“Nta masezerano ngirana n’imbwa": Izina Kanyombya rikomeje guteza impaka ndende hagati ya Kanyombya na Habyarimana Charles uvuga ko ari igihangano cye

by www.igihe.info
Izina “Kanyombya” rikomeje guteza ikibazo hagati ya Kayitankore Ndjoli ari nawe wamenyekanye kuri iri zina ndetse na Habyarima Charles; umuyobozi w’itorero Abasare ari naho izina Kanyombya ryatangiye kumvikana bwa mbere, Charles Habyarimana akavuga ko iri zina ari irye mu gihe Kanyombya nawe avuga ko ntacyo yavugana n’imbwa.


Mu kiganiro Kayitankore uzwi nka Kanyombya yagiranye na Inyarwanda.com, yatangaje ko uyu mugabo Habyarimana Charles yagiye ashaka ko bagirana amasezerano akamwemerera gukoresha iri zina ariko kugeza ubu akaba ntacyo yavugana n’imbwa, anavuga ko yajya kumurega kandi ko niba adafite aho arega yazamubwira akamurangira, yaba yumva ibyo akora abiterwa n’inzara yamwishe akajya aza iwe akamugaburira.

Kanyombya asanga Habyarimana Charles yaba avugishwa n'inzara
Kanyombya asanga Habyarimana Charles yaba avugishwa n’inzara
Kayitankore ati: “Nta masezerano ngirana n’imbwa, niba yashonje agende iwanjye bamugaburire! Amasezerano ni ukuvuga ngo umuntu mwumvikanye amafaranga arayaguha, uriya se ni igiki? Njye ntabwo nkorana n’umuntu ukunda amafaranga cyane… Uriya ngo yashakaga kunjyana mu nkiko? Azabigerageze azumva ukuntu abantu baburana, niba ashaka n’aho ajya kuregera azambwira murangire. Ese ubundi abatiza abantu? Ubuse ko nshaka kujya nitwa “amafaranga” abayakora bazandega? Uriya niba aba yashonje ajye aza iwanjye bamugaburire, n’uyu munsi iwanjye batetse inyama aze…”
Kayitankore kandi ahamya ko akunda iri zina kandi akaba aryemera kuko rimuha icyo kurya, kuri we nk’umuntu ufite izina rye bwite akaba atakwibuza amahirwe yo kwitwa izindi zina afata nk’iry’ubucuruzi kuko rimufasha kubona amafaranga, n’ubwo yakwitwa imbwa cyangwa bakamwita ikindi mu gihe rimuha icyo kurya akaba yaryemera. Ikindi kandi avuga ko Habyarimana Charles akwiye kumenya ko we izina atarishyize mu byangombwa bye, bityo akaba akwiye kugenda abwira abanyarwanda bose umwe umwe bakareka kurimwita kuko we atajya yihamagara.
Ku rundi ruhande Habyarima Charles we asanga uyu mugabo yigiza nkana kuko izina ari irye nk’igihangano cye kandi yanaryandikishije muri RDB. Mu Kiganiro na Inyarwanda.com akaba yagize ati: “Mu by’ukuri izina ntabwo yaryiyise, arikoresha bwa mbere yari mu gihangano kandi ni ikinamico nari nanditse, iryo zina narimwise kuko buri gihangano kiba gifite uko kigomba kumera, numvaga mfite impamvu ndimwise. Naranaryandikishije muri RDB kuko nandikishije igihangano kandi n’ibikigize byose biba birimo, izina yagombaga kuryubaha kuko atari irye, Kanyombya si we kuko we yitwa Kayitankore, Kanyombya si uriya ahubwo ni uwo yakinaga ari we mu gihangano cyanjye”.

Charles Habyarimana (uri hagati wambaye umupira w'umuhondo)
Charles Habyarimana (uri hagati wambaye umupira w’umuhondo)

Nk’uko Habyarimana Charles akomeza abivuga, Kayitankore Ndjori uzwi nka Kanyombya bigeze kuvugana ko niba ashaka gukomeza akitwa iryo zina nta kibazo niba babisezerana, gusa ngo yaje kubabazwa n’uko nyuma yamweretse ko nta burenganzira na bucye afite kuri iryo zina kandi abyemererwa n’amategeko nk’umuhanzi wamuhaye iryo zina akanarikoresha bwa mbere mu gihangano cye.

Icyakoze Habyarimana Charles avuga ko ubu abona ntacyo byamumarira kujyana Kanyombya mu nkiko, ariko mu gihe yazaba afite umwanya kandi abona hari icyo byatanga yazarega uyu mugabo akareka kwiyita izina Kanyombwa kuko atari izina rye bwite, bityo akaba adakwiye no kurikoresha mu nyungu ze kandi yararihawe nk’igihangano cy’abandi.

Inyarwanda.com

Leave a comment