Urwenya:“Nze twicarane”

Nze twicarane”
Umusore yabwiye umukobwa bari muri ‘Library’ ku ishuri, ati « Nze twicarane ? »
Umukobwa avugira hejuru ati « Ndakwiyamye sinararana nawe ! »
Abantu barahindukira umuhungu aramwara. Umukobwa yongoraho ati « Erega niga ‘Psychology’ nzi uko narakaza umuhungu. »
Hashize akanya wa mukobwa aza gusaba imbabazi, umuhungu na we ati “Ego Mana ! Amadolari 200 yose ijoro rimwe ? » Library yose iraseka ihindukirira umukobwa.
Barangije guseka umusore yongeraho abwira umukobwa ati « Erega nanjye niga ‘Law’, nzi ukuntu nahamya umuntu cyaha ! »http://facebook.com/byendagusetsa

Leave a comment