Hagia Sophia

Hagia Sophia
Hagia Sophia

Thousands of Muslims converged on Istanbul’s landmark Hagia Sophia on Friday to take part in the first prayers in 86 years, at what was once one of Christendom’s most significant cathedrals, then a mosque and museum before its reconversion into a Muslim place of worship. Turkish President Recep Tayyip Erdogan was scheduled to attend the inaugural prayers inside the sixth-century monument as he fulfills what he’s described as the “dream of our youth” anchored in Turkey’s Islamic movement, per the AP. Thousands of people, including many from across Turkey, quickly filled specially designated, segregated areas outside of Hagia Sophia to be part of the first prayers; several camped near the structure overnight. Dozens of worshipers broke through a police checkpoint, and social distancing practices, in place due to COVID-19, were being ignored, per Turkish media. Orthodox church leaders in Greece and the United States, meanwhile, were scheduled to observe “a day of mourning” over the inaugural prayers. Erdogan had issued a decree restoring the building as a mosque earlier this month, shortly after a Turkish high court ruled that Hagia Sophia, a UNESCO World Heritage Site, had been illegally made into a museum more than eight decades ago. The move sparked dismay in Greece and the US and among Christian churches who called on Erdogan to maintain it as a museum as a nod to the structure’s status as a sign of Christian and Muslim unity. “Today is a difficult day,” a Greek government spokesman told local media. Erdogan disagrees. “This is Hagia Sophia breaking away from its captivity chains,” he said last week. Turkey vows to protect Hagia Sophia’s artifacts and says it will remain open to Muslims and non-Muslims outside of prayer hours. NEWSER

Burkina Faso: Abasirikare Bahiritse Leta y’Inzibacyuho

by www.igihe.info

Burkina Faso: Abasirikare Bahiritse Leta y'Inzibacyuho
Perezida Michel Kafando na Minisitiri w’Intebe we Isaac Zida

Hari ku mugoroba wo kuri uyu wa 16 Nzeri ubwo abasirikare bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu cya Burkinafaso,bafashe Perezida Michel Kafando na Minisitiri w’Intebe we Isaac Zida babasanze mu nama ya Guverinoma.

Imiryango mpuzamahanga irimo Umuryango w’Abibumbye, Afurika yunze ubumwe, Ubumwe bw’Uburayi ndetse n’ibihugu nk’Ubufaransa byamaganye icyo gikorwa, ndetse bivuga ko birakora ibishoboka byose uwo mugambi ukaburizwamo.

Nyuma y’ifatwa ryabo mu mujyi wa Ouagadougou hafi y’Ibiro by’umukuru w’Igihugu hakaba humvikanye amasasu menshi yarasaga imbaga y’abaturage bari baje kwamagana icyo gikorwa.

Gusa kugeza ubu nta wapfuye cyangwa ngo akomereke ariko mu murwa mukuru ubwoba ni bwinshi, amaradiyo nayo yafunzwe.

France 24 iravuga ko Perezida Kafando na Minisitiri Zida bakuwe mu ngoro y’umukuru w’igihugu, bajyanwa ahandi hantu hataramenyekana.

Ibi bibaye mugihe iki gihugu kiteguraga amatora yo kuva mu nzibacyuho, amatora yari ateganyijwe tariki 11 Ukwakira 2015.

Ubutegetsi bwariho muri Burkinafaso bwagiyeho mu buryo bw’inzibacyuho kuva mu Kwakira umwaka ushize 2014, nyuma y’imvururu zikomeye z’abaturage zakuyeho Blaise Compaore.

Abakobwa ntibagiterwa isoni no kwitwaza udukingirizo

by www.igihe.info

Abakobwa ntibagiterwa isoni no kwitwaza udukingirizo

Bamwe mu bakobwa batangaza ko nta pfunwe baterwa no gutwara udukingirizo mu mashakoshi yabo kuko aba ari ugukingira ubuzima.

Umwe yagize ati “ Kuki se abahungu babwitwaza ntihagire icyo bivugwaho ariko twe bigatera ibibazo byinshi? Njye hari ubwo nkitwaza cyane cyane iyo ngiye kureba umukunzi wanjye mu rwego rwo kwirinda ingaruka.”

Undi nawe ati “ Ubwo se kwitwaza agakingirizo n’ikibazo nacyo ra? Njye nkitwaza kugira ngo bitaba impamvu y’uko njye n’umukunzi twahura n’ikibazo.”

Hari imbogamizi bahura nazo

1.Gufatwa nk’indaya

Umurerwa Denise yabwiye IGIHE ko ingorane za mbere bahura nazo ari uko umukobwa wese witwaza agakingirizo abantu benshi bamufata nk’indaya

Ati “ Ikibazo ni uko iyo umuntu amenye cyangwa akabona ko ufite agakingirizo cyangwa ukitwaza agufata nk’indaya kabuhariwe mu gihe nta n’aho uba uhuriye n’uwo mwuga na gato.”

2.Gukurwaho icyizere

Mu bakobwa baganiriye na IGIHE bemerera ko bitwaza udukingirizo aho bagiye bavuga ko babangamirwa n’uburyo buri muntu wese umenye ko agendana agakingirizo ahita amukuraho icyizere.

Umwe yagize ati “ Njya ngendana agakingirizo gusa mu Rwanda dufite imyumvire ikiri hasi kuko iyo hari umenye ko ukagendana ahita agukuraho icyizere uri umuntu udashobotse.”

Kuba abakobwa basigaye baratinyutse bakajya bagendana udukingirozo, ni intambwe ishimishije nyuma y’ubukangurambaga bukomeye bw’inzego zitandukanye hagamijwe gukangurira cyane urubyiruko kwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye mu gihe bananiwe kwifata.

Indiana: Jessica Hayes yashyingiranywe na Yesu Kristu.

by www.igihe.info

Ku myaka 38 y’amavuko Jessica Hayes yashyingiranywe na Yesu

Byari ibirori byitabiriwe n’abantu benshi kandi ntibyabereye mu rusengero runaka nk’uko bisanzwe bimenyerewe. Icyatangaje benshi ni ukubona umukobwa wambaye ikanzu y’abageni ari wenyine nta musore bashyingiranywe ugaragara  ariko kuri we avuga ko uwo bashyingiranye ari Yesu Kristu.

Uyu mukobwa w’imyaka 38 y’amavuko ngo ni umwe mu bakobwa b’abayoboke b’Idini gatolika bagera ku bihumbi 3 bahisemo iyo nzira kandi batigeze bahura n’umugabo uwari we wese ko bose ari amasugi.

Jessica Hayes nawe ngo yahisemo kutazagirana imibonano mpuzabitsina n’umugabo uwo ari we wese mu buzima bwe kuko yiyeguriye Imana.

Nyuma yo gufata icyemezo cyo gushyingirana na Yesu, Jessica yatangaje ko azakomeza guturana n’abandi kandi anakomeze akazi ke nk’umwarimu w’iyobokamana.

Ati ” Uyu ni umuhamagaro  nagize wo kwiyumvamo ko ngomba kumara igihe cyanjye cyose ngerageza kumenya Yesu kandi  nkiyemeza gukorera Itorero  no kubana n’abandi muri iy’Isi.”.

Yavuze ko yizeye ko azashishikariza abanyeshuri be benshi  n’ abanyamahanga basanzwe baza kumureba  ku ishuri yigishaho rya Bishop Dwenger High School, kwiyegurira ijambo ry’Imana muri bo.