Abahungu 32 bamaze guhitanwa no gusiramura gakondo muri Afurika y’Epfo

by www.igihe.info

Abahungu 32 bamaze guhitanwa no gusiramura gakondo muri Afurika y'Epfo

Imihango yo gusiramura ku buryo bwa gakondo ikorwa n’amwe mu moko yo muri Afrika y’epfo, nk’uko bigaragara muri raporo ya guverinoma, imaze kugwamo abana b’abahungu bagera kuri 32, abandi bagera ku 150 bajyanwe mu bitaro bitabwaho, ndetse kandi muri abo bakorewe iyo mihango umwe muri bo yacitse igitsina burundu.

Tv5monde, dukesha iyi nkuru yatangaje ko umuvugizi wa Minisiteri y’umuco, Sifiso Ngcobo, avuga ko aba bana bahitanwa n’uburwayi buva ku isuku nke ikoranwa iriya mihango ya gakondo.

Uyu muhango ukorwa hagamijwe gutoza urubyiruko gukomera no kwihangana, ngo hari abo uhitana bazize inkoni bakubitwa barwanya iki gikorwa, abandi bakazira kuva cyane, kubura amazi mu mubiri, imbeho, inzara, izuba, gukoresha imbaraga mu gihe bakorerwa uyu muhango.

Hagati y’umwaka wa 2008 na 2013, abana b’abahungu basaga 400 baburiye ubuzima muri iyi mihango isigaranywe cyane n’ubwoko bw’abakosa (Xhosas), ubwoko nyakwigendera Mandela avukamo.

Umugore Yakubiswe Ifuni n’Inshoreke y’Umugabo we Arapfa

by www.igihe.info

isuka

Umugore witwa Mukashyaka Dative wo mu Kagari ka Ruhanga, Umurenge wa Gatumba, ho mu Karere ka Ngororero yishwe n’ifuni yakubiswe n’uwo yakekagaho kuba inshoreke y’umugabo we ubwo yari asanze bararanye.

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Makuruki ngo ubusanzwe uyu nyakwigendera yari asanzwe abanye nabi n’umugabo we, aho uyu mugabo uzwi ku izina rya Nzovu muri iyi minsi yasaga n’uwataye urugo agakodesha ahandi yari atungiye inshoreke, aho yazaga iwe rimwe na rimwe.

Muri urwo rwego, nyakwigendera akaba ariwe wari usigaye yita ku rugo, aho yari aherutse gushaka aho agura umurima w’ibijumba byo gutunga urugo. Ubwo yavaga mu rugo agiye gukura ibijumba muri uwo murima mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, yageze munsi y’inzu uwo mugabo yakodesheje ahita akubitana n’umugabo we , ahita amabaza niba ariho asigaye yibera.

Mu rwego rwo kwanga ko intonganya zabo zijya ahagaragara, uyu mugabo yahise abwira umugore we binjirana kmuri iyo nzu kugira ngo bavugiremo abantu bo hanze batabyumva, akigeramo asangamo ya nshoreke, ariko ihita isohoka.

Ukumvikana hagati y’umugabo n’umugore byaje kuananirana, bivamo urusaku , bituma ya nshoreke igaruka mu nzu, ihita yambura ya suka wa mugore yari ajyanye gukura ibijumba. Umugore amaze kwamburwa isuka, yahise yiruka ariko agwa ahantu bacukura umucanga, ari bwo ya nshoreke yamusangagamo ikamukubita ifuni mu gahanga mu gihe umugabo we yari yasigaye mu nzu atinya kubonwa n’abatuye aho.

Nyuma yo kumukubita ifuni, yabonye ko ashobora kuba amwishe, ari nako abaturanyi batabaza nuko agaruka mu rugo ajijisha ariko ahita aca mu wundi muryango aratoroka mu gihe umugabo atari yamenye ko umugore we yamaze gukubitwa ifuni.

Abaturage bamaze kuhagera, bahise bafata uwo mugabo wahise ushyikirizwa polisi kuri sitasiyo ya Gatumba, uwakubiswe ifuni bamujyana ku bitaro bya Muhororo, nabyo byahise bimwohereza mu bitaro bya CHUK, ariko ku munsi w’ejo kuwa Gatatu ashiramo umwuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruhanga aya mahano yabereyemo, Nsengimana J.M.V yatangarije Makuruki ko iyi nshoreke yari yiriwe isangira na Nzovu kuwa mbere mu dusantere dutandukanye. Yakomeje avuga ko iyi nshoreke yakubise nyakwigendera amafuni atatu mu mutwe no mu gatuza.

Kugeza ubu uwakoze aya mahano ariwe Musenzimana Anonciata akaba akomeje gushakishwa kuko yahise atoroka.

Nyakwigendera yari afitanye abana 9 na Nzovu bakaba babanaga mu buryo bwemewe n’amategeko nubwo umubano wabo wari usigaye utameze neza.

Huye Habonetse Abana Badasanzwe

by www.igihe.info
Mu kagari ka Muyogoro, Umurenge wa Rukira mu Karere ka Huye, umuryango wa Jean Marie Vianney Twagirimana w’imyaka 29 na Musabyimana Claudine w’imyaka 25, mu myaka irindwi bamaranye babyaye abana babiri umuhungu n’umukobwa ariko bombi basa kandi bari gukurana imico nk’iy’inkende.

Huye Habonetse Abana Badasanzwe

Kenya:Abagore Bakoze Imyigaragambyo Bamagana Abagabo Badashobora Kubatera Inda

by www.igihe.info

Kenya:Abagore Bakoze Imyigaragambyo Bamagana Abagabo Badashobora Kubatera Inda
Bashinja abagabo babo kutita ku nshingano zabo mu ngo

Abagore bo mu gihugu cya Kenya kuwa kane w’icyumweru dusoza bakoze imyigaragambyo mu mahoro ahitwa Limuru muri Kiambu bashinja abagabo babo kutita ku nshingano za bo mu ngo.

Urubuga, Tuko rwo muri Kenya ruvuga ko itsinda ry’abagore
bakoze imyigaragambyo bavuga ko abagabo benshi muri iki gihugu barimo n’abakiri bato bananiwe gutera inda abagore babo.

Aba bagore bakaba bavuga ko iki kibazo gikomezwa no kunywa inzoga bagakabya bigatuma bata inshingano za bo n’imiryango ya bo.

Bakomeje bavuga ko abagore bake cyane barongowe vuba ari bo batwite gusa mu gihe abandi bakirota kugira akana kuko abagabo ba bo bananiwe kubatera inda.

“Nuramuka utembereye muri iki giturage, urasanga abagore benshi bakiri bato, ariko bake nibo batwite” uwo ni uwitwa Nancy Wangare, umwe mu bigaragambyaga.

Aba bagore bavuze ko bazava muri iki gice cya Kiambu bigaragambirijemo bakajya mu bindi bice by’igihugu bagashaka abagabo bashobora kubatera inda.

Baboneyeho guhamagarira guverinoma ya bo gushyiraho amategeko ahamye abuza abagabo kunywa inzoga kuva saa kumi n’imwe kugeza saa tanu z’ijoro mu mibyizi, no kuva saa munani z’amanywa kugeza saa tanu z’ijoro muri weekend.

"Umwami w’Ubwongereza Yatanze"-Ikinyoma BBC Yasabiye Imbabazi

by www.igihe.info

Umwamikazi w’u Bwongereza

Kuri wa Gatatu  3 Kamena 2015, umwe mu banyamakuru ba BBC yatangaje inkuru y’ikinyoma yakuye benshi umutima ko Umwamikazi w’u Bwongereza yatanze.

Ahmen Khawaja, yabanje kwandika kuri Twitter ye amenyesha abantu ko Umwamikazi Elizabrth II amerewe nabi akaba ari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya King Edward VII Hospital.

Ahmen Khawaja “Birihutirwa: Umwamikazi Elizabeth ari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya King Edward VII Hospital i Londres. Itangazo rirambuye ni mu kanya: @BBCWorld”

Nyuma gato yahise yandika ko Umwamikazi amaze gutanga aho yagize ati “Umwamikazi Elizabeth yatanze”

Ibitangazamakuru bitandukanye ku Isi byahise bisamira hejuru iyi nkuru yavugaga ko Umwamikazi yashizemo umwuka, CNN , NBC News n’ibindi bitangazamakuru bikomeye byahise bitangaza iyi nkuru yari incamugongo kuri benshi. Byanahise bisakazwa ku mbuga nkoranyambaga ko Umwamikazi w’u Bwongereza yatanze.

Iyi nkuru imaze kuba kimomo, uyu munyamakuru yahise asiba ubu butumwa bwombi yari yanditse kuri Twitter anisegura ku babifashe nk’ukuri ndetse asaba imbabazi ko telefone ye yakoreshejwe n’umuntu atazi.

Umuvugizi wa BBC yasobanuye ko ibyatangajwe ari ukwibeshya gukomeye kwabayeho ndetse isaba imbabazi uyu mwamikazi w’imyaka 89.

Read more http://www.inquisitr.com/2140684/royal-death-hoax-bbc-tweets-queen-elizabeth-is-hospitalised-and-then-apologises-profusely-for-its-regal-blunder/

Kiziguro:Arashinjwa guca umwana we umutwe agamije kuwugurisha

by www.igihe.info

Kiziguro:Arashinjwa guca umwana we umutwe agamije kuwugurisha
Akarere ka Gatsibo, Intara y’Iburasirazuba

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 28 y’amavuko utuye mu kagari ka Rubona, Umurenge wa Kiziguro, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kiramuruzi akurikiranyweho kwica umwana we w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka itanu amuciye umutwe, agamije kuwugurishe kuko hari ngo hari abari bamwijeje ko bamuha amafaranga atubutse.

Uyu mugabo yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2015, nyuma yaho uyu mwana yari yaburiwe irengero ku mugoroba wo kuwa kane tariki ya 14 Gicurasi ubwo yarimo akina n’abandi bana ahasigaye ise umubyara akaza akamujyana barimo kuganira nyuma ntagaruke.

Ku mugoroba nyina w’umwana yaramubuze abajije abandi bana bari bahoze bakina bamubwira ko yajyanye na Papa we. Nibwo yahise afata inzira ajya kumushakira kwa se dore ko bari baratandukanye agezeyo abajije umwana se, amubwira ko atigeze amuca iryera ihita asubira mu rugo.

Mama w’umwana yahise abimenyesha abari kwirondo bakomeza gushakisha baza kubona umurambo w’uwo mwana mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu ariko utariho umutwe.

Bahise bamenyesha inzego zitandukanye banata muri yombi se w’umwana nyuma aza kwemera ko ari we wamwishe ndetse anerekana aho yahishe uwo mutwe w’umwana we.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Kayigi Emanuel, avuga ko uyu mugabo bigaragara ko asa n’uwahuye n’ihungabana bakaba bakomeje kumukoraho iperereza kugira ngo hamenyekane amakuru nyayo y’icyaba cyamuteye kwivugana umwana we.

IP Kayigi yagize ati “Dukomeje kumokoraho iperereza dore ko avuga ko yari agiye kugurisha uwo mutwe akaba yawungukamo amafaranga menshi ariko abo avuga ko bari kuwugura dusanze ari abantu bari bafitanye amakimbirane bamushinja kubibira ibitoki ariko iperereza riracyakomeje.”

Kayigi akomeza asaba ababyeyi kujya bakurikirana aho abana babo bari mu rwego rwo kwirinda ko hari abagizi ba nabi babahemukira.

Nyuma y’imyaka 56 amaze atorotse gereza, Frank Freshwaters yongeye gufatwa asubizwamo

by www.igihe.info
Frank Freshwaters ni umugabo w’imyaka 79 y’amavuko aho nyuma yo kwica umuntu ndetse agahamwa n’icyaha cyo gufungwa, yaje kujyanwa mugihome aho yamazemo imyaka mike ariko aza gutoroka ariko akomeza gushakishwa n’inzego zishinzwe umutekano ariko ntiyabasha kuboneka.

Uku niko yanganaga agifungwa mu mwaka wa 1959

Uku niko yanganaga agifungwa mu mwaka wa 1959

Police ikaba yarakomeje gushakisha uyu mugabo ndetse ishyira ahantu hatandukanye amafoto ndetse ishyiraho n’ihazab y’amafaranga atari make aho nyuma y’imyaka 50 atorotse gereza yakomeje gushakishwa.
Uyu mugabo Frank, umaze kugera no muzabukuru nkuko bigaragara, akaba yabonwe n’ingabo zizwi ku izina rya Marshals zikorera akazi kazo muri leta ya Florida, ho muri leta zunze ubumwe za Amerika. Frank Freshwaters kuva mu mwaka wa 1959 yarakurikiranweho icyaha cyo kwica umugabo bari bafitanye ibibazo amusanze mu imodoka ubwo yaraherereye muri leta ya Virginia.

Nyuma y'imyaka 56 amaze atorotse gereza, Frank Freshwaters yongeye gufatwa asubizwamo

Amaze kugera muzabukuru

Abakobwa bakora mu masalon yogosherwamo abagabo ’ bitwaza akazi kabo bagasenya ingo z’abandi

by www.igihe.info

Abakobwa bakora muri ‘salons de coiffure’ barashinjwa gusenya ingo
Abakobwa bakora muri ‘salons de coiffure’ barashinjwa gusenya ingo

Mu ma salo yogosherwamo abagabo ndetse hakanatangwa serivisi zo guca inzara, havugwa abakobwa bitwaza akazi kabo maze  bakaba intandaro yo gutuma  abagabo baca inyuma abo bashakanye.

Kimonyo (si izina rye nyakuri) ni umugabo ufite umugore n’abana 3, akaba amaze imyaka 7 yubatse. Avuga ko akunda serivisi ahabwa n’abakobwa bo muri salo.

Mu buhamya bwe agira ati “ubundi njyewe sinkunda kwiyogoshesha kuko ntunga umusatsi mwinshi, ariko njya gucisha inzara zaba izo ku maboko ndetse no ku birenge.

Iyo ngeze muri salo, umukobwa uzinkorera aza kunyakira, akanyicaza, hanyuma akankuriramo inkweto n’amasogisi.

Ako kanya ahita azana utuzi dushyushye mu ibasi maze agashyiramo ibirenge byanjye, akabyoza ariko ku buryo bwihariye.

Arabinkubira, akamasa, haba mbere ndetse na nyuma yo kunshira inzara. Anyitaho ku buryo atagarukira ku kirenge gusa ahubwo arazamuka akamasa imfundiko ndetse n’itako.

Mu gihe cyo kwishyura, ngira ayo muha ku giti cye andi nkayishyura ku ruhande, mu rwego rwo kumushimira kugira ngo ubutaha azongere amfate neza.”

N’ubwo Kimonyo iyo ari kukubwira serivisi ahabwa n’abakobwa muri salo ubona zaramunyuze, ku rundi ruhande yemeza ko bashobora gusenya ingo.

Aragira ati, “Ubundi iyo utashye wumva uri soulagé (uruhutse), inshuro nyinshi ntuba wifuza n’umugore. Uba ukeneye kwiryamira gusa.

Hari n’igihe birenga guca inzara cyangwa se gufurirwa mu mutwe, bikaba byagera no ku mibonano mpuzabitsina mu gihe bahuye n’umugabo woroshye,  kuko muri bo habamo n’abakora umwuga w’uburaya nyuma y’akazi ko muri salon.

Ikindi ni uko nk’amafaranga dutanga yo gushimira umukobwa waguhaye serivisi neza, inshuro nyinshi ntaba ateganyijwe, bityo bikaba byagaragara nko guhombya urugo”

Eric Nduhura, ni umusore uri mu kigero cy’imyaka 28 y’amavuko. Yiyogoshesha byibura inshuro 1 mu cyumweru kuko adakunda umusatsi.

Nduhura we avuga ko amaze guhindura salon yiyogoshesherezamo inshuro nyinshi ahunga abakobwa bamwoza mu mutwe bakarengera.

Dore ubuhamya bw’ibyigeze kumubaho: “hari salon najyaga njyamo kwiyogoshesha, hanyuma hari umukobwa ufura mu mutwe. Yari mwiza pe!

Iyo bamaraga kunyogosha, yahitaga anyakirana urugwiro, akanyereka aho tujya ngo anyoze mu mutwe.

Ni akumba gatoya, katabona neza, gakikijwe n’amarido ku buryo umuntu uri hanze yako adashobora kurabukwa ibyo abarimo imbere bari gukora.

Yanyozaga mu mutwe nk’iminota 40, akamasa mu misaya, ku buryo nanjye numvaga ari byiza nkanasinzira.

Ntibyagarukiraga aho yafunguraga ishati, kugira ngo idatoha, hanyuma uko anyoza anamasa akamanuramo intoki nkaza gushiduka ari kunkorakora mu gatuza, mu mugongo buhoro buhoro.

Bwa mbere nabifataga nk’ibisanzwe ariko uko twagendaga tumenyerana n’uwo mukobwa kubera kuhaza kenshi ni bwo naje kumenya ko hari ikindi aba agamije.

Rimwe yaje kunyerurira ambwira ko ankunda ko kandi iyo ari kunyoza mu mutwe yishima, bityo akaba yifuza ko twajya duhura na nyuma y’akazi.

Namwatse nomero nikinira, nanamubwira ko icyo nkeneye ari uguhura na we, ko kuri njye amafaranga atari ikibazo turi bubyumvikane.

Nkimara gutandukana na we, nomero ye ya telefoni nahise nyisiba, mpindura na salon nubwo naje gusanga atari we wenyine ubikora.

Kuri ubu maze guhindura salon inshuro 3 kugira ngo abo bakobwa batazankoresha ibara dore ko ndi n’umukirisitu.”

Icyo abantu batandukanye babivugaho

Uwimana Valerie ufite  salon i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, avuga ko iyo ufite salon itanga serivisi ku bagabo ntugiremo abakobwa beza bo kubogereza mu mutwe cyangwa se kubakorera inzara urahomba.

Umugabo iyo aje muri salon kwiyogoshesha, ahita abaza niba dufura mu mutwe, kandi iyo nta mukobwa uhari mwiza ahita yigendera akajya gushaka ahandi.”

Uwimana akomeza avuga ko kubera iyo mpamvu ba nyir’amasalon bashaka abakobwa bashinzwe kwita ku bakiliya b’abagabo gusa.

Nyiramana Esperance: “Ubundi njye mbona iyo umugabo mumeranye neza, umwitaho uko bikwiye ataguca inyuma ngo ni uko umukobwa wo muri salon yamureshyeje.

Ahubwo nagira inama abagore kwita ku bagore babo bakabaha utwo tuntu bita duto nyamara bo baba bakeneye ku buryo umuntu uwo ari we wese yatubabeshyeshya, kuko abagabo ni nk’abana. Burya bajya aho bitaweho akenshi batitaye aho ari ho.”

Murekatete Valerie: “Mu gihe ntaragura ibikoresho ngo menye no kubikoresha, nzajya mwiherekereza, bamwogoshe ndeba, banamufurire mu mutwe, hanyuma tugarukane.

Erega abakobwa b’iki gihe nta mikino bagira! Abenshi bariteretera, kandi abagabo na bo burya baroroshye cyane. Umugabo aguca inyuma atari ukuvuga ko akwanze ahubwo ari ukubera atabashije kurenga ibishuko ahuye na byo ako kanya.”

Aline Uwase, umukobwa ukora muri salon : “Burya ngo umukobwa aba umwe agatukisha bose. Twese si ko tutagenzwa na kamwe, kandi ibyo bibaho ahantu hose.

Icyo nabwira ababikora ni ukureka kuduhesha isura mbi, bakanyurwa n’amafaranga bahembwa, cyangwa se bagashaka uko biteza imbere mu bundi buryo batiyandaritse.”

Bagabo Anastase: “Abagabo ariko natwe tujye twihesha agaciro. Ni gute wambwira ngo kuko umukobwa utazi yakwitayeho cyane muri salon ngo urahita unyurwa wibagirwe umugore wawe?

Burya natwe hari igihe dukabya kwigira nk’abana. Ku rundi ruhande, abagore na bo ni intandaro y’ibyo ngibyo, kuko usanga badaha care abagabo [kubitaho] babo bityo aho bazibonye hose bakajyayo. Impande zombi zikwiye kwikosora”

Izuba Rirashe

Afurika y’Epfo: Abarwayi ba Sida bategetswe kwishyirishaho ikimenyetso ku igitsina cyabo kigaragaza ko banduye

by www.igihe.info

Afurika y'Epfo: Abarwayi ba Sida bategetswe kwishyirishaho ikimenyetso ku igitsina cyabo kigaragaza ko banduye
“Turasaba ababana n’ubwandu bwa Sida kwihutira kugana ibitaro bibegereye, bagashyirwa ikimenyetso ku gitsina kigaragaza uburwayi bwabo”Jacob Zuma

Hari imvugo igira iti”Uburwayi bwa Sida ntibuba bwanditse ku gahanga ku muntu” ariko ubu noneho uburwayi bwa SIDA bugiye kujya bwandikwa ku gitsina cy’uyirwaye.

Nkuko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye muri Afurika y’Epfo, abarwayi ba Sida muri icyo gihugu bazajya bahatirwa kwishyirisha ikimenyetso (tatouage) ku igitsina kugira ngo uwo bagiye kuryamana na we wese amenye ko arwaye Sida mbere y’uko yemera cyangwa yanga ko bahuza igitsina.

Kuva ubu, umuntu wese uzapimwa bagasangwa yaranduye virusi ya Sida ntabwo azajya ahabwa gusa inama yo kwitwara mu buryo bwo kubungabunga ubuzima bwe, azajya anahita ashyirwaho ikimenyetso-tatouage ku gitsina cye, nk’uko biri mu mushinga w’itegeko washyizweho umukono na Perezida Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo.

Ibi ngo bizafasha abatabasha kwihanganira guhakana gutanga igitsina. Ngo niba udashobora gusoma impapuro za muganga zemeza ko kanaka arwaye Sida nibura uzabirebera hagati mu maguru ye ku gitsina aho ikimenyetso cy’uburwayi bwe giherereye.

Jacob Zuma akimara gusinya iri tegeko yagize ati “Turasaba ababana n’ubwandu bwa Sida kwihutira kugana ibitaro bibegereye, bagashyirwa ikimenyetso ku gitsina kigaragaza uburwayi bwabo”

by Igihe.info & JadeAfrican

Bugesera : Polisi yataye muri yombi 2 bakekwaho kuguranisha inoti z’impimbano mu mpunzi z’abarundi

by www.igihe.info
Polisi y’ u Rwanda umusibo ejo yataye muri yombi abahungu babiri bakekwaho kuguranisha inoti z’inyiganano mu mpunzi z’abarundi bahungiye muri aka karere ka Bugesera.

Bugesera : Polisi yataye muri yombi 2 bakekwaho kuguranisha inoti z’impimbano mu mpunzi z’abarundi
Aba basore Jean Ndayambaje na Ferdinand Hategekimana bo mu murenge wa Ngeruka akarere ka Bugesera bakekwaho kuguranisha inoti z’inyiganano
Aba basore Jean Ndayambaje na Ferdinand Hategekimana bo mu murenge wa Ngeruka akarere ka Bugesera bakekwaho kuguranisha inoti z’inyiganano(ibikwangari) bacumbiwe kuri sitasiyo ya polisi mu gihe iperereza rigikomeza. Bombi bafatanywe arenga miliyoni y’inoti z’inyiganano.
Iperereza rimaze gukorwa ryagaragaje ko aba basore bombi bakoranaga bafite intego yo kugera ku mubare munini w’izi mpunzi z’abarundi. Ndayambaje na Hategekimana biyise abavunjayi bagaha amanyarwanda abarundi abarundi bakabaha amarundi, ariko ibi bakabikora bwihishwa.
« Aba bakekwa bombi bigize abavunjayi bakora iki gikorwa, hanyuma umwe mubaturage nyuma yo gushukwa arya akara polisi ihita itangira kubikurikirana” Emmanuel Kayigi, umuvugizi wa polisi mu ntara y’iburasirazuba.
Uyu muturage watuburiwe yari yahawe inoti enye za bitanu zihwanye n’ibihumbi 20 nuko aza kugira amakenga abimenyesha polisi. Polisi yahgise itangira gukora ubugenzuri muri aka gace nuko iza kubata uko ari babiri bataracika.
Uwitwa Ndayambaje polisi yamusangaye inoti 160 z’ibuhumbi z’inyiganano zifite agaciro k’ibihumbi 800 naho mugenzi we Hategekimana imusanga inoti 55 z’ibihumbi 2 zifite zihwanye n’ibihumbi 210.
Iki cyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda niyo mpamvu polisi y’igihugu isaba umenye amakuru yerekeranye n’ikoreshwa ry’izi noti kubimenyesha byihuse.