Indiana: Jessica Hayes yashyingiranywe na Yesu Kristu.

by www.igihe.info

Ku myaka 38 y’amavuko Jessica Hayes yashyingiranywe na Yesu

Byari ibirori byitabiriwe n’abantu benshi kandi ntibyabereye mu rusengero runaka nk’uko bisanzwe bimenyerewe. Icyatangaje benshi ni ukubona umukobwa wambaye ikanzu y’abageni ari wenyine nta musore bashyingiranywe ugaragara  ariko kuri we avuga ko uwo bashyingiranye ari Yesu Kristu.

Uyu mukobwa w’imyaka 38 y’amavuko ngo ni umwe mu bakobwa b’abayoboke b’Idini gatolika bagera ku bihumbi 3 bahisemo iyo nzira kandi batigeze bahura n’umugabo uwari we wese ko bose ari amasugi.

Jessica Hayes nawe ngo yahisemo kutazagirana imibonano mpuzabitsina n’umugabo uwo ari we wese mu buzima bwe kuko yiyeguriye Imana.

Nyuma yo gufata icyemezo cyo gushyingirana na Yesu, Jessica yatangaje ko azakomeza guturana n’abandi kandi anakomeze akazi ke nk’umwarimu w’iyobokamana.

Ati ” Uyu ni umuhamagaro  nagize wo kwiyumvamo ko ngomba kumara igihe cyanjye cyose ngerageza kumenya Yesu kandi  nkiyemeza gukorera Itorero  no kubana n’abandi muri iy’Isi.”.

Yavuze ko yizeye ko azashishikariza abanyeshuri be benshi  n’ abanyamahanga basanzwe baza kumureba  ku ishuri yigishaho rya Bishop Dwenger High School, kwiyegurira ijambo ry’Imana muri bo.

Leave a comment