Perezida Joseph Kabila yatangaje ko mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyifuzo byavuye mu mishyikirano y’igihugu, ibisigazwa by’abategetsi babiri ba Congo baguye mu mahanga, Joseph Mubutu wari perezida na Moise Tshombe, wari ministiri w’intebe, bizasubizwa mu gihugu.
Perezida Kabila kandi yavuze ko agiye gushinga leta y’ubumwe bw’igihugu izaba irimo n’abatavuga rumwe n’ishyaka rye n’abagize amashyirahamwe ategamiye kuri leta.
Iyo leta izaba ifite inshingano zo kugarura amahoro mu gihugu, gusana ibyangijwe, no gutegura amatora.
Perezida Kabila kandi yamenyesheje ko nta mbabazi rusange zizahabwa abayobozi b’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
BBC