Ibyo Kayitankore Ndjoli "Kanyombya” akesha impano ye

by www.igihe.info

Kanyombya imbere y’imbaga y’abaturage (Ifoto/Kagiraneza O)

Umukinnyi w’amafilime Kayitankore Ndjoli “Kanyombya”  aravuga ko gukina amafilime byamushoboje kugura isambu, moto nyinshi ndetse n’imodoka n’ubwo yayigurishije.

Aravuga ko “kugeza ubu mfite ibinyabiziga bitatu byo mu bwokoa bwa moto nubwo ari zimwe ntoya, ariko nari mfite n’imodoka mu minsi ishize n’uko nayigurishije kubera ko yari itangiye kuzana nyirabayazana [kuntesha umutwe]”

Kanyombya avuga ko usibye ibyo, anateganya kugura indi modoka mu minsi iri imbere.

Uyu mugabo wamenyekanye muri filimi nka Haranira kubaho n’izindi, arubatse, afite abana babiri: Kayitankore Iyan  w’imyaka 10  na Kibibi Sylivie ufite imyaka 34.

Kanyombya abajijwe niba atagira isoni iyo abana be bamureba akora ibintu byo gusetsa abantu bamwe bafata nko kwisuzuguza, yagize ati “hoya nta soni bintera ahubwo iyaba abana banjye nabo bageraga ikirenge mu cyanjye byaba ari byiza”.

Usibye kuba Kanyombya ari umukinnyi w’amafilimi ni n’umunyamakuru akaba yumvikana mu kiganiro cyiswe “Abarezi Family” cya City Radio.

Kanyombya amaze kurokoka imfu ebyiri

by www.igihe.info
Kanyombya amaze kurokoka imfu ebyiri

Umumukinnyi w’amafilimi Kayitankore Ndjoli bita Kanyombya (Ifoto/Ububiko)

Kanyombya amaze kurokoka imfu ebyiri mu bihe bitandukanye.

Kayitankore Ndjoli bita Kanyombya muri filimi zitandukanye yakiniye mu Rwanda yemeza ko amaze kurokoka imfu ebyiri ku buryo ari ibintu ahora azirikana.

Kanyombya yagize ati “mu by’ukuri Imana iracyamfiteho umugambi ukomeye kuko yabinyeretse ubwo nari mu ngabo z’igihugu nagiye ndokoka imfu ahantu hatandukanye nubwo hari ahantu bagiye bandasa, ariko ntabwo napfuye iyo ni yo mpanuka ya mbere narokotse”.

Kanyombya na none avuga ko amaze no kurokoka impanuka za moto, zirimo iyo yakoze ubwo yagongaga umuntu agashaka kumukubita bikamuvuramo gufungwa ndetse n’indi yigeze gukora i Gikondo na bwo Imana igakinga akaboko.

Kanyombya azwi muri filimi nka, Haranira kubaho ari na yo yatumye amenyekana nubwo nyuma yaje gutandukana n’uwayihimbye ari we Charles Habyarimana, amenyekana na none mu yitwa “Kigali sikigoma” no mu kiganiro cyitwa “Abarezi Family” cyumvikana kuri City Radio.

Ubuzima bwa Kanyombwa muri gereza

by www.igihe.info
Imibereho ya Kanyombwa muri gereza

Umukinnyi w’amafilimi Kayitankore Ndjoli bita Kanyombya (Ifoto/Ububiko)

Kanyombya umukinnyi wa filimi mu Rwanda, yarafunzwe nyuma yo gufungurwa aratanga ubuhamya bw’uburyo yari abayeho ndetse n’uburyo yakiriwe nk’umuntu uzwiho gusetsa abantu.
Kayitankore Ndjoli bita Kanyombya yavuze ko isomo yakuye muri gereza, ari uko yariye impungure ziryoshye ati “muri make nta kintu kidasanzwe nakuye muri gereza kuko byose byari ibisanzwe gusa nahasanze impungure zitagira uko zisa kubera uburyohe bwazo”.
Kanyombya abajijwe uburyo yakiriwe muri gereza yasubije agira ati “nakiriwe neza, nubwo tutari duhuje ibibazo, ariko twaraganiriye biratinda”.
Ni muri urwo rwego Kanyombya avuga ko nta muntu wigeze umusaba ibyo bita “bougie” (amafanga asabwa iyo umuntu akinjira muri gereza) ati “njyewe ndi amahe (umusirikare) nta basiviri (civil) bansaba buji, abasiviri bansaba Buji namunagani (gute) ahubwo bo bayimpa ndetse bakanayinshanira”.
Kanyombya byavuzwe ko yafunzwe azira kugogonga umuntu atwaye moto nta n’uruhushya afite rwo gutwara (permis de conduire) nyuma agashaka no kurwana.
Kanyombya atangaza ko abanshinzwe umutekano bamusagariye kuko atagonze uwo muntu mu buryo bukomeye ati “njyewe nagonze umuntu mu buryo bworoshye, ariko abantu barabikomeza, kugeza banjyanye muri gereza nubwo nagiyeyo naramuvuje arakira nanjye nkomeza akazi kanjye kugeza ubu tukaba turi inshuti zikomeye”.
Kanyambya abajijwe niba azongera gutwara moto nta ruhushya rwo gutwara yasubije agira ati “urwego rwa moto ntwara ntabwo ari urwego rwa moto ikwiriye ibyangombwa ahubwo ni urwego rw’igare kuko ari akamoto gato”.
Kanyombya avuga ko yaba abo bakorana n’inshuti ze bamusuye ubwo yari afunzwe bityo akaba abashimira.
 
Izuba Rirashe
Kanyombya yamenyekanye muri filimi nka Haranira kubaho yavugaga ku ndwara zitandukanye nk’Igituntu, Zirara zishya n’izindi.

“Nta masezerano ngirana n’imbwa": Izina Kanyombya rikomeje guteza impaka ndende hagati ya Kanyombya na Habyarimana Charles uvuga ko ari igihangano cye

by www.igihe.info
Izina “Kanyombya” rikomeje guteza ikibazo hagati ya Kayitankore Ndjoli ari nawe wamenyekanye kuri iri zina ndetse na Habyarima Charles; umuyobozi w’itorero Abasare ari naho izina Kanyombya ryatangiye kumvikana bwa mbere, Charles Habyarimana akavuga ko iri zina ari irye mu gihe Kanyombya nawe avuga ko ntacyo yavugana n’imbwa.


Mu kiganiro Kayitankore uzwi nka Kanyombya yagiranye na Inyarwanda.com, yatangaje ko uyu mugabo Habyarimana Charles yagiye ashaka ko bagirana amasezerano akamwemerera gukoresha iri zina ariko kugeza ubu akaba ntacyo yavugana n’imbwa, anavuga ko yajya kumurega kandi ko niba adafite aho arega yazamubwira akamurangira, yaba yumva ibyo akora abiterwa n’inzara yamwishe akajya aza iwe akamugaburira.

Kanyombya asanga Habyarimana Charles yaba avugishwa n'inzara
Kanyombya asanga Habyarimana Charles yaba avugishwa n’inzara
Kayitankore ati: “Nta masezerano ngirana n’imbwa, niba yashonje agende iwanjye bamugaburire! Amasezerano ni ukuvuga ngo umuntu mwumvikanye amafaranga arayaguha, uriya se ni igiki? Njye ntabwo nkorana n’umuntu ukunda amafaranga cyane… Uriya ngo yashakaga kunjyana mu nkiko? Azabigerageze azumva ukuntu abantu baburana, niba ashaka n’aho ajya kuregera azambwira murangire. Ese ubundi abatiza abantu? Ubuse ko nshaka kujya nitwa “amafaranga” abayakora bazandega? Uriya niba aba yashonje ajye aza iwanjye bamugaburire, n’uyu munsi iwanjye batetse inyama aze…”
Kayitankore kandi ahamya ko akunda iri zina kandi akaba aryemera kuko rimuha icyo kurya, kuri we nk’umuntu ufite izina rye bwite akaba atakwibuza amahirwe yo kwitwa izindi zina afata nk’iry’ubucuruzi kuko rimufasha kubona amafaranga, n’ubwo yakwitwa imbwa cyangwa bakamwita ikindi mu gihe rimuha icyo kurya akaba yaryemera. Ikindi kandi avuga ko Habyarimana Charles akwiye kumenya ko we izina atarishyize mu byangombwa bye, bityo akaba akwiye kugenda abwira abanyarwanda bose umwe umwe bakareka kurimwita kuko we atajya yihamagara.
Ku rundi ruhande Habyarima Charles we asanga uyu mugabo yigiza nkana kuko izina ari irye nk’igihangano cye kandi yanaryandikishije muri RDB. Mu Kiganiro na Inyarwanda.com akaba yagize ati: “Mu by’ukuri izina ntabwo yaryiyise, arikoresha bwa mbere yari mu gihangano kandi ni ikinamico nari nanditse, iryo zina narimwise kuko buri gihangano kiba gifite uko kigomba kumera, numvaga mfite impamvu ndimwise. Naranaryandikishije muri RDB kuko nandikishije igihangano kandi n’ibikigize byose biba birimo, izina yagombaga kuryubaha kuko atari irye, Kanyombya si we kuko we yitwa Kayitankore, Kanyombya si uriya ahubwo ni uwo yakinaga ari we mu gihangano cyanjye”.

Charles Habyarimana (uri hagati wambaye umupira w'umuhondo)
Charles Habyarimana (uri hagati wambaye umupira w’umuhondo)

Nk’uko Habyarimana Charles akomeza abivuga, Kayitankore Ndjori uzwi nka Kanyombya bigeze kuvugana ko niba ashaka gukomeza akitwa iryo zina nta kibazo niba babisezerana, gusa ngo yaje kubabazwa n’uko nyuma yamweretse ko nta burenganzira na bucye afite kuri iryo zina kandi abyemererwa n’amategeko nk’umuhanzi wamuhaye iryo zina akanarikoresha bwa mbere mu gihangano cye.

Icyakoze Habyarimana Charles avuga ko ubu abona ntacyo byamumarira kujyana Kanyombya mu nkiko, ariko mu gihe yazaba afite umwanya kandi abona hari icyo byatanga yazarega uyu mugabo akareka kwiyita izina Kanyombwa kuko atari izina rye bwite, bityo akaba adakwiye no kurikoresha mu nyungu ze kandi yararihawe nk’igihangano cy’abandi.

Inyarwanda.com