umwanzi. Bamumaranye amasaha abiri nyuma baramurekura ubu ari mu bitaro ariko ubuzima bwe ntiburi mu mazi abiri nk’uko bitangazwa na RFI. Umuyobozi wa RFI yavuze ko bababajwe n’ihohoterwa ry’uyu munyamakuru ndetse n’ihohoterwa ry’itangazamakuru mu Burundi muri rusange. Bakaba barimo gusaba ibisobanuro Leta y’u Burundi.

Esdras Ndikumana ni umunyamakuru ukorera i Bujumbura akaba ari correspondant wa RFI  na AFP mu Burundi.

Ese haba hari icyo Leta y’u Burundi yaba ishaka guhisha ku rupfu rwa Gen Adolph Nshimirimana ku buryo ihohotera umunyamakuru ushaka kumenya ukuri ku byabaye?

Leave a comment