Burundi: Abahitanye Gen.Adolphe Nshimirimana bamenyekanye

by www.igihe.info

Burundi: Abahitanye Gen.Adolphe Nshimirimana bamenyekanye
Imodoka yari itwaye Gen Nshimirimana

Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika mu Burundi yatangaje ko hamaze kumenyekana abishe Lt. Gen Adolphe Nshimirimana wahoze ari umuyobozi w’urwego rw’ubutasi, wapfuye yari ashinzwe umutekano bwite wa Perezida Perero Nkurunziza.

Ku Cyumweru tariki ya 2 Kanama, ni bwo imodoka yarimo Lt.Gen. Adolphe Nshimirimana yaguye mu gico yatezwe n’abagizi ba nabi, mu Kamenge aho bakunze kwita ‘Gare du Nord’, maze uwo musirikare n’abamurindaga babiri bahita bahasiga ubuzima.

Itangazo ubushinjacyaha bwashyize ahagaragara kuri iki Cyumweru tariki ya 9 Kanama, rivuga mu abakoze ubwo bwicanyi bafashwe, ababuteguye bo baracyashakishwa.

Rigira riti “Ubwo bwicanyi bukiba, iperereza ryahise ritangira. Twabamenyesha ko abakoze icyo cyaha bamaze kumenyekana mu nzego zibishinzwe. Bamwe muri abo bagizi ba nabi bamaze gufatwa, abandi cyo kimwe n’abateguye ubwo bwicanyi baracyashakishwa.”

Yakomeje agira ati “Imodoka yakoreshejwe n’abo babisha yari iy’igisirikare yavuye mu nkambi ya Ngagara mu gitondo cy’uwo munsi. Bucyeye bwaho, izo nkozi z’ibibi zayiturikirije ahitwa ku Musaga. Hakaba haratowe n’imyambaro yakoreshejwe n’izo nkozi z’ibibi, aho nyine ku Musaga.“

Umushinjacyaha mukuru yavuze ko iperereza ku rupfu rwa Lt Gen. Adolphe Nshimirimana rigikomeza, asaba uwo ari we wese, gufasha ngo abo bicanyi bafatwe, bashyikirizwe ubutabera.
Kuva icyo gihe abantu bagera ku 100 bamaze kwicwa, abasaga ibihumbi 140 bo bamaze guhungira mu bihugu bituranye n’u Burundi.

Leave a comment