Kagame yanenze ibihugu bikomeye kugira Afurika ahakorerwa amagerageza

by www.igihe.info
Kagame yanenze ibihugu bikomeye kugira Afurika ahakorerwa amageragezaPerezida Kagame yibajije uburyo ibyo bihugu bivuga ko  abayobozi babi ndetse n’abatagira icyerekezo bose   baba ku mugabane wa Afurika, ibi nabyo ngo bikwiye guhagarara.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabivuze kuri uyu wa gatanu   ubwo yakiraga Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Dessalegn, Visi Perezida wa Ghana  Kwesi  Amissah-Arthur n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Aba bayobozi bari mu nama y’Umuryango “The Meles Zenawi Foundation”. Uyu muryango  witiriwe uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Meles Zenawi, wapfuye mu mwaka wa 2013. Abayirimo barebye  uburyo iterambere rishingiye kuri demokarasi mu bihugu bya Afurika ryagerwaho kandi byose nta gisize ikindi.

Umukuru w’Igihugu yongeye gushima mu buryo bw’umwihariko ubutwari bwa nyakwigendera Meles Zenawi, avuga ko uyu mugabo yaharaniye iterambere n’ubwigenge bw’umugabane wa Afurika, iterambere ry’Igihugu cye ndetse ngo akaba yari inshuti ikomeye y’u Rwanda, byaba mu gihe u Rwanda rwashakaga kwigobotora ubutegetsi bwateje Jenoside ndetse na nyuma yayo.

Perezida Kagame ubwo yagarukaga kuri Demokarasi ikunze kunengwa ku mugabane wa Afurika, bigizwemo uruhare n’Abanyaburayi ndetse n’Abanyamerika muri rusange, yavuze ko bitumvikana uburyo Afurika ibonwa nk’ahantu ho kuzana ibyo  bashatse byose yagize ati “Afurika ntigomba kuba ahakorerwa igerageza, duhora (Afurika) twigishwa amasomo ariko ntitujya tuyarangiza, Afurika  rero ikeneye guhagarika kumva ko ari ahantu hakorerwa amageragezwa n’amasomo ariko ntitujya dusoza.”

Arongera ati “Muri Afurika niho honyine usanga ibibi n’ibyiza byose biza tukabyakira, mbese duhabwa amasomo ariko ntituyarangiza.”.

Aha niho Perezida Kagame avuga ko nta muntu uzazanira Afurika ibyo ishaka, keretse kugeza ubwo Abanyafurika ubwabo bazamenya icyiza kibabereye.

Guhindura Itegeko Nshinga: Abantu 10 Icumi bonyine ni bo badashyigikiye ko perezida Paul Kagame yiyamamaza ku nshuro ya gatatu.

by www.igihe.info
Ibi ni ibivugwa n’itsinda ry’abadepite bamaze iminsi mu biganiro mu gihugu hose ku mpinduka z’itegeko nshinga, rigena manda ebyiri gusa, ku mukuru w’igihugu.

Nkuko bitangazwa na The New Times, kivuga ko kuri miliyoni zirenga ebyiri z’abanyarwanda baganirijwe n’abadepite mu byumweru bicye bishize, ku ihidurwa ry’ingingo ya 101 y’itegekonshinga, 10 bonyine nibo badashyigikiye igitecyerezo.

Guhindura Itegeko Nshinga: Abantu 10 Icumi bonyine ni bo badashyigikiye ko perezida Paul Kagame yiyamamaza ku nshuro ya gatatu.
Guhindura Itegeko Nshinga: Abantu 10 Icumi bonyine ni bo badashyigikiye ko perezida Paul Kagame yiyamamaza ku nshuro ya gatatu.

Izi mpinduka ku itegekonshinga zizashyirwa muri kamarampaka, nyuma y’uko abadepite bashyigikiye bakanemeza, inyandiko zashyizweho umukono n’abantu barenga miliyoni eshatu n’ibihumbi magana arindwi (3,700,000) basaba inteko ishinga amategeko kuvanaho igihe ntarengwa cya manda ebyiri.

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, Green Party, ryamaganye icyemezo cyo guhindura itegekonshinga. Umuyobozi waryo, Frank Habineza, avuga ko bibangamiye amahame yo kubaka demokarasi irambye mu Rwanda. Bwana Habineza yaregeye Urukiko rw’Ikirenga arusaba kubuza inteko ishinga amategeko guhindura itegekonshinga.

Umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga uzatangazwa ku itariki ya 9 z’ukwezi kwa cyenda 2015.

Perezida Kagame yashimiye buri wese wafashije Lt. Gen. Karake

by www.igihe.info
Lt. Gen. Emmanuel Karenzi Karake Nyuma y’aho ubutabera bw’u Bwongereza bufashe icyemezo cyo kurekura Lt. Gen. Karenzi Karake akagaruka mu Rwanda, Perezida Kagame yashimiye buri wese wamubaye hafi.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter tariki 10 Kanama 2015, yagize ati “Ukuri guhora ari ukuri… gutegereza igihe nyacyo kukigaragaza!”

Nyuma y’aho gato Perezida Paul Kagame yongeye yandika agira ati “Ndashimira ikipe y’abunganizi mu by’amategeko bataruhukaga, inshuti ndetse n’ubumwe bw’Abanyarwanda butajegajezwa.”

Lt. Gen. Emmanuel Karenzi Karake yatawe muri yombi mu Bwongereza ku mpamvu zifitanye isano n’impapuro zisaba itabwa muri yombi rya bamwe mu basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda bagera kuri 40 zatanzwe n’ubutabera bwa Espagne mu 2008.

Urukiko rwo mu Bwongereza rwari rwatse ingwate ya miliyari y’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo Gen. Karenzi akurwe muri gereza ariko abe agumye mu Bwongereza, none rwafashe icyemezo cy’uko arekurwa ndetse rumuhanaguraho ibyo aregwa kuko ngo bitari mu byo u Bwongereza buburanisha mu bijyanye no guhererekanya abakurikiranweho ibyaha.

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri idasanzwe yabaye kuwa Gatatu tariki ya 05/08/2015 iyobowe na Perezida Paul Kagame

by www.igihe.info

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri idasanzwe yabaye kuwa Gatatu tariki ya 05/08/2015 iyobowe na Perezida Paul KagameTariki ya 05 Kanama 2015, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

1.    Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 25 Kamena 2015, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2.    Inama y’Abaminisitiri yagejejweho raporo y’uburyo isuzuma ry’imihigo y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2014-2015 mu Nzego z’Ubutegetsi bwite bwa Leta no mu Nzego z’Ibanze ryagenze, irabishima.

3.    Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ingomero nto z’amashanyarazi zikurikira zegurirwa abikorera kugira ngo bazicunge:

Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ingomero nto z’amashanyarazi zikurikira zegurirwa abikorera kugira ngo bazicunge:

4.    Inama y’Abaminisitiri yahaye abashoramari bakurikira uburenganzira bwo kubyaza amashanyarazi imishinga y’ingomero z’amashanyarazi ku buryo bukurikira:

Inama y’Abaminisitiri yahaye abashoramari bakurikira uburenganzira bwo kubyaza amashanyarazi imishinga y’ingomero z’amashanyarazi ku buryo bukurikira:
5.    Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:

–     Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu Amasezerano hagati y’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika yo hagati (ECCAS) na

Repubulika y’u Rwanda yerekeye gusubiza u Rwanda muri uwo Muryango yashyiriweho i N’Djamena ku wa 25 Gicurasi 2015;

–     Umushinga w’Itegeko rigena imitunganyirize no guteza imbere ibikorwa bya siporo, imikino n’imyidagaduro;

–     Umushinga w’Itegeko rishyiraho urugaga rushinzwe ubunyamwuga mu bidukikije mu Rwanda (RAPEP) rikanagena imitunganyirize n’imikorere yarwo;

–     Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko No 27/2010 ryo ku wa 19/06/2010 rigena amatora nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu;

6.    Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

–     Iteka rya Perezida rihindura kandi ryuzuza Iteka rya Perezida No 49/01 ryo ku wa 06/07/2010 rigena uko amatora y’abagize Komite y’Abunzi akorwa;

–     Iteka rya Perezida rishyiraho uburyo bwo gufasha amashuri ya Leta, amashuri ahuriweho na Leta n’abikorera ku bw’amasezerano n’amashuri yigenga kugera ku nshingano zayo;

–     Iteka rya Perezida rigenga ubutumwa bw’akazi imbere mu Gihugu;

–     Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyira mu byiciro amabuye y’agaciro rikanagena urwego rushinzwe kugena agaciro mbumbe kayo, uburyo kagenwa kakanatangazwa;

–     Iteka rya Minisitiri w’Intebe riteganya ingano n’uburyo bw’itangwa ry’inkunga ituruka mu bigo byose bitanga ubwishingizi bw’indwara mu Rwanda;

–     Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho amategeko yihariye agenga amashuri y’abafatanya na Leta ku bw’amasezerano;

–     Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana TWINAMATSIKO Francis, wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutegetsi n’Imicungire y’Abakozi mu Kigo gishinzwe Guteza imbere Imyuga n’Ubumenyi Ngiro (WDA), guhagarika akazi mu gihe kitazwi ;

–     Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana NZAKAMWITA Christophe, wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Gukurikirana no Kugenzura Amasoko mu Kigo gishinzwe Amasoko ya Leta (RPPA), guhagarika akazi mu gihe kitazwi;

–     Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana RUZINDANA MUNANA

Jean, wari Umuyobozi Mukuru wungirije muri Gatumba Mining Concessions, kujya mu kiruhuko cy’Izabukuru;

–     Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera SIP MBABAZI B. Speciose, wari umucungagereza mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, kwegura ku mirimo ye;

–     Iteka rya Minisitiri rigena urutonde rw’ibintu binoza kandi bisukura umubiri bitemewe gukoreshwa mu Rwanda;

–     Iteka rya Minisitiri rigena imiterere n’imikoreshereze y’ikarita iranga umunoteri wikorera n’uburyo ayibona;

–     Iteka rya Minisitiri rigena amagambo na kashi umunoteri ashyira ku nyandiko mpamo;

–     Iteka rya Minisitiri rigena uburyo abikorera binjira mu murimo w’ubunoteri, uko bakora n’uko bagenzurwa.

7.    Inama y’Abaminisitiri yemeje Amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe agena ibishingirwaho n’uburyo bwo guhabwa ubufasha bwa Leta mu mishinga yo guteza imbere amacumbi aciriritse.

8.    Inama y’Abaminisitiri yasabiye Dr HABYARIMANA Jean Baptiste guhagararira u Rwanda i Brazzaville muri Kongo, ku rwego rwa Ambasaderi.

9.    Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi ku buryo bukurikira:

    Mu Nteko Ishinga Amategeko/Umutwe w’Abadepite

    Bwana HAKIZIMANA Protogène: Umuyobozi ushinzwe Abakozi/Director of Human Resources.

    Muri MINAGRI

    Bwana IYAMUREMYE Yassin: Director General of Corporate Services

    Dr. MUREKEZI Charles: Director General of Agriculture Development
    Dr. SEMWAGA Octave: Director General of Planning

    Dr. RUTAGWENDA Theogene: Director General of Animal Resources

    Muri Rwanda Agriculture Board (RAB)

    Dr. BUTARE Louis: Director General

    Dr. GAHAKWA Daphrose: Deputy Director General

    Bwana NZEYIMANA Innocent: Head of Land Husbandry, Irrigation & Mechanization Department

    Dr. KANYANDEKWE Christine: Head of Animal Production Department

    Dr. NDABAMENYE Telesphore: Head of Production and Food Security Department
    Dr. KARANGWA Patrick: Head of Research Department

    Bwana SENDEGE Norbert: Head of Eastern Agriculture Zone

    Madamu NUWUMUREMYI Jeanine: Head of Western Agriculture Zone

    Bwana IZAMUHAYE Jean Claude: Head of Northern Agriculture Zone

    Bwana GASANA Parfait: Head of Southern Agriculture Zone

    Muri NAEB

    Amb. KAYONGA George William: CEO

    Bwana KAYISINGA Jean Claude: Deputy CEO in charge of Export and Marketing

    Bwana NTAKIRUTIMANA Corneille: Planning Division Manager

    Bwana NKURUNZIZA Issa: Tea Division Manager

    Bwana RUGANINTWARI Eric: Quality and Regulatory Division Manager

    Bwana MUNYANEZA Jean Marie Vianney: Diversification Division Manager

    Muri Rwanda Social Security Board (RSSB)

    Bwana GATERA Jonathan: Director General

    Muri Rwanda Law Reform Commission (RLRC)

    Madamu BIGIRIMANA Consolate: Commissioner, arasimbura Rutabingwa Athanase.

    Muri National Commission for Children (NCC)

    Madamu UWERA Claudine: Executive Secretary

    Muri Rwanda Housing Authority (RHA)

    Bwana KAMPAYANA Augustin: Head of Human Settlement Planning & Development Department

    Bwana SERUBIBI Eric: Head of Housing Project and Development Department

    Bwana KYAZZE Edward: Head of Urban Settlement Division

    Bwana UWIMANA Leopold: Head of Affordable Housing Division

    Bwana NSANZINEZA Noel: Head of Corporate Service Division

    Bwana MPAYIMANA Protais: Head of Rural Settlement Division

    Bwana NSHIMIYIMANA Harouna: Head of Housing Regulations and Standards Division

    Bwana RUHUMURIZA Dhanis: Head of Public Building Construction, Rehabilitation and Management Division

Abagize Inama z’Ubutegetsi

    Muri Rwanda Social Security Board (RSSB)

1.    Dr. GAKWAYA Innocent, Chairperson

2.    Madamu KANYANGEYO Agnes, Vice Chairperson

3.    Bwana KABERA Godfrey,

4.    Bwana NZAYIRAMBAHO Manasse,

5.    Madamu KARAKE Doreen,

6.    Madamu TENGERA KAYITARE Françoise,

7.    Madamu TWAGIRIMANA Sandrine.

    Muri Rwanda Agriculture Board (RAB)

1.    Dr. NYOMBAYIRE George, Chairperson

2.    Madamu UWUMUKIZA Beatrice, Vice Chairperson

3.    Bwana MUNYAKAZI Jean Paul, Member

4.    Madamu MUKARUGWIZA Esperance, Member

5.    Dr. NKURUNZIZA Emmanuel,Member

6.    Bwana NTABANA Innocent, Member

7.    Dr. GASHUMBA James, Member

    Muri RWANDAIR LTD

1.    Bwana Girma WAKE, Chairperson

2.    Amb. KARITANYI Yamina, Vice Chairperson

3.    Madamu MUKARUGWIZA Laurence,

4.    Bwana UWAYO Theogene,

5.    Madamu NKWIHOREZE Jacqueline,

6.    Bwana RUBANGO KAYIHURA Epimark,

7.    Major KARARA Claver,
    Muri MIFOTRA

    Madamu MBABAZI Comfort: Director General of Public Service Management and Development

    Muri Minisiteri y’Ubuzima/MINISANTE

    Bwana BARIGIRA Hamad Ramadhan: Umuyobozi ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi/Director of Human Resources and Administration.

    Mu Kigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge/RSB

    Madamu NYAMVUMBA Jane: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe itangwa ry’ibyemezo by’ubuziranenge bw’ibikorwa n’inganda/ Director of Systems

Certification Unit.

    Bwana RUTAGUMBA Samuel: Umuyobozi w’Ishami ry’imari/Director of Finance Unit.

    Madamu MUKESHIYAREMYE Athanasie: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuziranenge bw’ibijyanye n’ubuhinzi, ubutabire

n’ibidukikije/Director of Agriculture, Chemistry and Environment Standards Unit.

    Madamu KAMANZI Liliane: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe n’ishyinguranyandiko, amakuru, ubushakashatsi n’inyigisho byerekeye

ubuziranenge /Director of Standards Education, Research, Information and Documentation Unit.

    Bwana MBABAZI Alphonse: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe laboratwari z’ikoranabuhanga rishingiye ku binyabuzima/Director of

Biotechnology Laboratories Unit.

    Bwana MPORANZI Samuel: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubuziranenge mu by’Ubwubatsi n’Imitunganyirize y’Imijyi/Director of

Engineering and Urban Planning Standards Unit.

10. Mu bindi:

a)    Minisitiri w’Umuco na Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

–     Ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Sitting Volleyball y’abafite ubumuga yabonye itike yo kuzitabira imikino ihuza abafite ubumuga izabera muri Bresil, nyuma yo gutsinda ikipe y’Igihugu cya Misiri ku mukino wa nyuma mu marushanwa nyafurika ya Sitting Volleyball yabereye i Kigali kuva tariki ya 20 kugeza ku ya 29 Nyakanga 2015. Aya marushanwa yari yitabiriwe n’amakipe yo muri

Algeria, Burundi, Misiri, Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,

Uganda n’u Rwanda.

–     U Rwanda ruzitabira amarushanwa nyafurika y’imikino ngororamubiri azabera i Brazzaville kuva tariki ya 4 kugeza ku ya 19 Nzeri 2015. U Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi baturutse mu byiciro 8 by’imikino na siporo aribyo: Gusiganwa ku maguru, Gusiganwa ku magare, kurwanisha inkota,

Karate, imikino y’intoki ku bafite ubumuga, Taekwondo, Tennis na Volleyball

(Beach & Indoor).

–     Amarushanwa ya Karate yo muri Zone ya V azabera i Kigali, kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 23 Kanama 2015. Amakipe azitabira ayo marushanwa azaturuka i Burundi, Misiri, Kenya, Tanzania, Uganda n‘u Rwanda.

–     Amarushanwa yo guhatanira Ambassador’s Cup 2015 azabera i Kigali kuva tariki ya 28 kugeza ku ya 29 Kanama 2015. Amakipe azitabira ayo marushanwa azaturuka i Burundi, Kenya, Tanzania, Uganda n‘u Rwanda.

–     Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru izakira iya Ghana ku mukino wa mbere tariki ya 4 Nzeri 2015 mu guhatanira itike yo kwitabira amarushanwa y’igikombe cya Afurika cy’Ibihugu. U Rwanda ruri mu itsinda H ririmo Ghana, Mozambike na Mauritius. U Rwanda rwamaze kubona amanota 3 nyuma yo gutsinda Mozambike igitego kimwe ku busa, mu mukino wa mbere wabereye i Maputo muri Kamena 2015.

b)    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda rwifatanyije n’isi mu gukora ubukangurambaga bugamije gukangurira abagabo gushyigikira uburinganire. U Rwanda rwatoranyijwe hashingiwe ku byo rumaze kugeraho mu bijyanye no guteza imbere uburinganire n’abagore. Muri ubu bukangurambaga hazibandwa ku ntego eshatu arizo: kuziba icyuho mu bijyanye n’ikoranabuhanga, hakabaho uburinganire mu kugera no gukoresha serivisi z’ikoranabuhanga, kongera umubare w’abakobwa bitabira kwiga imyuga n’ubumenyi ngiro no kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina iryo ariryo ryose. Gutangiza ku mugaragaro ubu bukangurambaga bizaba hagati muri Kanama 2015.

c)    Minisitiri w’Ibikorwa Remezo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko hari ingamba zafashwe mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’amazi cyagaragaye mu Mujyi wa Kigali n’indi mijyi mu gihe cy’impeshyi.

d)    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva tariki ya 14 kugeza ku ya 23 Kanama 2015 u Rwanda ruzakira Amarushanwa ya 15 ya siporo ahuza amashuri yisumbuye ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba. Aya marushanwa azitabirwa n’abakinnyi 3 111 bazava muri Kenya, Uganda, Rwanda, Burundi,

Tanzania na Sudani y’Amajyepfo. Imikino izakinwa ni: Umupira w’amaguru/Football, Umukino wa Basketball, Umukino wa Volleyball, Umukino wa Handball, Umukino wa Rugby, Umukino wa Netball, imikino ngororamubiri, Umukino wa Hockey, Umukino wa Tennis, Umukino wa Ping Pong, koga n’umukino wa Badminton. Iyo mikino izabera mu Turere twa Huye na Gisagara.

e)    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe imyuga n’ubumenyi ngiro yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

–     Kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 8 Ukwakira 2015, Minisiteri y’Uburezi ifatanyije n’Urwego rw’Abikorera izategura icyumweru cy’ubukangurambaga ku guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro. Bimwe mu bikorwa biteganyijwe muri icyo cyumweru cy’ubukangurambaga harimo: Imurikabikorwa ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rizaba kuva tariki ya 2 kugera ku ya 8 Ukwakira

2015, Inama mpuzamahanga ku myuga n’ubumenyi ngiro izaba kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 7 Ukwakira 2015 n’Inama y’Abaminisitiri izibanda ku myuga n’ubumenyi ngiro izaba tariki ya 8 Ukwakira 2015.

–     Kuva tariki ya 10 kugeza ku ya 11 Nzeri 2015, Minisiteri y’Uburezi ifatanyije n’Ishyirahamwe rigamije gutsura umubano w’u Rwanda n’Ubudage, yateguye

Inama igamije guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro mu Rwanda no mu Budage. Iyo nama igamije guteza imbere ubufatanye hagati y’abikorera b’Abadage n’Abanyarwanda hagamijwe kongera ubumenyi n’ireme ry’umusaruro uva mu bikorwa by’imyuga n’ubumenyi ngiro binyuze mu mahugurwa yo guteza imbere umurimo, kongera umusaruro no kugaragaza ubushobozi ku isoko ry’umurimo.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Stella Ford MUGABO, Ministiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

Green Party rifite uburenganzia bwo kugaragaza ibitekerezo byaryo-Perezida Kagame

by www.igihe.info

Green Party rifite uburenganzia bwo kugaragaza ibitekerezo byaryo-Perezida Kagame

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Perezida Kagame mu mutumwa yatanze mu cyongereza ugenenereje mu Kinyarwanda, yagize ati “Bari gukora ibiri mu burenganzira bwabo …Green Party, (ibyo ikora) ni ikintu kiza.”

Perezida Kagame yasubizaga umwe mu bamwerekaga inkuru ivuga ko iri shyaka ryamaze gutanga ikirego risaba ko iyi ngingo itahinduka, nawe wari abinyujije ku rubuga rwa Twitter.

Kuri uyu wa gatatu tariki 3 Kamena 2015, nibwo Green Party yashyikirije Urukiko rw’Ikirenga ikirego irusaba ko rwabuza Inteko ishinga amategeko kongera manda z’umukuru w’igihugu kugira ngo Perezida Kagame abashe kuyobora manda ya gatatu.

N’ubwo iri shyaka rikomeje gusaba ko Kagame atakomeza kuyobora nyuma ya 2017, abaturage barenga miliyoni enye bamaze kwandikira inteko bayisaba ko iyi ngingo yahindurwa kuko ari bo bayitoreye kandi bafite uburenganzira bwo kuyihindura.

Guhindura itegeko nshinga ni icyemezo kimwe, no kugira ngo Perezida Kagame yemere gukomeza kuyobora nacyo ni ikindi. Abanyarwanda bazategereza umwanzuro azifatira ku giti cye niba yemeye ubusabe bwabo bwo gukomeza kuyobora.

"IL NOUS FAUT UN KAGAMÉ !"

by www.igihe.info
Paul KagaméLes lecteurs attentifs des entretiens de “Jeune Afrique” avec Paul Kagamé n’auront pas été surpris : à mots comptés, le président rwandais instille depuis deux ans l’idée selon laquelle aucune Constitution n’est intangible et qu’au-delà de son cas personnel il convient que le peuple réfléchisse sur son éventuelle révision en tenant compte des impératifs sécuritaires, économiques et sociaux du Rwanda.

Désormais, les cartes sont sur la table. C’est bien de la modification de l’article 101, qui limite à deux le nombre des mandats présidentiels, que le Parlement de Kigali débattra d’ici à la fin du mois de juillet. Il ne faut pas être grand clerc, au rythme où s’accumulent les pétitions enjoignant au chef de l’État, au pouvoir depuis quinze ans, de s’y maintenir (déjà 2,5 millions de signatures, soit près du quart de la population, et c’est loin d’être fini), pour deviner qu’il sera autorisé à se porter candidat en 2017. Personnalité à la fois autocentrée, très “Rwanda first” et totalement mondialisée, comme le démontre son omniprésence sur les réseaux sociaux, Paul Kagamé n’ignore rien des critiques que sa démarche suscite à l’extérieur de son pays : unanimisme de façade, volonté de s’accrocher au sommet, contrôle quasi orwellien exercé sur une société quadrillée par le parti au pouvoir, etc.

Il n’en a cure, pour deux raisons essentielles. Le génocide de 1994, auquel il a mis un terme et sur les cendres duquel il a conquis l’État (ou ce qui en restait), lui confère une légitimité morale en même temps qu’il suscite aujourd’hui encore un effet de sidération au sein de la communauté internationale, lequel joue incontestablement en sa faveur. Surtout, Paul Kagamé présente un bilan sans aucun doute positif en matière de développement économique et social, de qualité de la gouvernance, de lutte contre la corruption et de reconstruction post-conflit, qui explique dans une large mesure le fait que l’adhésion de la majorité des Rwandais à son projet n’est pas feinte.

À côté de la peur du vide engendrée par le retrait d’un chef omniprésent, le déficit de démocratie formelle relevé par les bailleurs de fonds n’est pour les Rwandais qu’une préoccupation très marginale. Et la tourmente qui a saisi le Burundi voisin, qu’unissent au Rwanda les liens du sang, de la culture et de la mémoire scarifiée par le souvenir des massacres passés, n’a fait qu’amplifier ce désir d’autoprotection auprès duquel les rapports d’ONG ne pèsent d’aucun poids.

Ce n’est sans doute pas un hasard si, ailleurs sur le continent, Paul Kagamé compte désormais plus d’aficionados que de détracteurs. “Il nous faudrait un Kagamé”, entend-on souvent chez les cadres exaspérés de pays en proie à la mal-gouvernance, à la gabegie financière et aux enrichissements illicites, et peu importe ce que cela signifie en termes de libertés et de pluralisme : ce qui compte, c’est la tolérance zéro en matière d’impunité, la résilience, la culture du résultat, de la responsabilité et de la sanction, inculquées à tous les niveaux de la société rwandaise par le Lee Kuan Yew des Grands Lacs, main de fer dans un gant de fer.

Souvent agacés par la présomption d’un homme qui ne cherche guère à s’en faire aimer, ses pairs chefs d’État envient secrètement la façon tranchante avec laquelle il réfute les leçons de l’Occident. Certains – le Gabonais Bongo Ondimba, le Guinéen Condé, le Togolais Gnassingbé, pour ne citer qu’eux – ne cachent pas leur admiration et envoient à Kigali des délégations pour s’inspirer des recettes rwandaises en matière d’efficience gouvernementale, économique et sécuritaire.

À Bangui, dans une Centrafrique qui désespère de sortir de l’ornière, ce sont ainsi des militaires rwandais du contingent de la Misca qui assurent la protection de la présidente, Catherine Samba-Panza, et la remise à niveau d’une partie de l’armée.

Leçons de commandement à l’appui : lorsqu’il était au maquis, Paul Kagamé ne laissait à ceux de ses hommes reconnus coupables de viol, de pillage ou de désertion guère d’espoir de s’en sortir vivants. Un quart de siècle plus tard, les ministres et fonctionnaires rwandais pris la main dans le sac d’autrui ont plus de chance : ils ne risquent que de revêtir, pour un bon moment, le pyjama rose des prisonniers de Rwanda Inc.

Source

Perezida Kagame ku Burundi: “Niba abaturage bakubwiye ko batagushaka, ni gute ushaka kuguma gutsimbarara”

by www.igihe.info

Perezida Paul Kagame avuga ku kibazo cy’umutekano muke mu Burundi
Perezida Paul Kagame avuga ku kibazo cy’umutekano muke mu Burundi

Bwa mbere Perezida Paul Kagame avuga ku kibazo cy’umutekano muke mu Burundi, yavuze ko bitumvikana uburyo abaturage bakubwira ko batagushaka, nyamara ugakomeza gutsimbarara uvuga ko uzabayobora bagushaka batagushaka.

Ibi Kagame yabivugiye mu nama ngarukamwaka iganira ku ngingo zitandukanye , inama itegurwa na Kaminuza ya St Gallen mu Busuwisi, izwi ku izina rya St Gallen Symposium.

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo kiri mu Burundi kidaterwa na manda ya gatatu, ahubwo giterwa n’uko ubuyobozi bubyitwaramo.

Yakomeje avuga ko igisubizo kiri mu maboko y’Ubuyobozi bw’Abarundi kwikemurira ibibazo bafite.

Yagize ati : “Inshingano za mbere ziri mu maboko y’abayobozi b’Abarundi. Bakwiye kugira icyo bakora mu guhagarika impunzi.”

Ubu mu Rwanda harabarirwa impunzi z’abarundi zigera ku bihumbi 40, kandi bakomeje kwinjira umunsi ku munsi, nubwo hari n’abasubirayo kubw’impamvu zabo bwite.

Kagame yavuze ko bitumvikana uburyo abaturage bavuga ko batagushaka, nyamara ugatsimbarara.

Yagize ati : “Niba abaturage bawe bakubwiye ngo ntidushaka ko utuyobora, ni gute uvuga ngo ndahaguma mwabishaka mutabishaka ?”

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yavuze ko bazakomeza gukora uko bashoboye bagafasha impunzi zibagana, ariko ko hakwiye ingamba ngo abahunga boye gukomeza.

Yagize ati : “Tuzakomeza gukora uko dushoboye twite ku mpunzi, ariko ibyo sicyo kibazo, ikibazo ni gute twarekeraho gutuma habaho impunzi.”

Abantu bagera kuri 17 bamaze kugwa mu myigaragambyo yamagana manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza, abandi benshi barakomeretse kuva yatangaza ko aziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kamena.

Tariki 14 Gicurasi hateganyijhwe inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, ari naho hazigirwamo ikibazo cy’umutekano muke gikomeje kugaragara mu Burundi.

Inteko imaze kwakira amabaruwa y’abasaba ivugurwa ry’Itegeko Nshinga barenga miliyoni ebyiri-Donatila Mukabalisa

by www.igihe.info

Inteko imaze kwakira amabaruwa y’abasaba ivugurwa ry’Itegeko Nshinga barenga miliyoni ebyiri-Donatila Mukabalisa
Donatila Mukabalisa

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Donatila Mukabalisa, yatangaje kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 6 Gicurasi 2015, ko Inteko imaze kwakira amabaruwa y’abasaba ivugurwa ry’Itegeko Nshinga barenga miliyoni ebyiri .

Nyuma yo kwakira amabaruwa y’abaturage 5030 bo mu Murenge wa Kanama, Akarere Karere ka Rubavu, kuri uyu wa Gatatu, Mukabalisa yabwiye IGIHE ko abarenga miliyoni ebyiri bamaze kwandikira Inteko basaba ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga yahinduka Perezida Paul Kagame akazemererwa kongera kwiyamamaza mu mwaka 2017.
Yagize ati’’Amabaruwa amaze kurenga miliyoni 2, bafite uburenganzira bwo gukomeza kuzana n’andi kuko iyi ni ingoro yabo turabahagarariye baraza natwe tukabakira neza, igisubizo cyabo kizatangwa n’icyemezo cy’Inteko Rusange.’’

Abaturage bo muri Kanama bohereje amabaruwa banyuze muri Komite ya Ndi Umunyarwanda bagaragaje ko bafite impamvu zifatika zo gusaba ko Itegeko Nshinga ritazabangamira Perezida Kagame gukomeza kuyobora igihugu.

Umwe muri bane bazanye amabaruwa bahawe n’abaturage, Mugunga Jovin, yavuze ko umutekano u Rwanda rufite runasangiza amahanga ari imwe mu mpamvu ifatika bifuza ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.

Yagize ati’’Impamvu ni nyinshi ariko umutekano dufite mu gihugu utuma tugera kuri byinshi birimo iterambere, amahoro, ubukungu n’ibindi, ibyo tubikesha Perezida Kagame n’iyo mpamvu twifuza ko Itegeko Nshinga ryavugururwa.’’

Ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga rya Repuburika y’u Rwanda iteganya ko Umukuru w’Igihugu atorerwa manda zitarenze ebyiri. Mu 2017 Perezida Kagame azaba asoje iya kabiri, abaturage bakaba bakomeje kugaragaza ko bifuza ko yazakomeza kubayobora.

http://www.igihe.com/…/artic…/inteko-imaze-kwakira-amabaruwa 

Amatora 2017:Amatorero n’amadini arenga 40 yasabye ko Itegeko Nshinga ryavugururwa Perezida Paul Kagame ntazazitirwe kwiyamamaza n’ingingo ya 101

by www.igihe.info

Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda rigizwe n’arenga 40 kuri uyu wa Mbere ryatangaje ko rishyigikiye ko Itegeko Nshinga ryavugururwa, ku buryo mu mwaka wa 2017 Perezida Paul Kagame atazazitirwa kwiyamamaza n’ingingo ya 101 iteganya ko Umukuru w’Igihugu agomba kuyobora manda ebyiri gusa.

Amadini n’amatorero arenga 40 yasinye ibaruwa yandikiye Inteko Ishinga Amategeko asaba ko Itegeko Nshinga ryahinduka, banandikira Perezida Kagame bamusaba ko niriramuka rihinduwe yazemera kwiyamamaza.

Uhagarariye iryo huriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda, Bishop Nzeyimana Innocent, yabwiye IGIHE ko bashyigikiye ko Itegeko Nshinga ryahinduka kuko Perezida Kagame yatumye mu Rwanda haba umutekano kandi n’abantu bakisanzura mu gusenga nta vangura ku madini.
Amatora 2017:Amatorero n’amadini arenga 40 yasabye ko Itegeko Nshinga ryavugururwa Perezida Paul Kagame ntazazitirwe kwiyamamaza n’ingingo ya 101

Bamwe mu bayobozi b’amatorero mu Rwanda baganiriye na IGIHE
Bishop Nzeyimana yagize ati“Nk’abayoboye ibyiciro by’Abanyarwanda benshi, tumaze kubona ko igihugu cyacu hari ibyiza kimaze kugeraho tuyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’ u Rwanda Paul Kagame guhera mu mwaka wa 2003 kugera uyu munsi twabonye ko hari ibikorwa byiza byinshi byakozwe, kandi hari n’ibindi yasezeranyije Abanyarwanda kuzabakorera, tubona ko bitaragerwaho, urugero ni nka gahunda y’icyerecyezo 2020. Nk’abahagarariye abayoboke bacu , turifuza ko yahabwa amahirwe agakomeza akatuyobora, kuko tubona aganisha igihugu cyacu aheza.”
Yakomeje avuga ko mu madini n’amatorero bayoboye afite abayoboke barenga icyakabiri cy’Abanyarwanda, nta n’umwe ufite igitekerezo gitandukanye n’uko Itegeko Nshinga rivugururwa.
Perezida w’Inama y’Abashehe mu Rwanda, Sheik Nzanahayo Kassimu, we yavuze ko Abayisiramu bo mu Rwanda bahawe agaciro na Perezida Kagame.
Yagize ati“Abayisilamu ntitwajyaga mu nzego zifata ibyemezo , ntitwajyaga mu ngabo nk’abandi Banyarwanda, Abayisilamu twakorerwaga ihezwa, ayo ni amateka buri Munyarwanda wese azi. Uyu munsi rero turashimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, waduhaye agaciro. Niyo mpamvu twebwe nk’abayoboke b’idini ya Islam, tubona yaradukoreye ibintu bikomeye muri kino gihugu, akaduha ubwisanzure mu gusenga no kubaha Imana. Yatugejejeho iterambere risesuye, yaraduhuje twese abanyamadini mu Rwanda, turahura tugasabana tukumva ibintu kimwe, tugafatanya mu iterambere n’ibindi byinshi.”
Aba bayobozi bandikiye Inteko Ishinga Amategeko n’Umukuru w’Igihugu bavuze ko babitekereje bashingiye no ku cyifuzo cy’abayoboke babo.
Amatora 2017:Amatorero n’amadini arenga 40 yasabye ko Itegeko Nshinga ryavugururwa Perezida Paul Kagame ntazazitirwe kwiyamamaza n’ingingo ya 101
Amatora 2017:Amatorero n’amadini arenga 40 yasabye ko Itegeko Nshinga ryavugururwa Perezida Paul Kagame ntazazitirwe kwiyamamaza n’ingingo ya 101
via Igihe.com

Imyaka 29 NRM imaze ku butegetsi

by www.igihe.info
Ku itariki ya 26 Mutarama 1986 ni bwo intambara y’ imyaka itanu yo kubohora igihugu cya Uganda ikagikura mu maboko y’ umunyagitugu Milton Obote yarangiye ishyizweho akadomo na benshi mu barwanyi barimo umuvandimwe wa Perezida Yoweli Museveni, Salim Saleh, General Fred Rwigema n’ umukuru w’ u Rwanda w’ iki gihe General Paul Kagame wakoze ibikorwa by’ ubutasi bituma abarwanyi barimo abakomando b’ abanyakoreya bishyira mu maboko y’ ingabo za NRA batagira umubare.

Nyuma gato yo gutsinda urugamba hakaba harabayeho umuhango wo kurahira k’uwari uruyoboye,Lt.Ge

n.YoweliKaguta Museveniwari waranafatanije na Obote guhirika Iddi Amini ariko akaza gusubira mu ishyamba mu 1980.

Ikinyamakuru The New YorkTimes kikaba cyaragaragaje abanyayuganda barimu byishimo bidafite uko bingana bishimira intsinziya Museveni bakaba baranyuze mu bice bya Kampala byabereyemo imirwano ikaze cyane mu myiyereko yo kwishimira ubutegetsibushya.

Umwe mu basirikare ba NRA bafatanije na Perezida Museveniuru rugamba ubu akaba abarizwa mu buhungiro azira gushinga umutwe ushaka kumuhirika ku butegetsi,ColonelSamson Mande akaba yarimu basirikare barihamwe na Perezida Kagame wariushinzwe urwego rw’ubutasi.

Kagame akaba yarashegeshe ingabo z’umwanziaho ibikorwa yakoze byo kujya kuneka no kumenya uko umwanziahagaze byatumye abarwanyibatagira ingano bafatwa matekwa ( bafatwa bunyago ), banatakaza ibikoresho bya gisirikare bitagira ingano.

Mu gihe izingabo za NRA zarizimaze gukuramo Fort portal,zahawe amabwiriza yo gufata ahitwa Kasese. Ntibyaboroheye kuhafata kuko habaye imirwano ikaze cyane kuko ingabo za Obote zarizifite abacanshuro b’abanyakoreya bakaba bararwaniraga ahitwa Kasunganyanja;ariko amakuru ya Chimpreports akavuga ko Kagame yagezeyo ( mu gice cyagenzurwaga na UNLA: Uganda NationalLiberation Front) nta muntu n’ umwe ubiziakazana amakuru yatumye uyu mujyi uba mu yafashwe byihuta cyane,maze si ukubambura ibitwaro bya artillerykarahava;maze si ukwitanga abasirikare ba Obote barikumwe na ba kabuhariwe b’abakomando bo muriKoreya bishyira mu maboko ya NRA ku bwinshi.

Nyuma y’ifatwa rya Kasese,abasirikare ba NRA bakoze withdraw bahita bagana mu bice bya Lyantonde,Mbirizi,Kinonina Masaka banahita bigarurira ikigo gikomeye cya gisirikare cya Masaka bafashijwe na bamwe mu basirikare ba General Salim Saleh murumuna wa Museveni.

Ibibikaba na byo byaratumye ingabo za Leta zibarirwa ku 1000zihasiga ubuzima ndetse abandi bishyira mu maboko y’inyeshyamba za NRA;ibi bikaba byarahaye moraliingabo za NRA zifata inzira yerekeza iya Kampala gufata umurwa mukuru kuko baribamaze gufata ibikoresho byinshibirimo ibitwaro biremereye.

Aka niagace gato kuko urugamba rwa NRA na UNLA rwamaze imyaka itanu kuva mu 1981kugeza mu 1986Kampala Imaze gufatwea Leta ikajyaho ariko twibanze ku bantu bazwibarimo Umukuru w’u Rwanda PaulKagame.Itarikiya 26Mutarama ikaba yarabaye iy’amateka akomeye mu gihugu cya Uganda aho ku munsiw’ejo bibukaga imyaka 29 NRMimaze ku butegetsi.

 
IMBONI