Burundi:Col Jean Bikomagu Wigeze kuba Umugaba w’Ingabo Yagandaguwe

by www.igihe.info

Burundi:Col Jean Bikomagu Wigeze kuba Umugaba w'Ingabo Yagandaguwe
Burundi:Col Jean Bikomagu Wigeze kuba Umugaba w'Ingabo Yagandaguwe

Colonel Jean Bikomagu, wigeze kuba umugaba w’ingabo z’u Burundi mu gihe cy’intambara i Burundi (1993-2006)yiciwe i Bujumbura n’abantu batazwi ubwo yatahaga iwe mu rugo muri Quartier ya Kabondo Sud nk’uko uwo mu muryango we yabitangarije AFP.

Abamuteye barashe ku modoka ye agiye kwinjira mu gipangu cye. Umukobwa we nawe bamukomerekeje. Abamuteye bahise batoroka baburirwa irengero.

Willy Nyamitwe, Umuvugizi wa Leta y’u Burundi akaba n’Umujyanama wa Perezida Pierre Nkurunziza yemeje amakuru y’urupfu rwa Col Bikomagu.

Nyamitwe yavuze ko ubu bwicanyi bwiyongereye ku bundi buherutse kuba kandi ko bubabaje.

Bikomagu yari asigaye ari mu kiruhuko , ubu akaba yakoraga muri Interbank aho yari umuyobozi ushinzwe abakozi.

Urupfu rwa Bikomagu ruje icyumweru kirenga nyuma y’urupfu rwa Gen Adolph Nshimirimana wigeze gushingwa iperereza mu Burundi akaba yari n’umujyanama wa Perezida w’u Burundi. Urupfu rwa Bikomagu kandi ruje nyuma y’uko Pierre-Claver Mbonimpa, wagiye unenga leta y’u Burundi ku kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, na we arusimbutse ubu akaba arimo kwivuriza mu Bubirigi.

Leave a comment