Osama Bin Laden ariho kandi abayeho neza muri Bahamas – Snowden

by www.igihe.info

Osama Bin Laden ariho kandi abayeho neza muri Bahamas – Snowden
Edward Snowden
Osama Bin Laden ariho kandi abayeho neza muri Bahamas – Snowden
Osama Ben Laden wahoze ari umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaida

Osama Ben Laden wahoze ari umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaida bikaba byaratangajwe ko yishwe mu 2011, ngo yaba akiriho kandi afite ubuzima bumeze neza mu birwa bya Bahamas nk’uko byemezwa na Edward Snowden wahoze ukorera urwego rushinzwe umutekano w’igihugu (NSA) akaba yaramenyekanye cyane mu kumena amabanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Edward Snowden kuri ubu ubarizwa mu gihugu cy’u Burusiya cyamuhaye ubuhungiro nyuma yo guhunga akava mu gihugu cye kubera gushyira ku karubanda amabanga y’uburyo iki gihugu cyabonaga amakuru, ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Moscow Tribune cyo mu Burusiya yakibwiye ko Osama Ben Laden ariho kandi ameze neza.

“Mfite inyandiko zerekana ko Ben Laden agiterwa inkunga na CIA, yakira buri gihe arenga amadorali 100,000$ buri kwezi, yoherezwa binyujijwe mu miryango n’ibigo akoherezwa kuri konti ye muri Banki ya Nassau. Ntago nzi aho ari ubungubu, ariko mu 2013, yabaga mu buzima butuje muri villa ye n’abagore batanu n’abana be bagera mu 10.”

Snowden yakomeje avuga ko CIA yateguye ikinamico ry’urupfu rw’uwari umuyobozi wa Al-Qaida mu gihe yari arimo aroherezwa n’umuryango we ahantu hatazwi muri Bahamas.

“Osama Ben Laden yabaye umwe mu bakozi bakoreye cyane CIA igihe kirekire, ni ubuhe butumwa bari koherereza abandi bakozi babo iyo bareka Seal ikamwica? Bateguye ikinamico y’urupfu rwe bafatanyije n’inzego z’ubutasi za Pakistani” uwo ni Snowden wongeyeho ko kubura byamworoheye kuko Isi yose izi ko yapfuye kandi nta muntu ukimuhiga. Ngo akuyeho ubwanwa na rya koti rya gisirikare atajyaga akuramo ntago wamumenya.

Snowden ahamya neza ko inyandiko afite zigaragaza ko Ben Laden ariho kandi abayeho neza kandi ateganya kubivugaho mu gitabo azashyira hanze mu kwezi kwa cyenda 2015.

Edward Snowden yahawe akazi na NSA mu 2013 nyuma yo gukorera Dell na CIA, maze muri uwo mwaka mu kwezi kwa gatandatu ahita ashyira mu itangazamakuru hirya no hino ku Isi inyandiko z’ibanga nyinshi zagaragazaga uburyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikoresha mu butasi.

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamushinjije ubugambanyi, ahungira muri Hong Kong, kubera igitutu cyazo yimwa ubuhungiro muri iki gihugu aza kubuhabwa n’u Burusiya nabwo bigoranye.

Leave a comment