by www.igihe.infoAlison Parker w’imyaka 24, ukorera WDBJ7 n’umunyamakuru ufata amashusho Adam Ward w’imyaka 27 bishwe mu gihe barimo bakora ikiganiro ahitwa Moneta, mu karere ka Bedford nk’uko byatangajwe na Televiziyo bakoreraga.
Igitero cyabereye ku nzu y’isoko rya kijyambere rinini cyane, ryitwa Bridgewater Plaza, hafi y’ahitwa Smith Mountain Lake.
Vester Lee Flanagan, umugabo ukekwa kuba yishe abanyamakuru babiri ba televiziyo, igihe bari mu kiganiro, nawe yarirashe ubwo yarimo atoroka imodoka ye ihita ikora impanuka. Yapfiriye kwa muganga aho yari arimo avurirwa.
Vester Lee Flanagan na we yahoze ari umunyamakuru kuri televiziyo abo yishe bakoragaho ariko aza kwirukanwa.
Amashusho yerekana umunyamakuru, Alison Parker, aganira anatera urwenya n’umutumire mu kiganiro, mbere y’urukurikirane rw’amasasu.
Umuntu wari urimo abazwa mu kiganiro yarokotse igitero.
Umuyobozi mukuru wa televiziyo, Jeffrey Marks ari kuri televiziyo yagize ati “Alison na Adam bapfuye muri iki gitondo saa 06:45 nyuma gato y’urusaku rw’amasasu. Ntituzi impamvu cyangwa ukekwa, cyangwa umwicanyi uwo ari we.”
Yongeyeho ati “Sinshobora kubumvisha uburyo bari bakunzwe n’ikipe ya WDBJ7…imitima yacu yuzuye agahinda”.
Madamu Parker yari amaze gutangira ikiganiro igihe amasasu umunani yaraswaga mu buryo butunguranye.
Icyuma gifata amashusho (kamera) kirizunguza kigwa hasi, kandi urusaku rwumvikanaga.
Umwicanyi washinjaga abo yishe urugomo rw’ivanguramoko, yafashe video yubwicanyi bwe ayisakaza ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook na Twitter.
Ibiro bya perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika byongeye gusaba Kongere gushyiraho itegeko rigenga intwaro mu basivile.
barashwe bari mu makuru kuri televiziyo muri Leta ya Virginia, byemejwe n’umukoresha.