by www.igihe.info
Musenyeri wa Diyosezi ya Gikongoro arimo kwimikwa (Ifoto/Kigali Today)
Mgr Celestin Hakizimana wagizwe Umushumba Mukuru wa Diyosezi ya Gikongoro, nyuma yo gutabaruka kwa Musenyeri Misago Augustin.
Umuhango wo kumwimika wabanjirijwe no gusomerwa urwandiko rwa Papa Francis rumugira Umwepisikopi wa Diyosezi ya Gikongoro.
Mgr Thadee Ntihinyurwa uyobora Arkidiyosezi ya Kigali, yasabye imbaga y’abakiristu kuba hafi ya Mgr Hakizimana mu isengesho, bamusabira ku Mana kugira ngo azasohoze inshingano ashinzwe neza.
Mgr Ntihinyurwa yagize ati ‘Umwepiskopi ukikijwe n’abapadiri be mujye mumubonamo Yezu Kirisitu ubwe, Umwami wacu ni Umusaseridoti mukuru uhoraho. Ni Kiristu ubwe uba ari hagati yanyu. Ni we ubwe wifashisha umurimo w’Ubusaseridoti ngo akomeze kwamamaza inkuru nziza no kwihera ibyiza abamwemera, ibyiza bikomoka ku kwemera, ni we ubwe wifashisha umurimo wa kibyeyi w’umwepiskopi, kugira ngo yongere ku mubiri we ingingo nshya, kandi azibumbire hamwe, ni Kirisitu ubwe wifashisha ubuhanga n’ubwitonzi by’umwepiskopi kugira ngo mwebwe abiyoborere mu rugendo rwa hano ku Isi, abajyana mu ihirwe ridashira’’.
Musenyeri Thadee Ntuhinyurwa yifashishije amagambo yanditse muri Luka 10:16 agira ati ‘‘ Uwumva ni njyewe aba yumvise, ubahinyura ni njyewe aba ahinyuye, kandi umpinyuye aba ahinyuye uwantumye.’’
Musenyeri Thadee Ntihinyurwa yasabye Mgr. Hakizimana, kuzirikana icyatumye Imana imutoranya, amubwira ko yashyiriweho gufasha abantu mu mubano wabo n’Imana. (Heb 5:1).
Ati ‘Umwepiskopi si icyubahiro ahubwo ni umurimo umuntu aba ashinzwe gukora, aba agomba kuzirikana mbere na mbere kuba ingirakamaro kuruta kuba umutware. Nk’uko Yezu Umwami wacu yabitegetse, uwitwa mukuru mu bandi agomba kugenza nk’aho ari we muto n’umutware akagenza nk’aho ariwe mugaragu wabo ayobora. Luka 22:26’’
Musenyeri Hakizimana yashmiye Imana yamugiriye icyizere, avuga ko azarangiza neza inshingano yashizwe, afatanyije n’abakirisitu b’iyi Doyoseze.
Ati, ‘Nzaharanira gufatanya n’abakirisitu n’abihaye Imana muri iyi Diyosezi kuyiteza imbere, mu buryo bwa Roho no mu buryo bw’umubiri , kuko Roho nzima itura mu mubiri muzima.’’
Mgr Hakizimana Celestin yavukiye muri Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu ya Ste Famille mu Mujyi wa Kigali, tariki ya 14 Kanama 1963.
Yahawe Ubupadiri tariki ya 21 Nyakanga 1991, muri Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu, Arkidiyosezi ya Kigali. Akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’amahame ya Kiriziya.
Tariki ya 12 Werurwe 2012 ni bwo uwari umushumba ya Diyosezi ya Gikongoro, Mgr Misago Agustin yapfuye, ihabwa kuyoborwa na Mgr Rukamba, tariki ya 26 Ugushyingo 2014, nibwo Papa Francisco yatoreye Mgr Hakizimana kuba Umwepiskopi wa Gikongoro.
Amateka
Uyu mushumba mushya wa Diyosezi ya Gikongoro yavutse tariki ya 14 Kanama 1963.
Yize amashuri yisumbuye mu ishuri rya Vincent Rulindo hagati y’umwaka w’1977-1983, na Seminari into ya Ndera hagati y’umwaka w’1983-1984.
Hakizimana yagiye mu Iseminari Nkuru ya Rutongo itegura abakomeza inzira yo kwiyegurira Imana mu 1985, arangiriza amasomo mu bijyanye na filozofi na teolojiya muri Interdiocesano ya Nyakibanda.
Nyuma yakomereje mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda aho yahawe isakaramentu ry’Ubusaseridoti tariki ya 21 Nyakanga 1991.
Indi mirimo uyu mugabo yakoze, irimo ko yabaye Padiri wungirije muri Paruwasi ya Rutongo hagati y’imyaka 1991-1992.
Hagati kandi y’imyaka ya 1992-1994 yari ashinzwe uburezi muri Diyoseze ya Kigali, hagati ya 1994-1996 yari umuyobozi w’ikigo cyitiriwe Mutagatifu Pawulo (Centre Saint Paul).
Hagati ya 1997-1998 yongeye gushingwa uburezi, nyuma aza kuba Umuyobozi Mukuru wa GEMECA-Rwanda hagati y’umwaka wa 1998 kugeza mu mwaka wa 2003.
Hagati y’imyaka 2003-2010, Padiri Hazikimana Célestin yagiye kwiga amasomo y’Iyobokama i Naples mu Butaliyani aho yavanye Impanyabumenyi y’ikirenga mu mahame ya Kiliziya muri Kaminuza yitiriwe Mutagatifu Thomas.
Kuva mu mwaka wa 2011, Hazikimana Célestin yari Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepisikopi Gatorika.
Izuba Rirashe