Urwenya-Ikoranabuhanga Ridasanzwe

Ikoranabuhanga Ridasanzwe
Umuntu yagiye i Burayi asanga ikoranabuhanga rirakataje kurusha iryo yari asize muri Afurika ; akabona umuntu yambaye isaha ikaba ari nayo telefoni ye kandi akaba ashobora kureberaho internet, yakenera mubazi (calculatrice) akaba ariyo akoresha.
Noneho icyamutangaje cyane yagiye kubona abona umuntu arimo kwandikisha ikaramu abona irasonnye aba ashyize ku gutwi aritaba ati ”
Yampaye inka we ! Iyi se nayo ni telefoni ? Aba bagabo barambeshya ! ”
Abonye bimeze gutyo aba yanditse ibaruwa vuba vuba arangije arayisinya, aba arayitamiye arayikanjakanja arayimira. Abari aho bose barumirwa bati ” Ibyo ukoze ni ibiki ? ” Ati ” Namwe muri inyuma mu majyambere koko, uku niko twohereza amabaruwa iwacu. Ubwo se
niba mwe ikaramu mushobora kuyitaba nka telefoni mubona twe kohereza ibaruwa tuyimize ari igitangaza !”

Leave a comment