Burundi:Guvernoma Yarahiye

by www.igihe.info
Burundi:Guvernoma YarahiyeKuri 25 Kanama 2015 nibwo abaminisitiri 20 barahiriye imirimo yabo mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko i Kigobe.

Gervais Abayeho, Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi yabwiye abanyamakuru i Bujumbura ko batanu mu baminisitiri 20 bari muri Guverinoma baturuka mu ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, Amizero y’Abarundi, riyobowe na Agathon Rwasa.

Agathon Rwasa yaje ku mwanya wa Kabiri akurikiye Nkurunziza mu matora y’Umukuru w’Igihugu aherutse, ubu asigaye ari Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite.

Lt Gen Adolphe Nshimirimana yashyinguwe

by www.igihe.info
Lieutenant General Adolphe Nshimirimana yashyinguwe
Hari abungirije umukuru w’igihugu Gaston Sindimwo na Joseph Butore hamwe n’abakuru b’inteko ishinga amategeko.

Gushyingura Adolphe Nshimirimana kwabereye muri Commune Kamenge hafi ya bar ye yitwa Iwabo w’Abantu.

General Adolphe Nshimirimana yishwe itariki 2 uku kwezi imodoka yari arimwo irashwe igisasu cya roketi muri commune Kamenge.

Yakoraga mu biro by’umukuru w’igihugu kuva mu kwezi kwa 11 inyuma y’imyaka hafi 10 yari amaze ayobora ibiro by’iperereza.

Kimwe na prezida Pierre Nkurunziza yinjiye mu nzego z’igihugu avuye mu ishyaka CNDD-FDD ryarwanyaga leta inyuma y’amasezerano yo guhagarika intambara mu 2003.

Ababanye nawe n’abanyakamenge aho yakundaga kugenda cyane bavuga ko yari intwari. Aho mu Kamenge uretse bar yari yarahubatse n’ibitaro. Ariko amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa  muntu avuga ko igihe yari umukuru w’iperereza cyaranzwe n’ubwicanyi n’ibindi bikorwa bibi.

Umukuru w’Uburundi Pierre Nkurunziza ntiyagaragaye mu mihango yo gusezera Lieutenant General Adolphe Nshimirimana. Radio ya leta yavuze ko yagiye kumusezera mu buruhukiro bw’ibitaro. Ariko ntiyagiye mu misa yabereye kuri cathedrale Regina Mundi ya katolika I Bujumbura. Imisa yasomwe na Anatole Rugerinyange.

Burundi: Jean Baptiste Bagaza Aranyomoza Iby’Urupfu Rwe

by www.igihe.info
Uwahoze ari umukuru w’ Uburundi Jean Baptiste Bagaza, yavuganye na BBC ku bihuha bimaze umwanya ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko yaba yitabye Imana. Yavuze ko atazi impamvu abantu bavuga ko yapfuye. Bagaza yavuze ko adakeka ko hari abamwifuriza gupfa kuko ngo ntacyo abujije. Yavuze kandi ko hari icyo yakora ngo yumvikanishe abashyamiranye mu Burundi yabikora. Mumwumve.

Burundi: Perezida Nkurunziza Yarahiriye Kuyobora u Burundi

by www.igihe.info

“Ntawe ubuza izuba kwaka.” Perezida Nkurunziza

 Burundi: Perezida Nkurunziza Yarahiriye Kuyobora u Burundi

Burundi: Perezida Nkurunziza Yarahiriye Kuyobora u Burundi

Burundi: Perezida Nkurunziza Yarahiriye Kuyobora u Burundi

Burundi: Perezida Nkurunziza Yarahiriye Kuyobora u Burundi

Burundi: Perezida Nkurunziza Yarahiriye Kuyobora u Burundi

Burundi: Perezida Nkurunziza Yarahiriye Kuyobora u Burundi

Burundi: Perezida Nkurunziza Yarahiriye Kuyobora u Burundi

Kurahira kwa Perezida Nkurunziza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu kwabaye bitunguranye kuko byari biteganyijwe ko azarahira tariki ya 26 Kanama 2015. Umuhango wabereye imbere y’abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi i Kigobe.

Amaze kurahirira manda ye ya kabiri (nk’uko abivuga) iya gatatu ( ku batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe),izarangira muri 2020, Perezida Nkurunziza yabwiye Abarundi ko bakoze igikorwa gikomeye bagaragaza ko igihugu cyabo cyibohoye ubwo bongeraga kwitabira amatora, bakitorera abayobozi.

Yavuze ko bagaragaje ubu butwari nubwo hari abatarashakaga ko bigenda bityo ati ‘ ariko ko babonye ko ntawe ubuza izuba kwaka.’

Yakomeje avuga ko abari barashatse guhirika ubutegetsi, intsinzi ye nabo ari iyabo, nta n’umwe uhejwe.

Mu kwezi gushize, Perezida Nkurunziza yatorewe umwanya w’Umukuru w’Igihug n’amajwi 69% agakurikirwa na Agathon Rwasa wagize amajwi 18%.

Aya matora yaranzwe n’imvururu n’umwuka mubi byakuruwe na kandidatire ya Perezida Nkurunziza benshi bamushinja ko inyuranye n’Itegeko Nshinga ndetse n’amasezerano ya Arusha.

Imvururu zakurikiye iyi kandidatire zaguyemo abantu bagera hafi ku ijana abandi bahungira mu bihugu by’abaturanyi nk’u Rwanda na Tanzaniya. Nyuma yaho Nkurunziza atorewe, abandi barakomeje baricwa biganjemo abasirikare bo mu nzego zo hejuru nka Adolphe Nshimirimana na Jean Bikomagu.

Burundi:Col Jean Bikomagu Wigeze kuba Umugaba w’Ingabo Yagandaguwe

by www.igihe.info

Burundi:Col Jean Bikomagu Wigeze kuba Umugaba w'Ingabo Yagandaguwe
Burundi:Col Jean Bikomagu Wigeze kuba Umugaba w'Ingabo Yagandaguwe

Colonel Jean Bikomagu, wigeze kuba umugaba w’ingabo z’u Burundi mu gihe cy’intambara i Burundi (1993-2006)yiciwe i Bujumbura n’abantu batazwi ubwo yatahaga iwe mu rugo muri Quartier ya Kabondo Sud nk’uko uwo mu muryango we yabitangarije AFP.

Abamuteye barashe ku modoka ye agiye kwinjira mu gipangu cye. Umukobwa we nawe bamukomerekeje. Abamuteye bahise batoroka baburirwa irengero.

Willy Nyamitwe, Umuvugizi wa Leta y’u Burundi akaba n’Umujyanama wa Perezida Pierre Nkurunziza yemeje amakuru y’urupfu rwa Col Bikomagu.

Nyamitwe yavuze ko ubu bwicanyi bwiyongereye ku bundi buherutse kuba kandi ko bubabaje.

Bikomagu yari asigaye ari mu kiruhuko , ubu akaba yakoraga muri Interbank aho yari umuyobozi ushinzwe abakozi.

Urupfu rwa Bikomagu ruje icyumweru kirenga nyuma y’urupfu rwa Gen Adolph Nshimirimana wigeze gushingwa iperereza mu Burundi akaba yari n’umujyanama wa Perezida w’u Burundi. Urupfu rwa Bikomagu kandi ruje nyuma y’uko Pierre-Claver Mbonimpa, wagiye unenga leta y’u Burundi ku kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, na we arusimbutse ubu akaba arimo kwivuriza mu Bubirigi.

Burundi: Abahitanye Gen.Adolphe Nshimirimana bamenyekanye

by www.igihe.info

Burundi: Abahitanye Gen.Adolphe Nshimirimana bamenyekanye
Imodoka yari itwaye Gen Nshimirimana

Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika mu Burundi yatangaje ko hamaze kumenyekana abishe Lt. Gen Adolphe Nshimirimana wahoze ari umuyobozi w’urwego rw’ubutasi, wapfuye yari ashinzwe umutekano bwite wa Perezida Perero Nkurunziza.

Ku Cyumweru tariki ya 2 Kanama, ni bwo imodoka yarimo Lt.Gen. Adolphe Nshimirimana yaguye mu gico yatezwe n’abagizi ba nabi, mu Kamenge aho bakunze kwita ‘Gare du Nord’, maze uwo musirikare n’abamurindaga babiri bahita bahasiga ubuzima.

Itangazo ubushinjacyaha bwashyize ahagaragara kuri iki Cyumweru tariki ya 9 Kanama, rivuga mu abakoze ubwo bwicanyi bafashwe, ababuteguye bo baracyashakishwa.

Rigira riti “Ubwo bwicanyi bukiba, iperereza ryahise ritangira. Twabamenyesha ko abakoze icyo cyaha bamaze kumenyekana mu nzego zibishinzwe. Bamwe muri abo bagizi ba nabi bamaze gufatwa, abandi cyo kimwe n’abateguye ubwo bwicanyi baracyashakishwa.”

Yakomeje agira ati “Imodoka yakoreshejwe n’abo babisha yari iy’igisirikare yavuye mu nkambi ya Ngagara mu gitondo cy’uwo munsi. Bucyeye bwaho, izo nkozi z’ibibi zayiturikirije ahitwa ku Musaga. Hakaba haratowe n’imyambaro yakoreshejwe n’izo nkozi z’ibibi, aho nyine ku Musaga.“

Umushinjacyaha mukuru yavuze ko iperereza ku rupfu rwa Lt Gen. Adolphe Nshimirimana rigikomeza, asaba uwo ari we wese, gufasha ngo abo bicanyi bafatwe, bashyikirizwe ubutabera.
Kuva icyo gihe abantu bagera ku 100 bamaze kwicwa, abasaga ibihumbi 140 bo bamaze guhungira mu bihugu bituranye n’u Burundi.

Burundi: Umunyamakuru Esdras Ndikumana Yakubiswe n’Abashinzwe Umutekano

by www.igihe.info

Burundi: Umunyamakuru Esdras Ndikumana Yakubiswe n'Abashinzwe Umutekano
Esdras Ndikumana Photo via Twitter

Umunyamakuru Esdras Ndikumana ukorera Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI na AFP,  yafashwe n’Abashinzwe umutekano ubwo yari aho Gen Adolph Nshimirimana yarasiwe, arimo afotora anashaka kumenya iby’urupfu rwa Gen Adolph Nshimirimana. Baramujyanye baramukubita bamugirira ibya mfura mbi, bamuhata ibibazo banamwita umunyamakuru w’umwanzi. Bamumaranye amasaha abiri nyuma baramurekura ubu ari mu bitaro ariko ubuzima bwe ntiburi mu mazi abiri nk’uko bitangazwa na RFI. Umuyobozi wa RFI yavuze ko bababajwe n’ihohoterwa ry’uyu munyamakuru ndetse n’ihohoterwa ry’itangazamakuru mu Burundi muri rusange. Bakaba barimo gusaba ibisobanuro Leta y’u Burundi.

Esdras Ndikumana ni umunyamakuru ukorera i Bujumbura akaba ari correspondant wa RFI  na AFP mu Burundi.

Ese haba hari icyo Leta y’u Burundi yaba ishaka guhisha ku rupfu rwa Gen Adolph Nshimirimana ku buryo ihohotera umunyamakuru ushaka kumenya ukuri ku byabaye?

Burundi:Gen Adolphe Nshimirimana Yishwe

Burundi:Gen Adolphe Nshimirima Yishwe
Gen Adolphe Nhimirima

Gen. Adolphe Nshimirimana wahoze ayobora urwego rw’ iperereza yaguye mu gico yatezwe n’abantu bataramenyekana ari i Kamenge.

Willy Nyamitwe, umuvugizi wa Leta y’u Burundi yemeje aya makuru abinyujije kuri Twitter avuga ko atakaje umuvandimwe na mugenzi we ku rugamba.

General Adolphe Nshimirimana yari asigaye ashinzwe umutekano bwite wa Perezida Nkurunziza, yicanwe n’ abamurindaga batatu.

Ababibonye bavuze  ko Nshimirimana yasatiriwe n’ abantu bane bambaye gisirikare, bamisha amasasu ku modoka ye bahita bagenda mu modoka yabo.

Uru rupfu rwa Gen. Adolphe Nshimirimana rubaye nyuma y’iminsi mike Perezida Pierre Nkurunziza atangajwe ko ariwe wegukanye amatora y’Umukuru w’Igihugu,  abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bavuga ko ari iya gatatu kandi inyuranyije n’amategeko.
Kwiyamamaza kwa Perezida Nkurunziza kwatumye abantu bagera ku 100 kugeza ubu bamaze kugwa mu myigaragambyo yatangiye muri Mata uyu mwaka, ndetse yanatumye hacurwa umugambi wo kumuhirika ku butegetsi n’ubwo waje kuburizwamo muri Gicurasi.

Burundi:Gen Adolphe Nshimirima Yishwe

Burundi:Gen Adolphe Nshimirima Yishwe
Imodoka Gen Adolphe Nshimirima yari arimo

Gen.Nshimirimana yari umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kuburizamo umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza, akaba kandi yari akuriye abashinzwe guhangana n’abageragezaga kwigaragambya bamagana ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza.

Abanyamulenge baramagana umwanya Agathon Rwasa yahawe

by www.igihe.info

Abanyamulenge bashavujwe n’umwanya Agathon Rwasa yahawe
Agathon Rwasa n’abamurinze

Abo banyamulenge bavuga ko gutorera Rwasa kuba umuyobozi wungirije w’Inteko Ishingamategeko ari icyemezo kidakwiye kubera ibyaha by’indengakamere bamurega.

Ubwicanyi buvugwa ni ubwabereye ahitwa mu Gatumba mu mwaka wa 2004 aho abanyamulenge bagera ku 160 bishwe urwagashinyaguro aho bari bacumbikiwe mu nkambi.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abanyamurenge barokotse ubwo bwicanyi, Olivier Mandevu, yavuze ko kuba Agathon Rwasa yahawe umwanya mu nzego zo hejuru, bitazababuza gukomeza kumukurikirana.

BBC yavuze ko uyu muryango ngo ugomba gukomeza kotsa igitutu Leta y’u Burundi ndetse n’ibihugu bikomeye nka Lea Zunze Ubumwe za Amerika bakamuryoza ibyo yakoreye abanyamulenge.

Ku kibazo cy’uko Rwasa azaba afite ubudahangarwa, Mandevu yavuze ko ibimenyetso bifatika bihari kandi ibyo yakoze ari jenoside.