Umusaza Isaiah Ng’ombe Kipisri w’imyaka 121 n’umugore we w’imyaka 98 bamaranye imyaka 78 bagikundana.

by www.igihe.info
Isaiah Ng’ombe KipisriUmusaza rukukuri n’umukecuru we bavugwa kuba ari bo bakuze cyane muri Kenya baratangaza ko urukundo rudasaza ko no mu zabukuru ruba rugihari.

Umukambwe Isaiah Ng’ombe Kipisri, w’imyaka 121, n’umufasha we Esther Ihoya, w’imyaka 98 batuye mu gace ka Kaisagat mu Karere ka Trans Nzoia muri Kenya.

Hashize imyaka 78 abo bombi bashakanye. Bafite abana 9, abuzukuru n’ubuvivi 396 bose hamwe.

Umukecuru Esther yatangaje ko yashatse afite imyaka 19, icyo gihe umugabo we yari afite imyaka 41.

Aya makuru ya Citizen TV yo muri Kenya avuga ko umukambwe Isaiah yavuze ko kugira ngo umuntu arame, agomba kurya neza, akirinda inzoga n’itabi.

Umukambwe Isaiah ageze mu zabukuru ari umuvugabutumwa.

Leave a comment