Abatandukanye Bakongera Bagashaka si Ibicibwa-Papa Francis

by www.igihe.info

Abatandukanye Bakongera Bagashaka si Ibicibwa-Papa Francis

Papa Francis yavuze ko abayoboke bayo bazajya batandukana n’abo bashakanye bagashaka abandi, abana babo bakwiye kujya bahabwa uburenganzira bwose muri Kiliziya, anasaba abandi bashumba kwirinda guhutaza iyi miryango bayifata nk’ibicibwa.

Inyigisho ya Kiliziya Gatolika ivuga ko umuyoboke wayo wongeye gushaka aba ari mu cyaha ku buryo atemererwa kwegera ameza matagatifu ngo ahazwe umubiri wa Yezu, mu gihe cyose ataragarukira Imana, ibi bigatuma benshi biyumva nk’abajugunywe na Kiliziya.

Ibi Papa Francis abivuze mu gihe Kiliziya Gatolika muri iki gihe yateguye inama y’ukwezi yiga ku muryango, ikaba isa n’iyabaye mu mwaka ushize, zombi abayoboke bayo batandukanye n’abo bashakanye bakaba bazitezemo gukomorerwa amasakaramentu bahagarikiwe.

Ubwo aheruka kuvuga ku bashakanye bagatandukana, Papa Francis ntiyagiye kure y’aya magambo. Icyakora yashimangiye ko Kiliziya igomba guhindura imyitwarire.

Yagize ati “Abantu batangiye ubundi buzima nyuma yo guhura n’ibibazo byo guteshuka ku isezerano ry’umubano bagiranye, ntibakwiye gucibwa, kandi ntibakwiye gufatwa muri buriya buryo. Baracyari muri Kiliziya.’’

Papa Francis yatangajwe n’uko amatorero ashimangira ko abana b’imiryango yatandukanye bahorwa ibyakozwe n’ababyeyi babo.

Yakomeje avuga ko kubwo kwizera, guhabwa Ukarisitiya bigereranywa nko kugira uruhare rwose mu muryango wa Kiliziya Gatolika.

Yasabye Abapasiteri kutikoreza abana uyu mutwaro w’ababyeyi kandi icyibabaje ari uko abenshi baba bakiri bato.

Papa Francis yasomye Misa yitabiriwe n’Abakritsu Miliyoni 6 muri Filippines

by www.igihe.info

Ni ubwo imvura yari ibamereye nabi, Abagatolika miliyoni esheshatu bitabiriye Misa yasomye na Papa Francis mu murwa mukuru Manila kuri iki cyumweru.

Papa Francis asoma Misa kuri iki Cyumweru

Papa Francis asoma Misa kuri iki Cyumweru

Papa yasabye Abakristu kujya barira nibabona bagenzi babo bishwe n’inzara, abatagira aho bahengeka umusaya ndetse n’abandi batagira kivurira. Bisa n’aho yashakaga kubigisha kugira umutima wo kwishyira mu mwanya w’abandi, bakumva akababaro kabo.
Igihugu cya Phillipines nicyo gihugu cya mbere muri Aziya gifite umubare munini w’Abakristu.
Papa Francis ubu ufite imyaka 78 y’amavuko yari yambaye ikote ry’ishashi ry’imvura azenguruka mu Bakristu abasuhuza mu modoka ye yitwa ‘popemobile’
Yagendaga ahagarara agasoma ku gahanga k’abana bato bari bazanywe n’ababyeyi babo kandi agaha umugisha ababyeyi babo.
Abagatolika bahageze mu ijoro ryakeye bategereje kuza kwicara ahantu heza bari bubashe kureba no kumva ibyo Papa avuga.
Iyi Misa ya Papa niyo ya mbere mu mateka yitabiriwe n’Abakristo benshi  kuko Misa ya Papa yitabiriwe n’abantu benshi mu mateka ari iyasomye na Papa Yohani Pawulo wa Kabiri yasomeye muri Espagne ikaba yaritabiriwe n’abantu miliyoni eshanu.
Papa Francis yari amaze iminsi itanu asura Phillipines aho yasuye abantu batandukanye kandi asaba ubuyobozi kwita ku bakene.

Bamwe bemeye barara hanze betegereje kuza gufata umwanya w'imbere

Bamwe bemeye barara hanze betegereje kuza gufata umwanya w’imbere
Abakristu bari bitwaje Bibiliya Yera

Abakristu bari bitwaje Bibiliya Yera
Abakristu bitwaje na za telefoni ngo batahane ifoto ya Papa Francis

Abakristu bitwaje na za telefoni ngo batahane ifoto ya Papa Francis
Abakristu bari benshi bifubitse kuko imvura yari nyinshi

Abakristu bari benshi bifubitse kuko imvura yari nyinshi
Papa aje mu modoka ye gusuhuza Abakristo i Manila

Papa aje mu modoka ye gusuhuza Abakristo i Manila
Abantu bamweretse urugwiro rwinshi

Abantu bamweretse urugwiro rwinshi
Papa Francis nawe yari yishimye cyane

Papa Francis nawe yari yishimye cyane
Mu mateka ya Kiliziya Gatolika nibwo bwa mbere abakristo miliyoni 6 bitabiriye Misa ya Papa

Mu mateka ya Kiliziya Gatolika nibwo bwa mbere abakristo miliyoni 6 bitabiriye Misa ya Papa

Reba video yerekana Papa Francis ubwo yasomaga Misa kuri iki Cyumweru i Manila

 Mailonline

Papa Faransisiko muri Filipine

by www.igihe.info
Papa Faransisiko Yageze muri Filipini Mu rugendo arimo muri Aziya, umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Fransisiko yakiwe n’ikivunge cy’abantu muri Filipini. Filipini ni cyo gihugu cya Aziya gifite abakiristu gatulika benshi.
Ikivunge cy’abana b’abanyeshuri babyiniye Papa, acyururuka mu ndege asuhuzanya na perezida wa Filipini Benigno Aquino.Abantu ibihumbi bakoze imirongo ku mihanda yo mu murwa mukuru Manille, bakomera amashyi papa n’intumwa ayoboye.
Ari mu ndege ajya muri Filipini, Papa yabwiye abanyamakuru ko ashyigikiye ubwisanzure bwo kuvuga icyo umuntu ashaka, nk’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu. Cyokora, yagize ati, “ntushobora guteza ubwega cyangwa gutuka ukwemera kw’abandi”. Papa yatanze urugero kuri umwe mu bakorana na we, witwa Alberto Gaspari, utegura ingendo za Papa. Yagize ati, uyu Gaspari aramutse avuze ijambo rizira, ry’urukozasoni kuri mama we, ni ngombwa ko yaba yiteguye igipfunsi.
Mu rugendo rwe muri Filipini, Papa azakorana misa n’abaturage hanze ku cyumweru mu murwa mukuru Manille. Byitezwe ko abantu bagera kuri miliyoni esheshatu bazakurikira iyo misa. Papa azasura kandi akarere ka Tacloban, aho azabonana n’abakozweho n’imyuzure mu kwezi kwa 11 muri 3013.
Uru rugendo rwa Papa muri Filipini, igihugu gifite abakristu miliyoni 80, ni rwo rwa mbere nyuma y’uko Papa Yohani Pawulo wa Kabiri yahakoreye muri 1995.
Abategetsi ba Filipini bateguye abasilikari n’abapolisi ibihumbi 50 bo kwita ku mutekano wa Papa Faransisiko. Abandi ba Papa basuye Filipini mu bihe byashize bibasiwe n’abashaka kubica.

VOA

Papa Francis:Ntawukwiye gutuka ukwemera kw’abandi

by www.igihe.info
Kuri uyu wa kane Papa Francis umuyobozi wa Kiliziya Gatolika ku isi yashimangiye ko ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo gukwiye kubahirizwa ariko avuga ko hari imbago. Avuga ko nta muntu ukwiye gutuka ukwemera kw’abandi.

Papa Francis asanga nta muntu ukwiye gutuka ukwemera k'undi

Papa Francis asanga nta muntu ukwiye gutuka ukwemera k’undi

Papa  Francis uri mu rugendo agana muri Philippines, yavugaga ku bitero biherutse i Paris. Avuga ko uburenganzi bwo kuvuga icyo ushaka ari ubw’ibanze kandi umuntu akwiye kubikora agamije ikiza kuri bose ariko ntawe ahungabanyije.
Ibiro bya Magazine ya Charlie Hebdo byatewe n’abavandimwe bitwaje intwaro bica abayikorera bane kubera ko iyi Magazine yashushanyije Intumwa y’Imana Mohammad inshuro nyinshi imunegura,  nyuma n’ibindi bitero bikurikiraho mu Bufaransa byose bihitana abantu 17.
Papa yagize ati “Ntawukwiye gushotora, ntawukwiye gutuka ukwemera kw’abandi. Ntawukwiye gukinisha ukwemera kw’abandi.”
Papa Francis  yavuze kandi ku makuru ko aherutse kuburirwa n’inzego z’ubutasi za Israel na USA ko ashobora kwibasirwa n’abahezanguni b’aba Islam.
Aha yavuze ko yizeye umutekano w’i Vatican nk’uko bitangazwa na Canada Broadcasting Corporation ko ahubwo we yahangayikishwa n’abandi bantu bakomerekera mu gitero kiramutse kibayeho.
Ati “Ndi mu maboko y’Imana. Uti mfite ubwoba? Oya ahubwo ngira icyasha burya, urugero rwiza rwo kutabyitaho. Hari ikimbayeho, nasabye Imana gusa ko kitambabaza (umubiri) kuko sindi intwari yo guhangana n’uburibwe.”

Papa Francis yasomye Misa yatuwe abaguye mu gitero cyagabwe mu mujyi wa Paris ku kinyamakuru Charlie Hebdo

by www.igihe.info
Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis kuri uyu wa kane yasomye Misa yatuwe abaguye mu gitero cyagabwe mu mujyi wa Paris ku kinyamakuru Charlie Hebdo. Ku ya 7 Mutarama abavandimwe batatu bitwaje imbunda bateye ku cyicari cy’ikinyamakuru Charlie Hebdo bica abanyamakuru n’abapolisi babiri bavuga ko bahorera Muhammad ufatwa nk’intumwa y’Imana mu Idini ya Islam kubera ibishuahnyo bimusebya icyo kinyamakuru cyatangaje.

Papa Francis yasomye Misa yatuwe abaguye mu gitero cyagabwe mu mujyi wa Paris ku kinyamakuru Charlie Hebdo

Muri iyo Misa yasomye , Papa Francis yamaganye ubwo bwicanyi asaba ko buri wese bimutera gutekereza akamagana ubwicanyi ubwo ari bwose nk’uko ikinyamakuru La Depeche kibitangaza.
Yagize ati “ Iki gitero cyabaye ejo, kidutere gutekereza ku bibi byose, ku bwicanyi ubwo ari bwo bwose, n’ubwoko bwose bw’iterabwoba.”
Papa Francis yasabye abari bitabiriye iyo misa n’abemera Imana muri rusange gusabira abaguye muri icyo gitero n’abakigabye ngo Nyagasani ahindure imitima yabo.
Mu Bufaransa, hiriwe ari umunsi w’icyunamo, kubera ubwo bwicanyi.
Inama y’Abayisilamu mu Bufaransa yateguye imyigaragambyo yo kwamagana icyo gikorwa cya kinyamaswa.

Umwe mu bakekwaho kugaba igitero ku kinyamakuru Charlie Hebdo

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa(FFF) ryateguye ku bibuga byose umunota wo kwibuka abishwe, mu mpera z’iki cyumweru.
Kugeza ubu biravugwa ko polisi yo mu Bufaransa yamaze kumenya agace abasore babiri bagabye iki gitero bahungiyemo. Murumuna wabo we yishyikirije polisi.
Ikinyamakuru 7sur7 kivuga ko baba bari guhungira mu Bubiligi banyuze mu Majyaruguru y’u Bufaransa.

Papa Francis yasezereye umukuru w’ingabo zimurinda kuko "yitwara gisirikare cyane"

by www.igihe.info

Amasezerano y’akazi ka Colonel Daniel Rudolf Anrig ntabwo azongerwa nyuma ya tariki 31 Mutarama 2015 kuko Papa Francis yasanze imyitwarire y’uyu mukuru w’ingabo zimurinda (Garde Suisse) irimo kwikanyiza no kutoroshya na busa.

Col Anrig shebuja yasanze akomeza ibintu cyane

Col Anrig shebuja yasanze akomeza ibintu cyane ugereranyije n’uko we abishaka

Vatican yatangarije uyu mugabo ko ubwo amasezerano ye azaba arangiye mu mpera za Mutarama atazongerwa.
Papa Francis akaba ngo amaze iminsi asezerera bamwe mu bayobozi i Vatican badasangiye imyifatire yo koroshya no kwiyoroshya.

Franca Giansoldati wo mu gitangazamakuru Il Messaggero kivuga ko uburyo uriya musirikare yabwiwe ko atazongererwa amasezerano budasanzwe.
Ati “Mu byo abanyamakuru twabashije kumenya ni uko Papa ashaka ko imibanire imbere muri Vatican iba iya kimuntu, kivandimwe ndetse nk’iyo mu muryango.
Ariko hakaba hari Colonel uyoboye ingabo nke kurusha izindi ku Isi ariko nyine ni ingabo, ufite amategeko akarishye cyane, uhana yihanukiriye bya gisirikare.”
Papa Francis ngo yaba yarababajwe cyane no kubona umwe mu bakiri bato bagize ingabo za ‘Garde Suisse’ ahagarikwa ijoro ryose hafi y’inzu Papa abamo.
Papa ngo yaba yarabwiye uyu musoda ngo yiyicarire, maze uyu musirikare aramuhakanira amubwira ko binyuranyije n’amategeko.
Amabwiriza yo guhagarika ku mirimo Col Anrig ngo yanasohotse mu kinyamakuru ka Vatican kitwa  Osservatore Romano.

Col Anrig we nubwo ayoboye igisirikare kigizwe n'ingabo nke kurusha izindi ku isi yaziyoboraga gisoda koko

Col Anrig we nubwo ayoboye igisirikare kigizwe n’ingabo nke kurusha izindi ku isi yaziyoboraga gisoda koko

Kuva Papa Francis yatorwa yahise yirukana uwagombaga kuba amwungirije Cardinal Bertone, yirukanye abandi batatu mu bagize Komisiyo y’abacardinal ndetse yirukana inama yose y’abagize gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo.

Bivugwa ko Papa Francis kandi atishimiye kuba Col Anrig yarimukiye mu yindi nyubako y’agatangaza avuye mu zagenewe ingabo zirinda Papa i Vatican.
Musenyeri  Franz-Peter Tebartz-van Elst w’ahitwa Limburg mu Budage, uyu bakunze kumwita ‘Bishop of Bling’ kubera gukunda amaraha n’imirimbo ihenze, Papa Francis yamwirukanye ku murimo mu ntangiriro z’uyu mwaka nyuma y’uko uyu musenyeri aguze inzu y’agaciro ka miliyoni 26$.
Papa ubu ngo yaba yifuza ko ingabo zimurinda zititwara mu buryo bwa gisirikare, uyu uziyobora akaba we ngo akomeza cyane amategeko.
Uyu mugabo wakoze mu gipolisi cy’Ubusuwisi ashinzwe ibirebana n’ibyaha, yahawe aka kazi mu 2006 ku bwa Papa Benoit XVI. Ariko akaba na mbere yarabaye mu ngabo zirinda Papa mu 1992 – 1994.
Ubusanzwe Papa abana n’abamurinda nk’umuryango. Amenya buri umwe ku izina rye akaganira nabo iby’imiryango yabo. Papa Francis we bamwe ngo anabasanga mu mirimo yabo bagasangira ku meza.
‘Garde Suisse’  ni ingabo zirinda umuyobozi wa Kiliziya Gatolika ku isi n’aho atuye anakorera kuva mu kinyejana cya 16.
Bagomba kuba ari abasore batarashyingirwa bari hagati y’imyaka 19 na 30 kandi nibura bareshya na 1,70m kuzamura.
Barahirira kubaha Papa ndetse bazwiho kuba bambara imyambaro yo mu gihe cya kera irimo ‘casque’ iriho ibaba, ipantaro zibafashe, n’ikoti rifite ikora rinini.

Papa Francis yasabye Abayisiramu kurwanya imitwe y’iterabwoba ibiyitirira

by www.igihe.info
Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis uri mu ruzinduko muri Turukiya yasabye Abayisiramu kurwanya imitwe y’iterabwoba ibiyitirira abihereye ku gitero cyahitanye abayisiramu 120 muri Nigeria bivugwa ko cyakozwe n’umutwe w’iterabwoba wa kisiramu Boko Haram. Ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko papa Francis yamaganye ubwicanyi bwakorewe Abayisiramu basengaga mu musigiti wa Kano mu majyarugu ya Nigeria kigahitana abagera 120 naho abandi 270 bagakomereka ku wa gatanu.
Bikekwa ko icyo gitero cyakozwe n’umutwe w’iterabwoba wa Kisiramu Boko Haram kandi uvuga ko urwanira iryo dini.

Papa Francis yasabye Abayisiramu kurwanya imitwe y’iterabwoba ibiyitirira

Papa Francis asanga nta na rimwe umutwe w’iterabwoba ushobora gukorera Imana.
Ati « nta rwitwazo kuko kubuza amahoro,ukica ndetse ugakorera iyicarubozo abantu boroheje batakurwanyije ari icyaha gikomeye ku Mana ».
Ibyo Papa yabivuze amaze gusengera mu musigiti wo muri Istanbul agaragaza uburyo Abagatolika n’abayisiramu bakwiye kunga ubumwe.

Iyobokamana:“Ikuzimu ntihabaho, Adam na Eva ntibigeze babaho”- Papa Francois

by www.igihe.info

Papa Francois akaba yaratangaje ko uhereye ku bushakashatsi bwa roho ndetse n’isengesho nyakuri ubu abantu bakiriye imyumvire mishya bihabanye n’igihe cya kera, nk’uko Papa aba ariwe ugomba kuvuga amabanga “Secrets”yose y’idini Gatolika yatangaje ko muri Gatolika batemera ko ikuzimu habaho.

Papa Francois avuga ko iyo myumvire ihabanye n’urukundo rw’Imana kuba yakwemera ko ikuzimu habaho, kuko urukundo rwayo rutagira iherezo, yakomeje avuga ko Imana atari umucamanza ahubwo ko ari inshuti y’abantu yaremye.Imana ntigamije gucira abantu iteka ahubwo ni ukubakebura nk’uko hashyizwehwo nk’ingero za Adam na Eva kugirango bibere abantu ikigisho , ikuzimu ni ukuhavuga mu magambo ariko ntihabaho kimwe na Adam na Eva ni inkuru itarabayeho ahubwo igamije gufasha abantu kumva ikigisho .

Buriya ikuzimu ni nko kuvuga ko umuntu atagihumeka umwuka w’abazima ko yegereye Imana “yitabye Imana, papa Francois yavuze ko kandi amadini yose ari ay’ukuri bitewe n’abayasengeramo uko bayemera”Imyemerere yabo”.Mu myaka yashize idini ryabagaho rigamije nko guhwitura ubu rero bihabanye n’iki gihe ubu ikigamijwe ni ukwigisha abantu bagasobanukirwa, mbese ni nk’umubyeyi ukunda abana be bitagira uko bingana.

Papa yakomeje avuga ko idini Gatolika ridaheza,” harimo ingeri z’abantu benshi batandukanye,”dusenga Imana imwe kandi dukunda abantu bose”.
Mu mezi atandatu ashize akaba ariho bamwe mu bayobozi b’I Vatican bari basabye ko hariho amwe mu mahame yahindurwa agenga idini Gatolika nuko nyuma Papa aza gutumiza inama y’abayobozi b’idini rya gatolika maze ababwira ko kuba umunyagatolika bigomba kugira itandukaniro ahanini n’ibihe byahise, ibyo umuntu agomba gukora byose ni ukureba ko ikintu kizweho bihagije kandi gikwiye hakurijwe igihe tugezemo.

Papa akomeza avuga ko kugeza ubu ko ibintu bigomba guhinduka bitandukanye n’amahame y’I Vatican yari yarashyizweho mu mwaka 1962, yongeyeho ko n’abatemeramana ko bemera ko ijuru ribaho, avuga ko nabo bajya bafata igihe bakatura ibyaha byabo biba byabarenze.

Asoza ,yavuze ko Imana irimo gutegura guhindura ibintu byinshi kimwe n’abantu ubwabo, avuga ko Imana iba mu mitima y’abantu ko kandi ibakoreramo ko bigomba kuba imvano y’urukundo n’umutima ukeye ,ibi abantu bakaba bagomba kubikwirakwiza ku isi hose.

Asoza Papa Francois yavuze ko Bibiliya ari ntagatifu, ariko imirongo imwe yayo ko ibyo ivuga bitakigezweho bitewe n’igihe turimo ,aha avuga ko iyo mirongo imwe icira urubanza abantu, kimwe n’uko ngo nta mpuhwe igaragazamo mu gihe Imana ari inyampuhwe, Papa kandi yakomeje avuga ko mu bihe bizaza hashobora kuzabaho umuyobozi mukuru w’idini rya Gatolika ku isi yose w’igitsina gore kimwe n’aba Eveques n’abacardinals kandi mbere bitabagaho.

Source : http://www.nouvelordremondial.cc/

Vatican City:Papa Francis acungiwe Umutekano cyane,nyuma yo kwikanga igitero cy’iterabwoba

by www.igihe.info

Ikiganiro hagati y’abantu babiri bavuga mu Cyarabu bavuga ku ‘ituritswa ry’ikintu i Vatican’ cyatumye kuwa gatatu w’iki cyumweru abashinzwe umutekano kuri ubu butaka bwa Paapa bacunga n’isazi igurutse nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cyaho Il Messaggero.
 
Vatican City:Papa Francis acungiwe Umutekano cyane,nyuma yo kwikanga igitero cy’iterabwobaAbaterabwoba barashaka kwica umushumba wa Kiliziya Gatorika
Papa Francis Ku rubuga rwa Saint Pierre ngo niho hari kwibasirwa nk’uko byumvikanye muri icyo kiganiro cyatanzwe n’inzego zishinzwe iperereza zo mu kindi gihugu nk’uko byatangajwe kuri uyu wa gatandatu.
Izo nzego z’iperereza zaburiye Ubutaliyani muri iki cyumweru ko zumvise ikiganiro cy’abantu babiri baganira mu cyarabu bavuga ku iturika i Vatican kuwa gatatu.
Ubusanzwe kuwa gatatu nibwo Papa yakira abantu benshi imbere ya Bazilika ya Saint Pierre.
Ikipe y’abarwanya iterabwoba y’Ubutaliyani yaje kumenya ko umwe mu baganiraga yaciye mu Butaliyani mu gihe cy’amezi umunani ashize nk’uko kiriya gitangazamakuru kibivuga.
Vatican ariko yo yahakanye ko Papa Francisko, ufite urugendo muri Albania kuri iki cyumweru, yaba yaratewe ubwoba n’igitero cy’iterabwoba.
Hagati aho ariko nyuma yo kuburirwa imbwa kabuhariwe zihunahuna ahari ibintu bishobora guturika zahise zikwiragizwa hose i Vatican ndetse n’abashinzwe umutekano bagenzura buri kimwe.
Habib Al Sadr, Ambasaderi wa Iraq muri Leta ya Vatican  yabwiye ikinyamakuru La Nazione ko abarwanyi bo mu mutwe wa Islamic State ko “Bashaka uko bazica Paapa. Kandi umugambi wabo koko uriho.”

Papa Francis arahigwa hasi no hejuru na Islamic State ngo yicwe-Habeeb al Sadr

by www.igihe.info
Ambasaderi wa Iraq I Vatican Habeeb Al Sadr yaburiye Papa Francis ko ari guhigwa n’inyeshyambaza ISIS zirwanira muri Iraq na Siriya , aho zishaka kumwica mu rugendo ateganya kugirira muri Albaniya na Turikiya.

Ni mu gihe Papa afite uruzinduko muri Albaniya kuri iki cyumweru, akaba yaburiwe ko inyeshyamba ziri kumuhigira hasi no hejuru ngo zimwice.

Papa Francis

Papa Francis

Habeeb yaburiye Papa kuba maso mu rugendo azagirira muri Turikiya mu Ugushyingo uyu mwaka kuko nabwo ngo ISIS iri kumushaka ngo imwice.
Mu bymuweru bishize inyeshyamba za ISIS zigambye ko zishaka gufata umujyi wa Roma, kugeza ubwo zishinze ibendera hejuru ya Bazilika ya Mutagatifu Petero.
Bimwe mu bituma Papa ahigwa n’inyeshyamba , harimo ijambo yavuze mu minsi ishize agaragaza ko ashyigikiye Amerika mu gikorwa irimo cyo kurwanya ISIS.

Papa Francis

Papa Francis

Habeeb yagize ati : “Ibyo bivugiye nibyo.Barashaka kwica Papa.Ndizera ko bashobora kumwicira mu ngendo agirira mu mahanga, ndetse n’I Roma.Hari abagize ISIS batari abarabu, ahubwo b’abanyakanada, abafaransa, abongereza ndetse n’abataliyani.”
Urugendo Papa azagirira muri Albaniya ruzaba rugamije kwizihiza kongera kubyuka k’ubukirisitu, nyuma yo kubuvanaho k’umuyobozi Enver Hoxha wayoboye icyo gihugu.Ikindi kizaba kigenza Papa ni ukwishimira uburyo abagatolika, aborutodogisi n’abayisilamu babanye neza muri icyo gihugu gituwe na Miliyoni eshatu z’abantu.