Miss Rwanda 2015: Kundwa Doriane (Amafoto)

by www.igihe.info
Ikamba rya Nyampinga w’ u Rwanda ryambitswe Kundwa Doriane w’imyaka 19 y’amavuko ureshya na 1.74, akaba ari mu bari bahagarariye Intara Amajyaruguru. Igisonga cya Kabiri cyabaye Akacu Lynca naho igisonga cya mbere kiba Uwase Vanessa Raissa. Irushanwa ryatangiye kuwa 10 Mutarama 2015 i Musanze, ahabereye igikorwa cyo gutora abakobwa batanu bahagarariye Intara y’ Amajyaruguru.

Miss Rwanda 2015: Kundwa Doriane (Amafoto)

Mu Ntara y’Amajyaruguru hatowe Uwase Amanda Melissa, Kundwa Doriane, Asifiwe Florence, Uwase Colombe na Mugeni Ines (waje gusezera asimburwa na Rubazinda Yvette).
Bidatinze izindi Ntara zaje gukurikiraho maze mu Burengerazuba hatorwa Umutoniwase Flora, Mpogazi Vanessa, Gasana Darlene, Igihozo Kalisa Sabrina na Umutoni Colombe.
Hakurikiyeho Intara y’Amajyepfo , yari ihagarariwe na Giriwanyu Ruzigana Joelle, Mukunde Belinda, Bagwire Keza Joanah na Ingabire Divine.
Naho Intara y’u Burasirazuba hatorwa Akacu Linker, Naringwa Mutoni Fionah , Umuhoza Nadette , Mutoni Barbine na Uwimana Ariane
Amajonjora yasorejwe i Kigali ku itariki ya 24 Mutarama 2015 ahatowe abakobwa Uwase Vanessa Raissa wagize amanota 88.6%, Hitayezu Belyse wagize amanota 85.9%, Nyiranganzo Annick Lachance wagize amanota 81.6%, Mutoni Jane wagize amanota 81.3% na Rudasingwa Umuhoza Negritta wagize amanota 80.3%.
Abagize akanama nkemurampaka muri Miss 2015 ni Masamba Intore, Miss Akazuba Cynthia, John Bunyeshuri na Branche Majoro
Ku isaha ya saa tanu n’iminota 55 nibwo akanama nkemurampaka kemeje ko umukobwa witwa Kundwa Doriane ari we ubaye Nyampinga w’u Rwanda umwaka wa 2015. Akaba ahise ahabwa imodoka nziza yo mu bwoko bwa Suzuki SX4, umushahara w’amadorali 1000 buri kwezi azajya anyuzwa kuri konti ye muri COGEBANQUE, n’ibindi bihembo bitandukanye.
Abakobwa batsinze ni:
-  Ihozo Kalisi Sabrina : Miss Photogenic
-  Kundwa Doriane: Miss Popularity
-  Bagwire Keza Joannah: Miss Heritage
-  Gasana Darlene : Miss Congeniality
-  Mutoni Balbine: Igisonga cya Kane
-  Fiona Mutoni Naringwa: Igisonga cya Gatatu
-  Akacu Lynca: Igisonga cya Kabiri
-  Uwase Vanessa Raissa: Igisonga cya Mbere
-  Kundwa Doriane: Nyampinga w’u Rwanda
UKO IGIKORWA CYAGENZE:

Abayobozi ba Banki ya Cogebanque, umuterankunga mukuru wa Miss Rwanda 2015 yatanze amafaranga y’u Rwanda 35,000,000 nabo bari kuri Serena Hotel ahari kubera iki gikorwa.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda na we arahari

Minisitiri w’Umuco na Siporo ,Joseph Habineza n’umugore we bamaze kugera muri Serena Hotel.

- Ku isaha ya saa 7h24 nibwo MC Nkusi Arthur, Lion Imanzi na Makeda bahamagaye abakobwa 15 ngo biyerekane bwa mbere. Aba bakobwa buri wese ari gutambuka imbere abamushyigikiye bakamukomera mu mashyi. Bigaragara ko aba bakobwa bose bitoje bihagije, nta gihunga bafite ku maso ndetse buri wese arerekana ko yiteguye kwegukana ikamba

- Abakobwa bahatanira ikamba bari gufatanya n’abahanzi Tonzi, Mariya Yohana na Ciney baririmbye indirimbo ya Miss Rwanda 2015.

- Hagezweho umurishyo w’ingoma za Kinyarwanda. Aba bakaraza ni abo mu Itorero Urukerereza.

- Abahatana uko ari 15 bagiye kwiyerekana mu mwambaro wa Kinyarwanda.

- Abakobwa bagiye gutangira kubazwa ibibazo ngo hasuzumwe ubumenyi bwa buri wese.

Abakobwa barasubiza ibibazo bitandukanye byibanda ku muco nyarwanda

Producer Piano, Tracy wo muri TNP, Uncle Austin n’uwaje amugaragiye

Danny Vumbi n’umugore we

Cogebanque niyo muterankunga mukuru w’igikorwa

Aba bakobwa bigishijwe byinshi ku muco nyarwanda

- Hakurikiyeho umuhanzi Danny Vumbi mu ndirimbo ye ’Ni Danger’. Ayiririmbye mu buryo bwa ’Live’ yicurangira gitari.

- Umuhanzi Jules Sentore ni we ukurikiyeho, akaba ahereye ku ndirimbo ya Kidum.

- Abakobwa bose uko ari 15, buri wese ari kwiyerekana mu myambaro y’ibirori. Buri mukobwa yiyerekanye mu myambaro y’ibirori ataramana na Jules Sentore mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo nka ’Udatsikira’

Belyse Hitayezu abyinana na Sentore

Uwase Vanessa Raissa na bagenzi be

Uwase Colombe na bagenzi be mu mwambaro w’ibirori

Abakobwa bose bihagazeho

Hari abakurikiraniye uyu muhango hanze ya Salle hifashishijwe ikoranabuhanga

- Abakobwa bari kubazwa ibibazo ku ngingo zitandukanye mu ndimi z’amahanga, Igifaransa n’Icyongereza.

N’abanyamahanga bafite amatsiko menshi bategereje kumenya ‘Miss Rwanda 2015’

- Abagize akanama nkemurampaka bagiye mu mwiherero guteranya amanota ngo barebe uwahize abandi yambikwe ikamba rya Miss Rwanda 2015.
- Abahanzi baturutse muri Nigeria baririmbye bakoresheje CD.

- Miss Rwanda 2014, Akiwacu Colombe n’abamugaragiye mu mwaka ushize nabo bari muri ibi birori.

- Herekanywe filime ’Brewery of a Rwandan pot’ yahuriwemo na Ramsey Nouah(icyamamare muri Nigeria) n’ibyamamare mu Rwanda bitandukanye birimo Miss Mutesi Aurore n’abandi batandukanye. Izarangira itwaye akayabo k’amadorali miliyoni imwe n’igice.
- Hope wegukanye Tusker Project Fame ni we ukurikiyeho mu gutarama akaba ahereye ku ndirimbo ’Zirikana’ ya Niyomugabo Philemon.

- Akanama nkemurampaka kari gusobanura uko amanota yatanzwe. Hakurikijwe uko umukobwa yasubizaga ibibazo, uko batambukaga n’ubwiza.

– Abakobwa batanu bagize amahirwe yo kugera mu cyiciro cya nyuma:
1. Akacu Lynca
2. Uwase Vanessa Raissa
3. Kundwa Doriane
4. Fiona Mutoni Naringwa
5. Mutoni Balbine

- Akanama nkemurampaka kagizwe na Masamba Intore, Miss Akazuba Cynthia, John Bunyeshuri na Branche Majoro kariherereye gateranya amanota ngo hamenyekane umukobwa ukwiye kwitwa Miss Rwanda 2015.

Amafoto: Nkinzingabo Jacques

IGIHE.COM

Senderi amaze iminsi irindwi mu masengesho yo kwiyegereza Imana na Primus

by www.igihe.info
Umuhanzi wiyita Senderi International Hit ariko ubusanzwe witwa Eric Nzaramba ahamya ko amaze iminsi irindwi mu masengesho yo kwiyegereza Imana ayibwira ibibazo n’ingorane yanyuzemo mu myaka yatambutse ariko by’akarusho ngo yayigaragarizaga inyota afite yo kwinjira muri Primus Guma Guma ya gatanu.

Mu magambo yuje icyizere no kwihagararaho kwinshi, Senderi yabwiye IGIHE ko yiyemeje kumara iminsi irindwi atita cyane ku mafunguro ahubwo ngo yarabyukaga akavuga isengesho yagira inyota n’inzara agahereza inzoka kuri ka Primus gashyushye ikongera ikaryama.
Mu kiganiro na IGIHE , Senderi yabanje kwerurira ababonye amwe mu mafoto ye amaze iminsi acicikana kuri Instagram aryamye muri Primus nsa, izindi yaziyoroshe, ngo yabikoze yabitekerejeho neza mu rwego rwo kwereka Imana ko amahirwe menshi yo kubaho kwe ayategereje mu irushanwa rya PGGSS ritegurwa na Bralirwa.

Amafoto:Senderi International Hit amaze iminsi irindwi mu masengesho na Primus

Yagize ati “Njye ndi Hit kandi mvugisha ukuri, maze iminsi igera muri irindwi nsenga, nirinda kurya ahubwo nkinywera ka Primus inzoka ikishima. Ubu nabwiye Imana uburyo nyotewe kujya muri Guma Guma kuko niryo rushanwa rimbeshejeho. Nintajyamo namererwa nabi, Imana yampaye icyizere ubu niteguye kwiyereka abafana banjye”

Imana yamubwiye ko ari kuri lisiti y’abazahatanira PGGSS5
Abajijwe impamvu yahisemo gusenga icyo gihe cyose akanarenzaho kwifotoreza muri Primus, atazuyaje yagize ati “Ziriya Primus mwabonye nasenganaga na zo. Icyumba nasengeragamo cyegeranye n’ahantu bacuruza Primus. Nasengaga nywa, nereka Imana ko mfite inyota kandi icya ngomba ni uko yanyumvise ubu mpagaze bwuma.”

Akomeza agira ati “Ikindi kandi ni ukwamamaza Primus, Imana nayo izi mpamvu yaremye Primus ikanayizana mu Rwanda. Nta muhanzi mu Rwanda haba no mu batwaye Primus Guma Guma ukunda Primus nkanjye cyangwa uyamamaza nkanjye”

Ntashaka irungu muri Primus Guma Guma….
Niba hari umuhanzi wavuzwe akanandikwa kenshi muri PGGSS4 ni Senderi, ahanini kubera ibintu bidasanzwe yagiye akora. Kuri iyi nshuro ya gatanu iri rushanwa rigiye kuba ngo arashaka kongera kwerekana ko ari we mwami w’udushya mu Rwanda.
Akimara kwinjira muri PGGSS4, i Rusizi muri Roadshow ya mbere, Senderi yagiye ku rubyiniro abanza kwinjira mu gisanduka bakonjesherezamo inzoga. Abamubonye bose bati ahooo! Ubwo aba arabafatishije ndetse batangira kurangamira icyo azakora ubutaha.
Mu gitaramo cyakurikiyeho i Nyamagabe, Senderi na none yashyize ingufu mu kwambara yisanisha n’abantu runaka. Nibwo yambaraga nk’abafundi kuva hasi kugera hejuru.

Amafoto:Senderi International Hit amaze iminsi irindwi mu masengesho na Primus

I Huye ubwo igitaramo cya Playback cyaberaga kuri Stade ya Kaminuza, Senderi yari yadodesheje ikanzu yambarwa n’abarangije Kaminuza, aha ngo yariho yisanisha n’intiti za Kaminuza zitari ibitiritiri.
Ageze mu Ruhango kuko haba ifu y’ubugari, Senderi yambaye nk’abatetsi ndetse aza no gukura ishati benshi baramurangamira.

Amafoto:Senderi International Hit amaze iminsi irindwi mu masengesho na Primus

Ahandi yagaragaje udushya n’ibintu bitangaje akavugwaho byinshi, ni i Ngoma aho yambaye nk’abanyonzi kubera ubugabo agasabwa gukinga isume imbere he, i Gicumbi yagiye ku rubyiniro yikoreye igitebo cy’ibijumba, n’ i Nyagatare yari yateze amahembe nk’inka.

Amafoto:Senderi International Hit amaze iminsi irindwi mu masengesho na Primus
Amafoto:Senderi International Hit amaze iminsi irindwi mu masengesho na Primus
Amafoto:Senderi International Hit amaze iminsi irindwi mu masengesho na Primus

Coco Chanel watangije kwambara ipantaro ku bagore

 Coco Chanel watangije kwambara ipantaro ku bagore Wari uzi se umuntu watumye kwambara ipantalo ku bagore biba ibintu bisanzwe ku buryo nta muntu ukibitindaho. Uwo nta wundi ni umufaransakazi Gabrielle “Coco”Chanel. Usibye ipantalo hari n’ibindi byinshi yahinduye ku myambarire y’abagore n’abakobwa. Yari muntu ki rero, izo mpinduka yazanye ni izihe ? Kurikira.
Gabrielle Chanel yavutse mu 1883, mu gace ka Saumur mu burengerazuba bw’’Ubufaransa. Ku myaka12 gusa yahindutse imfubyi nyuma yo gupfusha nyina, hanyuma se akamutererana. Icyo gihe yatangiye kurererwa mu bigo by’imfubyi byayoborwaga n’ababikira kugeza ku myaka 20. Muri kimwe muri ibyo bigo niho yigiye umwuga w’ubudozi, ibi bisanzwe n’abadozi b’ino aha baba bazi. Icyo gihe utwenda yambaraga niwe wabaga yatwidodeye.
Uwo mwuga w’ubudozi, hamwe n’izindi mpano yari afite nko kumenya guhanga udushya, gukora cyane, kwihagararaho, uburanga, ubwenge nibyo byatumye iyo mfubyi itaragiraga kivurira ibasha gushinga inzu yamamaye cyane mu bijyanye n’imideri na n’ubu ikaba iri mu zambere zikomeye ku isi “La maison Chanel”.
Yatangiye kwamamara ate ?
Nubwo yari asanzwe afite akaduka yacururizagamo imyenda guhera 1909 i Paris, akaduka yafashijwe gufungura n’uwari umukunzi we icyo gihe, umwongereza Boy Capel, Chanel yatangiye kumenyekana ubwo yari yarimukiye mu mujyi wa Deauville mu majyaruguru y’u Bufaransa mu 1913. Igihe intambara y’isi yose ya mbereyatangiraga mu 1914. Icyo gihe abafaransa b’ibikomerezwa n’abifite bahungiye muri uwo mujyi wegereye inyanja ya La Manche itandukanye uBufaransa n’uBwongereza. Bahageze abagore batangiye kugana ku bwinshi akaduka Chanel yari yarafunguye aho ngaho. Banyuzwe n’uburyo bushyashya imyenda ye yabaga idoze.
Muri iyo myaka wasangaga umugore kugirango aberwe, yarishyiragaho ibintu byinshi byatumaga atisanzura. Babaga bambaye ingofero nini cyane, amakanzu maremare barenzaga ku mwenda witwa corset wabaga ufite imishumi babaga biziritse mu nda ngo bakunde bagire mu nda zeru. Iyo myenda rero n’ubwo yatumaga uyambaye asa neza ntabwo yari yoroshye na busa kugenderamo kubera ubushyuhe, kwizirika mu nda, kugenda ikanzu ikurura hasi ( nka kuriya kw’abageni) cyangwa ibigofero bingana umusozi.

PNG - 1.3 Mo
Uko bambaraga ataraza : ntibyari byoroshye

Imyenda ya Chanel yo rero yabaga nta bikabyo na bike ifite, wasangaga ifite ibara rimwe (umukara n’umweru akenshi), ingofero nto, ikanzu yabaga igarukira munsi gato y’amavi nta bintu byo kugenda ikurura hasi, nta n’ibintu byo kubanza kwizirika mu nda.
Nyuma yo kubona ko imyenda ye ikunzwe i Deauville, yahise afungura irindi duka i Biarritz,ahandi hantu hari hahungiye abanyacyubahiro batandukanye bo mu mujyi wa Paris. Naho irakundwa, cyane cyane ko muri icyo gihe cy’intambara, nta muntu wabaga ashaka kwerekana ubukire bwe, bityo imyenda ya Coco Chanel igakundirwa uburyo nta bikabyo ifite.
Aho intambara rero ya mbere y’isi yose irangiriye, yaje guhura n’abashoramari Paul na Pierre Wertheimer, abavandimwe bari basanzwe bakora ubworozi bw’amafarasi (twibuke ko icyo gihe, i Burayi, imodoka zari zitaramamara cyane, abantu bagenderaga ku mafarasi, cyangwa ku magare akururwa nayo). Chanel n’abo bavandimwe babiri bahise bashinga sosiyete y’ubucuruzi yakoraga za imibavu, nibwo yasohoraga parfum yitwa Chanel no5, icyo gihe yarakunzwe cyane ku buryo kugeza na n’ubu niyo parfum igurishwa cyane ku isi kurusha izindi.

PNG - 266.8 ko

Mu 1941, aho intambara ya kabiri y’isi yose itangiriye rero Chanel yahisemo gufunga ibikorwa bye by’ubucuruzi,ahungira mu busuwisi, kuko yumvaga “atari igihe cyo kurimba” nk’uko yabyivugiraga. Aho intambara irangiriye kongera gufungura ntibyamushobokeye kugeza mu mwaka 1954, ubwo yongeraga gufungura amaduka ye y’imideri. Icyo gihe yari afite imyaka 71. Ntabwo ariko yahise yongera kwamamara nkuko byari bimeze mu myaka y’ 1930-39. Byageze aho umwe muri ba bagabo bari barafatanyije gushinga sosiyete Paul Wertheimer amusabye kugura imigabane ya Chanel yose ya yaa sosiyete ya za parfums ndetse amugurira na yayindi ikora imideri nibwo hashingwaga sosiyete nshya yitwa Groupe Chanel, yagumanye izina rye n’ubwo atari agifitemo imigabane.
Gabrielle Coco Chanel yatabarutse mu 1971 afite imyaka 88.
Bimwe mu byo Coco Chanel yahinduye mu myamabarire
1.Kwambara ipantalo ku bagore n’abakobwa :
Twavuze ko yakundaga imyenda yoroshya ubuzima bitabujije ko umuntu uyambaye akomeza kugaragara nk’uwarimbye. Twavuze kandi ko muri icyo gihe, imodoka zitari zamamara cyane I Burayi. Coco Chanel niwe rero wabirebye asanga nta mpamvu yo kurira ifarasi ngo uyigendereho wambaye ikanzu maze akorera abagore amapantalo meza bazajya bambara bari ku ifarasi ndetse bakaba banayambara mu buzima busanzwe, abandi banyamideri babirebeyeho bagenda bagira ibyo nabo bongeraho, kugeza ubu kwambara ipantalo ni ibintu bisanzwe ku mugore cg umukobwa.

PNG - 643.2 ko
ibumoso:coco mu ipantalo iburyo : atangiye kwambika abastars b’icyo gihe
PNG - 1.6 Mo

2.Kwambara amakoti ku bagore n’abakobwa :
Mubona ko abagore b’abayobozi cyangwa abandi bashaka kurimba bari mu kazi bahitamo kwambara amakoti ku ipantalo cyangwa ku ijipo. Aka nako ni agashya ka Coco Chanel. Yajyaga avuga ko “kurimba bigomba kujyana no kwishyira ukizana, ukumva wisanzuye. Ntabwo kurimba ari ukubikorera umugabo, mbere na mbere ni ukubikorera wowe ubwawe”.
3.Kugira imisatsi migufi
Muri kwa gushaka koroshya ibintu, yiyamye ibigofero bitaratse, n’imisatsi igera mu mugongo, maze atangira kwiyogoshesha agasigarana agasatsi gake kandi ukabona bisa neza. Icyo gihe n’abandi bahise batangira kumureberaho.
4.“ la petite robe Noire” cyangwa “the Little Black Dress (LBD)”
Iyi ni ya kanzu ye nyine yahereyeho igakundwa cyane, kuko ituma iyo uyambaye wumva wisanzuye kandi urimbye. Muri iki gihe ni bake wasanga badafite aka gakanzu mu kabati kabo.
5.Bijoux cg Jewelry zidahenze
Mbere ya Coco Chanel, abagore ntabwo bambaraga ibikomo,inigi, imikufi n’ibindi buri gihe uko basohotse, kuko iyo mitako yose wasangaga ihenze cyane, ugasanga umuntu afite nk’urunigi cyangwa umukufi umwe cyangwa ibiri, ajyana mu birori bikomeye, kandi afite imyenda mike ashobora kujyanisha n’izo nigi cyangwa imikufi. Chanel niwe watangiye gutinyura abantu kwambara ibinigi, imikufi, ibikomo, amaherena bihendutse ku buryo buri mwenda uhinduye ushobora kuba ufite bijoux zijyanye nawo kandi zidahenze cyane.
Groupe Chanel muri iki gihe
Nyuma y’aho Chanel asaziye, abaguze ibikorwa bye byose ntabwo bakomeje kugira kumenyekana nk’igihe cya Coco Chanel kugeza ubwo ikindi gihangange mu by’imideli Karl Lagerfeld aherewe akazi muri icyo kigo mu mwaka 1983. Lagerfeld ahageze rero yatangiye gushushanya imyenda ye, agendeye ku mahame amwe n’amwe ya Coco Chanel, akongeraho ubuhanga bwe. Mu mwaka 1987 yatangiye gukora amasaha afite ikirango cya Chanel ndetse mu 1993 atangiza irindi shami rishinzwe gukora imikufi, ibikomo n’indi mitako bifite ikirango cya Chanel.
Ubu iyo uvuze Chanel, wumva parfum ye Chanel No 5 yambere mu kugurwa cyane ku isi, ukumva imikapu n’amasakoshi cyane cyane isakoshi yamenyekanye cyane yitwa 2.55( kuko yasohotse bwa mbere muri Gashyantare 1955), ukumva imyenda yambarwa n’abastari, ukumva ibikomo, imikufi n’ibindi n’ibindi.
Ng’uwo rero Chanel, buri gihe uko wuriye moto wambaye ipantalo ujye ushimira Coco Chanel watinyuye abagore ’abakobwa kuzambara.
mu mafoto : guhera hejuru umanuka harimo : 1) uko bambaraga mbere y’uko Chanel aza 2)amapantalo kuva mbere kugeza ubu 3) amakanzu, etc

PNG - 852.9 ko
Coco ari ku kazi
PNG - 1.6 Mo
Jacky Kennedy yambaraga Chanel
PNG - 1 Mo
umugore wa Prince William, duchess of Cambridge, nawe afana Chanel

Jessica, umwanditsi n’umukinnyi wa filimi

Jessica, umwanditsi n’umukinnyi wa filimi Umukundwa Jessica afite kompanyi ikorera mu karera ka Musanze ihuriyemo urubyriruko rutandukanye rufite impano yo kwandika, gukina filimi no kubara inkuru. Kuzamura impano karemano umuntu yifitemo bifite ahantu hanini byabakuye bakaba bamaze kwiteza imbere mu buryo bugaragara.
Jessica avuga ko yatangiye gukunda kwandika ubwo yigaga mu mashuri abanza aho yajyaga ajya mu marushanwa yo kwandika akagera ku karera no ku rwego rw’igihugu ariko icyo gihe ntiyabashije gutsinda kuko yari atarabishyiramo ingufu kubera ubwana.
Ubwo Jessica yari arangije amashuri yisumbuye yagize igitecyerezo cyo kwagura impano ye ndetse akanafasha urundi rubyiruko rufite impano karemano. Jessica yegereye umuyobozi wa studiyo yitwa Top 5 Sai amusaba ko bazajya bakorana bakabakorera amafilimi maze nawe ntiyamusubuza inyuma yakira neza igitekerezo cye.
Akimara kwemererwa ubufatanye na Top 5 Sai, Jessica yashinze kompanyi ye ihuriyemo n’urubyiruko rugera kuri 62 hakaba harimo abize n’abatize ariko bose usanga bafatanya kuko nabo batize baba bafite impano yo kubara inkuru abandi bakabandikira.
Jesssica avuga ko kompanyi ye imaze kugera ku rwego rushimishije kandi ko batazacika intege, ko ahubwo bakomeje gahunda yabo yo kwiteza imbere ndetse n’igihugu muri rusange.
Jessica ati : “Twatangije miliyoni ebyiri n’igice ariko urebye turunguka kuko nk’ibice bibiri bya filimi dushobora kungukaho miliyoni imwe kandi tugiye kujya dusohora byibura ibice bibiri mu mezi atatu”
Mu bikorwa Jessica avuga ko bimirije imbere harimo gukora filimi ndende( saison) yitwa “ Ibanga ry’ Ubuzima” izaba ifite episodes 72, bakaba bateganya kuzatangira gufata mashusho mu kwezi k’Ugushyingo, 2015.
Mu bihangano bikoreye bigakundwa cyane harimo filimi yitwa ‘inkomoko y’amarira” ikaba yarakunzwe cyane mu karera ka Musanze.
Imbogamizi Jessica n’abangenzi be bagihura nazo ngo ni uko bagira urubyiruko rwinshi rubagana bakaba badafite ubushobozi bwo kubakira bose kandi nabo baba bafite impano. Nk’umuti bashakiye icyo kibazo, Jessica avuga ko bagiye gukora cyane ku buryo mu mwaka utaha bazakira urundi rubyiruko rugera kuri 30.
Intumbero ya mbere kompanyi ya Jessica ifite ni ugukora filimi igasohoka no mu cyongereza n’igiswahili ku buryo uzayireba azaba agirango yakinwe muri urwo rurimi.
Jessica akangurira urundi rubyiruko kuzamura impano bifitemo agira ati : “Nahamagarira urubyiruko rwo mu ntara zitandukanye gukora ibyo bakunze baherye ku mpano yabo, abafite impano yo kwandika, kubara inkuru no gukina filimi bashobora kuza tugafatanya kuko ntacyo dusaba usibye impano y’umuntu gusa”

Kabaganza uririmba indirimbo zihimbaza Imana

Kabaganza uririmba indirimbo zihimbaza Imana Amazina ye yose ni Zaninka Kabaganza Liliane afite ubwenegihugu bw’ubunyarwanda.Liliane ni umuririmbyikazi akaba n’umwanditsi w’indirimbo zihimbaza Imana (Gospel Songs).Yavutse ku itariki ya 11 Kamena 1975, avukira ahitwa Bibogobogo mu Ntara ya Kivu y’amajyepfo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) .
Umurimo wo kuririmba yawutangiye Ku myaka 11 y’ubukuru muri Chorale y’abana bato mu itorero rya CEPZ “Communauté des Eglises de Pentecote au Zaїre”. Kubera impano ikomeye y’uburirimbyi yigaragaje muri we, nyuma y’umwaka umwe gusa, yahise ashyirwa muri Chorale y’abantu bakuru.
Kabaganza yatangiye kumenyekana cyane mu rwanda kubera ijwi rye ryiza, rikomeye ubwo yaririmbaga muri Chorale yitwa Rehoboth, imwe muma Chorales yamamaye cyane mu Ntara ya Katanga/RDC mu myaka ya za 1990.
Mu Rwanda, Liliane yamenyekanye cyane muri Chorale Rehoboth. Akaba yaramenyekanye cyane kubera amavuta Imana yamusize n’imiririmbire ye yanyuze benshi mu ndirimbo ze yaririmbanye na Rehoboth zamenyekanye cyane nka « Imana ni byose, Iyo ntekereje umugabo witwa Yesu, Getsemani, Habwa ikuzo, Bakundwa n’izindi nyinshi cyane… ».
Ubu Liliane Kabaganza amaze kwandika indirimbo 68. Indirimbo ye yanditse mbere ikaba yitwa i Bethelehemu iri kuri Album ya mbere ya Rehoboth Ministries yitwa “Abafite inyota ni muze”.
Mu ma Chorales yose Liliane yaririmbyemo yagiye atorerwa kuba umwe mubayobozi b’indirimbo kubera ubuhanga bwo kuririmba bumuranga ndetse n’ubushobozi bwo gutunganya indirimbo ibyo bita « Arrangement musical ». Kuva mu mwaka wa 2009, Liliane nibwo yatangiye kuririmba kugiti cye « Carriѐre Solo ».
Ubu akaba amaze gukora Album ye ya mbere yitwa “Nina siri na Mungu” mu Kinyarwanda bisobanura ngo “Nfitanye ibanga n’Imana”. Iyi Album ifite indirimbo 13. Izigera ku icumi ziri m’ururimi rw’ikinyarwanda naho izindi 3 ziri m’ururimi rw’igiswahili.
Imwe muri izo z’igiswahili yitwa “Yesu ni furaha” akaba yarayiririmbanye n’umwe mubahanzi bakomeye kandi ukunzwe na benshi uririmba indirimbo zo Kuramya no Guhimbaza witwa Aimé Uwimana. Mu njyana akunda kuririmba, harimo injyana ya Slow-R&B, R&B n’izindi njyana nyafurika nka Rumba, Zouk na Zoulu.
Liliane akaba afite inzozi zo kuba umuhanzikazi ukomeye, haba mu Rwanda ndetse no ku isi yose akabasha kubwiriza abantu bose ubutumwa bwa Kristo Yesu, urukundo adukunda n’imirimo itangaje akora mu buzima bw’abantu.

JPEG - 24 ko

inkuru dukesha : abahanzinyarwanda.bangmedia.org

Menya kurushaho Louise Mushikiwabo

Menya kurushaho Louise Mushikiwabo

Louise Mushikiwabo ni umunyapolitiki w’umunyarwandakazi wamaze igihe kinini aba hanze nyuma akaba yarakoze imirimo itandukanye mu Rwanda no hanze yarwo, kuri ubu akaba ari Ministri w’ububanyi n’amahanga akaba nsetse n’umuvugizi wa Guverinoma.
Louise Mushikiwabo yavukiye i Jabana mu karere ka Gasabo tariki 22 Gicurasi 1961,yize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare,aho yakuye impamyabumenyi mu bijyanye n’indimi zo hanze. Muri Nyakanga 1985 yabonye akazi mu ishuri ryisumbuye Lycée de Kigali, aho yigishaga ururimi rw’icyongereza.
Mu w’i 1986, ku myaka 24 gusa, Mushikiwabo yahawe buruse yo kujya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri kaminuza ya Delaware aho yize ibijyanye n’indimi n’ubusemuzi (languages and interpretation).
Hon.Louise Mushikiwabo arangije amashuri ye muri kaminuza ya Delaware yabonye akazi i Washington D.C. ndetse ubwo Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yabaga yarari muri Amerika ariho agikora.
Jenoside yahitanye umuvandimwe we Landouard Ndasingwa wari uzwi cyane ku izina rya Lando, akaba yari umwe mubashinze ishyaka ryo kwishyira ukizana (P.L), yishwe tariki ya 7 Mata 1994 ku Kimihurura, bamwicana n’abana babiri n’umugore we.
Afatanije na Jack Cramer, Hon.Mushikiwabo yanditse igitabo kuri Jenoside bacyita “ Rwanda Means The Universe:A Native’s Memoir of Blood and Bloodlines”
Mushikiwabo kandi ari mu bashinze umuryango Rwanda Children Found wafashaga imfubyi zasizwe iheru heru na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Muri 2004 Mushikiwabo yahawe igihembo na kaminuza yo muri Amerika yigisha ibijyanye n’ububanyi n’amahanga cyiswe : “Outstanding Humanitarian Award”
Mushikiwabo yamaze imyaka 22 muri Amerika aza kugaruka mu Rwanda muri Werurwe, 2008.
Ageze mu Rwanda, yaje kuba Minisitiri w’itangazamakuru, umwanya yagiyeho kuva tariki 7 Werurwe 2008, nyuma aza kuba Ministri w’Ububanyi n’amahanga kuva mu Ukuboza, 2009 kugeza ubu. Louise Mushikiwabo ari mu bagore bakomeye kandi bazwi muri afurika, akaba ahabwa urubuga n’ibinyamakuru bitandukanye byo ku isi asobanura ibijyanye n’umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu. Ari mu banyarwanda bafite ababakurikira benshi ku rubuga rwa Twitter.
Yanditswe na Gracieuse hifashishijwe imbuga za interneti Wikipedia.org, Minaffet.gov.rw na Jeuneafrique.com
Photo : Metro.us

Amb. Valentine Rugwabiza, umwe mu bagore bakomeye muri Afrika

Amb. Valentine Rugwabiza, umwe mu bagore bakomeye muri Afrika Amb. Valentine Sendanyoye Rugwabiza, Minisitiri w’u Rwanda ushinzwe ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba amaze iminsi mike arahiye aho kuwa 2 Nzeri 2014, aribwo yarahiriye imbere ya Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya EAC ariyo EALA
Mbere yuko aba Ministri muri EAC, Rugwabiza yari umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) aho yakiyoboye kuva mu Kwakira 2013
Usibye kuba umuyobozi wa RDB, Rugwabiza yabaye umuyobozi wungirije w’ikigo mpuzamahanga cy’ubucuruzi ku isi(WTO : World Trade Organization) kuva mu mwaka wa 2005, akaba ari nawe wabaye umugore wa mbere wabonye uyu mwanya. Mbere yuko aba umuyobozi wungirije wa WTO, Rugwabiza yari asanzwe ahagarariye u Rwanda muri WTO
Mu mwaka wa 2002 Rugwabiza yahagarariye u Rwanda mu muryango w’abibumbye i Geneve
Mu bindi bikorwa bye kandi, Rugwabiza ni umwe mu batangije urugaga rw’abikorera mu Rwanda(PSF), Urugaga rwa barwiyemezamirimo b’abagore mu Rwanda, no mu rugaga rw’abagore b’abayobozi mu Rwanda.
Rugwabiza yabaye umwe mu bagore babiri bahagarariye ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere mu miryango itandukanye ishinzwe ku rwanya ubukene, akaba ari nawe wanawutangije mu Rwanda.
Ku bw’ibikorwa bye by’indashyikirwa, Ambas. Valentine Rugwabiza yashyizwe ku myanya wa 8 mu bagore 20 bafite uruhare mu kuzamura umugabane w’Afrika. Uru rutonde rwakozwe n’ikinyamakuru JeuneAfrique mu kwezi kwa Werurwe,2014 ubwo yizihizwaga umunsi w’umugore.

Mushikiwabo, umugore wa 3 ukomeye muri Afrika

Mushikiwabo, umugore wa 3 ukomeye muri Afrika

Ministri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo ari ku mwanya wa gatatu mu bagore icumi ba mbere bakomeye muri Afrika. Nkuko bigaragara kuri urwo rutonde rwakozwe na Radiyo Mpuzamahanga y’abafaransa RFI, abagore baruriho bari mu ngeri zitandukanye.
1. Nkosazana Dlamini-Zuma, umugore w’imyaka 65, yatangiye kuyobora umuryango wa Afrika yunze ubumwe muri 2012. Nkosazana yari asanzwe azwi cyane muri Afrika y’epfo aho yigeze kuba Ministri w’ubuzima n’uw’ububanyi n’amahanga akaba azwiho kuba umugore wihagararaho. Nkosazana kandi yahoze ari umugore wa Jacob Zuma akaba anabarizwa mu mutwe wa politiki wa ANC
2. Ellen Johnson Sirleaf, ku myaka 76 niwe mugore wambere waciye agahigo ko kuba prezida muri Afrika aho muri 2006 yatorewe kuyobora Liberia ndetse akongera gutorwa muri 2011. Muri 2011 kandi Ellen yabonye igihembo cyitiriwe Nobel.
3. Louise Mushikiwabo, umugore ufite imyaka 57, yabaye Ministri w’ububanyi n’amahanga wa leta y’u Rwanda kuva muri 2009. Louise azwiho kuba akoresha urubuga nkoranyambaga rwa twitter mu kuvuganira igihugu.
Mushikiwabo yamaze imyaka 22 aba muri Amerika aho yashakanye n’umunyamerika mbere yo kugaruka mu Rwanda muri 2008. Muri 2010 kandi Mushikiwabo yari yiyamamarije ku mwanya w’ubunyamabanga bw’agashami ka Loni kita ku bagore ( ONU- Femmes) waje kwegukanwa na Michelle Bachelet
4.Ngozi Okonjo-Iweala, afite imyaka 60 . Kuri ubu Ngozi ni Ministri w’imali muri Nigeria akaba yarabaye umwe mu bayobozi wa Banki y’isi hagati ya 2007 na 2011. Mbere yo kuba umwe mu bayobozi ba Banki y’si , Ngozi yabaye Ministri w’imali aho yabashije gukura Nigeria mu gihombo cya miliyari 18 cyari cyatewe na ruswa.
5.Isabel dos Santos, afite imyaka 41 akaba ari imfura ya prezida wa Angola Eduardo de Santos. Ikinyamakuru Fobes cyashyize Isabel ku myanya wa mbere mu bagore bakize muri Afrika ku bw’umutungo usaga miliyari 3,7 z’amadorari yibitseho. .
6. Folorunsho Alakija ,afite imyaka 63 akaba akomoka muri Nigeria. Alakija aza imbere ya Oprah Winfrey mu bagore b’abirabura bakize ku isi.
7. Bridgette Radebe, afite imyaka 54 , ni umugore wa Ministri w’ubutabrea muri Afrika y’epfo, akaba ari mu bagore bakize cyane muri Afrika y’epfo.
8.Dambisa Moyo, afite imyaka 46 akaba ari umunyazambiyakazi wize ibijyanye n’ubukungu muri Kaminuza ya Havard na Oxford. Moyo yanditse ibitabo bitandukanye, akaba yarashyizwe ku rutonde rw’abagore 100 bavuga rikijyana ku isi.
9.Ory Okolloh, afite imyaka 37 akaba yarayoboye Google Africa kuva muri 2010.
10. Adama ‘Paris’ Ndiaye, ni umunyasenegale ufite imyaka 36 akaba azwi cyane mu bijyanye n’imideli .
Source : rfi.fr

Ubuzima bwa Kanyombwa muri gereza

by www.igihe.info
Imibereho ya Kanyombwa muri gereza

Umukinnyi w’amafilimi Kayitankore Ndjoli bita Kanyombya (Ifoto/Ububiko)

Kanyombya umukinnyi wa filimi mu Rwanda, yarafunzwe nyuma yo gufungurwa aratanga ubuhamya bw’uburyo yari abayeho ndetse n’uburyo yakiriwe nk’umuntu uzwiho gusetsa abantu.
Kayitankore Ndjoli bita Kanyombya yavuze ko isomo yakuye muri gereza, ari uko yariye impungure ziryoshye ati “muri make nta kintu kidasanzwe nakuye muri gereza kuko byose byari ibisanzwe gusa nahasanze impungure zitagira uko zisa kubera uburyohe bwazo”.
Kanyombya abajijwe uburyo yakiriwe muri gereza yasubije agira ati “nakiriwe neza, nubwo tutari duhuje ibibazo, ariko twaraganiriye biratinda”.
Ni muri urwo rwego Kanyombya avuga ko nta muntu wigeze umusaba ibyo bita “bougie” (amafanga asabwa iyo umuntu akinjira muri gereza) ati “njyewe ndi amahe (umusirikare) nta basiviri (civil) bansaba buji, abasiviri bansaba Buji namunagani (gute) ahubwo bo bayimpa ndetse bakanayinshanira”.
Kanyombya byavuzwe ko yafunzwe azira kugogonga umuntu atwaye moto nta n’uruhushya afite rwo gutwara (permis de conduire) nyuma agashaka no kurwana.
Kanyombya atangaza ko abanshinzwe umutekano bamusagariye kuko atagonze uwo muntu mu buryo bukomeye ati “njyewe nagonze umuntu mu buryo bworoshye, ariko abantu barabikomeza, kugeza banjyanye muri gereza nubwo nagiyeyo naramuvuje arakira nanjye nkomeza akazi kanjye kugeza ubu tukaba turi inshuti zikomeye”.
Kanyambya abajijwe niba azongera gutwara moto nta ruhushya rwo gutwara yasubije agira ati “urwego rwa moto ntwara ntabwo ari urwego rwa moto ikwiriye ibyangombwa ahubwo ni urwego rw’igare kuko ari akamoto gato”.
Kanyombya avuga ko yaba abo bakorana n’inshuti ze bamusuye ubwo yari afunzwe bityo akaba abashimira.
 
Izuba Rirashe
Kanyombya yamenyekanye muri filimi nka Haranira kubaho yavugaga ku ndwara zitandukanye nk’Igituntu, Zirara zishya n’izindi.

Abahanzi Nyarwanda: Ruth Nirere Shanel

Ruth Nirere Shanel

Ruth Nirere Shanel, cyangwa se Miss Shanel nk’uko tumumenyereye muri muzika nyarwanda, ni umukobwa wavutse kuwa 26 Ukwakira mu 1985, bivuga ngo kuri ubu yibitseho imyeka ye 26.

Miss Shanel akaba yaratangiye kuririmba bwa mbere mu 1998, agirango agire uruhare mu guhoza abarokotse genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 binyuriye mu bihangano. Icyo gihe yigaga mu mashuri yisumbuye.

Mu 2004, Miss Shanel yatsindiye igihembo ku rwego rw’intara mu marushanwa ya Never Again. Indirimbo ze zimaze gushyirwa ku rutonde rw’izihatanira PAM Awards hamwe na SLALAX Awards inshuro zirenze imwe.

Miss Shanel kandi yagiriwe ikizere cyo kuba JUDGE cyangwa se utanga amanota mu guhitamo abanyarwanda bagombaga kwitabira Tusker Project Fame mu 2009, 2010.

Kuri ubu Shanel amaze gukina film ebyiri Le Jour Où Dieu est Parti en Voyage (The Day God Walked Away) mu 2008, hamwe na Long Coat mu 2009. Iyi film yo mu 2008 niyo yamuhesheje gutwara igihembo cy’umukinnyi w’amafilm witwaye neza mu 2009 muri Thessaloniki International Film Festival yabereye mu Bugereki (Greece) hamwe no muri Bratislava International Film Festival yebereye muri Slovakia uwo mwaka, wongeyeho n’icyo yahawe muri Kenya International Film Festival 2010 (KIFF).

Mu kwagura umwuga we w’ubuhanzi bwa muzika hamwe no gukina amakinamico n’amafilm, ubu Miss Shanel ngo arimo arakora Album ye ya kabiri izasohoka vuba aha. Naho muri cinema, ngo arimo gukina film yitwa Grey Matter, kandi akaba ubu yarifatanyije na Isôko Theatre, aho baherutse no kujyana gukina “ The Monument” muri Harbourfront centre World stage Festival 2010-2011 Season I Toronto, Montreal na Ottawa muri Canada.