Lt Gen Adolphe Nshimirimana yashyinguwe

by www.igihe.info
Lieutenant General Adolphe Nshimirimana yashyinguwe
Hari abungirije umukuru w’igihugu Gaston Sindimwo na Joseph Butore hamwe n’abakuru b’inteko ishinga amategeko.

Gushyingura Adolphe Nshimirimana kwabereye muri Commune Kamenge hafi ya bar ye yitwa Iwabo w’Abantu.

General Adolphe Nshimirimana yishwe itariki 2 uku kwezi imodoka yari arimwo irashwe igisasu cya roketi muri commune Kamenge.

Yakoraga mu biro by’umukuru w’igihugu kuva mu kwezi kwa 11 inyuma y’imyaka hafi 10 yari amaze ayobora ibiro by’iperereza.

Kimwe na prezida Pierre Nkurunziza yinjiye mu nzego z’igihugu avuye mu ishyaka CNDD-FDD ryarwanyaga leta inyuma y’amasezerano yo guhagarika intambara mu 2003.

Ababanye nawe n’abanyakamenge aho yakundaga kugenda cyane bavuga ko yari intwari. Aho mu Kamenge uretse bar yari yarahubatse n’ibitaro. Ariko amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa  muntu avuga ko igihe yari umukuru w’iperereza cyaranzwe n’ubwicanyi n’ibindi bikorwa bibi.

Umukuru w’Uburundi Pierre Nkurunziza ntiyagaragaye mu mihango yo gusezera Lieutenant General Adolphe Nshimirimana. Radio ya leta yavuze ko yagiye kumusezera mu buruhukiro bw’ibitaro. Ariko ntiyagiye mu misa yabereye kuri cathedrale Regina Mundi ya katolika I Bujumbura. Imisa yasomwe na Anatole Rugerinyange.

Burundi: Abahitanye Gen.Adolphe Nshimirimana bamenyekanye

by www.igihe.info

Burundi: Abahitanye Gen.Adolphe Nshimirimana bamenyekanye
Imodoka yari itwaye Gen Nshimirimana

Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika mu Burundi yatangaje ko hamaze kumenyekana abishe Lt. Gen Adolphe Nshimirimana wahoze ari umuyobozi w’urwego rw’ubutasi, wapfuye yari ashinzwe umutekano bwite wa Perezida Perero Nkurunziza.

Ku Cyumweru tariki ya 2 Kanama, ni bwo imodoka yarimo Lt.Gen. Adolphe Nshimirimana yaguye mu gico yatezwe n’abagizi ba nabi, mu Kamenge aho bakunze kwita ‘Gare du Nord’, maze uwo musirikare n’abamurindaga babiri bahita bahasiga ubuzima.

Itangazo ubushinjacyaha bwashyize ahagaragara kuri iki Cyumweru tariki ya 9 Kanama, rivuga mu abakoze ubwo bwicanyi bafashwe, ababuteguye bo baracyashakishwa.

Rigira riti “Ubwo bwicanyi bukiba, iperereza ryahise ritangira. Twabamenyesha ko abakoze icyo cyaha bamaze kumenyekana mu nzego zibishinzwe. Bamwe muri abo bagizi ba nabi bamaze gufatwa, abandi cyo kimwe n’abateguye ubwo bwicanyi baracyashakishwa.”

Yakomeje agira ati “Imodoka yakoreshejwe n’abo babisha yari iy’igisirikare yavuye mu nkambi ya Ngagara mu gitondo cy’uwo munsi. Bucyeye bwaho, izo nkozi z’ibibi zayiturikirije ahitwa ku Musaga. Hakaba haratowe n’imyambaro yakoreshejwe n’izo nkozi z’ibibi, aho nyine ku Musaga.“

Umushinjacyaha mukuru yavuze ko iperereza ku rupfu rwa Lt Gen. Adolphe Nshimirimana rigikomeza, asaba uwo ari we wese, gufasha ngo abo bicanyi bafatwe, bashyikirizwe ubutabera.
Kuva icyo gihe abantu bagera ku 100 bamaze kwicwa, abasaga ibihumbi 140 bo bamaze guhungira mu bihugu bituranye n’u Burundi.

Burundi: Umunyamakuru Esdras Ndikumana Yakubiswe n’Abashinzwe Umutekano

by www.igihe.info

Burundi: Umunyamakuru Esdras Ndikumana Yakubiswe n'Abashinzwe Umutekano
Esdras Ndikumana Photo via Twitter

Umunyamakuru Esdras Ndikumana ukorera Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI na AFP,  yafashwe n’Abashinzwe umutekano ubwo yari aho Gen Adolph Nshimirimana yarasiwe, arimo afotora anashaka kumenya iby’urupfu rwa Gen Adolph Nshimirimana. Baramujyanye baramukubita bamugirira ibya mfura mbi, bamuhata ibibazo banamwita umunyamakuru w’umwanzi. Bamumaranye amasaha abiri nyuma baramurekura ubu ari mu bitaro ariko ubuzima bwe ntiburi mu mazi abiri nk’uko bitangazwa na RFI. Umuyobozi wa RFI yavuze ko bababajwe n’ihohoterwa ry’uyu munyamakuru ndetse n’ihohoterwa ry’itangazamakuru mu Burundi muri rusange. Bakaba barimo gusaba ibisobanuro Leta y’u Burundi.

Esdras Ndikumana ni umunyamakuru ukorera i Bujumbura akaba ari correspondant wa RFI  na AFP mu Burundi.

Ese haba hari icyo Leta y’u Burundi yaba ishaka guhisha ku rupfu rwa Gen Adolph Nshimirimana ku buryo ihohotera umunyamakuru ushaka kumenya ukuri ku byabaye?

Burundi:Gen Adolphe Nshimirimana Yishwe

Burundi:Gen Adolphe Nshimirima Yishwe
Gen Adolphe Nhimirima

Gen. Adolphe Nshimirimana wahoze ayobora urwego rw’ iperereza yaguye mu gico yatezwe n’abantu bataramenyekana ari i Kamenge.

Willy Nyamitwe, umuvugizi wa Leta y’u Burundi yemeje aya makuru abinyujije kuri Twitter avuga ko atakaje umuvandimwe na mugenzi we ku rugamba.

General Adolphe Nshimirimana yari asigaye ashinzwe umutekano bwite wa Perezida Nkurunziza, yicanwe n’ abamurindaga batatu.

Ababibonye bavuze  ko Nshimirimana yasatiriwe n’ abantu bane bambaye gisirikare, bamisha amasasu ku modoka ye bahita bagenda mu modoka yabo.

Uru rupfu rwa Gen. Adolphe Nshimirimana rubaye nyuma y’iminsi mike Perezida Pierre Nkurunziza atangajwe ko ariwe wegukanye amatora y’Umukuru w’Igihugu,  abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bavuga ko ari iya gatatu kandi inyuranyije n’amategeko.
Kwiyamamaza kwa Perezida Nkurunziza kwatumye abantu bagera ku 100 kugeza ubu bamaze kugwa mu myigaragambyo yatangiye muri Mata uyu mwaka, ndetse yanatumye hacurwa umugambi wo kumuhirika ku butegetsi n’ubwo waje kuburizwamo muri Gicurasi.

Burundi:Gen Adolphe Nshimirima Yishwe

Burundi:Gen Adolphe Nshimirima Yishwe
Imodoka Gen Adolphe Nshimirima yari arimo

Gen.Nshimirimana yari umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kuburizamo umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza, akaba kandi yari akuriye abashinzwe guhangana n’abageragezaga kwigaragambya bamagana ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza.