Nkurunziza Akwiye Kureka Kwiyamamaza-Depite Aime Nkurunziza wa CNDD-FDD Wahungiye mu Rwanda

by www.igihe.info

Nkurunziza Akwiye Kureka Kwiyamamaza-Depite Aime Nkurunziza wa CNDD-FDD Wahungiye mu Rwanda Nkurunziza Akwiye Kureka Kwiyamamaza-Depite Aime Nkurunziza wa CNDD-FDD Wahungiye mu Rwanda 

Depite Aime Nkurunziza wo mu ishyaka rya Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza ,CNDD-FDD akaba na Perezida wa Komisiyo ya politiki, ubutegetsi n’ububanyi n’amahanga mu Nteko Ishinga Amategeko yahunze igihugu avuga ko Perezida Nkurunziza akwiye kureka kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’igihugu kugira ngo amahoro agaruka.

Mu kiganiro yagiranye na Contact Fm, Aime Nkurunziza, yavuze ko yahisemo guhunga igihugu cye kubera ibyo yashoboye kwibonera bikorerwa abadashyigikiye manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza ngo aho bamwe bahigwa bukware abandi bakicwa.

Yagize ati: “Nahisemo guhunga kubera ko ibintu bitameze neza, abantu barimo baricwa, umutekano ni muke, amacakubiri asa n’aho yongeye kugaruka ha
ba mu gisirikare n’igipolisi,…. Twahunze kandi kubera ko abanyapolitiki nkatwe batumva kimwe ikibazo cyo kwiyamamaza kwa Nkurunziza kuri manda ya gatatu bahigwa bamwe bakicwa.

Uyu mudepite yari muri Komisiyo inafite inshingano yo kwemeza amazina y’abagomba gusimbura abayobozi babiri bahunze muri Komisiyo yigenga y’amatora (CENI), bamaze kuyahabwa na Perezida w’u Burundi mbere y’uko yemezwa n’abadepite, yavuze ko yabonye adashobora kwica amategeko nkana kandi ayazi ahitamo guhunga.

Yagize ati:“Indi mpamvu ikomeye yatumye duhunga ni umugambi wo gusimbuza abayobozi babiri bari bagize Komisiyo y’amatora ,CENI, Spes Caritas Ndironkeye na Illuminata Ndabahagamye . Ubundi uko amategeko abivuga muri batanu bagize iyi Komisiyo iyo haburamo babiri nta gikorwa. Ariko urebye uko isimbuzwa ry’aba bantu riri gukorwamo, njye nanze kubishyigikira nk’umunyapolitiki ndahunga.”

Aime Nkurunziza yavuze ko ibihe u Burundi burimo bigoranye ko aba bakozi ba CENI basimbuzwa mu buryo bwubahirije amategeko.

Ngo abishingira ku kuba aba bagore babiri bavuye muri CENI bagahunga baravaga mu ishyaka UPRONA ngo rikaba ryaracitsemo ibice bibiri ikiri mu Nteko Ishinga Amategeko n’ikindi kidahagarariwe; ibi bikamutera kwibaza aho abagomba gusimbura aba bazaturuka.

Avuga ko byanze bikunze bazava mu gice cyasigaye mu Nteko Ishinga Amategeko kandi ngo bikaba byaba bihabanye n’amategeko.

Ngo haracyari inzira ndende kugira ngo amatore abe

Abajijwe niba hari icyizere ko amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko mu Burundi yaba vuba aha, yavuze ko hari inzira zigomba gukurikizwa kuri ubu zitarakorwa.

Aime Nkurunziza yavuze ko ubusanzwe imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko yasojwe mu kwezi kwa Kane k’uyu mwaka ngo bikaba byari biteganyijwe ko habanza gutorwa indi Nteko Ishinga Amategeko yagombaga kuzakorana n’Umukuru w’igihugu ugomba gutorwa akarahira tariki ya 16 ukwezi kwa munani nkuko biteganywa n’Itegeko Nshinga ry’iki gihugu.

Icyakora ngo ibi byo ntacyo bitwaye kuko Umukuru w’igihugu afite ububasha bwo guhamagaza Inteko rusange idasanzwe mu gihe bibaye ngombwa ari nabyo bitegerejwe ko yakongera kuyihamagaza ayiha amazina y’abagomba kwemezwa ngo basimbure abasezereye muri Komisiyo y’amatora bagahunga.

Uyu mudepite wahunze u Burunndi yavuze ko aho ibintu bigeze mu Burundi bigoranye kwemeza uburyo amatora yakorwa mu mucyo no mu bwisanzure, abatavuga rumwe na leta baranze gutanga kandidatire zabo ngo biyamamarize umwanya w’Umukuru w’igihugu, Abarundi benshi barahunze n’imyigaragambyo igikomeje kuba kandi abaturage bakaba bakomeje gupfa.

Depite Nkurunziza ngo hari inama yagira Perezida Nkurunziza

Yavuze ko inama yaha Perezida Nkurunziza ari ugukura kandidatire ye ku mwanya w’Umukuru w’igihugu, nyuma abanyapolitiki bakagirana ibiganiro bisesuye bigamije kurebera hamwe uburyo amatora yakorwamo akabasha gukorwa mu mucyo no mu bwisanzure.

Yagize ati:“Ibyakorwa ni bibiri icya mbere gukuramo kandidatire ye kuko naramuka yihaye iyi manda ku ngufu, ibizangirika ni byinshi. Hari ibintu by’amacakubiri byagarutse, ubukene bukabije bwagarutse muri iki gihugu.”

Yakomeje agira ati: “Murabizi ko amafaranga menshi igihugu gikoresha ava mu baterankunga none izi nkunga nazo zarahagaritswe, baherutse gusaba Abadepite bose ngo baze bakure ku mushahara wabo miliyoni y’Amarundi (1.000.000 ) barababaye kuko twaraganiriye….. icya kabiri habeho ibiganiro hagati y’amanyapolitiki haba abi imbere mu gihugu n’abahunze noneho tukareba uburyo amatora yakorwamo.”

Ihunga rya Depite Aime Nkurunziza rije rikurikira iry’uwari Visi Perezida w’Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri iki gihugu, Sylvere Nimpagaritse nawe wahunze, ndetse n’abayobozi babiri muri Komisiyo yigenga y’amatora.

Pierre Nkurunziza Niyegure-Annan

Koffi Annan on Burundi
Kofi Annan, yasabye Prezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza kwegura.

by www.igihe.info
Uwahoze ari umunyamabanga mukuru wa ONU, Kofi Annan, yasabye Prezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza kwegura.

Hari imyigaragambyo yabayemo imvururu no gushaka guhirika ubutegetsi byakozwe nyuma yaho Prezida Nkurunziza atangarije ko azongera kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu ku nshuro ya 3.

Bwana Annan yabwiye BBC ko umukuru w’u Burundi ntagifatwa nk’umukuru w’igihugu wemewe n’amategeko, bityo rero ko agomba kwegura ku bw’inyungu z’igihugu.

Twabibutsa ko urukiko rurinda itegeko nshinga mu Burundi bwasanze Nkurunziza yemerewe kongera kwiyamamaza.

Burundi: Amatora Yongeye Kwimurwa

by www.igihe.info
Nyuma y’umwanzuro w’inama y’Abakuru b’ibihugu yabereye i Dar es Salam muri Tanzania ku kibazo cy’u Burundi igasaba ko amatora yigizwa inyuma ukwezi n’igice, Leta y’u Burundi yemeye kongera kwigizayo amatora.

Burundi: Amatora Yongeye KwimurwaBibaye ubwa kabiri Leta y’u Burundi yigiza amatora inyuma, kuko ubwa mbere ayasubitswe ni ay’abadepite yagombaga kuba ku itariki ya 26 Gicurasi 2015 akigizwa inyuma na Perezida Pierre Nkurunziza wongeyeho iminsi 10 ku matora y’Abadepite, ariko ashimangira ko ay’Umukuru w’igihugu atagombaga kwimurwa.

Perezida Nkurunziza yigije inyuma amatora abitewe n’igitutu cy’amahanga n’imiryango inyuranye, byiyongeraga ku cyifuzo cy’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bari basabye ko amatora yakwigizwa inyuma, mu nama ya mbere bakoreye i Dar es Salam kuwa 13 Gicurasi 2015.

Nubwo Perezida Nkurunziza yari yongeyeho iminsi 10, inama ya kabiri y’abakuru b’ibihugu yabaye tariki ya 31 Gicurasi 2015, yasabye ko amatora yose yakwigizwa inyuma ho iminsi 45. N’ubwo Pierre Nkurunziza atayitabiriye, yari ahagarariwe, kandi imyanzuro u Burundi bwarayemeye.

Umuvugizi wa Perezida w’u Burundi, Willy Nyamitwe yagize ati: “Amatora yo kuwa 5 Kamena ntazaba kuko inama y’abakuru b’ibihugu yasabye ko amatora yakwigizwayo, Leta y’u Burundi yashimye impanuro yahawe n’Akarere, amatora yo kuwa gatanu ntazaba. Igihe gishya kizagenwa n’abashinzwe amatora.”

Mu gihe hagitegerjwe amatora mu Burundi, bamwe baracyajya mu mihanda bigaragambya kubw’icyemezo cya Perezida Pierre Nkurunziza cyo kwiyamamaza bundi bushya, mu gihe Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burundi rwo rwemeje ko nta tegeko rizaba ryishwe Nkurunziza niyongera kwiyamamaza.

Byari biteganyijwe ko amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko mu Burundi aba tariki ya 5 Kamena mu gihe ay’umukuru w’igihugu aba tariki ya 26 uku kwezi.

Amafoto: Perezida Nkurunziza Yageze i Bujumbura nyuma y’ipfuba rya Coup d’Etat ya Gen Godfroid Niyombare

by www.igihe.info
BURUNDI : Nkurunziza yageze mu murwa mukuru Bujumbura (kurikira uko bimeze buri kanya aha)

17h30:Abashyigikiye Nkurunziza mu mihanda ya Bujumbura.Hari bararimba ko Nkurunziza agiye gutangira kuyobora manda ya mbere nyuma yo gutsinda uwari wamusimbuye ku butegetsi Niyombare.
Bamwe mu bapolisi bakuru bafashwe nyuma yo gutsindwa
Bamwe mu bapolisi bakuru bafashwe nyuma yo gutsindwa
Gen Cyrille Ndayirukiye ubwo yafatwaga.Uyu yahoze ari Minisitiri w’Ingabo, akaba yari umwe mu bakuru bayoboye Coup d’Etat
Gen Cyrille Ndayirukiye ubwo yafatwaga.Uyu yahoze ari Minisitiri w’Ingabo, akaba yari umwe mu bakuru bayoboye Coup d’Etat
16h25:Jeunafrique itangaje ko Said Djinnit, Intumwa idasanzwe ya Ban Ki Moon mu karere k’ibiyaga bigari yerekeje i Bujumbura 
16h05:Nkurunziza ageze muri Perezidansi 
Abaturage babyinira mu mihanda ya Bujumbura bishimira igaruka rya Nkurunziza
Abaturage babyinira mu mihanda ya Bujumbura bishimira igaruka rya Nkurunziza
16h00:Huma Rights Watch yavuze ko bamwe mu banyamakuru n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bari mu bwihisho, batinya ko bagiriwa nabi n’abashyigikiye Nkurnziza.Hagati aho amwe mu radiyo n’ibinyamakuru bitandukanye ntibiri gukora.Abaturage ngo bari kumenya amakuru mu itangazamakuru mpuzamahanga, ndetse n’ibihuha. 
15h48:Perezida Pierre Nkurunziza yageze mu mujyi wa Bujumbura, imodoka zimuherekeje zivuza amahoni.
Pierre Nkurunziza
14h00:Amakuru dukesha Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, aravuga ko Perezida Pierre Nkurunziza ari mu nzira ava i Ngozi aho avuka agana i Bujumbura mu murwa mukuru.
Ni nyuma y’iminsi itatu adakandagira i Bujumbura kubera igeragezwa ryo kumuhirika ku butegtsi byakozwe na Gen Niyombare Godfroid.
Ubu imodoka z’ishyaka CNDD FDD ngo iri kuzenguruka mu mujyi i Bujumbura, abayoboke baririmba indirimbo z’intsinzi.
Biteganyijwe ko Nkurunziza nagera i Bujumbura ahita avuga ijambo kuri televiziyo y’igihugu.
Amakuru atugeraho kandi aravuga ko bishoboka ko Niyombare ashobora kuba atatawe muri yombi nkuko byavuzwe kare, gusa ntibiramenyekana neza.

Abaturage i Ngozi baje kwakira Perezida Nkurunziza ugiye kwerekeza Bujumbura.

Abaturage i Ngozi baje kwakira Perezida Nkurunziza ugiye kwerekeza Bujumbura.
Abaturage i Ngozi baje kwakira Perezida Nkurunziza ugiye kwerekeza Bujumbura aho aza kuvugira ijambo ryo guhumuriza igihugu nyuma ya coup d’etat yo kumuhirika imaze gupfuba.
Hagati aho i Musaga batangiye kongera gufunga imihanda bigaragambya, ariko abapolisi bavuze ko uwongera kwigaragambya afatwa nk’ushyigikiye Gen Niyombare n’abashakaga guhirika ubutegetsi.

Inkuru Bijyanye

Amakuru Mashya Kuri Coup d’Etat Irimo Kuba mu Burundi
Gen Godefroid Niyombare Wagerageje Guhirika Pierre Nkurunziza ni Muntu Ki?
Burundi:Ibyari Coup d’Etat Byahindutse Intambara
General Godefroid Niyombare on the run 

by www.igihe.info

Ijambo Perezida Nkurunziza Yagejeje ku Baturage Nyuma Yuko Abasirikare Bagerageza Kumuhirika ku Butegetsi

by www.igihe.info

…dushime Imana yaduhaye igihugu cy’u Burundi, Dusabe Imana igarukire u Burundi, dusabire n’ Abarundi bene wacu bataye umurongo kugira ngo Imana ibiyereke maze bahinduke.. Petero Nkurunziza kuri telephone.
Perezida w’u Burundi usanzweho Pierre Nkurunziza utari mu gihugu magingo naya, bivugwa ko ari mu gihugu cya Uganda andi makuru akemeza ko yasubiye I Dar-es-lam, yifashijije telefoni yongeye gushimangira ko umutekano umeze neza, kandi ko n’imipaka y’igihugu ifunguye, bityo asaba abanyamahanga gukomeza gutemberera iki gihugu, ariko asaba n’abanayamadini kumutiza umurindi w’amasengesho.
Ubwo Perezida Nkurunziza yemezwaga n’Ishyaka rye nabwo yabanje kubiragiza Imana
Ubwo Perezida Nkurunziza yemezwaga n’Ishyaka rye nabwo yabanje kubiragiza Imana
Muri iri jambo ryumvikanaga nabi ku murongo wa telefoni humvikanagamo urusaku rw’inzugi zifungurwa, ryatambutse inshuro nyinshi muri studio za Radio y’igihugu, Perezida Nkurunziza yavuze ko umutekano usesekaye mu Burundi ati “turashaka rero kumenyesha abarundi n’amakungu ( Amahanga) ko umutekano bisakaye mu gihugu cy’u Burundi, nkuko twaraye tubyerekanye mu nama y’abakuru b’ibihugu mu Karere..,turashaka kandi gusaba abarundi kudakuka umutima nkuko twari tumaze iminsi tubibabwira hariho intumva’
Nkurunziza kandi yashimiye inzego z’umutekano ngo uburyo zashoboye kwerekana ubutwari mu guhangana n’icyo yise akagwi kashatse kumuhirika. Aha ariko Petero Nkurunziza ntasobanura neza ubwo butwari ubwari bwo kuko kugeza n’uyu munsi batarabasha……….
Ikindi uyu mukuru w’igihugu ukiyoboreye hanze yacyo yavuze ni ko abo yise intumva zashatse kumuhirika ngo zatangiye kwishyira mu maboko y’ingabo, akaba yashimiye abo avuga ko bamaze kwishyikiriza inzego bagasaba n’imbabazi kandi ko nk’umubyeyi uhora yiteguye kubabarira bazazihabwa.
Nkurunziza ati “..turanashimira kandi bamwe na bamwe muri abo bari bahenzwe bariko barishikana (Bizana) banasaba imbabazi, bakishyikiriza inzego z’umutekano kuko baca babacyira nk’ababyeyi.., turasaba n’abandi bashikire bene wabo bace babakira nkuko umubyeyi yama agira imbabazi”
Nkurunziza kandi yavuze ko ashimiye abarundi n’amahanga uko bamubaye hafi kandi abizeza ko umutekano umeze neza hirya no hino mu gihugu cyane cyane ku mipaka bityo asaba abanyamahanga ko bakomeza kubagenderera uko bisanzwe.
Perezida Nkurunziza yatsindagiye cyane ku banyamadini n’abandi bose bakunda gusenga ko bafata icyumweru cyo gusengera u Burundi bakinginga Imana kugira ngo ibagarukire.. Perezida Nkurunziza ati “turacyeza abanyamashengero.., turateye akamu abanyamashengero n’abakunda gusenga ko bofata umunsi w’indwi[…], dushime Imana yaciduhaye ( Burundi), dusabe Imana igarukire u Burundi, dusabire n’Abarundi bene wacu bataye umurongo kugira ngo Imana ibiyereke maze bahinduke..
Yasoje ijambo rye asaba abarundi kutemerera buri wese kubacamo ibice uwo ari wese.
Tubibutse ko Petero Nkurunziza yageragejwe guhirikwa ku butegetsi na General Godfroid Niyombare ubwo yari yagiye mu nama y’abakuru b’ibihugu b’Afurika y’Iburasirazuba yari yateraniye muri Tanzaniya kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Gicurasi 2015.
Gusa kugeza magingo aya biracyari urujijo nyuma y’umunsi wa kabiri kuwaba arayoboye u Burundi, dore ko imirwano ikomeye mu mujyi wa Bujumbura hagati y’ingabo zishyigikiye aba baperezida bombi b’igihugu kimwe.

Burundi: Ibyari Coup d’Etat Byahindutse Intambara

by www.igihe.info

Mu kanya gashize

#‎Burundi‬: Pierre Nkurunziza amaze gutangaza ko yageze mu Burundi ashimira igisirikare,Polisi n’abaturage ku kuntu bitwaye mu bihe bidasanzwe byabaye ku Burundi.

Nkurunziza i Burundi


 
Uko bihagaze kuri uyu mugoroba i Bujumbura

Inkuru Bijyanye:

Amakuru Mashya kuri Coup d’Etat Irimo Kubera mu Burundi
Gen Niyombare Wakoze Coup d’Etat mu Burundi ni Muntu Ki?

Mu ijoro ryashize amaradio Bonesha, Renaissance na RPA byarashweho n’abashyigikiye Pierre Nkurunziza kuko byatangaje ijambo rya Gen Godfroid Niyombare atangaza Coup d’Etat.
Nyuma y’uko imishyikirano hagati y’ibice bibiri by’igisirikare bihanganye binaniriwe kumvikana ahagana mu rukerera humvikanye amasasu n’imbunda nini mu mu mujyi wa Bujumbura.
Nyuma yaho habonetse agahenge igihe gito kaje guhita karangira nyuma yuko Perezida Pierre Nkurunziza acishirije ijambo kuri RTNB, abasirikare bayobowe na Gen Godfroid Niyombarebahise batera bikomeye Radio y’igihugu yari ikiri mu maboko y’abashyigikiye Nkurunziza, ariko nyuma y’amasaha abiri Radio y’igihugu yongeye kuvuga ubwo Umuyobozi mukuru wa RTNB, Jerome Nzokirantevye yavugaga ko Coup d’Etat yapfubye. Bamwe mu baturage bari i Bujumbura baravuga ko bafite ubwoba kuko bavuga ko iri hirika ry’ubutegetsi ritateguwe neza kuko iyo biza kuba bityo abahamya ko bahiritse ubutegetsi bagombye kuba bashoboye kubitangariza kuri Radiyo y’igihugu. Radiyo y’igihugu ubu iri mu maboko y’abashyigikiye Nkurunziza kandi yumvikana hose mu gihugu.

Kugeza ubu abasirikare bashyigikiye Pierre Nkurunziza baratangaza ko bafite igice kinini cy’umugi wa Bujumbura, Perezidansi, Radiyo y’igihugu ndetse n’ikibuga cy’indege ariko mu by’ukuri ubu ibibera i Bujumbura ni insobe kuko mu by’ukuri ntawamenya ni nde ufite iki.

Uyu munsi byiriwe bivugwa ko Pierre Nkurunziza yaba akiri i Dar es Salam, nyuma yo kunanirwa kwinjira mu gihugu ejo hashize, bitewe nuko ikibuga cyari mu maboko y’abakoze coup d’Etat, ariko kugeza ubu ntawe uzi aho aherereye.

Burundi: Ibyari Coup d'Etat Byahindutse Intambara
Gen Niyombare Godfroid

Abashyigikiye Perezida Nkurunziza cyane cyane ni abasirikare bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu ndetse n’igice kinini cya polisi.

Umuvugizi wa Perezidence mu Burundi Willy Nyamitwe, yabwiye RFI ko abashigikiye Nkurunziza bashoboye gushyira ibintu mu buryo, kandi ko ibihe bya za coup d’Etat byarangiye, yatangaje kandi ko Perezida Nkurunziza ameze neza kandi ko akurikiranira hafi ibibera mu gihugu.

Biragaragara ko ibyari coup d’etat byahindutse intambara ishobora guhitana byinshi kurusha ibyo yakiza kuko buri ruhande ruvuga ko rutegereje abandi basirikare bavuye muri za province baje kubatera inkunga.

 Hagati aho Umuryango w’ubumwe bw’Afurika wamaganye iyo Coup d’Etat, mu gihe Amerka yo yatangaje ko igishyigikiye Perezida Nkurunziza nk’umukuru w’Uburundi.

Tubikesha: AFP,RFI,BBC




Burundi Coup: Amakuru Mashya Kuri Coup d’Etat Irimo kuba mu Burundi

by www.igihe.info
Agatsiko k’abasirikare kari kayobowe na Gen Godefroid Niyombare  Kananiwe Guhirika Nkurunziza

Burundi-Coup d'Etat:Agatsiko ka Gen Godefroid Niyombare Kemeye ko Kananiwe Guhirika Pierre Nkurunziza.#‎Burundi‬: Agatsiko k’abasirikare kari kayobowe na Gen Godefroid Niyombare kamaze gutangariza ‪#‎RFI‬ ko kemeye ko katsinzwe mu mugambi wako wo guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza.Gen Cyril Ndayirukiye wari numero ya 2 avuze ko banahise bahagarika imirwano bakaba bari kureba niba bakwishyira mu maboko ya leta ngo cyangwa kureba uko bahunga.
Gen Cyril Ndayirukiye yavuze ko inkunga bari bategereje zituruka mu zindi province ntazo babonye. Ubu abaofficier bashatse guhirika bari i Kibenga mu nzu aho bazengurutswe n’abasirikare ba Leta. Umuvugizi wa Presidence Willy Nyamitwe yavuze ko bagomba gufatwa bagahanwa. Ibi Agatsiko k’abasirikare kari kayobowe na Gen Godefroid Niyombare kabitangaje nyuma yo kunanirwa gufata RTNB no kubura renforts bari bategereje. 

Inkuru Bijyanye

Amakuru Mashya Kuri Coup d’Etat Irimo Kuba mu Burundi
Gen Godefroid Niyombare Wagerageje Guhirika Pierre Nkurunziza ni Muntu Ki?
Burundi:Ibyari Coup d’Etat Byahindutse Intambara

Source:http://www.rfi.fr/contenu/ticker/burundi-putschistes-reconnaissent-le-coup-etat-est-echec/

Amakuru Atugezeho mu kanya:Igisirikare Ntikirashobora Kumvikana

‪#‎Burundi‬: General Prime Niyongabo,Umugaba w’ingabo aravuga ko Coup d’Etat yapfubye agasaba abashatse gukora Coup d’Etat kwishyikiriza inzego z’Umutekano.Kugeza ubu Radio na Televiziyo by’igihugu biracyari mu maboko y’abashyigikiye Pierre Nkurunziza ndetse n’ingoro y’umukuru w’igihugu baracyayifite na polisi ku bwinshi irinze ibiro bikuru bya CNDD FDD.Yavugiraga kuri Radio yigenga ya ‪#‎Bonesha‬ ndetse yanavuganye na  ‪#‎RFI‬ na ‪#‎AFP‬.N’abari i Burundi baremeza ko igisirikare kitari kumwe.  
http://news.yahoo.com/burundi-army-chief-says-coup-attempt-failed-plotters-020446662.html?soc_src=mediacontentstory&soc_trk=tw

Agathon Rwasa, umunyapolitiki wari uhanganye na Nkurunziza, amaze gutangariza Al Jazeera ko yishimiye ihirikwa rya Nkurunziza

Amakuru amaze kutugeraho mu kanya kuri Coup d’Etat irimo kubera mu Burundi iyobowe na General Major Godefroid Niyombare 

General Major Godefroid Niyombare
General Major Godefroid Niyombare


1.Radio Rema imaze gutwikwa ubu irimo gushya
2.Indege ya Pierre Nkurunziza ibujijwe kugwa ku kibuga cy’indege i Bujumbura, General Major Godefroid Niyombare n’abasirikare bamuherekeje bari bamaze kuhagera
3.Delegation ya Nkurunziza yahise yongera kuboneka muri Hoteli yari irimo i Dar es Salam ariko Nkurunziza ntiyahabonetse
4.Kugeza ubu ntibizwi aho Pierre Nkurunziza aherereye
5.Jean Minani wari mu nama y’i Dar es Salam amaze gutangaza ko ashyigikiye ihirikwa rya Pierre Nkurunziza
6.Haracyari abasirikare bagishyigikiye Nkurunziza, imishikirano hagati yabo n’abakoze Coup d’Etat ikaba ikomeje, ariko ikaba igomba kugira icyo igeraho vuba amazi atararenga inkombe ngo hapfe abantu benshi
7.Page ya General Major Godefroid Niyombare ubu yageze  kuri Wikipedia hano http://en.wikipedia.org/wiki/Godefroid_Niyombare
8.
Les membres du Comité de la restauration de la concorde nationale sont:

1. Général Major Godefroid Niyombare,
2. Général Major Cyrille Ndayirukiye,
3. Général Silvère Habarugira,
4. Colonel Léonard Ngendakumana,
5. Commissaire de Police Zénon Ndabaneze,
6. Commissaire de Police Nimenya Hermenegilde,
7. Général Prime Ngorwanubusa,
8. Général Silas Ntigurirwa.

Source:
https://bujanews.wordpress.com/2015/05/13/composition-du-comite-de-la-restauration-de-la-concorde-nationale-crcn/


Source:Ibinyamakuru bitandukanye, Abacorrespondant ba BBC na RFI, I BUJUMBURA

 18.30 Perezida Pierre Nkurunziza mu nzira igaruka i Bujumbura. Perezida Nkurunziza yavuye ikitaraganya mu nama yari arimo i Dar es Salam yo gushakira amahoro u Burundi nyuma y’uko umujenerali we  atangarije coup d’Etat. Ibi byatangajwe n’umuvugizi wa Perezidansi ya Tanzania. General Major Godefroid Niyombare utangaza ko yahiritse ubutegetsi yanatangaje ifungwa ry’imipaka ndetse n’ikibuga cy’indege. I Bujumbura ubu ni akajagari nta wamenya mu by’ukuri uyobora igihugu.

Source: http://www.7sur7.be/7s7/fr/1505/Monde/article/detail/2320093/2015/05/13/Le-president-burundais-de-retour-a-Bujumbura.dhtml

15.30 GMT Umuvugizi w’umukuru w’igihugu, Willy Nyamitwe, amaze kubwira BBC ko akarwi kagerageje guhirika ubutegetsi ubu kari gushakishwa n’igisirikare hamwe n’igipolisi kugirango babashyikirize ubutungane.

INKURU BIJYANYE

Burundi-Coup d’Etat:Général Niyombare Godefroy Yagerageje Gukora Coup d’Etat 
Burundi: Leta Irabeshyuza Ihirima ry’Ubutegetsi 
Burundi:General Godefroy Niyombare Ukoze Coup d’Etat ni Muntu Ki? 

Willy Nyamitwe yavuze ko Prezida Pierre Nkurunziza akiri umukuru w’u Burundi kandi ko ari mu nzira ava muri Tanzania aho yari yagiye mu nama y’abakuru b’ibihugu by’akarere, inama yigaga ikibazo cy’u Burundi.

Abaturage Bishimira Coup d'Etat
Abaturage Bishimira Coup d’Etat

Abaturage Bishimira Coup d'Etat
Umuco wo gufata ubutegetsi ku munwa w’imbunda uracyari mu mitwe ya benshi

Umukuru w’umuryango w’ibihugu byo muri Afrika y’uburasirazuba, akaba n’umukuru wa Tanzania, Jakaya Kikwete yamaganye uko gushaka guhirika ubutegetsi mu Burundi.
14.00 GMT Umuvugizi w’ishyaka riri ku butegetsi CNDD FDD, Gelase Ndabirabe, abwiye BBC ari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu Kayanza, ko abantu bashatse guhirika ubutegetsi ari abantu bashakaga gutoba, bagashaka kubashotora kugirango barebe ko babasanga mu muhanda ngo bahangane.

10.00 GMT Akanama kiyise Comite de restauration de la concorde nationale, katanze itangazo mu gitondo, kavuga ko kakuyeho umukuru w’u Burundi Pierre Nkurunziza ubu wari wagiye muri Tanzania mu nama yari yateguwe n’umuryango w’ibihugu byo muri Afrika y’uburasirazuba ku kibazo cy’u Burundi.

Mw’ijambo ryavuzwe na General Major Godefroid Niyombare, ako kanama ngo kafashe iyo ngingo kuko Prezida Nkurunziza yanyuranije n’itegeko nshinga agashaka kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu inshuro ya gatatu.

Aka kanama kagizwe na General Major Godefroid Niyombare, General Major Cyrille Ndayirukiye, General Sylvere Habarugira, Colonel Leonard Ngendakumana, Commissaire de Police Zenon Ndabaneze na Commissaire de Police Nimenya

Kuva aho ayo makuru amenyekaniye biciye ku maradio yigenga y’i Bujumbura, abanyagihugu bahise bajya mu murwa mukuru kwishimira ibibaye.
Kugeza ubu ariko mu mujyi wa Bujumbura humvikanye amasasu ariko ntawuramenya neza abari kuyarasa n’abo barasana.

Radio y’igihugu iracyavuga ibiganiro nkuko bisanzwe.

Ese General Major Godefroid Niyombare ni muntu ki?
General Godefroid Niyombare w’imyaka 46, avuka muri commune ya Kamenge mu gisagara ca Bujumbura. Yaranguye amabanga yo ku rwego rwo hejuru mu nzego zijejwe umutekano mu Burundi kuva mu 2004, gushika aho akuriwe mu mabanga yo kurongora urwego rw’igihugu rujejwe iperereza mu kwezi kwa kabiri uno mwaka.

Bivugwa ko ari umwe basirikare bakuru bo mu mugambwe CNDD FDD, batashaka ko Prezida Pierre Nkurunziza atwara igihugu ikiringo kigira gatatu.

Mu gihe c’ingwano yo mu gihugu hagati mu Burundi, General Niyombare yabaye umukuru w’igisirikare ca CNDD FDD.

Uwo muhari waje kwemezwa nk’umugambwe wa politike mu kwezi kwa mbere 2005, uca itsinda amatora, Nkurunziza agirwa umukuru w’igihugu. General Niyombare yagizwe icegera c’umukuru w’igisirikare mu kwezi kwakurikiye, mu 2009 naho aca aba umuhutu wa mbere abaye umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi kuva ico gihugu cikukira.

Akiri icegera c’umugaba mukuru w’igisirikare, yarongoye umugwi wari userukiye leta mu biganiro n’umugwi FNL, uwanyuma wari usigaye ukirwana. Amaserano y’amahoro na FNL yashizweko umukono mu kwezi kw’icenda 2006.

Igikorwa ca mbere gikomeye yajejwe ari umugaba w’ingabo, kwari ukurungika abasirikare b’u Burundi guhagararira amahoro muri Somalia, mu butumwa bw’ishirahamwe ry’ubumwe bwa Afrika.
Mu kwezi kwa kane 2011, General Niyombare yagiye mu Rwanda mu rwego rwo gukomeza ugukorana mu vya gisirikare hagati y’ibihugu vyombi. Ivyo bihugu mu nyuma vyumvikanye gusangira amakuru ku bijanye n’umugwi w’abarwanyi b’Abanyarwanda, FDLR, ufise icicaro muri Kongo.

Mu kwezi kwa kabiri uno mwaka, yarirukanywe mu mabanga yo kurongora urwego rw’igihugu rujejwe iperereza, yirukanwa kumwe n’abandi babiri bakorana, haciye amezi atatu gusa agenywe muri ayo mabanga.

Ibitangazamakuru vyo mu Burundi vyavuze ko iyirukanwa ryiwe rifitaniye isana n’urwandiko yandikiye umukuru w’igihugu Pierre Nkurunziza, amuhanura kutitoza mu kiringo kigira gatatu. Nta mpamvu itomoye yigeze itwanga n’ibiro vy’umukuru w’igihugu kuri iryo yirukanwa. General Niyombare yaciye asubirizwa na Gen Etienne Ntakarutimana.

BBC GAHUZA

Burundi: Leta Irabeshyuza Ihirima ry’Ubutegetsi

Burundi: Leta Irabeshyuza Ihirima ry'UbutegetsiLeta y’Uburundi irabeshyuza ihirikwa ry’ubutegetsi mu gihugu kuri page yabo ya Facebook ndetse no kuri compte yabo ya Twitter. Ariko bamwe mu basoma izo comptes zombi bo baremeza ko habayeho coup d’etat, aho babwira abanditse itangazo bati nimubivigire ku maradio.
Hagati aho Umuryango wa EAC, Uhuriwemo n’ibihugu byo mu burasiraziba bwa Afurika wiyamye abashaka gukora Coup d’Etat no kubahiriza amasezerano ya Arusha. Abarundi bo ntibabikozwa birashye mu mihanda ibyishimo ni byose bamwe n’imbunda z’ibiti bashigikiye coup d’Etat

Abarundi bo ntibabikozwa birashye mu mihanda ibyishimo ni byose bamwe n'imbunda z'ibiti bashigikiye coup d'Etat

by www.igihe.info

Burundi:General Godefroy Niyombare Ukoze Coup d’Etat ni Muntu Ki?

by www.igihe.info

General Godefroy Niyombare
General Godefroy Niyombare

General Godefroy Niyombare yari akuriye Urwego rw’Igihugu rw’Ubutasi hanyuma aza kwirukanwa na Nkurunziza mu ntangiriro z’uyu mwaka. Yigeze kandi kuba Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Burundi muri 2014 asimbuye Adolphe Nshimirimana. General Godefroy Niyombare yigeze no kuba ambassadeur w’u Burundi muri Kenya
Uyu mugabo avugwaho ubunyangamugayo akaba yarakuwe ku mwanya w’Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubutasi mu Gashyantare uyu mwaka nyuma yo kudashyigikira manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza

General Godefroy Niyombare akaba yatangaje uyu munsi ko akuyeho Perezida Pierre Nkurunziza, abaturage bamaze iminsi bamagana kubera gusha kwiyamamariza manda ya gatatu. General Godefroy Niyombare akaba akoze iyi coup d’etat  Perezida Nkurunziza ari i Dar Es Salam mu nama yo kugarura amahoro mu Burundi

http://www.igihe.info/2015/05/burundi-coup-detatgeneral-niyombare.html