Pastori yaciwe umutwe n’igisambo kije kumwiba

by www.igihe.info
Mu gihugu cya Nigeria umupastori wo mu itorero ry’Abangilikani riherereye mu gace ka Akamkpa James Eni yaciwe umutwe n’ umugabo witwa Cyril Ojar w’imyaka 27 ubwo yamusangaga iwe aje kumwiba.

Umunyamakuru yatangaje ko uyu mugabo ugaragazwa nk’umujura yafatiwe k’umugezi kandi n’umuyobozi wa polisi nawe yemeza ko icyo cyaha gishobora kuza kumuhama kuko ibisobanuro bye bimugaragagaza ndetse hakaba hari n’ibimenyetso simusiga ngo ndetse cyane ko byinshi abyiyemerera.

Ari ku biro bya polisi Cyril Ojar ushinjwa ubwicanyi yagize ati  “Nagiye kumucungira hafi y’inzu ye kuwa gatanu ariko nasanze mu nzu ye ntamuntu n’umwe urimo nongera nsubirayo ku cyumweru nyuma ya saa sita ambonye aranyirukana,arangije antema mu mutwe akoresheje umupanga,agerageje kongera kuntema nibwo najye nahise mufata twese twitura hasi nibwo nanjye nahitaga mfata icyuma ndamukerera.”

Yanongeyeho ati:“Ibyo nakoze byose nagiraga ngo mpe pastori isomo kuko  namweretse ko murusha imbaraga  ndetse nkanamukata umutwe ari nabwo yahise apfa, ndetse iyaba byashobokaga ko azuka nakongera nkamwica”

Abashinjacyaha bo batangaje ko kuba ntagikomere cy’uwo mupanga avuga bamutemesheje mu mutwe  ngo bigoye kwemera ko ibyo avuga ari ukuri.

Umuvugizi wa polisi Hogan Bassey yatangaje ko uwo mugabo nyuma yo kwica pastori yahise ahunga ariko polisi ikaza kumukirikirana mpaka imubonye.

Aganira n’abanyamakuru Hogan Bassey “Ubwo yajyaga kwa pastori ku ncuro ya kabiri kwiba pastori yagerageje kwirwanaho ngo amwirukane ariko kiriya gisambo kimurusha imbaraga kiramwica.”

Pastori yaciwe umutwe n'igisambo kije kumwiba

Leave a comment