Abatandukanye Bakongera Bagashaka si Ibicibwa-Papa Francis

by www.igihe.info

Abatandukanye Bakongera Bagashaka si Ibicibwa-Papa Francis

Papa Francis yavuze ko abayoboke bayo bazajya batandukana n’abo bashakanye bagashaka abandi, abana babo bakwiye kujya bahabwa uburenganzira bwose muri Kiliziya, anasaba abandi bashumba kwirinda guhutaza iyi miryango bayifata nk’ibicibwa.

Inyigisho ya Kiliziya Gatolika ivuga ko umuyoboke wayo wongeye gushaka aba ari mu cyaha ku buryo atemererwa kwegera ameza matagatifu ngo ahazwe umubiri wa Yezu, mu gihe cyose ataragarukira Imana, ibi bigatuma benshi biyumva nk’abajugunywe na Kiliziya.

Ibi Papa Francis abivuze mu gihe Kiliziya Gatolika muri iki gihe yateguye inama y’ukwezi yiga ku muryango, ikaba isa n’iyabaye mu mwaka ushize, zombi abayoboke bayo batandukanye n’abo bashakanye bakaba bazitezemo gukomorerwa amasakaramentu bahagarikiwe.

Ubwo aheruka kuvuga ku bashakanye bagatandukana, Papa Francis ntiyagiye kure y’aya magambo. Icyakora yashimangiye ko Kiliziya igomba guhindura imyitwarire.

Yagize ati “Abantu batangiye ubundi buzima nyuma yo guhura n’ibibazo byo guteshuka ku isezerano ry’umubano bagiranye, ntibakwiye gucibwa, kandi ntibakwiye gufatwa muri buriya buryo. Baracyari muri Kiliziya.’’

Papa Francis yatangajwe n’uko amatorero ashimangira ko abana b’imiryango yatandukanye bahorwa ibyakozwe n’ababyeyi babo.

Yakomeje avuga ko kubwo kwizera, guhabwa Ukarisitiya bigereranywa nko kugira uruhare rwose mu muryango wa Kiliziya Gatolika.

Yasabye Abapasiteri kutikoreza abana uyu mutwaro w’ababyeyi kandi icyibabaje ari uko abenshi baba bakiri bato.

Leave a comment