Yaciye Agahigo Mu Guhuza Igitsina n’Abagore Benshi


Mu gihe abazi iby’imiziki badasiba gukora urutonde rw’abahanzi b’ibihangange ,urubuga rwa Zigonet na rwo ntirwasigaye kuko rwashyize ahagaragara urutonde rw’abagabo b’ibihangange mu kuba baraciye agahigo mu gutera akabariro n’abagore benshi ku isi.

Aba bagabo b’imfizi z’isi mu buryo buhambaye bari ku rutonde rw’abagabo biswe Casanova rukaba rugaragazako uwitwa Umberto Billo ari we uza ku mwanya wa mbere akaba yarabonanye n’abagore bagera ku 8.000.

Uyu musore yakoraga muri hoteli akaba yari ashinzwe kwita ku mbwa n’indogobe z’abakiriya baje muri hoteli(Groom).Ngo yari ashinzwe kandi no guterura imizigo y’abakiliya ayijyana mu byumba byabo.

Kubera kugera mu byumba by’abagore inshuro nyinshi,yashoboye no kujya abonana n’abagore akangari bikaba byaramufashije kwegukana umwanya wa mbere.Uyu musore w’imfizi y’isi ntabwo ari we uboneka kuri uru rutonde gusa kuko akurikiwe n’abandi b’ibihangange.

Uru rutonde rwerekanako uwambere ku isi mu kuba yarabonanye n’abagore benshi ari Umberto Billo uza afashe ibendera akaba yararyamanye n’abagore 8.000.Uwakabiri ni uwitwa Charlie Sheen wabonanye n’abagore 5.000 naho uwa gatatu akaba Gene Simmons wabonanye n’abagore 4.600.

Umusore wa kane mu kuryamana n’abagore benshi ni Julio Iglesias washoboye kubonana n’abagore 3.000.Uwa gatanu ni Englebert wabonanye n’abagore 3.000 naho uwa gatandatu akaba Ilie Nastase wabonanye n’abagore 2.500.

Uwa karindwi ni Nicholson washoboye kubonana n’abagore 2.000,uwa munani ni Lemmy Kimister washoboye kubonana n’abagore 1.200 mu gihe uwa cyenda ari uwitwa Magic Johnson wateranye akabariro n’abagore 1.000.Ku rutonde rw’aba bakinnyi bakinira mu bibuga bitagira abasifuzi uza ku mwanya wa nyuma ni umugabo witwa Bill Wyman 1.000.

Kugirango hakorwe uru rutonde aba basore b’ibihangenge mu kubonana n’abagore benshi ku isi ni bo bitangiye ubuhamya mu byo bagiye bakora ku buryo ndetse kizigenza kuri uru rutonde we yanatangajeko hari igihe yabaga aryamanye n’abagore bagera kuri bane afite n’undi umwe mu rugo rwe.Ni ukuri koko akabi karimenya nta mbwa igira umushumba.

Iyi nkuru tuyikesha urubuga rwa net rwa Zigonet .com.

Yabyaye impanga zidahuje se.

Abantu benshi bakunze kwibaza uburyo umugore asama inda ikavamo impanga.Nyamara uyu mugore wo mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika we yakoze agashya katari gasanzwe mu mateka y’ababyeyi.

Uyu mubyeyi yabyaye abana b’impanga bafite ba se babiri batandukanye.Aba bana bavutse mu mwaka ushize we n’umugabo we bakaba barabimenye batinze cyane.

Abana bavutse ni uwitwa Justin n’undi witwa Jordan.Icyaje gutuma uyu mugore akekako abo bana bashobora kuba badahuje se ni uko bari bafite amasura atandukanye cyane.

Uyu mugore n’umugabo we James Harrison bamaze kubonako izo mpanga zidasa na mba bahise bajya kwa muganga ngo bapimishe amaraso yabo barebeko koko bakomoka ku mugabo umwe ariko ibizamini byerekanyeko badahuje se n’ubwo bwose bavutse ari impanga.

Bapimye se ari byo bita test ADN basanga 99,99% ari uko izo mpanga zidahuje se wazibyaye kabone n’ubwo zavuye mu nda imwe ari na yo zasamiwemo.

Muganga wapimye aba bana n’uwo bibeshyagako ari se ubabyara yemejeko ibi bishoboka ko umugore yasama inda ku bagabo batandukanye zikavamo impanga.

Yagize ati “Nta gitangaje niba uwo mugore yarabonanye n’abagabo babiri mu gihe cye cy’uburumbuke maze agaterwa inda n’abantu batandukanye ari byo byaje kuvamo kubyara impanga zidahuje se.

Iyi nkuru tuyikesha urubuga rwa Zigonet.com

Ushobora Gutunga Imbwa Musa

imbwa
Muri iyi minsi imbuga za net zikomeje kwiyongera ku isi kandi zikaba zifite na gahunda zitandukanye ku buryo hari n’iziza ari udushya.

Haherutse gushyirwaho urubuga rwa interineti ruzabafasha abantu kujya bashakisha imbwa basa na zo. Si ugushakisha iyo mbwa musa gusa kuko bizatuma ushobora no kuyitunga iwawe ikakubera inshuti.

Uru rubuga rwashinzwe n’ikigo NEC cyo muri Nouvelle Zélande aho cyubatse porogaramu cyangwa Logiciel ibasha kumenya amahuriro y’isura runaka y’imbwa n’umuntu usa n’iyo Nyakabwana. Iyi porogaramu ifite ubushobozi bwo kureba buri gace k’ifoto y’umuntu n’iy’imbwa bikazafasha abantu kubona imbwa basa na zo.

Abakoze urwo rubuga bavugako kubona imbwa mufite agasura kameze kimwe n’akawe ari ibintu by’ingirakamaro kabone n’ubwo utaba usanzwe ushimishwa na Nyagasega. Abashaka imbwa basa nababwira iki musure urubuga rwa Doggelganger maze mwibonere imbwa musa na zo.

Iyi nkuru tuyikesha Urubuga rwa Murandasi rwa Zigonet.com

Ibitangaza by’uruhinja mu nda ya nyina.

umwana mu nda ya nyina
Ubushakashatsi bukomeje kwerekanako iyo agahinja kakiri mu nda ya nyina gashobora kumenya bimwe mu bibera ku isi kabone n’ubwo kaba kakiri gatoya cyane.Ubushakashatsi dukesha urubuga rwa Interineti rwa doctissimo.fr burabyemeza rukanabishimangira.

Uru rubuga rwa Interineti ruvugako iyo agahinja(Foetus) kakiri mu nda ya nyina kabone n’ubwo kaba kari mu dufuka (Menbranes) turimo amazi kaba gashobora kumva urusaku rubera ku nda ya nyina ugatwite.

Aka gahinja gashobora kumenya kandi ko umutima wa nyina uri gutera.Ikintu gitangaje kurusha ibindi ni uko gashobora no kumva ijwi rya nyina ugatwite kakabasha kuritandukanya n’andi majwi yose.

Aka gahinja gashobora no kumva urundi rusaku rubera hanze y’inda ya nyina mu gihe urwo rusaku ari rwinshi cyangwa rwegereye inda.

Umwana ashobora kumva imiziki itandukanye n’amajwi atandukanye uretseko bimugeraho bitakimeze neza nk’uko ayo majwi yari amaze.Guhinduka kw’aya majwi biterwa cyane cyane n’ikidendezi cy’amazi ako gahinja kaba kibereyemo kidumbaguzamo.

Ayo mazi agahinja kidumbaguzamo ni na yo kanywa.Iyo umwana ari mu nda ya nyina ashobora kubona urumuri mu gihe inda ya nyina iri ku zuba cyangwa ku rundi rumuri rutyaye.

Amasutiya y’abagabo yageze ku isoko .

Amasutiya y'abagabo

Mu gihugu cy’Ubuyapani hamaze iminsi habaye agashya gashobora gufasha bamwe mu bagabo bazaba bafite imyumvire ihuye n’iy’uruganda.

Inkuru yo gufasha abagabo mu myambarire yabo banarengera amabere yasakaye ku rubuga rwa Internet rwa Zigonet.com aho abagabo bakorewe umwambaro mushya kandi ushimishije.

Mu mwaka w’2008 uruganda rw’Abayapani rukora udusamamabere(Amasutiya) rwakoze amasutiya y’abagabo 160.Ayo masutiya yambarwa n’abagabo yahise agurwa ku buryo uru ruganda rwatangajeko rugiye gukora andi 5000.

Umuyobozi w’uru ruganda rwa Wishroom rukora amasutiya y’abagabo witwa Masayuki yatangajeko abagabo bose bifuza kwambara ayo masutiya ari benshi cyane kuko amasutiya yakozwe ari afite ibara ry’irose,ayera n’ayirabura.

Icyaje kuba agahebuzo ni uko urwo ruganda rwa Wishroom rwatangazagako abazagura utwo dusamamabere ba mbere bazahita banahabwa akazi mu ruganda.Ko twari dusanzwe tuzi iz’abagore aho ku bagabo zizabona aho zifata?Abagore bo bazabifata bate ?

Iyi nkuru tuyikesha urubuga rwa net rwa Zigonet.Com.

Imbeba Zahagaritse Urugendo rw’Indege

Ku wa kabiri, taliki ya 31 gicurasi 2011, abagenzi bari mu ndege ya Qantas Airways barashobewe ibibazo bibabana akanagari.Aba bagenzi bavuye mu ndege kubera umutwe w’iterabwoba udasanzwe.

Icyatangaje kurushaho ni uko uyu mutwe nta ntwaro idasanzwe wari ufite uretse amenyo y’abarwanyi bawo.Uyu mutwe watumye urugendo rusubikwa maze abari mu ndege bayikurwamo bashakirwa iyindi.

Uyu mutwe w’iterabwoba wari ugizwe n’imbeba eshanu basanze mu gice kimwe cy’iyo ndege.Mu gihe abagenzi berekezaga Brisbane baturutse Syndey bari bategereje ko indege ihaguruka, ni bwo bamenyeshwaga ko bagomba kuva muri iyo ndege yo mu bwoko bwa Boeing 747 bakajya mu yindi.

Izo mbeba bazibonye habura iminota 15 ngo indege ihaguruke.Impamvu iyo ndege bayihagaritse ni uko batekerezaga ko zaba zariye imwe mu migozi y’iyo ndege cyangwa intsinga zayo.Iyi sosiyeti y’indege yahise ifata umwanzuro w’uko iyo ndege idahagaruka aho kugeza isuzumwe neza.

Umuvugizi w’iyo sosiyeti yatangaje ko bari kugenzura ngo bamenye uko izo mbeba zabashije kugera muri iyo ndege.

Iyi nkuru tuyikesha urubuga rwa net rwa Zigonet.com

Trouble-Imbwa Ikize ku Isi Yaryamiye Amajanja!

trouble-richest dog
Amakuru agezweho ni ay’uko muri iyi minsi muri USA Nyarubwana yari ikize cyane ku isi yaba yararyamiye amajanja ku buryo abantu basigaye bibaza aho umutungo wayo uzajya nyuma y’urupfu rwayo.

Iyi mbwa yari ifite imyaka 12 y’amavuko ariko ikaba iherutse kwitaba iyayiremye.N’ ubwo ariko ibi byabaye mu Kuboza umwaka ushize, urupfu rwa Trouble rwari rutaratahurwa ngo runamenyekane.

Iyi mbwa yitwa Trouble ikaba yari iy’Umunyamerikakazi w’umuherwe witwa Leona witabye Imana na we muri 2007 afite imyaka 87 y’amavuko. Nta handi Nyarubwana i yakuye amadolari kuko itavuye mu rugo ngo ijye kuyahiga.

Ubwo nyirabuja yitabaga Imana yasize ayiraze kimwe cya kabiri cy’umutungo we mu gihe abuzukuru be nta n’urumiya yari yabandikiye mu gitabo cy’ umurage.Iyi nyarubwana yarazwe miliyoni 12 z’amadorali ya USA akaba asaga miliyari zirindwi na miliyoni magana abiri uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda.

Igitangaza abantu ngo ni uburyo ibijyanye no kuyisukura byatwaraga amadorali 8000 ku mwaka, kuyigaburira bigatwara 1200 ndetse aho kugirango irinde abantu ahubwo yo yari ifite uyirinda amasaha 24 kuri makumyabiri n’ane.

Urupfu rwa Trouble rugize akamaro kuko umutungo wayo ugiye gushyirwa mu kigega cyagenewe gufasha izindi mbwa aho gushyirwa mu cyagenewe gufasha abantu. Ntitwashoboye ariko kumenya uko imihango yo guhamba iyo nyarubwana yagenze

Iyi nkuru tuylikesha urubuga rwa net rwa 7sur7.

Abagore bananutse bahembwa kurusha ababyibushye.

fat woman
Nyuma y ‘ubushakashatsi bwakozwe byagaragaye ko abagabo bakorera amafaranga menshi kurusha abagore, ariko bimaze kugaragara ko hari indi mpamvu ishobora gutuma abagore bakorera amafaranga menshi cyangwa make.

Nk’uko tubibwirwa n’ikinyamakuru Le Magazine Time, ngo abagore babyibushye baba bakorera amafaranga make ugereranyije n’abagore banabutse, nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru cya Applied Psychology.

Abagore bananutse cyane bashobora kuba bakorera ikigereranyo cy’amafaranga ari hagati y’ibihumbi 22.000 by’amadorari (15.000 euros) ku mwaka kurusha ayo abagore babyibushye bakorera.

Timothy A Judge wo muri kaminuza ya Florida muri leta zunze ubumwe z’amerika na Daniel M.Cable wo muri London Business School mu Bwongereza bakoze ubushakashatsi kw’ihuriro riri hagati y’umushahara n’ibiro ku mugore n’umugabo, baza gufata umunyamerikakazi n’umudagekazi, baza gusanga ko umudamu ufite ingufu utabyibushye cyane ashobora gukorera amafaranga ari hagati y’ 9000 na 19 .000 by’amadorari kurenza umudamu ufite ibiro byinshi.

Ubundi bushakashatsi bwagaragaje ko kugira ibiro byinshi k’umugore bigira ingaruka ikomeye k’umushahara kurusha ku bagabo, Le Huffington Post iragaragaza ko ubushakashatsi bwakozwe ku bakozi 23.000, abagore aribo bagabanuka k’umushahara iyo bagerageje kwiyongera ibiro.

Mu muco w’abanyamerika bizwi yuko abagore bafite ibiro bike aribo baba bafite uburanga kurusha abafite ibiro biringaniye cyangwa byinshi, mu myemerere yabo umugore ufite ibiro byinshi aba ari « big » naho umugabo ubyibushye akaba ari « robust » bikaba bituma muri icyo gihugu abadamu n’abakobwa barushanwa mu gutakaza ibiro.

Bikaba bigaragara ko isumbanyamishara muri ibyo bihugu byateye imbere ridashingiye ku gitsina gusa ahubwo n’ubwiyongere bw’ibiro bushora gutuma umushahara wawe ugabanuka.

Perezida Obama Yokeje Inyama

Perezida Obama Yokeje Inyama
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Baraka Obama na Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza David Cameron bambaye amataburiya begera imbabura berekana ko na bo ari inzobere mu kotsa agashingwaryinyo no kukageza ku bakunzi bako.

Ubwo Baraka Obama yerekezaga mu bihugu by’I Burayi yitabiriye inama ya G8,yasuye ndetse anasabana na mugenzi we David Cameron.Ubu busabane buvanze n’ibiganiro byerekeranye n’umuriro ugurumana mu bihugu by’Abarabu bwabereye mu gihugu cya Grande-Bretagne hakaba hari hari n’umwamikazi Elizabeth II .Si bo basabanye gusa kuko n’abagore b’aba bagabo bombi na bo bahuje urugwiro.

Igitangaje si urwo ruzinduko ahubwo icyatangaje ni bimwe mu byabereyemo.Aba banyacyubahiro bombi babanje kwishyushya mu mukino wa « Ping Pong » aho abafata amashusho b’imihanda yose bari babukereye.Nyuma yo kwishyushya bagiye ahitwa 10 Downing Street akaba ari na ho David Cameron atuye maze Baraka Obama na mugenzi we David Cameron bakikiza icyokezo berekanako bazi no kotsa akanyama.

Aba bagabo bombi bambaye amataburiya bokereza inyama abandi bashyitsi baranezerwa.Mu gihe bazotsaga abagore babo na bo ntibabateranye kuko bagezaga ku bantu ibindi bijyana na zo birimo na Salade.Iki gikorwa cya Baraka Obama na David Cameron cyabaye hari abasirikari b’Abongereza.

Iyi nkuru tuyikesha urubuga rwa internet rwa Zigonet.com