by www.igihe.info
Umunyarwandakazi Uwamahoro Lynda umwe mu bakobwa bubatse izina kuri Televiziyo muri Uganda yahishuye umwihariko agira mu buriri mu gushimisha abagabo, avuga ku buzima bwe busanzwe ndetse agira n’inama abakobwa bagenzi be.
Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’Ikinyamakuru Red Pepper cyo muri Uganda, yavuze ko nta kintu na kimwe akora mu buzima bwe atagamije kwishimisha, kwagura umwuga we no kwiteza imbere.
Uwamahoro Lynda usanzwe yerekana imideli, yarangirije muri Kaminuza ya Makerere ahita yinjira mu mwuga w’itangazamakuru wamufashije kumenyekana ari naho yahereye yandikwa kubera ibintu bitangaje byakunze kumuranga.
Uyu mukobwa yaje nk’amaraso mashya nyuma ya Zari, Desire Luzinda, Cindy n’abandi bakobwa muri Uganda bubatse izina ahanini kubera ubwambure bwabo bagiye bagaragaza.
Aba bagore bose kandi kimwe na Uwamahoro bahuriye ku nkuru z’urukundo zagiye zibavugwaho ubutitsa no kugirana amakimbirane n’ibindi byamamare muri Uganda ku mpamvu zitandukanye.
Uwamahoro Lynda yabwiye Red Pepper ko mu buto bwe yakuze akunda abasore beza ku buryo ngo yumvaga nageza imyaka 16 y’amavuko azarongorwa n’umwana w’umwami.
Uyu mukobwa ukomoka mu Rwanda yagize ati “Nk’umwana muto numvaga ku myaka 16 nzashyingiranwa n’umwana w’umwami mwiza akampa ibyiza byose nifuza […] gusa ntibyabayeho byarangiriye mu ntekerezo za cyana”.
Mu bintu byatumye amenyekana cyane harimo amafoto ye atangaje yagiye ashyira hanze, imyambarire imuranga ndetse n’uburyo avugisha ukuri ndetse no kuri bya bindi benshi baba badashaka kuvugaho.
Uwamahoro Lynda kandi, ni umwe mu bakobwa bakurura abagabo ndetse akaba yarahishuye ko imiterere y’umubiri we by’umwihariko ibibero n’amaguru ari kimwe mu mpamvu zituma abagabo bamwibonemo cyane.
Iyo bigeze mu gitanda kandi, ngo akora uko ashoboye agakora ibinezeza umugabo baryamanye ari nayo mpamvu uwo bakoranye imibonano mpuzabitsina agenda amwirahira.
Mu gihe benshi mu bakobwa badashobora kwerura ngo bemere ko bibaye ngombwa mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina bakonka igitsina cy’umugabo, kuri Uwamahoro Lynda we ngo nta ngorane bimutera cyane cyane ko aba agamije gushimisha uwo baryamanye na we atisize.
Ati, “Yego. Bibaye ngomba akabyifuza namushimisha kuko mba nkeneye ko anshimisha bityo tukunganirana”.
Mu gukora imibonano mpuzabitsina ngo ntihagakwiye kubaho kwifata ku ruhande rumwe kuko ari igikorwa gikenera abantu babiri kandi bombi bafite ubushake bwo gushimishanya.
Uwamahoro Lynda usanzwe ari n’umunyamideli yasobanuye ko umubiri we awukoresha uko bikwiriye ndetse bikamwinjiriza amafaranga atari make.
Ati, “Ndamutse mbwiwe ko umunsi ukurikira ndi bupfe, nakwegera umukunzi wanjye nkamubwira uburyo mukunda narangiza nkamusaba ko hari uko twakwigenza… Nkunda umuryango wanjye bikomeye kuri uwo munsi nakwirirwana na wo”.
Nubwo uyu mukobwa asa n’uwatwawe n’imibonano mpuzabitsina yarahiye ko atarifuza gukora imibonano mpuzabitsina ngo abibure ku buryo agera ku rwego rwo kwikinisha.
Abajijwe byarigeze kumubaho ko akenera umugabo akamubura bigatuma yikinisha, yagize ati “[Aseka] Oya Sinjya nikinisha …Ibintu ntabwo biraba bibi kuri urwo rwego.”
Abajijwe niba yakwemera gutingana n’umugore mugenzi we, mu gisubizo cyuzuyemo ibitwenge yagize ati “Mu by’ukuri Yego…Natingana n’umugore mugenzi wanjye.. Hehehhehhehehe (amaboko hejuru), nivugiraga”
Mu minsi yashize hari amafoto y’uyu mukobwa yagiye hanze nta kariso yambaye. Kuri we ngo birasanzwe ko umukobwa ashobora kwambara nta kenda k’imbere ashyizemo kandi akumva nta kibazo bimuteye.
Ati “Yego, nambara icyo nshaka cyose numva kimpaye amahoro ntitaye ku byo abandi baba bari bumvugeho. Amaherezo mba ngomba kuba njyewe! Hehehe!”
Uwamahoro Lynda yagiriye inama abakobwa abasaba kunyurwa n’uko bari bakishimira uko baremwe ntibifuza kuba abandi ahubwo bagaharanira kuba umwihariko.
Ati, “Niwigana ingendo y’undi bizakuvuna usange ubuze byose, ba wowe ukore ibiguteza imbere kandi bigufitiye inyungu utitaye ku byo abandi batekereza”.
Uwamahoro Lynda afite imyaka 20 y’amavuko, ni umunyamakuru w’Umunyarwandakazi wubatse izina muri Uganda. Akora ikiganiro Jam101 afatanyije na Calvin kuri Televiziyo ya UBC, akaba n’umunyamideli ukorera muri kompanyi yitwa East African Model Agency.