![]() |
Perezida Michel Kafando na Minisitiri w’Intebe we Isaac Zida |
Hari ku mugoroba wo kuri uyu wa 16 Nzeri ubwo abasirikare bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu cya Burkinafaso,bafashe Perezida Michel Kafando na Minisitiri w’Intebe we Isaac Zida babasanze mu nama ya Guverinoma.
Imiryango mpuzamahanga irimo Umuryango w’Abibumbye, Afurika yunze ubumwe, Ubumwe bw’Uburayi ndetse n’ibihugu nk’Ubufaransa byamaganye icyo gikorwa, ndetse bivuga ko birakora ibishoboka byose uwo mugambi ukaburizwamo.
Nyuma y’ifatwa ryabo mu mujyi wa Ouagadougou hafi y’Ibiro by’umukuru w’Igihugu hakaba humvikanye amasasu menshi yarasaga imbaga y’abaturage bari baje kwamagana icyo gikorwa.
Gusa kugeza ubu nta wapfuye cyangwa ngo akomereke ariko mu murwa mukuru ubwoba ni bwinshi, amaradiyo nayo yafunzwe.
France 24 iravuga ko Perezida Kafando na Minisitiri Zida bakuwe mu ngoro y’umukuru w’igihugu, bajyanwa ahandi hantu hataramenyekana.
Ibi bibaye mugihe iki gihugu kiteguraga amatora yo kuva mu nzibacyuho, amatora yari ateganyijwe tariki 11 Ukwakira 2015.
Ubutegetsi bwariho muri Burkinafaso bwagiyeho mu buryo bw’inzibacyuho kuva mu Kwakira umwaka ushize 2014, nyuma y’imvururu zikomeye z’abaturage zakuyeho Blaise Compaore.