Uruhare rw’umugore mu guharanira uburenganzira bwe

Uruhare rw’umugore mu guharanira uburenganzira bwe Leta y’u Rwanda yashyizeho amategeko agena uburenganzira bw’ abagore, ariko hari ubwo usanga bamwe nta ruhare na ruto bagira mu guharanira uburenganzira bwabo.
Dore uko umugore akwiye kugira uruhare mu guharanira uburenganzira bwe :
• Kutitinya no kwigirira icyizere bituma umugore yumva ko ashoboye
• Umugore aho ari hose agomba kureba ko ibyo amategeko amuteganyiriza mu kazi abibona, kandi ntagire isoni zo guharanira uburenganzira bwe mu gihe haba hari uwo ariwe wese ushaka kubumuvutsa.
• Abagore bahagarariye abandi mu nzego zitandukanye, bakwiye kujya bategura ibiganiro mu byiciro bitandukanye kuva ku rwego rw’igihugu kugera ku mugudu bigamije gukangurira abagore gusobanukirwa neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hamwe no kumenya no gushyira mu bikorwa amategeko abarengera.
• Kwitabira inzego z’abagore kuva ku mudugudu kugera ku rwego rw’igihugu kuko izo nzego ari imiyoboro ifasha abagore guharanira uburenganzira bahabwa n’amategeko
• Inzego z’abagore zigomba kujya zitegura ibiganiro mpaka, ibiganiro mbwirwaruhame cyangwa nyunguranabitekerezo byibanda ku gusobanurira abagore amategeko abarengera.
• Kwibumbira mu mashyirahamwe atandukanye kugirango bikure mu bukene
• Kuko akenshi abagore bavutswa uburenganzira bwabo kubera kutiga no kutamenya gusoma, umugore akwiye kugira uruhare mu kwihutira gushyira umwana mu ishuri yaba umuhungu cyangwa umukobwa.
• Kwitabira kugana amabanki, ibigo by’imali biciriritse n’ibigo bitera abagore inkunga kugirango bagire ubushobozi bwo kwihangira imirimo ibyara inyungu.
• Kwandikisha umwana akivuka bifasha kubungabunga uburenganzira bwe n’ubwa nyina.
• Abakobwa bifuza gushinga ingo bagomba kubanza kwihutira gusezerana imbere y’amategeko.
Byakuwe mu nyandiko Uruhare rw’umugore mu guharanira uburenganzira ahabwa n’amategeko yateguwe na MIGEPROF

Leave a comment