Indiana: Jessica Hayes yashyingiranywe na Yesu Kristu.

by www.igihe.info

Ku myaka 38 y’amavuko Jessica Hayes yashyingiranywe na Yesu

Byari ibirori byitabiriwe n’abantu benshi kandi ntibyabereye mu rusengero runaka nk’uko bisanzwe bimenyerewe. Icyatangaje benshi ni ukubona umukobwa wambaye ikanzu y’abageni ari wenyine nta musore bashyingiranywe ugaragara  ariko kuri we avuga ko uwo bashyingiranye ari Yesu Kristu.

Uyu mukobwa w’imyaka 38 y’amavuko ngo ni umwe mu bakobwa b’abayoboke b’Idini gatolika bagera ku bihumbi 3 bahisemo iyo nzira kandi batigeze bahura n’umugabo uwari we wese ko bose ari amasugi.

Jessica Hayes nawe ngo yahisemo kutazagirana imibonano mpuzabitsina n’umugabo uwo ari we wese mu buzima bwe kuko yiyeguriye Imana.

Nyuma yo gufata icyemezo cyo gushyingirana na Yesu, Jessica yatangaje ko azakomeza guturana n’abandi kandi anakomeze akazi ke nk’umwarimu w’iyobokamana.

Ati ” Uyu ni umuhamagaro  nagize wo kwiyumvamo ko ngomba kumara igihe cyanjye cyose ngerageza kumenya Yesu kandi  nkiyemeza gukorera Itorero  no kubana n’abandi muri iy’Isi.”.

Yavuze ko yizeye ko azashishikariza abanyeshuri be benshi  n’ abanyamahanga basanzwe baza kumureba  ku ishuri yigishaho rya Bishop Dwenger High School, kwiyegurira ijambo ry’Imana muri bo.

Yirukanwe burundu mu rusengero kubera kudatanga amaturo

by www.igihe.info

Josephine King

Umukecuru witwa Josephine King w’imyaka 92 yakiriye ibaruwa imwirukana mu rusengero azira kuba nta murimo agira no kuba atagitanga amaturo n’ibyacumi urusengero. Yasengeraga mu itorero ry’ababatisita muri Georgia akaba yarababajwe no kuba yarirukanwe mu rusengero yabayemo imyaka isaga 50.

Ibaruwa imusezerera ivuga ko nta musanzu uyu mukecuru w’imyaka 92 agitanga mu rusengero haba mu buryo bw’ibikorwa no mu buryo bw’amafaranga yasinyweho na Pasiteri Derrick Mike aho muri iyo baruwa .

King yagize ati : “ Nkunda Kristo ariko ibyo abakiristu bo muri iyi minsi biranyobeye !”

Abatandukanye Bakongera Bagashaka si Ibicibwa-Papa Francis

by www.igihe.info

Abatandukanye Bakongera Bagashaka si Ibicibwa-Papa Francis

Papa Francis yavuze ko abayoboke bayo bazajya batandukana n’abo bashakanye bagashaka abandi, abana babo bakwiye kujya bahabwa uburenganzira bwose muri Kiliziya, anasaba abandi bashumba kwirinda guhutaza iyi miryango bayifata nk’ibicibwa.

Inyigisho ya Kiliziya Gatolika ivuga ko umuyoboke wayo wongeye gushaka aba ari mu cyaha ku buryo atemererwa kwegera ameza matagatifu ngo ahazwe umubiri wa Yezu, mu gihe cyose ataragarukira Imana, ibi bigatuma benshi biyumva nk’abajugunywe na Kiliziya.

Ibi Papa Francis abivuze mu gihe Kiliziya Gatolika muri iki gihe yateguye inama y’ukwezi yiga ku muryango, ikaba isa n’iyabaye mu mwaka ushize, zombi abayoboke bayo batandukanye n’abo bashakanye bakaba bazitezemo gukomorerwa amasakaramentu bahagarikiwe.

Ubwo aheruka kuvuga ku bashakanye bagatandukana, Papa Francis ntiyagiye kure y’aya magambo. Icyakora yashimangiye ko Kiliziya igomba guhindura imyitwarire.

Yagize ati “Abantu batangiye ubundi buzima nyuma yo guhura n’ibibazo byo guteshuka ku isezerano ry’umubano bagiranye, ntibakwiye gucibwa, kandi ntibakwiye gufatwa muri buriya buryo. Baracyari muri Kiliziya.’’

Papa Francis yatangajwe n’uko amatorero ashimangira ko abana b’imiryango yatandukanye bahorwa ibyakozwe n’ababyeyi babo.

Yakomeje avuga ko kubwo kwizera, guhabwa Ukarisitiya bigereranywa nko kugira uruhare rwose mu muryango wa Kiliziya Gatolika.

Yasabye Abapasiteri kutikoreza abana uyu mutwaro w’ababyeyi kandi icyibabaje ari uko abenshi baba bakiri bato.

Kiliziya yemera uruhare rw’abayiyobotse bakoze Jenoside

by www.igihe.info

Umuvugizi wa Kiliziya Gatulika, Musenyeri Smaragde Mbonyintege
Umuvugizi wa Kiliziya Gatulika, Musenyeri Smaragde Mbonyintege

Uruhare rw’abayoboke ba Kiliziya Gatulika bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi rwagarutsweho ubwo Perezida Kagame yakiraga Abasenyeri mu byumweru bibiri bishize.

Umuvugizi wa Kiliziya Gatulika, Smaragde Mbonyintege, avuga ko bari barasabye Perezida Kagame ko bahura bakaganira kuri iyi ngingo, hanyuma arabatumira barabonana.

Nyuma y’ibyo biganiro, Perezidansi ya Repubulika yasohoye itangazo rivuga ko  “Perezida yashimiye Kiliziya Gatorika ku bw’umubano mwiza umaze igihe kirekire, anayizeza ko ubufasha bwa Guverinoma buzakomeza.”

Kiliziya yemera uruhare rw’abayiyobotse bakoze Jenoside

Kiliziya Gatulika yemera ko hari abayoboke bayo bagize uruhare muri Jenoside yahitanye abasaga miliyoni mu mwaka wa 1994, ariko ikavuga ko atari yo yabatumye ku buryo byayitirirwa.

Ni muri urwo rwego, nk’uko Smaragde yabibwiye Izuba Rirashe mu kiganiro cyihariye, Kiliziya izasaba imbabazi kuko bamwe mu bayoboke bayo bakoze amahano.

Yagize ati “Kiliziya nk’umubyeyi izasaba imbabazi, yumvikanisha ko gusaba imbabazi ari uburyo bwo kwitandukanya n’ikibi ariko ntabwo ari ukucyishinja.”

Iri dini kandi rishyigikiye ko abayoboke baryo bagize uruhare muri Jenoside bakurikiranwa n’amategeko, kandi ngo bakomeje kubishyigikira.

Yagize ati “Twebwe nka Kiliziya gatorika tuzabisabira imbabazi kandi tunagaya ibyabaye. Ni ikintu twavuzeho kandi Kiliziya ntiyigeze ihakana ko yasaba imbabazi.”

Mbonyintege yavuze ko hari abakivangavanga izi ngingo bakaba bagomba kubyirinda, ndetse na Perezida Kagame ngo yabafashije kubyumva neza.

Mbonyintege yasoje avuga ko uko abantu bazakomeza gusobanukirwa iki gikorwa, hazakorwa inama hagashakwa umwanya iki gikorwa cyasohorezwaho.

Kiliziya yemeza ko yatangiye iyi nzira

Musenyeri Mbonyintege yavuze ko Kiliziya Gatorika yababajwe kuva kera na Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse igafata iya mbere mu bikorwa bigamije gusubiza agaciro n’ubumuntu abari barabyambuwe.

Bimwe mu byakozwe harimo inzira y’ubumwe n’ubwiyunge yabaye nyuma y’ Inkiko  Gacaca, kuganira kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda na Ndi Umukirisitu, kandi ngo ni ibikorwa bigikomeje.

Yagize ati “Twarabikoze turabikora, mu 1996 Kiliziya Gatorika yitaye ku bagizweho ingaruka na Jenoside, inkomere zayo, abahahamukaga, abatari bishoboye bafashwa bakubakirwa inzu, kwegeranya amashuri no kuyabyutsa hakurikijwe gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.”

Mu mwaka wa 2000 hakozwe Gahunda ya Sinodi idasanzwe, aho abayobozi ba Kiliziya n’abakirisitu  mu gihugu hose, bicaye hamwe bakaganira kuri Jenoside n’ingaruka zayo ndetse bagafata n’imwanzuro  mu isozwa ryayo ikigenderwaho kugeza ubu.

Mu bindi byakozwe, harimo inyandiko yasohowe n’inama y’Abepisikopi Gatolika yerekana Inkiko Gacaca  nk’ubutabera bwunga.

Harimo kandi gahunda yiswe Gacaca Nkirisitu yatangijwe na Padiri  Ubald Rugirangoga wayoboraga Paruwasi ya Mushaka muri Diyoseze ya Cyangugu aho yahuje abarokotse Jenoside n’abayigizemo uruhare bagahura bagasabana imbabazi mu gikorwa kigikomeza cyashimwe na Leta y’u Rrwanda.

Abarokotse Jenoside babyakiriye gute?

Ikibazo cya Kiliziya Gatorika cyagiye kivugwa cyane, abarokotse Jenoside bakavuga ko hari bamwe mu bihayimana bagize uruhare rutandukanye mu iyicwa ry’ababo nk’abanze kubahisha, abanze kubafasha mu buryo butandukanye n’ibindi.

Kiliziya nayo yakunze kuvuga ko mu nyigisho yayo ishingiye ku ivanjiri nta we yigeze ikangurira guhemukira mugenzi we.

Na mbere yo kubonana na Perezida Kagame, Kiliziya yari yaravuze ko izasuzuma iki gikorwa.

Icyo gihe Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge n’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside (Ibuka), bavuze ko ari intambwe itewe, kandi ko bikwiye kujyana  n’uruhare rw’amadini mu gukomeza guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda

Ku bijyanye no gusaba imbabazi, Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside Dr  Bizimana Jean Damascene yavuze ko iki gikorwa cyiza biteguye ko cyakorwa vuba abarokotse iyi Jenoside bakiriho.

Yavuze ko  bidakwiye ko izi mbabazi zizasabwa abatarigeze bamenya nyabyo  uruhare rw’abanyamadini muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Izuba Rirashe

Abepiskopi Gaturika na Anglikani mu Gusengera Uburundi

by www.igihe.info

Abepiskopi Gaturika na Anglikani mu Gusengera Uburundi

Abapesikopi ba Kiliziya Gatolika n’abapesikopi b’itorero Anglican mu Rwanda kuri uyu wa 07 Gicurasi bagiranye inama igamije kurebera hamwe impamvu z’amakimbirane avugwa mu ngo bigatuma zitana, ndetse bareba uruhare rw’amadini bayoboye mu kubaka amahoro mu ibihugu byo mu karere, aha bakaba basabye abakirisitu nk’abavandimwe impunzi z’Abarundi no gusabira iki gihugu ngo kibone amahoro arambye.

Mgr Smaragde Mbonyintege wari uyoboye itsinda ry’Abepiskopi Gatolika muri iyi nama yavuze ko iyi nama yateranye ngo irebe uko amadini bayoboye yarushaho gufasha Leta mu kubaka imiryango myiza mu gihugu no muri gahunda zo kubaka amahoro mu karere.

Mgr Onesphore Rwaje wo mu itorero ry’Abanglican mu Rwanda yavuze ko umuryango nyarwanda ufite ibibazo byinshi birimo imyumvire mibi ku bwuzuzanye(Gender) kuko usanga umugore abyumva ukwe n’umugabo akabyumva ukwe bityo bigatera ubushamirane hagati yabo.

Abayobozi b’aya madini biyemeje ko hagiye gukorwa ubushakashatsi bwimbitse ku mpamvu z’amakimbirane mu ngo atuma zitana, kugira ngo batore imyanzuro y’icyakorwa ngo ingo zubatse zikomere kuko urugo arirwo shingiro ry’itorero n’igihugu.

Aba banyamadini biyemeje kandi gushyigikira Leta muri gahunda yihaye y’integanyanyigisho nshya kugira ngo ireme ry’uburezi bw’u Rwanda ribashe kurushaho kuzamuka.

Burundi: Itangazo ry’Inama y’Abepiskopi Gatorika y’i Burundi Ku Bibazo Biri mu Burundi muri iki gihe

by www.igihe.info
Bakristu dusangiye ukwemera, Barundi,

Barundikazi mwese,
Nitugire amahoro ya Kristu, Umwamiw’amahoro. 
Inama y'Abepiskopi Gatorika y'i Burundi1. lbihe tugezemwo ni ibihe bihambaye kandi vy’ukwitondera. Hasigaye iminsi mike kugira ngo dushikire isango ry’amatora ya mbere. Amatora na yo akaba ari igihe gihambaye mu buzima bw’igihugu cinjiye mu ntwaro rusangi. Tugeze kandi mu gihe urwaruka ruri mu mashure, ruriko ruritegurira gusozera umwaka w’ivyigwa, kandi amashure amw’amwe akaba ariko akora vya bibazo vya Leta biruha uburengazira bw’ukujabuka mu mashure yisumbuye n’ayakami nuza. 
2. Twebwe Abepiskopi b’Ekleziya gatolika, twaheruka gushikiriza ijambo ryerekeye ukwitegurira amatora dushashaye amahoro. Burya aho twahanura yuko >, nta kindi twipfuza, atari uko igihugu coja mu matora gitekanye, kandi kikayarangura yose kidahungabanye mu ngendo nziza carimwo, yo kwubahana mu budasa bwa beneco, n’ugusangira amabanga y’ubutegetsi n’itunga, ata gukumirana. lvyo ni vyo vyotumye dutera intambwe iboneka mu mugambi watanguranye n’ayo Masezerano yti Arusha, wo kuremesha amahoro n’ugusubiza hamwe.
3. None ehe raba, kuva aho umugambwe uri ku butegetsi umenyeshereje ko ugenye umukuru w’igihugu ahari, kuzosubira kwitoza ku rwego rw’umukuru w’igihugu, abari bahoze bahiga ko bazogwanya mu myiyerekano ico kiringo ca gatatu gihonyanga Amasezerano y’i Arusha n’lbwirizwa shingiro, baciye biha amabarabara. Ubu rero turi mu ruhagarara, cane cane mu gisagara ca Bujumbura, aho mu mishamiranir y’abari mu myiyerekano n’abashinzwe umutekano, hariho abamaze gupfungwa, abatari bake bagakomereka, hari mbere n’abamaze kuhasiga ubuzima.
Urwo ruhagarara nyene rwatumye imirimo imw’imwe itagikorwa,n’urwaruka mu gisagara rutaciga. Vyongeye, hari abantu batari bake bamaze guhunga igihugu cabo, abandi bakarara baraturatura. Hari n’abatari bake muyaze, wumva ko batekewe n’ubwoba, bw’uko intambara yenyuje ishobora gusutama. Ni na vyo mbere bituma abantu babandanya bahungira’hanze, urwaruka na rwo, cane cane rwo mu mashure afise indaro, rukaguma rugomba kwitahira imuhira.
4. Nta muntu rero akunda iki gihugu, cane cane ari umutware canke umunyepolitike, yofata ibintu minenegwe ngo ni ibisanzwe, canke ngo yigire sindabibazwa. Twebwe Abungere b’Ekleziya, mu bihe nk’ibi, naho bamwe bibagora guca bumva impanuro dutanga, bamwe mbere mu ntumbero y’uguharanira ubutegetsi bwabo bakiyumvira ko twoba turi abakeba babo, wahindutse abakeba babo, twama twumva muri twebwe rya jwi ry’lmana ryabarira Ezekiyeli riti: Mwana w’umuntu, genda usemerere, « bakwumviriza canke bareka (…) bazomenya ko hari umuhanuzi muri bo » (raba Ezekiyeli 2,5).
Mu guhanura, ntituraba ngo ni aba bari ku butegetsi, canke bariya baburondera, dutumbera nyabuna ico tubona cokiza Uburundi n’Abarundi, tugatumbera kugwanira ineza ya bose, twishimikije ukwemera kwacu be n’lnyigisho nyene yerekeye indinganizo y’imibano n’ubutegetsi bw’ibihugu, kuko Ekleziya gatolika yacu iyifise. Ni co gituma n’uyu munsi twagira dusubire guhanura, duhereye ku vyo tugezemwo.
5. Turasavye dushimitse ngo abantu bose bayoboke inzira y’amatora, ku buryo tutabura inzego ziyobora iki gihugu zitorewe kandi zemewe n’abenegihugu. Ababishinzwe rero bose ni bakore ku buryo amatora aba, kandi abe abantu batekanye, mu mwidegemvyo w’abitoza n’abatora, abahiganwa bashoboye bose gushikiriza neza imigambi yabo uko bashaka, n’ukwiyamamaza mu buryo bwisanzuye. Muri iyo ntumbero, ababishinzwe nibafashe habe umutekano ukwiye mu gihugu, kugira ngo abahunze bafise ubwoba buhere, bagaruke, imirimo isubire gukorwa hose, urwaruka rwataye amashure rusubire ku kivi, urukurukuru rw’uko hari ibirwanisho vyahawe unryaruka rw’imigambwe barutohoze neza, basanze ari vyo babibake bose badatoranije, kugira ngo abantu baze batore uwo bashimye imigambi, ata gitsure c’ugutinya ibigwanisho.
6. Nidusubire tuyoboke inzira y’ukuja inama n’ingingo. Tuve muri aya mayira y’ukunyinyana, y’ukwishimikiza ingimba, y’akaruta akandi kakamira. lnzira yatwereye ni iy’uko abantu bafise ico batumva kumwe canke mbere ico bapfa, bicara hamwe, bakaja inama n’ingingo. Ni yo nzira twaciyemwo ngo haboneke amasezerano y’i Arusha. Kandi murabona ko ari yo yari yaduhaye kumara imyaka cumi turi mu nzira y’amahoro n’ugusubiza hamwe. Turashima ko abategetsi bacu, babandanya bemeza ko iyo nzira ari yo bashira imbere.
Kandi mu myaka iheze, twarabonye ko yagize ico ifasha, nko mu kwumvikana kw’ltegeko rigenga aya matora twimirije no mu gushiraho rwa Rupapuro rw’inzira rw’abanyepolitike. Basokuru bacu barayamaze ngo: inzira nziza woyicamwo kabiri. N’ubu rero, aho kubandanya banyinyana, na cane cane hari abariko barahasiga ubuzima, abatuyoboye n’abanyepolitike bose nibatumbere iyo nzira y’ukuja inama n’ingingo.
7. lkindi dusavye abategetsi n’ababurondera, ni uko bokwigenza nk’Abarundi b’iteka, kandi bakunda igihugu. Erega ubutegetsi, ni ibanga rikomeye ry’ugutunganiriza bose. Lryo banga ribasaba kuza baramenya kurengera inyungu zabo n’iz’ababo gusa. Burya uwugomba gutwara neza, yemera kuba nk’umuvyeyi wa bose mu gihugu. Umuvyeyi mwiza nawe ni wa wundi ashobora n’ukwiyima ico yari afitiye uburenganzira, iyo abona ko ari rwo rukiza ku rugo rwiwe. None hari umuvyeyi akunda umuryango wiwe, yokwubahuka kwihambirira ku nyungu ziwe abona ko urugo nruiwe ruca rwononekara?
lbanga ry’abanyepolitike ni ibanga ry’iteka, ni ibanga ry’ubuvyeyi, risaba ukwiheba n’ukwihebera bose utaravye gusa abakwiyumvamwo, kuko bose baca baba nk’abawe. Mbere ku bw’iryo banga n’imvugo yabo n’inyifato yabo vyoba nyene ibibereye abantu b’iteka n’icubahiro. lvyo bovyitwararika iminsi yose, ariko na cane cane mu myiyamamazo, bakirinda imvugo y’ugutukana, y’ugurtyozanya, canke icanishamwo abantu.
8. lbimenyeshamakuru birafise akamaro gahambaye mu gutsimbataza intwaro rusangi. Uko biba vyinshi, ni ko biha akaryo abenegihugu ko guserura iryo bagona n’ugushobora kumenya ibiba hirya no hino. Nko muvy’amatora na vyo, abenegihugu bakamenya imigambi ya bose, kugira bashobore guhitamwo neza. Ni vyiza rero ko bigumana uburenganzira bwavyo bw’ugukora, bikurikije amategeko y’ukumenyesha amakuru be n’ingendo kimwe kimwe cose ciyemeje gushira imbere. lyo hari ikimenyeshamakuru cugawe, abanyagihugu barahahombera, hagaca hagwira ibihuha.
9. Twagira kandi duhanure ku buryo budasanzwe urwaruka rwacu. Rwaruka, nimwibuke ko muriko muritegurira kazoza, mwirinde kuba ibikoresho vy’ababakwegera mu nzira zidatunganye, canke zotuma mubura intango nziza ibategurira kazozakeza. Ntimwiteshe ishure canke ngo musibe ivyigwa bibashikana ku bumenyi, buzotuma muhiganira ibibanza vy’ugutera intambwe mu mayira atandukanye y’ubuzima. Abari mu mihari yegamiye imigambwe namwe, nimumenye ko, mutirinze gukora ibara, ngo ni uko mushigikiwe, muzoteba mubibazwa. Nimwitonde rero, mwakire iyi mpanuro tubahaye be n’izindi zose muhabwa n’ababakunda, babipfuriza ineza.
10.Ku vyerekeye amahure yanyu nyene, na cane cane isango ry’ugukora ikibazo c’igihugu giha uburenganzira bamwe muri mwebwe bw’ukuja mu mashure yisumbuye, ico twobasabira ababijejwe ni uko babona bigishoboka, iryo sango ryokwigizwa inyuma, kuko vyodutera agahinda ko hokoreshwa ikibazo nk’ico, mu gihe hariho impunzi zitari nke ziri hanze y’igihugu, abana i Bujumbura henshi bakaba bataciga, mu gihugu na ho bamwe bakaba barara badatekanye.
11. Ku bakristu na bo dusangiye ukwemera, dusozereye iri tangazo tubatumirira n’ubu kubandanya gusaba Yezu-Kristu Umwami w’amahoro ngo ayaronse igihugu cacu. Murazi ko turi mu kwezi kwa gatanu gusanzwe guhariwe ukwambaza Umuvyeyi Bikira Mariya. Hejuru ya vyose, nitumusabe atubere mu ngoro kuri uyo Mwana wiwe, kugira ngo atugabire amahoro arama.
Bigiriwe i Bujumbura, ku wa 05 Rusama 2015.
Abungere banyu:
1) Gerevazi BANSHIMIYUBUSA
Umwepiskopi wa Diyoseze ya Ngozi akaba n’Umukuru w’lnama y’Abepiskopi Gatolika b’i Burundi
2) Evariste NGOYAGOYE
Umwepiskopi Mukuru wa Diyoseze Nkuru ya Bujumbura akaba n’lcegera c’Umukuru w’lnama y’Abepiskopi Gatolika b’i Burundi
3) Simoni NTAMWANA
Umwepiskopi Mukuru wa Diyoseze Nkuru ya Gitega
4) Yohakimu NTAHONDEREYE
Umwepiskopi wa Diyoseze ya Muyinga
5) Venansi BACINONI
Umwepiskopiwa Diyoseze ya Bururi
6) Bonaventura NAHIMANA
Umwepiskopi wa Diyoseze ya Rutana
7) Buraziyo NZEYIMANA
Umwepiskopiwa Diyoseze ya Ruyigi
8) Joriji BIZIMANA
Umwepiskopi Samuragwa wa Diyoseze ya Bub

Kiliziya Gatolika yahakanye amakuru ko iri hamwe n’andi madini yifuje ihindurwa ry’ Itegeko Nshinga

by www.igihe.info
Ku wa mbere tariki ya 4 Gicurasi 2015, nibwo abayobozi b’amadini n’amatorero arenga 40 yagaragaje ibyifuzo by’uko Itegekonshinga ryahindurwa Perezida kagame akongera kwiyamamaza, Kiliziya Gatolika ikaba yateye utwatsi abavugaga ko nayo yaba iri hamwe n’ayo madini arenga 40.

Kiliziya Gatolika yahakanye amakuru avuga ko yashyize umukono ku nyandiko yanditswe n’amadini n’amatorero arenga 40 yo mu Rwanda asaba ko ingingo y’ 101 mu Itegekonshinga ry’u Rwanda yahinduka hagakurwaho umubare wa mandat z’umukuru w’igihugu ku buryo mu mwaka wa 2017 Perezida wa republika yakongera kwiyamamaza.
Musenyeri Simaragide Mbonyintege umuyobozi w’inama nkuru y’abepisikopi Gatolika mu Rwanda

Musenyeri Simaragide Mbonyintege umuyobozi w’inama nkuru y’abepisikopi Gatolika mu Rwanda (Foto/internet)
Abayobora aya madini n’amatorero bavuga ko nka bamwe mu bayobozi b’umubare munini w’abanyarwanda babona ko Perezida wa Repubulika Paul kagame akwiye gukomeza kuba umuyobozi w’abanyarwanda.
N’ubwo hari amakuru yavugaga ko muri aya matorero harimo na kiriziya gatolika, umuyobozi w’inama nkuru y’abepisikopi Gatolika mu Rwanda musenyeri Simaragide Mbonyintege aganira na isango star yateye utwatsi ayo makuru.
Musenyeri Simaragide Mbonyintege yatangaje ko kiliziya gaturika itifatanije n’ayo matorero n’amadini; ko bo aho bahagaze bazahatagaza nyuma ariko ngo kugeza ubu ntacyo baratangaza ku gushyigikira cyangwa kudashyigikira ko Perezida kagame,yongera kwiyamamaza.
Kiliziya Gatolika yahakanye amakuru ko iri hamwe n’andi madini yifuje ihindurwa ry’ Itegeko Nshinga
Ndetse akaba ahakana ko amakuru avuga ko yaba yarashyize umukono ku nyandiko isaba ko ingingo yi 101 yahinduka, ibaruwa ya mbere aba bayobozi bakaba barayishyikirije Inteko Ishinga amategeko indi bayandikira Perezida Paul Kagame bamusaba kuzemera kwiyamamaza nibiba byakunze Itegekonshinga ryahinduwe .
Aba bayobozi bahagarariwe na Bishop Nzeyimana Innocent bavuga ko kuva mu mwaka wa 2003 Perezida Paul Kagame hari byinshi yagejeje ku banyarwanda ndetse ko hari n’ibindi byinshi yabasezeranyije ari nayo mpamvu bifuza ko yakomeza kuyobora bikazagerwaho dore ko harimo na vision 2020 benshi bahanze amaso.

Amatora 2017:Amatorero n’amadini arenga 40 yasabye ko Itegeko Nshinga ryavugururwa Perezida Paul Kagame ntazazitirwe kwiyamamaza n’ingingo ya 101

by www.igihe.info

Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda rigizwe n’arenga 40 kuri uyu wa Mbere ryatangaje ko rishyigikiye ko Itegeko Nshinga ryavugururwa, ku buryo mu mwaka wa 2017 Perezida Paul Kagame atazazitirwa kwiyamamaza n’ingingo ya 101 iteganya ko Umukuru w’Igihugu agomba kuyobora manda ebyiri gusa.

Amadini n’amatorero arenga 40 yasinye ibaruwa yandikiye Inteko Ishinga Amategeko asaba ko Itegeko Nshinga ryahinduka, banandikira Perezida Kagame bamusaba ko niriramuka rihinduwe yazemera kwiyamamaza.

Uhagarariye iryo huriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda, Bishop Nzeyimana Innocent, yabwiye IGIHE ko bashyigikiye ko Itegeko Nshinga ryahinduka kuko Perezida Kagame yatumye mu Rwanda haba umutekano kandi n’abantu bakisanzura mu gusenga nta vangura ku madini.
Amatora 2017:Amatorero n’amadini arenga 40 yasabye ko Itegeko Nshinga ryavugururwa Perezida Paul Kagame ntazazitirwe kwiyamamaza n’ingingo ya 101

Bamwe mu bayobozi b’amatorero mu Rwanda baganiriye na IGIHE
Bishop Nzeyimana yagize ati“Nk’abayoboye ibyiciro by’Abanyarwanda benshi, tumaze kubona ko igihugu cyacu hari ibyiza kimaze kugeraho tuyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’ u Rwanda Paul Kagame guhera mu mwaka wa 2003 kugera uyu munsi twabonye ko hari ibikorwa byiza byinshi byakozwe, kandi hari n’ibindi yasezeranyije Abanyarwanda kuzabakorera, tubona ko bitaragerwaho, urugero ni nka gahunda y’icyerecyezo 2020. Nk’abahagarariye abayoboke bacu , turifuza ko yahabwa amahirwe agakomeza akatuyobora, kuko tubona aganisha igihugu cyacu aheza.”
Yakomeje avuga ko mu madini n’amatorero bayoboye afite abayoboke barenga icyakabiri cy’Abanyarwanda, nta n’umwe ufite igitekerezo gitandukanye n’uko Itegeko Nshinga rivugururwa.
Perezida w’Inama y’Abashehe mu Rwanda, Sheik Nzanahayo Kassimu, we yavuze ko Abayisiramu bo mu Rwanda bahawe agaciro na Perezida Kagame.
Yagize ati“Abayisilamu ntitwajyaga mu nzego zifata ibyemezo , ntitwajyaga mu ngabo nk’abandi Banyarwanda, Abayisilamu twakorerwaga ihezwa, ayo ni amateka buri Munyarwanda wese azi. Uyu munsi rero turashimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, waduhaye agaciro. Niyo mpamvu twebwe nk’abayoboke b’idini ya Islam, tubona yaradukoreye ibintu bikomeye muri kino gihugu, akaduha ubwisanzure mu gusenga no kubaha Imana. Yatugejejeho iterambere risesuye, yaraduhuje twese abanyamadini mu Rwanda, turahura tugasabana tukumva ibintu kimwe, tugafatanya mu iterambere n’ibindi byinshi.”
Aba bayobozi bandikiye Inteko Ishinga Amategeko n’Umukuru w’Igihugu bavuze ko babitekereje bashingiye no ku cyifuzo cy’abayoboke babo.
Amatora 2017:Amatorero n’amadini arenga 40 yasabye ko Itegeko Nshinga ryavugururwa Perezida Paul Kagame ntazazitirwe kwiyamamaza n’ingingo ya 101
Amatora 2017:Amatorero n’amadini arenga 40 yasabye ko Itegeko Nshinga ryavugururwa Perezida Paul Kagame ntazazitirwe kwiyamamaza n’ingingo ya 101
via Igihe.com

Ubwongereza:Abayoboke b’idini ryambaza Satani bamaganye ibyavuye mu ibarura rusange ry’abaturage

by www.igihe.info

Abayoboke b’idini ryambaza rikanasenga Satani cyangwa se Shitani bitewe n’imvugo z’abantu zitandukanye, ryamaganye ibyavuye mu ibarura rusange ry’abaturage, by’umwihariko ku bijyanye n’imyizere n’amadini aho hari abantu bahamije ko babarizwa muri iri torero nyamara imibare yatanzwe ikaba itajyanye n’ukuri.
Mu ibarura riherutse kuba mu gihugu cy’u Bwongereza aho abaturage basabwaga kuzuza ibiberekeyeho bitandukanye birimo n’ibijyanye n’amadini n’imyizerere yabo, abantu 17 bakomoka mu gace ka Bolsover batangaje ko basengera mu idini ryambaza Satani, ibi bigashimangira ibyari bisanzwe bivugwa ko ako gace kaba ari ingoro y’abasenga Satani mu gihugu cy’u Bwongereza.
Nyamara abayobozi b’iri torero ryambaza Satani bo bafashe ibyavuye muri iryo barura nk’urwenya kuko basanga abantu batangaje ko bari mu idini ryambaza Satani barabeshye. Umuyobozi w’iri dini rya Satani witwa Serena Malone yatangaje ko ibyo ari ibinyoma, ahamya ko bafite abayoboke benshi b’idini ryambaza satani mu Bwongereza ariko mu gace ka Bolsover nta mwihariko udasanzwe uhari.
Idini risenga Satani ryamaganye imibare y’abayoboke baryo yavuye mu ibarura

Mu ibarura hagaragazwaga idini buri wese arimo, hakaba n’abanditse ko bambaza satani
Uyu mugore uyobora iri torero kandi nk’uko amakuru dukesha BBC akomeza abivuga, yashimangiye ko badashobora gutangaza ibijyanye n’imibare y’abayoboke babo, bityo n’abavuze ko basengera muri iryo dini bakaba barabeshye kuko abasengeramo bose baba batagomba kubitangaza mu ibarura bitewe n’uko hari ababafata nk’ibicibwa mu buzima busanzwe bityo bagahitamo kubigira ibanga ntibijye mu ibarura kuko ibyavuye mu ibarura bijya ahantu hatandukanye bakaba bahutazwa nabyo mu mashuri cyangwa mu kazi.
Mu gihugu cyose cy’u Bwongereza, abagera ku 1893 nibo banditse ko basengera mu idini rya Satani nk’uko bigaragazwa mu byavuye mu ibarura ryo mu mwaka wa 2011, gusa iyi mibare ngo ikaba atari ukuri kuko abasenga Satani mu Bwongereza ari benshi kandi bakaba baba batifuza kubitangaza mu myirondoro yo mu mabarura.

Ibanga rigufasha gutsinda mu buzima

by www.igihe.info
Mu byanditswe byera dusoma ngo: “Rinda umutima wawe kurusha ibindi byose birindwa kuko ari ho iby’ubugingo bikomoka.” (Imigani 4: 23)

Aha Imana ivugamo ikintu gikomeye cyane kijyanye n’ibitekerezo byacu, ibi bitwigisha uko ubuzima bw’umuntu (ni ukuvuga ibyo umuntu akora) uko ateye no mu mibanire ye n’abandi uko atekereza mu mutima we ndetse n’urufunguzo rwa byose.
Imbere mu mutima w’umuntu hameze nk’uruganda rucura ibitekerezo no kwakira ibindi biturutse hanze yawo. Ni cyo gituma Imana itwigisha igira iti turinde ibyinjira mu mitima yacu ibyo ni ukuvuga ibyinjira mu bitekerezo byacu kuko ariho ubuzima bucurirwa.
Imana yaduhaye ibitekerezo kugira ngo tubikoreshe neza tubibyaza umusaruro mwiza mu buzima bwacu. Yabishyizemo urufunguzo rw’ubutsinzi abantu baramutse bamenye, bakoresha neza mu kuzana impinduka no kwagura imbago z’aho bakorera n’ibyo bakora.
Na none ushingiye kuri iki cyanditswe ubonamo impamvu ikomeye yo kwemerera ibitekerezo byiza gusa akaba ari byo biganza mu buzima bwawe kuko bigira ingaruka nziza gusa gusa kuri wowe!
Ese nakura hehe ibyo bitekerezo byanyubaka nkabona umusaruro udasanzwe?
Icyo ni ikibazo cyiza, kuko ari yo mpamvu twahawe Bibiliya Yera ijambo ry’Imana, harimo imitekerereze y’ubu-Mana. Iyo mitekerereze iyo twitoje kuyakira mu buzima bwacu yinjirana ububasha buzana impinduka ikomeye kandi igaragara. Ijambo ry’Imana ryubaka muri twe imyumvire mishya kandi uko ukomeza kuritekerezaho, ni ko rigenda ryubaka imibereho yawe, ntutinda kubona rwose umusaruro udasanzwe mu bikureba byose.
Ibi kandi dusanga ibindi bibishyigikira urugero nko mu (Imigani 23: 7) haranditse ngo: “Kuko uko atekereza mu mutima ari ko ari. Yenda arakubwira ati ‘ngwino ngufungurire’ ariko mu mutima we ntabwo uba uhuje na we’”. Aha baratubwira ko uko umuntu atekereza mu mutima we ariko ari. Mu yandi magambo umusaruro utanga ntushobora kurenga uburyo utekereza ndetse n’ibyo utekereza.
Niba ushaka kubona ibintu bihinduka, isukemo ibitekerezo by’ubu-Mana ubireke bigucengere rwose maze bihashye imitekerereze njya-habi yose, bityo uzatangazwa n’umusaruro uzatanga mu mpande zose z’ubuzima bwawe no mu bandi bagukikije.
Nuko rero iyemeze kwiyuzuzamo ibitekerezo bishya ubifashijwemo n’ijambo ry’Imana kandi ubigire ibyawe ku giti cyawe utitaye uko abandi batabyitaho, nta kabuza ntuzatinda kubona impinduka ndetse n’abakubona bazabihamya. Imana iguhe umugisha

Iri Jambo ry’Imana mwariteguriwe na Calling in Action Ministries