Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) irasaba ko hatajya hakoreshwa indirimbo zihimbaza Imana mu gihe cyo kwibuka

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yeruye ko atemera indirimbo ziririmbwa n’amakorari mu gihe cyo kwibuka.

Dr. Bizimana Jean Damascene yabivugiye mu muhango wo kwibuka abanyeshuri n’abari abakozi b’icyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, mu gihe hari na korari yari yaririmbye muri uyu muhango.

Yavuze ko ubusanzwe indirimbo zo guhimbaza Imana ari nziza, ariko ko zidakwiye kujya zikoreshwa mu mihango yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr. Bizimana unavuga ko atemera imvugo ivuga ko Jenoside ari inzira y’umusaraba, yakomeje agira ati “Mujye mureka uyu mwanya tuwuharire kuvuga ibyabaye. Twibuke ibyabaye abe ari byo tuvuga noneho nyuma nidushaka tujye gusenga.”

Yunzemo ati “Nkeka ko iyo tuzanyemo ibintu byo kuvuga ngo roho mutagatifu arahari bituyobya bigatuma tutinjira mu kibazo neza neza uko giteye.”

Ubusanzwe ibitangazamakuru bibujijwe guha umwanya ibikorwa byo kwidagadura mu cyunamo, ariko usanga indirimbo zo guhimbaza Imana zo zitambutswa muri icyo gihe.

Kuri Dr Bizimana, mu gihe cyo kwibuka abantu bagakwiye kujya bafata umwanya bakaganira ku byabaye, aho kuzanamo Imana cyane kuko no mu bavuga ko bemera Imana hari abajyaga gusenga ngo Imana ibafashe bavumbure Abatutsi.

Yagize ati “Abapasiteri bishe abantu bari mu nsengero, abapadiri nababwiraga Padiri Kabarira, hari na ba Sebarinda Anaclet, Seromba yafashe kiriziya yayoboreragamo misa aravuga ngo “Abatutsi barimo mubarimbure”, Munyeshyaka ibyo yakoreraga abakobwa murabizi, kandi abo bantu bose kiriziya iracyabashyigikiye.”

Avuga ko bibabaje kuba nta rwego rwa kiriziya cyangwa rw’itorero rwigeze rwamagana Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yakorwaga.

Yakomeje agira ati “Ntibigeze bamagana Kangura (ikinyamakuru cyandikaga inkuru zibiba urwango Abahutu bakwiye kwanga Abatutsi) igihe yasohoraga amategeko icumi y’Abahutu, nta dini na rimwe ryigeze ryamagana gitera muri 1959…”

Yasoje agira ati “Ibyo rero mujye mureka tubivuge kugira ngo bitubere isomo ry’ububi bw’amateka twanyuzemo biduhe imbaraga zo gukomeza kubaka igihugu cyacu neza kandi cyiza tuzi iyo tuva.”

IZUBA  RIRASHE

Kiliziya yemera uruhare rw’abayiyobotse bakoze Jenoside

by www.igihe.info

Umuvugizi wa Kiliziya Gatulika, Musenyeri Smaragde Mbonyintege
Umuvugizi wa Kiliziya Gatulika, Musenyeri Smaragde Mbonyintege

Uruhare rw’abayoboke ba Kiliziya Gatulika bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi rwagarutsweho ubwo Perezida Kagame yakiraga Abasenyeri mu byumweru bibiri bishize.

Umuvugizi wa Kiliziya Gatulika, Smaragde Mbonyintege, avuga ko bari barasabye Perezida Kagame ko bahura bakaganira kuri iyi ngingo, hanyuma arabatumira barabonana.

Nyuma y’ibyo biganiro, Perezidansi ya Repubulika yasohoye itangazo rivuga ko  “Perezida yashimiye Kiliziya Gatorika ku bw’umubano mwiza umaze igihe kirekire, anayizeza ko ubufasha bwa Guverinoma buzakomeza.”

Kiliziya yemera uruhare rw’abayiyobotse bakoze Jenoside

Kiliziya Gatulika yemera ko hari abayoboke bayo bagize uruhare muri Jenoside yahitanye abasaga miliyoni mu mwaka wa 1994, ariko ikavuga ko atari yo yabatumye ku buryo byayitirirwa.

Ni muri urwo rwego, nk’uko Smaragde yabibwiye Izuba Rirashe mu kiganiro cyihariye, Kiliziya izasaba imbabazi kuko bamwe mu bayoboke bayo bakoze amahano.

Yagize ati “Kiliziya nk’umubyeyi izasaba imbabazi, yumvikanisha ko gusaba imbabazi ari uburyo bwo kwitandukanya n’ikibi ariko ntabwo ari ukucyishinja.”

Iri dini kandi rishyigikiye ko abayoboke baryo bagize uruhare muri Jenoside bakurikiranwa n’amategeko, kandi ngo bakomeje kubishyigikira.

Yagize ati “Twebwe nka Kiliziya gatorika tuzabisabira imbabazi kandi tunagaya ibyabaye. Ni ikintu twavuzeho kandi Kiliziya ntiyigeze ihakana ko yasaba imbabazi.”

Mbonyintege yavuze ko hari abakivangavanga izi ngingo bakaba bagomba kubyirinda, ndetse na Perezida Kagame ngo yabafashije kubyumva neza.

Mbonyintege yasoje avuga ko uko abantu bazakomeza gusobanukirwa iki gikorwa, hazakorwa inama hagashakwa umwanya iki gikorwa cyasohorezwaho.

Kiliziya yemeza ko yatangiye iyi nzira

Musenyeri Mbonyintege yavuze ko Kiliziya Gatorika yababajwe kuva kera na Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse igafata iya mbere mu bikorwa bigamije gusubiza agaciro n’ubumuntu abari barabyambuwe.

Bimwe mu byakozwe harimo inzira y’ubumwe n’ubwiyunge yabaye nyuma y’ Inkiko  Gacaca, kuganira kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda na Ndi Umukirisitu, kandi ngo ni ibikorwa bigikomeje.

Yagize ati “Twarabikoze turabikora, mu 1996 Kiliziya Gatorika yitaye ku bagizweho ingaruka na Jenoside, inkomere zayo, abahahamukaga, abatari bishoboye bafashwa bakubakirwa inzu, kwegeranya amashuri no kuyabyutsa hakurikijwe gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.”

Mu mwaka wa 2000 hakozwe Gahunda ya Sinodi idasanzwe, aho abayobozi ba Kiliziya n’abakirisitu  mu gihugu hose, bicaye hamwe bakaganira kuri Jenoside n’ingaruka zayo ndetse bagafata n’imwanzuro  mu isozwa ryayo ikigenderwaho kugeza ubu.

Mu bindi byakozwe, harimo inyandiko yasohowe n’inama y’Abepisikopi Gatolika yerekana Inkiko Gacaca  nk’ubutabera bwunga.

Harimo kandi gahunda yiswe Gacaca Nkirisitu yatangijwe na Padiri  Ubald Rugirangoga wayoboraga Paruwasi ya Mushaka muri Diyoseze ya Cyangugu aho yahuje abarokotse Jenoside n’abayigizemo uruhare bagahura bagasabana imbabazi mu gikorwa kigikomeza cyashimwe na Leta y’u Rrwanda.

Abarokotse Jenoside babyakiriye gute?

Ikibazo cya Kiliziya Gatorika cyagiye kivugwa cyane, abarokotse Jenoside bakavuga ko hari bamwe mu bihayimana bagize uruhare rutandukanye mu iyicwa ry’ababo nk’abanze kubahisha, abanze kubafasha mu buryo butandukanye n’ibindi.

Kiliziya nayo yakunze kuvuga ko mu nyigisho yayo ishingiye ku ivanjiri nta we yigeze ikangurira guhemukira mugenzi we.

Na mbere yo kubonana na Perezida Kagame, Kiliziya yari yaravuze ko izasuzuma iki gikorwa.

Icyo gihe Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge n’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside (Ibuka), bavuze ko ari intambwe itewe, kandi ko bikwiye kujyana  n’uruhare rw’amadini mu gukomeza guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda

Ku bijyanye no gusaba imbabazi, Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside Dr  Bizimana Jean Damascene yavuze ko iki gikorwa cyiza biteguye ko cyakorwa vuba abarokotse iyi Jenoside bakiriho.

Yavuze ko  bidakwiye ko izi mbabazi zizasabwa abatarigeze bamenya nyabyo  uruhare rw’abanyamadini muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Izuba Rirashe

Jean Kambanda Yumva Ari Umwere Ku Byaha Aregwa

by www.igihe.info

Jean Kambanda Yumva Ari Umwere Ku Byaha Aregwa

Jean Kambanda wahoze ari Minisitiri w’Intebe muri Guverinoma yiswe iy’abatabazi yo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, aherutse gushyirwa ku rutonde rw’abicanyi ruharwa barimbuye imbaga nyamwinshi mu gihe cy’ubutegetsi bwabo, urutonde asangiye na Adolp Hitler, Saddam Hussein n’abandi bazwi cyane ku isi, gusa n’ubwo yakatiwe igihano cyo gufungwa burundu, aracyashimangira ko ari umwere.

Jean Kambanda ufungiye muri imwe muri gereza zirinzwe cyane ku isi ibarizwa mu gihugu cya Mali, yaganiriye na ITV News aho yashimangiye ko n’ubwo yahamijwe n’urukiko mpanabyaha rwa UN ibyaha byibasiye inyoko muntu, we yumva ari umwere mu buryo bwose.

Jean Kambanda wakatiwe gufungwa burundu mu mwaka w’1998 ubwo yemereraga imbere y’urukiko mpanabyaha rwa UN uruhare rugaragara yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko icyo gihe yahatiwe kwemera ibyaha, akanavuga ko n’ubwo yemera gukwirakwiza intwaro, nto atazitangaga ngo hicwe abatutsi ahubwo yazitangaga kugirango abaturage babashe kwirinda.

Ubutabera bw’u Rwanda buremera ko hari abakoze Jenoside bakihishe imbere mu gihugu

by www.igihe.info

Jean Bosco Siboyintore yemeza ko hari benshi bakoze Jenoside bihishe mu gihugu imbere (Ifoto/Ububiko)

Ubutabera bw’u Rwanda buremera ko hari abakoze Jenoside mu Rwanda, kugeza ubu baburiwe irengero kandi bari imbere mu gihugu.

Bamwe mu bakoze Jenoside bari imbere mu gihugu ngo baba bakoresha uburyo bwo kwihisha, nko  mu gihe batumwe ibyangombwa by’aho bari batuye mbere, bo bagahitamo kujya kubishakira aho batazwi.

Urwego rw’Umushinjacyaha rushinzwe gukurikirana abakekwaho gukora ibyaha bya Jenoside bari hanze y’igihugu,  ruravuga abantu barenga ibihumbi 70 baburanishijwe na Gacaca badahari, mu gihe bamwe muri aba bihishe imbere mu gihugu.

Ubwo ikinyamakuru Izuba Rirashe cyabazaga uru rwego niba rutarashyize ingufu mu  gukurikirana abakekwaho gukora Jenoside bari hanze y’igihugu bityo abari imbere mu gihugu bakibagirana, Umuyobozi w’uru rwego yavuze ko ibi atari ukuri.

Jean Bosco Siboyintore yagize ati “Inzego z’igihugu zishinzwe ikurikiranacyaha zirabizi, mu isoza ry’Inkiko Gacaca ryarangiye kuwa 18-6-2012, mu madosiye zashyikirije ubushinjacyaha harimo n’abo zaburanishije badahari 71 .658 kandi birazwi ko bamwe bari mu Rwanda.”

Siboyintore yavuze ko aba bantu kuba badari babonwamo ibyiciro bibiri, aba ngo barimo abahunze u Rwanda bakajya hanze,  ariko hakaba n’abandi baravaga aho batuye bakimukira mu tundi Turere mu gihe bumvaga barimo guhwihwiswa mu gihe cy’iburanisha rya Gacaca.

Yagize ati “Hari abahinduye Uturere bakajya mu tundi kandi yewe batanahinduye n’imyirondoro, umuntu akaba yava nka Rusizi akajya mu Karere ka Nyagatare agatura.”

Siboyintore aravuga ko nta kuntu wabuza umuntu kujya ahandi kandi n’ubusanzwe Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rivuga ko Umunyarwanda atura aho ashatse.

Ubutabera bw’u Rwanda buravuga ko n’ubwo ngo aba bantu bagenda gute bakazimira,  ariko ngo ku bufatanye bwa Polisi y’Igihugu, ubushinjacyaha n’abaturage, bazatabwa muri yombi.

Yagize ati “Na nyuma ya Gacaca hariho abantu benshi barimo kuburana kugeza ubu, ni ukuvuga ngo no mu gihugu ntabwo ikurikiranacyaha ryahagaze, umuntu wahunze ubutabera kubera ko yahunze Akarere akajya mu kandi, inzego z’igihugu zizamuta muri yombi.”

Ubushinjacyaha kandi buravuga ko ku bufatanye bw’abaturage, aribo bagomba kugaragariza Inkiko aho abo bantu bihishe mu gihugu, kuko n’ubundi hari itegeko rivuga ko ibizagaragara mu gihe inkiko Gacaca zasoje bizakurikiranwa n’Inkiko zisanzwe.

UWAROKOTSE Jenoside yashinjuye Bandora, mu kwihisha kwe ngo yagiye no kwa Bandora

by www.igihe.info

Mu rubanza Ubushinjacyaha bwarezomo Charles Bandora kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’Ibyaha byibasiye Inyokomuntu rukaba ruburanishwa n’Urukiko Rukuru, kuri uyu wa kane tariki 4 Ukuboza 2014, Nzabonimana Jean Damascene wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi yashinjuye Bandora avuga ko nta ruhare yagize muri Jenosde ndetse ko no mu gihe yihishaga yagiye kwa Bandora mu rugo.

Bandora hamwe n'abunganizi be mu mategeko

Bandora hamwe n’abunganizi be mu mategeko

Nzabonimana wahoze ari Resiponsabule wa Sellure ya Kayigi aho Bandora yari atuye, yabwiye Urukiko Rukuru ko nta makuru menshi afite ku bwicanyi bwakorewe Abatutsi bo ku Ruhuha no muri Ngenda muri rusange dore ko na we yahigwaga, ariko yavuze ko Charles Bandora atari mu bo yabashije kubona bakora Jenoside.
Abajijwe ku byabaye ku itariki ya 7 Mata 1994 ku Ruhuha, Nzabonimana yavuze ko aribwo Abatutsi batangiye kwicwa abandi bagatangira guhigwa, na we ubwe ngo kuri iyi tariki yagabweho igitero iwe ariko Imana ikinga akaboko ntibamubona aho yari yihishe.
Urukiko rwamubajije niba nyuma y’itariki ya 7 Mata yarigeze abona Bandora, Nzabonimana asubiza agira ati “Naramubonaga. Aho nikingakingaga (kwihisha) n’iwe nahageraga.”
Urukiko rwifuje kumenya igihe yaba yarahagiriye ndetse n’icyo yabaga agiye kuhakora maze asubiza agira ati “Nko mu byumweru bibiri ubwicanyi buri kuba najyaga njyayo ngiye kwisabira amabuye ya radiyo, nkagenda ntacyo nikanga kuko ntacyo bari bantwaye.”
Urukiko rwamubajije niba atarigeze yumva ko Bandora yaba akurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Nzabonimana asubiza ko nta gihe kinini gishize abimenye.
Yagize ati “Nabimenye muri ibi bihe, yewe no mu ikusanyamakuru rya Gacaca iwacu I Kayigi aho urugo rwe rubarizwa nta zina Bandora nigeze numva rikomozwaho (rivugwaho)”.
Undi mutangabuhamya witwa Masumbuko yavuze ko yiboneye Abatutsi 500 bicirwa kuri paruwasi
Basomingera Masumbuko Emmanuel wahoze ari umukozi wo kwa padiri, yabwiye Urukiko Rukuru iby’ubwicanyi bwakorewe abari bahungiye kuri Paruwasi ya Ruhuha, avuga ko yabwiboneye bwose ariko aruhamiriza ko mu babugizemo uruhare atigeze abonamo uwo yashinjuraga ariwe Charles Bandora.
Yavuze ko ku itariki ya 7 Mata 1994 aribwo Abatutsi batangiye guhungira kwa padiri ngo kuko kuri iyi tariki mu cyahoze ari Ngenda uwitwaga Umututsi yahigwaga bikomeye.
Yakomeje avuga ko ku itariki ya 10 Mata 1994 aribwo igitero cya mbere cyagabwe kwa padiri kigatoranya abantu 12 mu Batutsi bari bahahungiye bakajya kubicira hanze y’ikigo.
Ku itariki ya 12 Mata ngo haje igitero (umutangabuhamya yise icya rurangiza) kishe Abatutsi bagera muri 500 bose bari bahasigaye maze imodoka ya Croix Rouge itangira gutunda imirambo iyijyana mu ruzi rw’akanyaru.
Ibi byose ngo byakorwaga abyirebera dore ko ngo ariwe watekeraga akanagaburira izi mpunzi.
Yagize ati “Nabirebaga n’amaso yajye, abasahuraga, abicaga bose narababonaga.”
Abajijwe niba muri ibi bitero byose atarigeze abonamo Bandora; yavuze ko nta we yigeze aca iryera dore ko ngo yumvaga ko yimukiye I Kigali.
Urukiko rwifuje kumenya umubare w’abitabiraga ibi bitero ku buryo byoroheraga Masumbuko kumenya buri wese wabaga abirimo, asubiza agira ati “Bari benshi, … igitero cya mbere bari nk’ijana (100), icya kabiri cyo bari isoko ryose; yewe… bari nk’igihumbi (1000).”
Abajijwe niba mu bantu bangana gutya yari kubasha kumenya ko harimo cyangwa hatarimo Bandora, Masumbuko yavuze ko bitari byoroshye ariko abo yari asanzwe azi nka Bandora ngo ntiyari kubayoberwa mu gihe bari kuba bari muri ibyo bitero.
Naho ngo mu bari barangaje imbere ubu bwicanyi yavuze ko uwitwaga Bumera Azaria na Kabuga Felicien aribo babaga bayoboye ibi bitero.
Undi washinjuye Bandora ngo kuva mu 1994 uyu munsi nibwo yongeye kumubona
Frère Nepomuscene (Ntabwo bavuze niba ari Umufurere wo mu idini Gatolika, bifatwe nk’izina rye risanzwe) ni undi mutangabuhamya washinjuye Bandora, yavuze ko kuva ku itari ya 7 Mata 1994 yongeye kubona Bandora kuri uyu wa kane tariki ya 4 Ukuboza 2014.
Nepomuscene na we wigeze gukurikiranwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko mu bitero yagiyemo byose atigeze ajyana n’uregwa (Bandora) ndetse ko nta n’urundi ruhare yaba azi yagize mu itegurwa no gushyira mu bikorwa ubwicanyi bwo ku Ruhuha.
Yavuze ko ibikorwa by’ubwicanyi n’iby’ubusahuzi byose babikoraga babitegetswe n’abasirikare. Naho ibikoresho bakoreshaga mu bwicanyi nta muntu wabibahaga ngo umuntu yitabazaga icyo afite.
Yagize ati “Nta muntu waduhaga ibikoresho, kuko iyo wabaga ufite inkoni, …. nako icyo wabaga ufite ni cyo wajyanaga.”
Abajijwe niba kuva ku itariki ya 7 Mata 1994 yarigeze kongera kubona Bandora yagize ati “Kuva icyo gihe nongeye kumubona ubu.”
Abajijwe niba nta nterahamwe zigeze ziba ku Ruhuha, Frere Nepomuscene yavuze ko ijambo Interahamwe yaryumvaga kuri Radio gusa ariko ntazo azi.
Urukiko rwahise rumubaza niba harabaga abambari ba MRND asubiza agira ati “Bo barahabaga, ariko se nibo Nterahamwe…?”
Hasigaye umutangabuhamya umwe mu bagomba gushinjura Charles Bandora, akazatanga ubuhamya bwe ku wa mbere tariki ya 8 Ukuboza 2014, ku itari ya 10 Ukuboza 2014 impande zombi zizatangira gutanga ibisobanuro (Observations) by’uko zabonye ubuhamya bwose bwatambutse.

UMUSEKE.RW

Richard Mugamba,Umuyobozi w’ikinyamakuru cyo muri Tanzania yatanze ubuhamya kuri filimi ya BBC

by www.igihe.info
Umuyobozi w’ikinyamakuru cyo muri Tanzania yatanze ubuhamya kuri filimi ya BBC

Umuyobozi w’ikinyamakuru The Citizen, Richard Mugamba (Ifoto/Ngendahimana S.)

Umuyobozi w’ikinyamakuru The Citizen cyo muri Tanzania yatanze ubuhamya kuri filimi yakozwe na BBC.
Rwanda’s Untold Story ni filimi mbarankuru yakozwe na BBC ariko ihita yamaganwa n’u Rwanda ruvuga ko ipfobya ndetse ikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Richard Mugamba, umuyobozi wa The Citizen ubwo yari imbere y’aka kanama yakabwiye ko iriya filimi itubahirije amahame y’itangazamakuru ashingiye kugutangaza ukuri kandi gufitiye umumaro abaturage.
Mugamba yavuze ko impamvu avuga ibyo ari uko azi neza inzira binyuramo kugira ngo inkuru runaka ikorwe n’umunyamakuru cyane cyane nk’iriya iba igiye gukorwa mu rwego rw’iperereza.
Yavuze ko n’ubwo bayise Rwanda’s Untold Story (inkuru itaravuzwe y’u Rwanda) asanga nta gishya kiyirimo kuko ibirego bashinja Perezida Paul Kagame n’ubundi bisanzwe mu itangazamakuru ry’Abanyaburayi no mu miryango irengera uburenganzira bwa muntu. Ati “inkuru itaravuzwe kwari ukwerekana uko yabikoze aho kwerekana abantu bavuga ko yabikoze.”
Mugamba avuga ko iyi filime itari ikwiye kwitwa Rwanda’s Untold Story. Ati “iyo nza kuba umuyobozi muri BBC, iriya filimi nari kuyita Kagame’s Inside Story kuko yatukaga  umukuru w’igihugu gusa (personality) imushyiraho ubwicanyi.”
Ikindi Richard Mugamba yashingiyeho anenga iyi filimi ni abantu bayigaragaramo. 
Yavuze ko gufata abantu bakoranaga na Perezida Kagame, “hanyuma ubu bakaba barahunze igihugu warangiza akaba ari bo uvuga ko bagiye gutanga ubuhamya kuri we, namwe murumva uko ubwo buhamya bwaba busa”.
Mugamba yavuze ko iyo ari imwe mu mpamvu umuyobozi wa BBC yari gufata icyemezo cyo kudasohora iyi filimi kuko iburamo uruhande rw’umuntu nyir’izina uyivugwamo. Ati “iyo baba batari bagambiriye gusebanya, yari kuvugana n’abandi bayobozi barimo Mushikiwabo, General Nzabamwita cyangwa abashakashatsi kuri Jenoside mu Rwanda barimo Tom Ndahiro n’abandi.”
Kayumba Nyamwasa wigeze kuba umugaba mukuru w’igihugu, muri iyi filimi, avuga ko impamvu imutera gushinja ubwicanyi Kagame wari umuyobozi mukuru we, ari uko ashaka ko ukuri kumenyekana.
Richard Mugamba yavuze ko nta kuri kurimo mu gihe umunyamakuru atamubajije ibimenyetso bifatika bishobora guhamya ibyo avuga ahubwo ko ari inyungu za politiki ze [Kayumba] nk’umuntu ufite ishyaka rirwanya ubutegetsi buyobowe na Kagame.
Filimi yerekanywe kuwa 1 Ukwakira kuri BBC TWO, televiziyo irebwa n’Abongereza gusa.
Mutamba nawe yunze mu ry’abandi banyuze imbere y’aka kanama avuga ko ikigamijwe ari ugusebya ubutegetsi bw’u Rwanda bishobora gutuma Guverinoma y’u Bwongereza ihagarika inkunga igenera u Rwanda.
Richard Mutamba niwe wabaye umutangabuhamya wa mbere wavuze ko ikindi kigamijwe muri iriya filimi ari uko abayikoze bari gushaka ibirego byatuma Perezida Paul Kagame yitaba urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC).

RURA yahaswe ibibazo by’aho yakuye ububasha bwo guhagarika BBC

by www.igihe.info

RURA yahaswe ibibazo by’aho yakuye ububasha bwo guhagarika BBC

Umukuru w’akanama Martin Ngoga (Ifoto/Ngengahimana S.)

Ibisobanuro byatanzwe na RURA n’uburyo byakiriwe n’akanama gashinzwe gucukumbura imikorere ya BBC mu Rwanda, bigaragaza ko RURA yakoze amakosa ubwo yafungaga BBC Gahuzamiryango.
Ibi bisobanuro byatangwaga n’Umuyobozi w’amategeko wa RURA, Kabiru Jacques wabihaga akanama kari gukora iperereza kuri filimi mbarankuru (documentary) yatambukijwe na BBC TWO, hamwe no kugenzura imikorere ya Radiyo BBC kuva yatangira gukorera mu Rwanda.
Kuva muri 2003 u Rwanda rwagiranye amasezerano na BBC yo gutangiza ibiganiro byayo mu Rwanda ku mirongo ya FM. Urwego ngenzuramikorere rwa RURA rwagiyeho muri 2001.
Umuyobozi w’amategeko wa RURA, yagowe no gusobanura niba koko ayo masezerano aha RURA ububasha bwo guhagarika BBC Gahuzamiryango, nubwo amakosa yaba yakozwe n’irindi shami rya BBC rikorera mu kindi gihugu, ariko asoza avuga ko ibyemerewe mu gihe cyose bibangamiye inyungu rusange z’u Rwanda.
Ayo masezerano ateganya ko iyo hari uruhande rutishimiye imikorere y’urundi, ayo masezerano ashobora guseswa ariko hashize amezi atatu uruhande rwababaye rwabimenyesheje urundi, nyamara BBC Gahuzamiryango yahagaritswe hashize iminsi 24 BBC TWO yerekanye icyegeranyo cyangwa se filimi mbarankuru yiswe “Rwanda’s Untold Story” isebya Perezida Kagame na FPR-Inkotanyi.
Kuba aya masezerano ateganya ko aseswa nyuma y’amezi 3 uruhande rutishimye rumaze kubimenyesha urundi, byatumye Martin Ngoga wigeze kuba n’Umushinjacyaha Mukuru w’igihugu, asaba uyu munyamategeko wa RURA kubasobanurira impamvu Gahuzamiryango yahagaritswe hashize iminsi 24 BBC TWO yerekanye iyo filimi.
Kabiru yasubije ko itegeko rigenga RURA riyiha ububasha bukomeye (discretion of powers) bwo kugenzura no guhagarika igitangazamakuru gikoresha amajwi cyangwa amashusho mu gihe cyose cyishe amasezerano.
Ayo masezerano avuga ku murongo wa FM wa BBC mu Rwanda, ariko n’urubuga rwabo rwa interineti rwarafunzwe.
Me Evode Uwizeyimana na we uri muri aka kanama, yahise abwira uwo munyamategeko wa RURA ko hashingiwe kuri ayo masezerano, RURA idafite ububasha bwo gufunga umurongo wa interineti wa BBC kuko amasezerano avuga FM gusa.
Me Evode yongeyeho ko niba RURA ifite ubwo bubasha burenze ubwanditse mu mategeko, byakwitwa intellectual terrorism (iterabwoba) cyangwa dictature (igitugu).
Aka kanama kagaragaje ko katanyuzwe n’ibisobanuro by’uyu mugabo, kuko yasubizaga ahinduranya imvugo ndetse ngo asa n’aho avuga ingingo zirengera RURA, akirengagiza izirengera BBC.
Ibyo byatumye mwarimu muri Kaminuza Christopher Mpfizi abaza icyo iryo tegeko ryaba rikiza, niba rikora ibinyuranyije n’ibyo rigomba gukemura. 
Ati “Ibyo mwasubije ndabyakira uko biri n’aho byaba bitanyuze, kuko iki si cyo gihe cyo kubivuga…..aho iri ritegeko rigenga RURA ntabwo ryaba ritera ikibazo gishingiye ku myumvire, bitewe n’uko rimeze….kuko mbona RURA ishinzwe kugenzura ibijyanye n’iminara n’ibikoresho, ariko idashinzwe kugenzura ibinyura (content) kuri ibyo bitangazamakuru by’amajwi n’amashusho?”
Ibi ni na byo mugenzi we Dr Christopher Kayumba nawe wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda yagarutseho, amubaza inshingano z’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) na rwo ruvugwa muri iryo tegeko rura ivuga, nubwo mu gutangira ikiganiro bari bavuze ko batari bujye impaka ku bubasha bwa RURA n’ubwa RMC.
Aha Kabiru yavuze ko RURA ifite n’inshingano yo kugenzura ibinyuzwa muri ibyo bitangazamakuru naho RMC yo ikaba ishinzwe imikorere n’imyitwarire y’itangazamakuru ya buri munsi, icyakora uyu munyamategeko wa RURA yageze aho avuga ko iri tegeko rituzuye mu gihe cyose Minisitiri w’Intebe atarashyiraho Iteka risobanura neza inshingano za RURA.
Amarangamutima (emotions) n’ibibazo by’abagize aka kanama byakomeje kugaragaza ko batanyurwa n’ibisubizo byatangwaga n’uhagarariye RURA.
Aka kanama si urukiko ahubwo karakora ubucukumbuzi ku bijyane n’icyegeranyo “Rwanda’s Untold Story” yakozwe na BBC, ikamaganwa n’u Rwanda ndetse RURA igafata icyemezo cyo guhagarika ibiganiro by’Ikinyarwanda bya BBC mu Rwanda kuri FM no kuri Interineti.
BBC Gahuzamiryango ikimara guhagarikwa na RURA, urwego rw’abanyamakuru bigenzura rwa RMC rwamaganye icyo cyemezo, ruvuga ko RURA itabifitiye ububasha, nubwo na yo  (RMC) yarebwe nabi kuko ivuguruza icyemezo cyafashwe n’urwego rwa Leta.
Ubwo RMC yari imbere y’aka kanama, yongeye kuvuga ko kunyuranya na RURA bakibihagezeho, kuko ibyo guhagarika BBC Gahuzamiryango byakozwe na RURA mu buryo bashimangira ko bunyuranyije n’amategeko.
RURA ivuga ko yahagaritse BBC kuko hari umubare w’abaturage bo mu ngeri zitandukanye babisabye, ariko umunyamategeko wayo yavuze ko nta mibare afite y’ababisabye, gusa avuga ko n’aho barenga batatu bashobora kuyihagarika batiriwe bategereza ko RMC ibibasaba .
Amasezerano y’imikoranire (Memorandum of Understanding) yasinywe hagati ya RURA na RMC muri Nzeli 2014, ateganya ko RURA ishobora gufunga igitangazamakuru ariko ikabikora ari uko ibisabwe na RMC. 
Aka kanama gakomeje kumva ubuhamya bw’abantu butandukanye aho mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu (21 Ugushyingo 2014) kari bube kageze ku mutangabuhamya wa gatandatu.

Bernard Kouchner yasabye Ubufaransa kwemera uruhare muri Genocide yakorewe Abatutsi

by www.igihe.info

Uwahoze ashinzwe Ububanyi n’amahanga mu Bufaransa Bernard Kouchner yabwiye umunyamakuru wa Al jazeera  witwa Mehdi Hasan ko byaba byiza igihugu cye cyemeye uruhare rwacyo muri Genocide yakorewe Abatutsi muri 1994 kandi kigasaba imbabazi Abanyarwanda.

Bernard Kouchner asanga igihugu cye kigomba kugira ubutwari kigasaba imbabazi Abanyarwanda

Bernard Kouchner asanga igihugu cye kigomba kugira ubutwari kigasaba imbabazi Abanyarwanda

Hari mu kiganiro cyitwa Head to Head cyavugaga ku ruhare rw’ibihugu by’Uburayi na Amerika mu mvururu n’intambara zibera ku Isi ndetse no gusuzuma niba imfashanyo z’ingoboka zitangwa ziba zivuye ku mutima cyangwa niba biba ari uburyo bwo gukwirakwiza politike yabyo ya mpatsibihugu.
Hagarutswe ku ruhare rwa biriya bihugu mu ntambara zaranze ibihugu bya Mali, Libya, Kosovo n’u Rwanda mu bihe byashize ndetse harebwa niba ukugaruka k’Ubufaransa mu gukemura imvururu ziri mu bihugu bwakolonije  atari uburyo bwo  gushyiraho ubundi bukoloni mu buryo bufifitse.
Kouchner yavuze ko igihugu cye cyagize uruhare rugaragara muri Genocide yakorewe Abatutsi muri 1994 kandi atunga agatoki ibihugu by’Uburayi n’Amerika ku ruhare byagize mu bwicanyi bwabereye muri Kossovo.
Abajijwe  niba Ubufaransa bwaragize uruhare muri Genocide yakorewe Abatutsi, Kouchner yasubije ngo: Yego!
Kouchner yagize ati: “Nubwo nta musirikare w’Ubufaransa wishe Umututsi, ariko Governement yo yagize uruhare mu gutoza ingabo z’u Rwanda kandi bamwe mu batojwe bishe  Abatutsi muri 1994 kandi ingabo zacu zari ziri mu Rwanda zirebera.”
Bernard Kouchner ni Umufaransa ufite inkomoko mu Bayahudi. Ni umuganga akaba ari nawe washinze ihuriro ry’abaganga batagira umupaka (Doctors without Borders) baharanira ko abatuye Isi bose bahabwa ubufasha bwa kiganga aho bari hose kandi hatabayeho kubavangura.
Ni umwe mu Bafransa bahora basaba igihugu cyabo guca bugufi kigasaba Abanyarwanda imbabazi kubera uruhare ngo cyagize muri Genocide yakorewe Abatutsi muri 1994.
Mu gihe Genocide yakorwaga Bernard Kouchner yari mu Rwanda aho yakoraga akazi ko kuvura.
Bivugwa ko ubwo yari Ministre w’ububanyi n’amahanga mu Bufaransa, yagize uruhare mu biganiro byatumye President Nicholas Sarkozy aza gusura u  Rwanda muri Gashyantare 2010 akakirwa mu cyubahiro cyinshi na President Paul Kagame.

UMUSEKE.RW

Rwanda’s Untold Story: Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yitabaje Loni kuri filimi ya BBC

by www.igihe.info
Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu y’u Rwanda yasabye Ishami rya Loni rishinzwe Uburenganzira bwa Muntu, ihuriro nyafurika ry’inzego zishinzwe ubu burenganzira ihuriro rya za komisiyo mu muryango wa Afurika yunze ubumwe na EAC , kwamagana ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi ryakozwe na BBC muri filimi yayo Rwanda’s Untold Story.

Iyi komisiyo yashyize ahagaragara itangazo ku wa kabiri tariki ya 28 Ukwakira 2014, isaba izi nzego kugira icyo zikora, igendeye ku mwanzuro wa 2150 w’inama ishinzwe amahoro ku Isi , usaba ibihugu guteganya za gahunda zikumira ibikorwa byo gupfobya no guhakana Jenoside no kubisaba kongera ingufu mu kuyikumira no kuyirwanya.

Muri iryo tangazo, komisiyo igaragaza ko ibikubiye muri filimi Rwanda’s Untold Story yakozwe na BBC, atari ukuri kandi ko binyuranyije n’ibiteganywa n’amategeko mpuzamahanga agenga uburenganzira bwa muntu.

Iyi komisiyo yatangaje ko isanga jenoside yakorewe abatutsi yarateguwe igashyirwa mu bikorwa bikaba bikanyomoza abavuga muri iyi filimi ko yatewe n’ihanurwa ry’indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana.

Ku kuba BBC yaragabanije umubare w’Abatutsi bazize Jenoside, Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu ihamya ko ari ugupfobya bikabije Jenoside kuko imibare isanzweho yavuye mu bushakashatsi igatangazwa na raporo zizewe mu byiciro bitandukanye.
Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu isoza iburira BBC kwirengera ingaruza z’amakuru y’ibinyoma yatangaje.

Izi ngaruka ivuga ko zishobora kuba ku barokotse jenoside bakomerekejwe n’iyo filimi yakozwe ku buryo bugambiriwe binyuranyije n’ibiteganywa n’amategeko mpuzamahanga agenga umwuga w’itangazamakuru.

Leta irasobanura impamvu yahagaritse BBC Gahuzamiryango

by www.igihe.info
Leta irasobanura impamvu yahagaritse BBC Gahuzamiryango

Bamwe mu bagore bigaragambyaga uyu munsi, berekeza ku Nteko Ishinga Amategeko (Ifoto/Ngendahimana S)

Ikigo cy’Igihugu kigenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) kimaze guhagarika ibiganiro bya BBC Gahuzamiryango mu Rwanda.
RURA ivuga ko uyu mwanzuro ufashwe hashingiwe ku birego yagejejweho kuva mu byumweru bitatu bishize, n’abantu batandukanye bashinja BBC kubiba amacakubiri, urwango no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibyo birego bishingiye ku cyegeranyo “Rwanda Untold Story” giherutse gutambuka kuri BBC2 kigaragaramo guhakana ukuri kw’ibisanzwe bizwi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuyobozi w’agateganyo wa RURA, Beata Mukangabo, yavuze ko BBC Gahuzamiryango ibaye ifunzwe kubera ko yafashe umurongo ugamije gutandukanya Abanyarwanda.
Abajijwe impamvu bahagaritse BBC Gahuzamiryango nyamara icyegeranyo cyaratambutse kuri BBC2 mu rurimi rw’Icyongereza, Mukangabo yavuze ko habayeho guhindura iki cyegeranyo mu Kinyarwanda kandi Abanyarwanda benshi bakaba bumva cyane ibiganiro by’Ikinyarwanda kurusha ibyo mu Cyongereza.
Yagize ati, “Turimo turakora uko dushoboye ngo turinde abaturage bacu kongera gucikamo ibice.”
Umunyamakuru Jane Corbin yakoze icyegeranyo cya “Rwanda’s Untold Story”, bisobanuye ugenekereje mu Kinyarwanda “Inkuru y’u Rwanda itarigeze ivugwa”, gihitishwa mu kiganiro cya Televiziyo ya BBC muri gahunda ya BBC2, kuwa 1 Ukwakira 2014.
Bidatinze Abanyarwanda baturutse impande zitandukanye mu Bwongereza, bahuriye i Londres mu myigaragambyo ku cyicaro cya BBC, bamagana icyo cyegeranyo, BBC ubwayo n’umunyamakuru Jane Corbin wagikoze.
Cyo kimwe n’ibyavuzwe na IBUKA, abigaragambyaga bavugaga ko icyo cyegeranyo kirimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri icyo cyegeranyo cy’isaha imwe, Perezida Kagame ashinjwa ihanurwa ry’indege ya Juvenal Habyarimana, ingabo za RPF-Inkotanyi yari ayoboye zigashinjwa kwica Abahutu.
Muri iyo filime kandi, bivugwa ko niba Jenoside yarahitanye abantu miliyoni, Abatutsi baba ari ibihumbi 200, Abahutu bakaba ibihumbi 800.
Ibi byababaje cyane u Rwanda, Perezida Kagame arabyamagana cyane mu muhango wo kurahiza Perezida wa Sena na Visi Perezida wa Sena.
Mu minsi mike yakurikiyeho, urubyiruko ruturutse imihanda yose mu gihugu, rwahuriye i Kigali rwigaragambiriza iyo filime, rusaba Inteko Ishinga Amategeko ko BBC ifungwa.
Abagize Inteko Ishinga Amategeko bemeranyije ku ifungwa rya BBC, gisigara ari icyemezo kigomba kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri.
Uyu munsi abagore baturutse hirya no hino mu Rwanda na bo bigaragambirije icyo cyegeranyo cya BBC, nabo bongera gusaba ko u Rwanda rusesa imibanire yose rufitanye na BBC ndetse BBC igasaba imbabazi.
Abasaba basaba ihagarikwa ry’ibiganiro byose bya BBC bitambutswa mu ndimi zitandukanye kuri radio, televiziyo no kuri interineti.
Icyemezo cya RURA kiravuga ifungwa rya BBC Gahuzamiryango gusa, ariko RURA ikavuga ko izafata ibindi byemezo nyuma yo kugenzura ibirego BBC ishinjwa.
Hagati aho ubwo amakuru ya BBC y’ikinyarwanda, Imvo n’Imvano n’Urunana ntibizongera kumvikana mu Rwanda, keretse hafashwe ikindi cyemezo gitandukanye n’icyafashwe uyu munsi.
Iyi ni inshuro ya kabiri BBC Gahuzamiryango ihagaritswe gukorera mu Rwanda kubera gutambutswa amakuru avuguruza ibizwi ko byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
BBC Gahuzamiryango yigeze gufungwa mu mwaka wa 2009 imara iminsi itumvikana mu rwanda, iza gukomorerwa nyuma y’ibiganiro hagati y’impande zombi.
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe imiyoborere, yavuze ko BBC yishe amasezerano yagiranye na Leta y’u Rwanda ubwo yatangiraga gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 1997.
Prof. Shyaka Anastase yabwiye itangazamakuru ko U Rwanda rushyigikiye itangazamakuru ryigenga, ariko ko rutazihanganira itangazamakuru ryoreka rubanda.
Leta irasobanura impamvu yahagaritse BBC Gahuzamiryango

Icyapa cyamagana umunyamakuru Jane Corbin wakoze filime ya Rwanda’s Untold Story

IZUBA Rirashe