UMWARI UTAGIRA INENGE
Umuvugo wagenewe abakobwa b’u
Rwanda
Ndate umwari utagira inenge
Reka murate utagira uko asa
Nsange zuba ryo ku museso
Ngende nsure museke weya.
Naramubonye Nyiramukesha
Inyenyeri nziza yo mu gitondo
Iburira ijoro kudatinda
Igaha ikaze umunsi mwiza.
Ka muririmbire nyakuratwa
Reba umusatsi ni umusana
Reba amaso ni inyenyeri
Kandi amabere ni amahembe.
Reke murate uwo Nyampinga
Atuye atatse amasaro hose
Afite ubwiza bumena amaso
Acanira ijoro nk’ukwezi
Reka murate uwo Ikibasumba
Sugi nziza itatse isura
Si ku mubyimba gusa murata
No muri roho ni umuringa
Mutima utuje utemba ineza
Reka ngusange ntambe ineza
Dore ugusanze ntasuherwa
Inseko yawe ni umuseso
Ngwino ngwino rurabo-roza
Ukwize hose umubavu wawe
Ni wowe bwiza bw’ubusitani
Inzuki zose ziragusannga
Umwari mwiza yanga umwanda
Agahora yitwa Muhorakeye
N’umubonye ati”isuku igira isoko”
Ni ko karande k’abamubyara.
Ni wowe ubitse umuco nyarwanda
Ko umwari mwiza umugayo awanga
Agahora yicaye mu ruhimbi
Ahimbawe atereka ibisabo.
Umwari mwiza ntasamara
Atega yombi abamubyaye
Agatura atuje bitamugoye
Akazarenga urwa Bayanga.
Hari abagukunda uko wariboye
Ntibakubanire uko bikwiye
Ntibature isura yawe
Ntubasureho nagatoya.
Naramubonye uwo basuye
Yarasanzwe atemba itoto
None asigaye atemba itutu
Hano mu rwobo rwa Bayanga.
Maze ababyeyi b’uwo mwari
Ikibunda cyinshi kirabasanga
Ijuru ryose rirabagwira
Bavuma rwose inda yamubyaye.
Niba werekeje iy’inyanja
Ntutetereze musare
Murobe menshi kandi meza
Maze ababyeyi babahe impundu.
Heka heka shema ry’u Rwanda
Shyira imugongo ga urabikwiye
Ni ubyara Rwanda rwejo
Maze tukwite Rugorirwera.
Kuva mu bwangavu ntiwazuyaje
Gutega yombi abakubyaye
Ni na yo mpamvu mu gihe nk’iki
Tukubonyemo umuteguro.
BANGAMBIKI,15/02/2001