by www.igihe.info
Musenyeri Smaragde Mbonyintege uyoboye Inama y’Abepiskopi mu Rwanda yasobanuye ko Kiliziya Gatulika idashyigikiye abatinganyi ku buryo yabasezeranya ariko ko itabaheza kuko ari abantu nk’abandi.
Mu Kwakira k’ uyu mwaka Vatican yasohoye inyandiko yise “relatio post disceptationem” bishatse kuvuga ugenekereje mu Kinyarwanda “raporo nyuma y’ impaka.”
Nk’uko izina ribyerekana, iyi raporo yashyizwe ahagaragara nyuma y’ibiganiro mpaka byahuje abayobozi ba Kiliziya Gatolika bahuriye I Roma mu Butaliyani mu nama ya Sinodi aho baganiriye ibintu bitandukanye bihuriza ku muryango (famille).
Muri iyi nama hagarutswe ku kibazo cy’ababana bahuje ibitsina cyangwa abafite urukundo rubayobora ku bo bahuje ibitsina gusa, kugeza n’aho bahitamo gushingana ingo.
Muri iyi nama yayobowe na Papa Francis byaje kugaragara ko Kiliziya Gatolika yiyemeje kudaheza abakundana bahuje ibitsina kuko nabo ari abantu nk’abandi.
Mu kiganiro cyatambutse kuri Radio Mariya ku Cyumweru, Mgr Smaragde Mbonyintege, uyobora Diyoseze ya Kabgayi wanitabiriye iyo inama yabereye Vatican, yasobanuye uko yumva ikibazo cy’abatinganyi uretse ko we atemeranya n’izina “abatinganyi” ribahabwa kuko ritandukanye cyane n’ijambo “” nk’uko abisobanura.
Mgr Mbonyintege avuga ko ubutinganyi bifatwa nko kwerekana icyo baba bakora igihe bahuza ibitsina bityo ibi bikaba atari byiza.
Kuri we asanga ijambo ryiza ari “” tugenekereje mu Kinyarwanda wenda akaba ari abafitiye cyangwa babana n’irari ry’abo bahuje igitsina.
Uku kubana n’iri rari usesenguye ubusobanuro ba Mbonyintege ubona ari nko kubana n’uburwayi bityo ubufite akaba atagomba guhezwa, guhohoterwa cyangwa se kugirirwa nabi.
Ati “Nk’uko umuntu atihitiramo kuba umugabo cyangwa umugore ni nako tudahora umuntu uza afite irari ryo kwifuza uwo bahuje igitsina.”
Avuga ko ukora ibi aba atarabyihitiyemo kuko ari kamere ye.
“Kandi ibyo ngibyo nta gihe bitabayeho mu mateka y’isi no mu mateka y’u Rwanda ariko ntibyigeze bigaragara y’uko ari kamere y’umuntu iba ikurikijwe ahubwo bibangamiye kamere y’imiterere y’umugabo n’umugore.”
Mbonyintege avuga ko “aba bafite izo tendance ari abantu nk’abandi, bafite ubwenge, bafite ububasha bashobora kubaka igihugu, kiliziya, harimo n’Abakirisitu bahabwa amasakaramentu.”
Ikibazo kiri ku gusaba uburenganzira
Musenyeri Mbonyintege avuga ko ikibazo kirangwa kuri aba bantu kidashobora no kwemerwa muri Afurika no mu Rwanda ari icyo kubaha uburenganzira bwo gukora imibonano mpuzabitsina kuko bifatwa nk’icyaha nk’ibindi aho gufatwa nk’uburenganzira.
“Aha niho habaye humvikana kuko ntabwo ari uburenganzira bwe bwo kujya gukora imibonano mpuzabitsina ku wo bahuje igitsina, ntabwo ari uburenganzira ariko kuba ameze gutya ariko ateye ntabwo wabimuhora. None se uhuye n’ umuntu upfuye ijisho wamusuzugura kandi afite rimwe? Arakora, arumva, afite ubwenge, afite umutima …”
Abatinganyi bakwiye gukorerwa iki?
Msgr Mbonyintege asanga aba bantu badakwiye guhezwa ahubwo bakwiye kwakirwa muri sosiyete.
Avuga ko bakwiye kurwanwaho ntihagire ubatoteza ntihagire umuntu ubabuza amahoro ati ”ariko gusaba ngo babane, basezerane byo ntibishoboka.”
Ati “Nanjye ntabwo nemeranya n’abantu babaha akato babaheza cyangwa se babamenasa babatera ubwoba. Oya mufate nk’umuntu nkawe ufite irari muri we kuko twese nta wutagira irari, nta wirirwa aryambaye ku gahanga turaricunga tugomba kugira imicungire yaryo nawe amenye gucunga bene iryo rari rye cyane cyane yirinde kuba yajya kubitoza abandi.”
![Musenyeri Mbonyintege ntavuga rumwe n’abaheza “abatinganyi” Musenyeri Mbonyintege ntavuga rumwe n’abaheza “abatinganyi”](https://i0.wp.com/www.igihe.com/local/cache-vignettes/L600xH395/smagde-43023.jpg)
Msgr Mbonyintege avuga ko uwabyigisha abandi akwiye kubihanirwa.
Ati “Ntabwo warwara indwara ngo ujye kuyanduza abandi ahubwo wayibarinda.»
Yongeraho ati «Ariko uburenganzira bwo kubaho, bwo gukora, bwo kujya muri sosiyete bwo arabufite ntawe ubumubuza. Gusa kubana oya. »
Mu bari bateraniye mu nama yabereye i Vatican nta n’umwe wigeze ashyigikira ubukwe hagati y’abahuje igitsina.