Pastori yaciwe umutwe n’igisambo kije kumwiba

by www.igihe.info
Mu gihugu cya Nigeria umupastori wo mu itorero ry’Abangilikani riherereye mu gace ka Akamkpa James Eni yaciwe umutwe n’ umugabo witwa Cyril Ojar w’imyaka 27 ubwo yamusangaga iwe aje kumwiba.

Umunyamakuru yatangaje ko uyu mugabo ugaragazwa nk’umujura yafatiwe k’umugezi kandi n’umuyobozi wa polisi nawe yemeza ko icyo cyaha gishobora kuza kumuhama kuko ibisobanuro bye bimugaragagaza ndetse hakaba hari n’ibimenyetso simusiga ngo ndetse cyane ko byinshi abyiyemerera.

Ari ku biro bya polisi Cyril Ojar ushinjwa ubwicanyi yagize ati  “Nagiye kumucungira hafi y’inzu ye kuwa gatanu ariko nasanze mu nzu ye ntamuntu n’umwe urimo nongera nsubirayo ku cyumweru nyuma ya saa sita ambonye aranyirukana,arangije antema mu mutwe akoresheje umupanga,agerageje kongera kuntema nibwo najye nahise mufata twese twitura hasi nibwo nanjye nahitaga mfata icyuma ndamukerera.”

Yanongeyeho ati:“Ibyo nakoze byose nagiraga ngo mpe pastori isomo kuko  namweretse ko murusha imbaraga  ndetse nkanamukata umutwe ari nabwo yahise apfa, ndetse iyaba byashobokaga ko azuka nakongera nkamwica”

Abashinjacyaha bo batangaje ko kuba ntagikomere cy’uwo mupanga avuga bamutemesheje mu mutwe  ngo bigoye kwemera ko ibyo avuga ari ukuri.

Umuvugizi wa polisi Hogan Bassey yatangaje ko uwo mugabo nyuma yo kwica pastori yahise ahunga ariko polisi ikaza kumukirikirana mpaka imubonye.

Aganira n’abanyamakuru Hogan Bassey “Ubwo yajyaga kwa pastori ku ncuro ya kabiri kwiba pastori yagerageje kwirwanaho ngo amwirukane ariko kiriya gisambo kimurusha imbaraga kiramwica.”

Pastori yaciwe umutwe n'igisambo kije kumwiba

Nigeria:Boko Haram ifite umuyobozi mushya

by www.igihe.info

Nigeria:Boko Haram ifite umuyobozi mushya

Perezida wa Chad, Idriss Deby, avuga ko umutwe w’abarwanyi ba kiyisilamu wa Boko Haram, muri Nijeriya ufite umuyobozi mushya.

Ntiyavuze icyaba cyabaye kuri Abubakar Shekau, ariko yavuze ko yasimbuwe na Mahamat Daoud.

Bwana Shekau ntiyagarahaye mu mashusho y’uwo mutwe aheruka, byateye ibihuha ko yaba yarishwe.

Bwana Deby, ufite ingabo ziri mu ntambara irwanya Boko Haram, yavuze ko Bwana Daoud yemera kugira ibiganiro na guverinoma ya Nijeriya.

BBC

Boko Haram yishe abagera ku 2000

by www.igihe.info
Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Amnesty International watangaje ko Boko Haram yishe abaturage bagera ku 2000 mu Mujyi wa Baga ku wa gatanu.

Umuyobozi w’akarere ka Baga, Baba Abba Hassan yavuze ko benshi mu bishwe ari abana, abagore n’abasheshe akanguhe batashoboye kwirukanka ubwo abarwanyi ba Boko Haram binjiraga mu Mujyi barasa buri wese bahuye nawe.
Ati” Ubwicanyi bwakozwe na Boko Haram burakabije bishe benshi cyane.”

Boko Haram yishe abagera ku 2000

Yavuze ko bageze aho bakananirwa kubara imirambo kubera ubwinshi bwayo.
Ati” Nta muntu wari gushobora kubara imirambo ndetse n’ubu hari abari abakomeretse bashobora kuba babuze ubutabazi bakaba bapfuye.”
Amnesty International yatangaje ko abarwanyi ba Boko Haram basize uwo mujyi ari amatongo.
Umuvugizi wa Leta ya Nigeria Mike Omeri yabwiye televiziyo AlJazeera ko ingabo z’icyo gihugu zahise zirwana n’abarwanyi b’uwo mutwe w’intagondwa za kiyisiramu bari bafashe ibirindiro bya gisirikare ku wa gatatu
Umutwe wa Boko Haram ugamije gushinga Leta igendera ku matwara ya kiyisiramu mu majyaruguru ya Nigeria.

Umwana w’imyaka 13 avuga ko ababyeyi be bamuhaye Boko Haram ngo aziturikirizeho ibisasu

by www.igihe.info
Umwana w’umukobwa w’imyaka 13 wo muri Nigeria yatanze ubuhamya bw’uko ababyeyi be ari bo bamutanze mu nyeshyamba za Boko Haram ngo zizamwifashijwe mu bwiyahuzi bwo kwiturikirizaho ibisasu. BBC ivuga ko mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe na Polisi, umwana wafashwe mu gitero cy’ubwiyahuzi cyabaye tariki ya 10Nzeri 2014 mu gace ka Kano, yemeje ko ababyeyi be ari bo bamwohereje muri Boko Haram bamubwira ko nakorera Boko Haram azajya mu ijuru.

Ababyeyi bahaye Boko Haram umukobwa wabo ngo aziturikirizeho ibisasu

Uwo mwana yavuze ko ababyeyi be bamufashe bakamushyira Boko Haram mu ishyamba ry’ahegereye Gidan Zana mu Majyaruguru ya Leta ya Kano. Uwo mwana avuga ko umuyobozi wo muri Boko Haram yamubajije niba azi icyo kwiyahura bivuga cyangwa niba ashobora kubikora.
Umwana yagize ati”Bambwiye ko nzajya mu ijuru nindamuka mbikoze, navuze ko ntazabikora bambwira ko bazanyica cyangwa bakamfunga.”
Uwo mwana yatangaje ko yemeye kuzajya mu bitero byo kwiturikirizaho ibibombe we n’abagenzi be babiri akaba arinaho yaje gukomerekera akajya mu bitaro akaza no kuhafatirwa kuko bitari kuzapfa bimenyekanye.
Icyo gitero cyakozwe n’abagenzi be nawe akagikomerekeramo cyaguyemo abantu bane abandi barakomereka.
Polisi yavuze ko yashatse kumenyekanisha ubuhamya bw’uyu mwangavu kugira ngo abaturage bamenye ababa bihishe inyuma y’ibitero bihitana abantu.
Umutwe wa Kiyisilamu Boko Haram watangiye ibitero muri Nigeria guhera muri 2009 ndetse mu mezi ya vuba wigaruriye imijyi yo mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Nigeria aho ishaka gushingayo Leta ya Kiyisilamu.
Ibitero bya Boko Haram bimaze guhitana abasaga 2000 nubwo Leta y’iki gihugu ikomeza guhangana na yo.

Nigeria: Abasirikare 54 bakatiwe igihano cy’urupfu bazira kwanga kurwanya Boko Haram

by www.igihe.info
Urukiko rwa Gisirikare muri Nigeria rwakatiye urwo gupfa abasirikare 54 rubahamya icyaha cyo kwigomeka, kuko batinye kujya ku rugamba rwo kurwanya umutwe w’intagondwa z’Abayisilamu wa Boko Haram.

Nk’uko Umunyamategeko ubunganira, Femi Falana, yabibwiye Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP, 54 bahamijwe icyaha n’aho batanu bagirwa abere.
Ubuyobozi bw’igisirikare cya Nijeriya ntiburagira icyo buvuga kuri icyo gihano.

Nigeria: Abasirikare 54 bakatiwe igihano cy’urupfu bazira gutinya Boko Haram

Falana avuga ko abo basirikare bireguye bavuga ko batapfa kwisukira abarwanyi ba Boko Haram kuko bafite ibitwaro bya rutura kandi no kubona amasasu y’imbunda za bo ntoya za AK-47 ari ingorabahizi.
Aba basirikare baciriwe urwo gupfa bari abagize umutwe w’ingabo udasanzwe (Special Forces) wari wahawe inshingano zo kubohoza imijyi 3 yigaruriwe na Boko Haram mu Majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria.
Igihano nk’iki cyahawe abandi basirikare 12 muri Nzeri uyu mwaka, nyuma y’aho barasiye umuyobozi wa bo mu gitero bari bahanganyemo na Boko Haram mu mujyi wa Maiduguri, Umurwa mukuru wa Leta ya Borno iherereye mu Majyaruguru y’Uburasirazuba.
Boko Haram yatangiye kugaba ibitero mu mwaka w’2009, bimaze guhitana abasaga 10.000 n’aho abandi 700,000 bavuye mu bya bo.

Nigeria:Boko Haram yashimuse nanone abandi bantu 100

by www.igihe.info
Abarwanyi b’umutwe wa Boko Haram binjiye mu gace ko mujyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria muri Leta ya Borno bica abantu bagera kuri 33 bashimuta abagera ku 100 nk’uko umwe mu barokotse yabitangarije BBC.

Boko Haram ifite imijyi mito mito n'uduce igenzura mu majyaruguru y'uburasirazuba bwa Nigeria

Boko Haram ifite imijyi mito mito n’uduce igenzura mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria

Uyu avuga ko aba akeka ko ari abarwanyi ba Boko Haram bashimuse abasore bakiri bato, abagore ndetse n’abana bo mu gace kitwa Gumsuri.
Iki gikorwa kibi ngo cyabaye kuwa gatanu ushize ariko kimenyekanye mu binyamakuru ubu nyuma y’uko abarokotse bageze mu mujyi wa Maiduguri ari nawo mukuru muri Leta ya Borno.
Abarwanyi ba Boko Haram kuri uyu wa gatatu bateye ku mupaka wa Nigeria na Cameroun, Leta ya Cameroun ariko ivuga ko yibarwanyije cyane16 muri abo barwanyi bakahasiga ubuzima. Umusirikare umwe wa Cameroun nawe arahagwa.
Boko Haram iracyafite abana b’abakobwa yashimuse ibavanye mu ishuri ryisumbuye mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka bagera kuri 200. Bamwe mu batorotse aba barwanyi muri aba bakobwa bavuga ko basize benshi muri bagenzi babo batwite.
Ibitero bya Boko Haram bigaragaza intege nke za Leta n’igisirikare cya Nigeria mu kurwanya uyu mutwe. Nubwo Leta iherutse kwemera kohereza ingabo nyinshi cyane muri aka gace.
Gusa mu ngabo ngo hari ikibazo cyo gusuzugura kuko hari abanga kujya mu butumwa boherezwamo muri ako gace k’amajyaruguru ya Nigeria.
Kuwa gatatu w’iki cyumweru Urukiko rukuru muri Nigeria rwakatiye igihano cy’urupfu ku basirikare 54 banze kwitabira ibitero byo kurwanya Boko Haram no kuyambura imijyi itatu aba barwanyi bari bafashe mu kwezi kwa munani.

Amajyaruguru y'iburasirazuba ya Nigeria yibasiwe n'umutwe wa Boko Haram

Amajyaruguru y’iburasirazuba ya Nigeria yibasiwe n’umutwe wa Boko Haram


Boko Haram yishe 150 barimo n’abashinzwe umutekano

by www.igihe.info
Abantu barenga 150 barimo abashinzwe umutekano 44 baguye mu gitero intagondwa zo mu mutwe wa Boko Haram zagabye mu mujyi wa Damaturu mu Majyaruguru y’uburengerezuba bwa Nigeria ku ya mbere Ukuboza.

Amakuru agera ku kinyamakuru Jeune Afrique avuga ko imirambo 115 yagejejwe mu buruhukiro bw’ibitaro byitiriwe Sani Abacha muri uwo mujyi wa Damaturu.
Umuvugizi wa Polisi ya Nigeriya Emmanuel Ojukwu yavuze ko abapolisi 38 n’abasirikare 6 baguye muri icyo gitero.

Boko Haram yishe 150 barimo n’abashinzwe umutekano

Abarwanyi ba Boko Haram bangizaga buri cyose mu mujyi wa Damaturu

Umwe mu baganga yatangaje ko imirambo 115 yagejejwe mu bitaro yari iy’abasivile, iy’abaganga n’iy’abasirikare ba Nigeria.
Umuyobozi ushinzwe ubutabazi yemeje ko abandi bantu 78 bakomeretse, 53 muri bo bagasubira iwabo bamaze guhabwa ubuvuzi bw’ibanze.
Itsinda ry’abantu ku giti cyabo biyemeje kurwanya Boko Haram muri uwo mujyi bo bavuze ko abarwanyi ba Boko Haram barenga 40 baguye mu mirwano.
Ojukwu yavuze ko abapolisi benshi biciwe mu biro byabo i mu gace ka Gujba mu mujyi wa Damaturu mu mirwano hagati yabo n’abarwanyi ba Boko Haram.
Avuga kandi ko iyo mirwano yabereye hafi ya gereza ifungiyemo bamwe mu bagize uwo mutwe.
Iki gitero kibaye nyuma y’igihe gito abandi 120 bantu biciwe mu musigiti munini w’i Kano, umwe mu mijyi ikomeye yo mu Majyaruguru ya Nigeriya.

Nigeria:Abasirikare 300 ba Leta bahungiye Boko Haram muri Niger

by www.igihe.info
Nubwo atari ubwa mbere abasirikare ba Nigeria bahungira muri Niger, ubu bwo byakajije umurego kuko abagera kuri 300 bahunganye n’abaturage kubera inyeshyamba za Boko Haram zafashe Umujyi wa Malam Fatori nyuma ya Borno n’ahandi. Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa dukesha iyi nkuru ivuga ko aba basirikare bahungiye muri Niger bari kumwe n’abaturge ibihumbi n’ibihumbi nyuma y’amasaha 72 y’imirwano yatumye i Malama Fatori higarurirwa.
Imirwano yatangiye ku wa Kane w’iki cyumweru gishize; abaturage barahunze baciye ahitwa Komadougou bagera muri Niger abandi bahungiye mu birometero bibiri uvuye aho imirwano irimo kubera.
Umuyobozi w’agace ka Bosso ko muri uyu Mujyi abaturage bamwe bahungiyemo yagize ati “Nyuma y’amasaha 72 turi mu bibazo ntaho kujya nta n’aho kuva. Abakomeretse barimo kuvurwa mbere yo kubohereza ahitwa Diffa.”

Abasirikare 300 bo muri Nigeria bahungiye Boko Haram muri Niger

Imirwano ikomeye yatumye abasirikare 300 bahungira mu kindi gihugu

Boko Haram, umutwe ugendera ku matwara akaze ya Kiyisilamu, umaze igihe kinini ivugwaho guhungabanya bikabije umutekano wa Nigeria, kwica no gushimuta abaturage. Bivugwa ko n’abana b’abakobwa b’abanyeshuri basaga 200 bafashwe basambanyijwe abandi bakagirwa abagore ba bamwe mu bagize izi nyeshyamba.

Umukuru wa Boko Haram arabeshyuza abavuga ko yapfuye

by www.igihe.info
Muri video yasohowe na Boko Haram, irerekana umukuru wayo  Abubakar Shekau anyomoza ibyavuzwe n’ingabo za Nigeria ko zamwivuganye mu Cyumweru gishize.

Abubakar Shekau ati: “Allah ntarankuraho amaboko.Abavuga ko napfuye barabashuka”

Iyi video yabonywe na AFP kuri uyu wa kane, Ukwakira, yerekana Shekau asobanura uburyo ingabo za Nigeria zikabya kandi zibeshya zigamije kwiyerekana neza ku baturage ba Nigeria n’amahanga.
Isobanura kandi ko Boko Haram yigaruriye imijyi myinshi ikanayishyiramo ubutegetsi bugendera ko mahame akaze ya Kisilamu, Sharia.
Shekau yagize ati: “Ndahari ntaho nagiye. Nzapfa aruko gusa Allah yisubije ubuzima bwanjye.”
Muri iyi video avuga ko yaba Francois Hollande, Benjamini Netanyahu, Barrack Obama, David Cameroun nta numwe wamwifuriza gupfa ngo bimuhame keretse Allah wenyine(Imana)
Mu cyumweru gishize  ingabo za Nigeria zatangaje ko zivuganye umukuru wa Boko Haram , Abubakar Shekau nyuma y’urugamba rukomeye rwabereye mu majyaruguru wa Nigeria ahari ibirindiro bya Boko Haram.
Leta zunze ubumwe z’Amerika zanze kwemeza aya makuru, zivuga ko bigomba kwitinderwa mbere yo kubifataho umwanzuro udakuka.
Kugeza ubu ntawamenya aho iyi video y’iminota 36 yafatiwe n’uwahifashe.
Muri iyi video kandi Boko Haram yemera ko ariyo yarashe indege ya gisirikare yahanutse mu byumweru bitatu bishize ikaba yari imaze igihe yaraburiwe irengero.