Umukobwa wiga muri St André yatemye umwarimu

by www.igihe.info
Umunyeshuri w’umukobwa wiga mu mwaka wa kane PCB (Phyisics, Chemistry and Biology) muri Groupe Scolaire St Andre mu mujyi wa Kigali yatemye umwarimu we witwa Gasoma Jean Baptiste amuziza amanota.

Uyu munyeshuri yatemesheje mwarimu we umuhoro yari yaje yitwaje mu gikapu.Yamutemye mu gihorihori.

Umwarimu yakomeretse bikabije Polisi yahise imutwara ku bitaro bya Kigali , CHUK naho umunyeshuri ajyanwa na Polisi.

Umukobwa wiga muri St André yatemye umwarimu

Osama Bin Laden ariho kandi abayeho neza muri Bahamas – Snowden

by www.igihe.info

Osama Bin Laden ariho kandi abayeho neza muri Bahamas – Snowden
Edward Snowden
Osama Bin Laden ariho kandi abayeho neza muri Bahamas – Snowden
Osama Ben Laden wahoze ari umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaida

Osama Ben Laden wahoze ari umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaida bikaba byaratangajwe ko yishwe mu 2011, ngo yaba akiriho kandi afite ubuzima bumeze neza mu birwa bya Bahamas nk’uko byemezwa na Edward Snowden wahoze ukorera urwego rushinzwe umutekano w’igihugu (NSA) akaba yaramenyekanye cyane mu kumena amabanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Edward Snowden kuri ubu ubarizwa mu gihugu cy’u Burusiya cyamuhaye ubuhungiro nyuma yo guhunga akava mu gihugu cye kubera gushyira ku karubanda amabanga y’uburyo iki gihugu cyabonaga amakuru, ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Moscow Tribune cyo mu Burusiya yakibwiye ko Osama Ben Laden ariho kandi ameze neza.

“Mfite inyandiko zerekana ko Ben Laden agiterwa inkunga na CIA, yakira buri gihe arenga amadorali 100,000$ buri kwezi, yoherezwa binyujijwe mu miryango n’ibigo akoherezwa kuri konti ye muri Banki ya Nassau. Ntago nzi aho ari ubungubu, ariko mu 2013, yabaga mu buzima butuje muri villa ye n’abagore batanu n’abana be bagera mu 10.”

Snowden yakomeje avuga ko CIA yateguye ikinamico ry’urupfu rw’uwari umuyobozi wa Al-Qaida mu gihe yari arimo aroherezwa n’umuryango we ahantu hatazwi muri Bahamas.

“Osama Ben Laden yabaye umwe mu bakozi bakoreye cyane CIA igihe kirekire, ni ubuhe butumwa bari koherereza abandi bakozi babo iyo bareka Seal ikamwica? Bateguye ikinamico y’urupfu rwe bafatanyije n’inzego z’ubutasi za Pakistani” uwo ni Snowden wongeyeho ko kubura byamworoheye kuko Isi yose izi ko yapfuye kandi nta muntu ukimuhiga. Ngo akuyeho ubwanwa na rya koti rya gisirikare atajyaga akuramo ntago wamumenya.

Snowden ahamya neza ko inyandiko afite zigaragaza ko Ben Laden ariho kandi abayeho neza kandi ateganya kubivugaho mu gitabo azashyira hanze mu kwezi kwa cyenda 2015.

Edward Snowden yahawe akazi na NSA mu 2013 nyuma yo gukorera Dell na CIA, maze muri uwo mwaka mu kwezi kwa gatandatu ahita ashyira mu itangazamakuru hirya no hino ku Isi inyandiko z’ibanga nyinshi zagaragazaga uburyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikoresha mu butasi.

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamushinjije ubugambanyi, ahungira muri Hong Kong, kubera igitutu cyazo yimwa ubuhungiro muri iki gihugu aza kubuhabwa n’u Burusiya nabwo bigoranye.

Berlin: Umudagekazi w’imyaka 65 y’amavuko yabyaye abana bane b’impanga

by www.igihe.info

Annegret Raunigk

Abo bana bavutse badashyitse, batatu ni abahungu n’umukobwa umwe. Uwo mugore ngo yamaze ibyumweru 26 atwise izo mpanga.

Bakivuka ngo bashyizwe mu byuma bigenewe abana bavutse badashitse (couveuse) kandi ngo bafite amahirwe menshi yo kuzabaho nk’uko bitangazwa na Televiziyo ya RTL yo mu Budage.

Uyu mugore witwa Annegret Raunigk ngo ugize abana 13 ni umwarimu w’Icyongereza n’Ikurisiya asanzwe azwiho kwiteresha intanga ngabo kandi nibwo buryo yanakoresheje kuri abo bana b’impanga yabyaye.

Izo mpanga ni abahungu  Dries, Bence na  Fjonn na mushikiwabo Neeta. Bavutse bapima amagarama ari hagati ya 655 na 960, kuri ubu ngo bafite ibiro 2.5 buri umwe.

Indiana: Jessica Hayes yashyingiranywe na Yesu Kristu.

by www.igihe.info

Ku myaka 38 y’amavuko Jessica Hayes yashyingiranywe na Yesu

Byari ibirori byitabiriwe n’abantu benshi kandi ntibyabereye mu rusengero runaka nk’uko bisanzwe bimenyerewe. Icyatangaje benshi ni ukubona umukobwa wambaye ikanzu y’abageni ari wenyine nta musore bashyingiranywe ugaragara  ariko kuri we avuga ko uwo bashyingiranye ari Yesu Kristu.

Uyu mukobwa w’imyaka 38 y’amavuko ngo ni umwe mu bakobwa b’abayoboke b’Idini gatolika bagera ku bihumbi 3 bahisemo iyo nzira kandi batigeze bahura n’umugabo uwari we wese ko bose ari amasugi.

Jessica Hayes nawe ngo yahisemo kutazagirana imibonano mpuzabitsina n’umugabo uwo ari we wese mu buzima bwe kuko yiyeguriye Imana.

Nyuma yo gufata icyemezo cyo gushyingirana na Yesu, Jessica yatangaje ko azakomeza guturana n’abandi kandi anakomeze akazi ke nk’umwarimu w’iyobokamana.

Ati ” Uyu ni umuhamagaro  nagize wo kwiyumvamo ko ngomba kumara igihe cyanjye cyose ngerageza kumenya Yesu kandi  nkiyemeza gukorera Itorero  no kubana n’abandi muri iy’Isi.”.

Yavuze ko yizeye ko azashishikariza abanyeshuri be benshi  n’ abanyamahanga basanzwe baza kumureba  ku ishuri yigishaho rya Bishop Dwenger High School, kwiyegurira ijambo ry’Imana muri bo.

Pastori yaciwe umutwe n’igisambo kije kumwiba

by www.igihe.info
Mu gihugu cya Nigeria umupastori wo mu itorero ry’Abangilikani riherereye mu gace ka Akamkpa James Eni yaciwe umutwe n’ umugabo witwa Cyril Ojar w’imyaka 27 ubwo yamusangaga iwe aje kumwiba.

Umunyamakuru yatangaje ko uyu mugabo ugaragazwa nk’umujura yafatiwe k’umugezi kandi n’umuyobozi wa polisi nawe yemeza ko icyo cyaha gishobora kuza kumuhama kuko ibisobanuro bye bimugaragagaza ndetse hakaba hari n’ibimenyetso simusiga ngo ndetse cyane ko byinshi abyiyemerera.

Ari ku biro bya polisi Cyril Ojar ushinjwa ubwicanyi yagize ati  “Nagiye kumucungira hafi y’inzu ye kuwa gatanu ariko nasanze mu nzu ye ntamuntu n’umwe urimo nongera nsubirayo ku cyumweru nyuma ya saa sita ambonye aranyirukana,arangije antema mu mutwe akoresheje umupanga,agerageje kongera kuntema nibwo najye nahise mufata twese twitura hasi nibwo nanjye nahitaga mfata icyuma ndamukerera.”

Yanongeyeho ati:“Ibyo nakoze byose nagiraga ngo mpe pastori isomo kuko  namweretse ko murusha imbaraga  ndetse nkanamukata umutwe ari nabwo yahise apfa, ndetse iyaba byashobokaga ko azuka nakongera nkamwica”

Abashinjacyaha bo batangaje ko kuba ntagikomere cy’uwo mupanga avuga bamutemesheje mu mutwe  ngo bigoye kwemera ko ibyo avuga ari ukuri.

Umuvugizi wa polisi Hogan Bassey yatangaje ko uwo mugabo nyuma yo kwica pastori yahise ahunga ariko polisi ikaza kumukirikirana mpaka imubonye.

Aganira n’abanyamakuru Hogan Bassey “Ubwo yajyaga kwa pastori ku ncuro ya kabiri kwiba pastori yagerageje kwirwanaho ngo amwirukane ariko kiriya gisambo kimurusha imbaraga kiramwica.”

Pastori yaciwe umutwe n'igisambo kije kumwiba

Umusaza Isaiah Ng’ombe Kipisri w’imyaka 121 n’umugore we w’imyaka 98 bamaranye imyaka 78 bagikundana.

by www.igihe.info
Isaiah Ng’ombe KipisriUmusaza rukukuri n’umukecuru we bavugwa kuba ari bo bakuze cyane muri Kenya baratangaza ko urukundo rudasaza ko no mu zabukuru ruba rugihari.

Umukambwe Isaiah Ng’ombe Kipisri, w’imyaka 121, n’umufasha we Esther Ihoya, w’imyaka 98 batuye mu gace ka Kaisagat mu Karere ka Trans Nzoia muri Kenya.

Hashize imyaka 78 abo bombi bashakanye. Bafite abana 9, abuzukuru n’ubuvivi 396 bose hamwe.

Umukecuru Esther yatangaje ko yashatse afite imyaka 19, icyo gihe umugabo we yari afite imyaka 41.

Aya makuru ya Citizen TV yo muri Kenya avuga ko umukambwe Isaiah yavuze ko kugira ngo umuntu arame, agomba kurya neza, akirinda inzoga n’itabi.

Umukambwe Isaiah ageze mu zabukuru ari umuvugabutumwa.

Yirukanwe burundu mu rusengero kubera kudatanga amaturo

by www.igihe.info

Josephine King

Umukecuru witwa Josephine King w’imyaka 92 yakiriye ibaruwa imwirukana mu rusengero azira kuba nta murimo agira no kuba atagitanga amaturo n’ibyacumi urusengero. Yasengeraga mu itorero ry’ababatisita muri Georgia akaba yarababajwe no kuba yarirukanwe mu rusengero yabayemo imyaka isaga 50.

Ibaruwa imusezerera ivuga ko nta musanzu uyu mukecuru w’imyaka 92 agitanga mu rusengero haba mu buryo bw’ibikorwa no mu buryo bw’amafaranga yasinyweho na Pasiteri Derrick Mike aho muri iyo baruwa .

King yagize ati : “ Nkunda Kristo ariko ibyo abakiristu bo muri iyi minsi biranyobeye !”

Inka yabyaye ikimasa gifite amaguru atandatu

by www.igihe.info
Inka yabyaye ikimasa gifite amaguru atandatuKu cyumweru tariki ya 26 Mata 2015, inka y’uwitwa Karani Jean Damascène wo mu Mudugudu wa Benishyaka, Akagari ka Rurenge, Umurenge wa Rukomo, Akarere ka Nyagatare yabyaye ikimasa gifite amaguru 6 gihita gipfa.

Iyi nka yari ibyaye ubwa kabiri kandi mbere yabyaye inka imeze neza. Umutoniwase, umwana wa nyir’inka ari nawe uzibamo, avuga ko akibona inka yabo yabyaye ikimasa kidasanzwe yabanje kugira ubwoba akeka ko bayiroze cyangwa ari uguterwa nabi intanga. Gusa ngo yaje kubwirwa ko ari ibisanzwe.

Doctor Ndazigaruye Gervais, umwarimu mu ishuri ry’ubuvuzi bw’amatungo muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyagatare, avuga ko ibi ari ibisanzwe bibaho ku matungo ndetse no ku bantu.

Ngo nta burwayi inka ifite nta n’ubwo ari amarozi, ahubwo ngo biterwa n’igihe cy’irema ry’ikiri mu nda rikorwa nabi hakabamo kugira ibice byinshi nk’amaguru, umutwe ukaba waba nk’uw’indi nyamanswa n’ibindi.

http://www.kigalitoday.com/

USA: Padiri wazutse nyuma y’iminota 48 apfuye, yemeza ko yahuye n’Imana asanga ari umugore

by www.igihe.info
Nk’uko 7 sur 7 ibitangaza, John Micheal O’neal, w’imyaka 71 yapfuye kuwa 29 Mutarama uyu mwaka azize indwara y’umutima ndetse abikwa ko yapfuye. Nyuma y’iminota 48 muganga yaje kubona agarutse mu buzima mu gihe byari byemejwe ko umutima wahagaze gukora.

John Micheal O’neal avuga ko yumvise asohotse mu mubiri akikijwe n’urumuri rwinshi, akumva agize icyiyumviro cy’urukundo rwinshi. Avuga kandi ko yakiriwe n’umuntu ufite ijwi riri hasi kandi ryorohereye rimeze neza nk’iry’umugore.

Uyu mupadili yemeza ko uwo bavuganye ari umugore, bityo akemeza ko Imana ari ingore.

Umudepikazi muri Argentina Yafotowe Yonkereza mu Nteko

by www.igihe.info

Depite Victoria Donda Perez arimo konkereza mu Nteko
Depite Victoria Donda Perez arimo konkereza mu Nteko

Umudepikazi muri Argentina arimo gushimwa, nyuma y’uko afotowe mu ntangiriro z’uku kwezi arimo konsa umwana mu mirimo y’inama y’abadepite mu ngoro y’Inteko Ishinga amategeko.

Victoria Donda Perez arimo gufatwa nk’urugero abagore bakora bareberaho, nyuma yo kwiyonkereza umwana mu Nteko.

Iki gikorwa cya Perez cyerekana ibibazo abagore bahura nabyo mu guhuza inshingano zabo z’ababyeyi n’inshingano z’akazi

Nubwo bamwe bamushima, hari abamunenga kubwo kwerekana amabere ye mu ruhame