KWIHANGANIRA GUHEMUKIRANA KW’ABASHAKANYE
Abagabo bafite ubushobozi bwo “kugabanya umutwe wabo mo ibice bibiri.”Umugabo ashobora kumenya gutandukanya urukundo n’igitsina. Umugabo aba azi icyo ashaka. Ni yo mpamvu iyo umugabo asambanye hanze y’urugo bitaba bivuze ko yifuza kurusenya.
Ku bagore ho n’ibindi bibazo, ntibamenya gutandukanya ibya roho n’iby’umubiri! Byose baravanga, umugore umwe yaravuze ati “sinumva ukuntu naryamana n’undi mugabo ndi muzima ntasinze, ntamukunda cyangwa nta gahunda ndende dufitanye yo kuzakomeza gukundana. Nabikora gusa nzi neza ko nta ejo habyo hazabaho, ni ukuvuga turamutse duhuye gitungura tutaziranye, tukabikora, nkahita mubura nkuko yaje sinzongere kumubona.”
Umugore iyo akunze umugabo, amwimariramo uruhu n’uruhande, niyo mpamvu bigora abagore kugira inkundo zirenze rumwe. Umushakashatsi mu mibanire y’abashakanye wo mu gihugu cya Portugal witwa Jose Gameiro avuga ko “Umugore watangiye guca umugabo inyuma aba ateye ubwoba, kuko amahirwe y’uko azakomeza kubana n’umugabo we aba ari make.”
Abagore birabagora gukunda abagabo barenze umwe icyarimwe ni nko gusatura umutwe mo ibice bibiri. Bishobokera abagabo ariko ku bagore biragoye. Muganga Claudia Morais agira ati “si ngombwa ko umugore afatwa yaciye umugabo inyuma kugira ngo habeho ibibazo. Abarwayi banjye benshi ntawabafashe ahubwo barizanye bamaze kurembywa no kunanirwa no kubaho ubuzima bubiri.”