Nkurunziza Akwiye Kureka Kwiyamamaza-Depite Aime Nkurunziza wa CNDD-FDD Wahungiye mu Rwanda
Depite Aime Nkurunziza wo mu ishyaka rya Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza ,CNDD-FDD akaba na Perezida wa Komisiyo ya politiki, ubutegetsi n’ububanyi n’amahanga mu Nteko Ishinga Amategeko yahunze igihugu avuga ko Perezida Nkurunziza akwiye kureka kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’igihugu kugira ngo amahoro agaruka.
Mu kiganiro yagiranye na Contact Fm, Aime Nkurunziza, yavuze ko yahisemo guhunga igihugu cye kubera ibyo yashoboye kwibonera bikorerwa abadashyigikiye manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza ngo aho bamwe bahigwa bukware abandi bakicwa.
Yagize ati: “Nahisemo guhunga kubera ko ibintu bitameze neza, abantu barimo baricwa, umutekano ni muke, amacakubiri asa n’aho yongeye kugaruka ha
ba mu gisirikare n’igipolisi,…. Twahunze kandi kubera ko abanyapolitiki nkatwe batumva kimwe ikibazo cyo kwiyamamaza kwa Nkurunziza kuri manda ya gatatu bahigwa bamwe bakicwa.
Uyu mudepite yari muri Komisiyo inafite inshingano yo kwemeza amazina y’abagomba gusimbura abayobozi babiri bahunze muri Komisiyo yigenga y’amatora (CENI), bamaze kuyahabwa na Perezida w’u Burundi mbere y’uko yemezwa n’abadepite, yavuze ko yabonye adashobora kwica amategeko nkana kandi ayazi ahitamo guhunga.
Yagize ati:“Indi mpamvu ikomeye yatumye duhunga ni umugambi wo gusimbuza abayobozi babiri bari bagize Komisiyo y’amatora ,CENI, Spes Caritas Ndironkeye na Illuminata Ndabahagamye . Ubundi uko amategeko abivuga muri batanu bagize iyi Komisiyo iyo haburamo babiri nta gikorwa. Ariko urebye uko isimbuzwa ry’aba bantu riri gukorwamo, njye nanze kubishyigikira nk’umunyapolitiki ndahunga.”
Aime Nkurunziza yavuze ko ibihe u Burundi burimo bigoranye ko aba bakozi ba CENI basimbuzwa mu buryo bwubahirije amategeko.
Ngo abishingira ku kuba aba bagore babiri bavuye muri CENI bagahunga baravaga mu ishyaka UPRONA ngo rikaba ryaracitsemo ibice bibiri ikiri mu Nteko Ishinga Amategeko n’ikindi kidahagarariwe; ibi bikamutera kwibaza aho abagomba gusimbura aba bazaturuka.
Avuga ko byanze bikunze bazava mu gice cyasigaye mu Nteko Ishinga Amategeko kandi ngo bikaba byaba bihabanye n’amategeko.
Ngo haracyari inzira ndende kugira ngo amatore abe
Abajijwe niba hari icyizere ko amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko mu Burundi yaba vuba aha, yavuze ko hari inzira zigomba gukurikizwa kuri ubu zitarakorwa.
Aime Nkurunziza yavuze ko ubusanzwe imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko yasojwe mu kwezi kwa Kane k’uyu mwaka ngo bikaba byari biteganyijwe ko habanza gutorwa indi Nteko Ishinga Amategeko yagombaga kuzakorana n’Umukuru w’igihugu ugomba gutorwa akarahira tariki ya 16 ukwezi kwa munani nkuko biteganywa n’Itegeko Nshinga ry’iki gihugu.
Icyakora ngo ibi byo ntacyo bitwaye kuko Umukuru w’igihugu afite ububasha bwo guhamagaza Inteko rusange idasanzwe mu gihe bibaye ngombwa ari nabyo bitegerejwe ko yakongera kuyihamagaza ayiha amazina y’abagomba kwemezwa ngo basimbure abasezereye muri Komisiyo y’amatora bagahunga.
Uyu mudepite wahunze u Burunndi yavuze ko aho ibintu bigeze mu Burundi bigoranye kwemeza uburyo amatora yakorwa mu mucyo no mu bwisanzure, abatavuga rumwe na leta baranze gutanga kandidatire zabo ngo biyamamarize umwanya w’Umukuru w’igihugu, Abarundi benshi barahunze n’imyigaragambyo igikomeje kuba kandi abaturage bakaba bakomeje gupfa.
Depite Nkurunziza ngo hari inama yagira Perezida Nkurunziza
Yavuze ko inama yaha Perezida Nkurunziza ari ugukura kandidatire ye ku mwanya w’Umukuru w’igihugu, nyuma abanyapolitiki bakagirana ibiganiro bisesuye bigamije kurebera hamwe uburyo amatora yakorwamo akabasha gukorwa mu mucyo no mu bwisanzure.
Yagize ati:“Ibyakorwa ni bibiri icya mbere gukuramo kandidatire ye kuko naramuka yihaye iyi manda ku ngufu, ibizangirika ni byinshi. Hari ibintu by’amacakubiri byagarutse, ubukene bukabije bwagarutse muri iki gihugu.”
Yakomeje agira ati: “Murabizi ko amafaranga menshi igihugu gikoresha ava mu baterankunga none izi nkunga nazo zarahagaritswe, baherutse gusaba Abadepite bose ngo baze bakure ku mushahara wabo miliyoni y’Amarundi (1.000.000 ) barababaye kuko twaraganiriye….. icya kabiri habeho ibiganiro hagati y’amanyapolitiki haba abi imbere mu gihugu n’abahunze noneho tukareba uburyo amatora yakorwamo.”
Ihunga rya Depite Aime Nkurunziza rije rikurikira iry’uwari Visi Perezida w’Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri iki gihugu, Sylvere Nimpagaritse nawe wahunze, ndetse n’abayobozi babiri muri Komisiyo yigenga y’amatora.