Imboga za Karoti, ni ikigega cya vitamine nka A,B,C na E zikaba numuti

Karoti ikungahaye kuri Vitamine kandi ni umuti mwiza ku ndwara z’ubuhumyi Rwanda : Imboga za Karoti, ni ikigega cya vitamine nka A,B,C na E zikaba numuti mwiza urinda indwara y ubuhumyi

Karoti ikungahaye kuri Vitamine kandi ni umuti mwiza ku ndwara z’ubuhumyi

Karoti ni ubwoko bw’imboga bukungahaye ku mavitamine atandukanye arimo vitamin A,B,C na E zikaba ari vitamin zikenerwa cyane mu mubiri w’umuntu. Izi vitamine zifite akamaro ko kurinda umubiri indwara y’ubuhumyi bw’amaso n’izindi ndwara, karoti kandi zituma uruhu rusa neza zikagira n’akandi kamaro gatandukanye ku mubiri w’umuntu nk’uko tubikesha ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibihingwa byoherezwa mu mahanga ishami ryacyo rya RHODA riteza imbere ubuhinzi bw’imboga n’imbuto ndetse n’indabyo.

Ku kamaro ka karoti,imfashanyigisho y’iki kigo ikomeza yerekana ko abahanga mu by’imirire bavuga ko karoti ari umuti kubera ko zifitemo ibirinda indwara y’ubuhumyi. Kurya karoti kandi bituma umuntu agira uruhu rwiza. Byongeye kandi ngo kurya karoti bifasha amara bikayarinda n’indwara. Kubera ko karoti zikungahaye kuri vitamine A n’izindi ntungamubiri biziha ububasha bwo kugabanyiriza uzirya ibyago byo gufatwa na kanseri.

Gutegura indyo zirimo karoti

Karoti zishobora kuribwa ari mbisi, zitetse cyangwa zikozwemo umutobe. Karoti mbisi bavuga ko arizo nziza kuko kuziteka bigabanura za vitamine zishongera mu mazi. Ushaka kurya karoti mbisi arazironga, akaziharagata akuraho agashishwa k’inyuma, akazunyuguza mu mazi meza yabize. Ashobora kuzihekenya uko zakabaye cyangwa akazicamo uduce duto cyangwa akaziharagata ku cyuma cyabugenewe”rape carotte”. Ushobora kuminjiramo akunyu gake cyangwa ukaminjiramo umutobe w’indimu.

Karoti zishobora gutekwa zitogosheje cyangwa zikaranzwe mu mavuta. Karoti kandi zishobora gutekwa hamwe n’ibindi biribwa nk’amashaza, ibirayi n’izindi mboga nk’imbwija, amashu, intoryi n’ibindi.

Umutobe wa karoti ushobora gutegurwa uzikamura ukoresheje icyuma cyabugenewe ,cyangwa ugaharagata karoti ku twenge duto tw’icyuma cyabugenewe”rape”maze warangiza ugakamura umutobe wawe. Umutobe wa Karoti ushobora kuwufata wonyine cyangwa ukawuvanga n’indi mitobe nk’uw’inanasi, pome cyangwa indimu. Uwo mutobe ushobora kongerwamo agasukari cyangwa ubuki kandi ugira akamaro kanini ku mubiri no mu buvuzi. Ni ngombwa guhinga karoti ariko nanone zikanaribwa kuko zigira intungamubiri nyinshi,aho kuzihingira kuzigurisha gusa.

Uko wasukura imboga mbere yo kuzirya

uko wasukura imboga mbere yo kuzirya Mu bijyanye no guteka (Catering industry) hari amahame agenderwaho ajyanye no kwirinda icyo ari cyo cyose gishobora guhungabanya ubuziranenge bw’amafunguro cyangwa ibinyobwa, cyangwa ari ikintu giturutse kuri kamere y’igifungurwa ubwacyo (Nature) cyangwa se icyaturuka ku buryo igifungurwa cyatunganyijwemo (Handling)

Ubwo buryo rero bwitwa HACCP mu magambo ahinnye y’icyongereza (Hazard Analysis Critical Control Point), ugenekereje bisa n’ibisobanura uburyo bwo gukurikirana icyo ari cyo cyose cyahungabanya icyo wateguye no gufata ingamba aho rukomeye.)

Ubu buryo rero ahanini bwibanda ku guhangana na n’udukoko tw’ubwoko bwose, no kutugenzura kugirango zitangiza ibyo utegura cyangwa se tukaba twateza ingorane abo ufungurira.

Ni uburyo bukurikirana igifungurwa kuva mu mirima ( ku bihingwa) no mu biraro (ku matungo).

Hagakurikiranwa intambwe ku yindi, nko gusarura, guhunika, gutunganya ifunguro mbere yo kurigeza kumeza no kubika ibyamaze gutunganywa.

Naho ku matungo hakurikiranwa uburyo abagwa, atunganywa, uburyo inyama zibikwa, uko zitegurwa kugera kumeza, n’uko zibikwa iyo zamaze gutegurwa hasigaye gufungurwa gusa.

Impamvu rero y’ubu buryo ni uko bidashoboka ko ikintu cyose utegura cyaburamo utwo dukoko (bacteria), kuko ari kimwe mu bigize ubwoko bw’ igigungurwa. Ntaho zitaboneka ariko igikorwa muri HACCP ni ukuzirinda gukura no kwangiza ibyo umuntu ategura, no gukora ibishoboka byose zikicwa mbere y’uko ifunguro rigera ku meza

Bacteria rero zicwa n’ibintu bibiri gusa, Imiti yabugenewe (Chemical product) cg se ubushyuhe bugeze ku gipimo cyatogosa amazi.

Ibi rero binyuranye n’imyumvire abantu basanzwe batekereza ko koza imbuto n’imboga ukoresheje amazi atetse bihagije gutunganya igifungurwa kugirango birinde cyangwa se ngo byice izisanzweho.

Ikindi ni uko byose bikorwa kurinda ubuziranenge bw’ikintu. Ikindi imbuto ziribwa zidatetse ntizigomba gutekwa ngo ni uko ushaka kwica utwo dukoko, ahubwo ukoresha imiti yica itwica ikorera mu mazi akonje ku buryo imbuto zigumana kamere yazo kandi na twa dukoko tugapfa.

Ikindi gikunda kugora abantu ni uko batamenya aho bakura imiti (chemicals) yabafasha gutunganya amafunguro. Benshi bakoresha amasabune nka za OMO Dettol, n’ibindi, ibyo bikaba byica twa dukoko dushobora gutera indwara cyangwa kwangiza amafunguro.

Ibi tuvuze haruguru ntibyagenewe gukoreshwa mu gusukura ibifungurwa. Hano mu Rwanda ubu hari amasosiyete abiri acuruza imiti yagenewe gusukura ibifugurwa ariyo:

Johnson & Divery iba Kicukiro na Penhar inter-consumer, bahagarariye uruganda rwitwa ECOLAB na bo bakaba bari kicukiro.

Bacuruza iyo miti isukura ibifungurwa kandi bakanatanga amahugurwa kuburyo ikoreshwa kubakiriya babo.

Isuku na yo irakenewe mu kubika neza ibiribwa

Isuku y’ibiribwa aho bibikwa igomba kwitabwaho kuko byatera ibibazo idahawe agaciro bibazo kuko ubundi iyo umubiri w’umuntu winjiwemo na Bacteria isinziriye, abasirikare b’umubiri barayataka bakayica, uko ninako bigenda ku nkingo batera abantu kwa Muganga.

Ariko iyo umubiri wumuntu winjiwemo na Bacteria iri maso kandi yamaze kubyara, niyo iteza indwara kuko abasirikare b’umubiri batabasha kuyirwanya.

HACCP iteganya ko iyo amafunguro amaze gutegurwa agomba kubikwa byibura ku bushyuhe bwa degree zire hejuru ya 4 ( ni ukuvuga ubukonje bwa Frigo) mu gihe cy’amasaha 48, nta kibazo agize. Ubu buryo butuma twa dukoko tutabasha gukurira muri ubwo bukonje.

Iyo rero wasukuye ifunguro ryawe wagerageje kwica twa dukoko twarimo nyuma ukaribika neza kuri ubwo buryo, bituma nta ngaruka wagura urifunguye muri kiriya gihe cyateganijwe.

Havugwa rero amasaha 48 kuko n’ubwo buriya bukonje butuma zidakura vuba (Bacteria) zikura buhoro cyaaaane kuko ziba zisinziriye, ibyo rero bikaba bituma iyo kiriya gihe kibaye kirekire zikura noneho ugasanga wakoreye ubusa.

Iyo rero ushaka kubika ibifungurwa byawe igihe kirekire ushobora kwitabaza firigo zifatisha urubura( Freezer) ukaba ushobora kubika igifungurwa cyawe kuri degre -18 muri firigo mu gihe cy’amezi atatu.

Ariko ugomba kubanza ugashishoza niba ubukonje bw’urubura butakwangiza ubuziranenge bw’igifungurwa, kuko nk’imboga n’imbuto cyane cyane iyo bigiye muri firigo bitakaza uburyohe.

Ubuhinzi bwa karoti


 Ubuhinzi bwa karoti: Karoti zihingwa zite?
KAROTI N’AKAMARO KAYO

Karoti ni ubwoko bw’imboga bukungahaye kuri vitmini A, B, C na E zifitiye akamaro kanini umubiri w’umuntu mu kuwurinda ubuhumyi n’izindi ndwara, gutuma uruhu rusa neza n’ibindi. Karoti zihingwa mu turere twose tw’u Rwanda, mu butaka buseseka, buhitisha amazi kandi bufumbiye.
Karoti zihingwa zite?
Karoti zihingwa mu murima urambuye cyangwa se mu turima dufite m1,2 mu bugari, uburebure bwo buterwa n’uburebure bw’umurima cyangwa ubushake bw’umuhinzi.
Iyo umuhinzi amaze gutegura umurima, kuwufumbira no gutegura uturima ateramo karoti, akora imirimo ikurikira:

  • Guca imirongo igororotse asiga cm 30 hagati yayo;
  • Umurama uterwa uvangwa n’umucanga cyangwa ivu kugira ngo ubucucike bw’umurama bugabanuke;
  • Kuminjira umurama uvanze n’ivu cyangwa umucanga muri ya mirongo;
  • Korosa agataka gake ku murama wanyanyagijwe mu mirongo;
    - Gutwikiriza ibyatsi ahamaze guterwa no kuvomerera.

Imirimo ikorerwa karoti mu murima
Karoti zimera nyuma y’ibyumweru bibiri cyangwa bitatu zitewe. Iyo zameze bakuraho ibyatsi byari bitwikiriye umurima.

  • Iyo karoti zifite cm 5 z’uburebure umuhinzi arazicira, agasiga nka cm 2 hagati ya karoti n’indi,

• Igihe cyose hamezemo ibyatsi karoti zigomba kubagarwa kandi zikanasukirwa.
• Ni byiza kuvomerera karoti mu gihe imvura itagwa kugira ngo ubutaka bugumane ubuhehere kandi kroti zikure neza . Bavomerera mu gitondo izuba ritararasa na nimugoroba izuba rirenze.
Umusaruro

  • Karoti ziba zeze neza nyuma y’amezi atatu kugeza kuri ane zitewe. Ikigaragaza ko karoti zeze neza ni uko amababi yazo atangira kuba umuhodo, akagenda yuma ahereye kuyo hejuru. Ikindi kandi ubutaka buriyasa ku buryo bugaragara.
  • Umusaruro wa karoti kuri ari 1 (m10x10) uri hagati ya kg 150 na kg 200. Ni ukuvuga ko kuri hegitari (m 100x 100) umusaruro wa karoti uri hagati ya Toni 15 na 20.
  • Ni byiza ko karoti zisarurwa zigiye guhita zitekwa. Icyo gihe uhera ku zigargaza ko zeze neza ( amababi yzo yarhindutse umuhondo kandi atangiye kuma), ndetse inkondo zazo zigaragara aho ubutaka bwiyashije.

• Iyo karoti zahingiwe kugurishwa na bwo zisarurwa bahita bazijyana ku isoko. Ni ngombwa kuzirandura neza batazikomeretsa kuko byazitesha igiciro cyiza ku isoko.
Guhunika

  • Karoti zishobora kubikwa mu butaka mu gihe kingana n’ukwezi kumwe nta cyo zibaye.
  • Karoti kandi zishobora kubikwa mu byuma bikonjesha (frigos/fridges) cyangwa ibyumba bikonje byabugenewe (cold rooms/chambres froides), zikaba zamara igihe kiri hagati y’ukwezi n’amezi atandatu. Aho karoti zibikwa ntihagomba kuba hari imbuto zitwa pome( pomme/apples) cyangwa puware (poires/pears) kuko karoti zifata impumuro y’izo mbuto.

Imboga z’intagereranywa mu kurinda indwara

 Imboga z’intagereranywa mu kurinda indwara Urubuga rwa Interinete doctissimo.fr, rutangaza ko imboga ari ikiribwa ntagereranywa, ku bw’intungamubiri zitandukanye zibonekamo nka vitamine C, potasiyumu, karisiyumu, manyeziyumu n’indi myunyu ngugu, akaba ariho imboga zikura ubushobozi bwo kurinda indwara zimwe na zimwe.

Imboga z’ubwoko bwose ni ingirakamaro ku buzima bwa muntu, ariko uyu munsi hagiye gutangazwa ubwoko bune bw’imboga bw’intagereranywa mu kurinda indwara.

Dore ubwoko 4 bw’imboga burinda indwara

Epinari ni rumwe mu mboga zirinda indwara. Ubushakashatsi bukaba bwaratangaje ko imboga za epinari zikingira cyangwa zikarinda indwara za kanseri zitandukanye ndetse zikagabanya n’umuvuduko ukabije w’amaraso. Epinari ku bantu banywa itabi ishobora kubafasha kugabanya ingano ya nikotine iri mu maraso, zikarinda kanseri yo mu bihaha, kandi zigakingira ingirangingo zo mu bwonko ndetse n’imiyoboro y’amaraso.

Tungurusumu ni uruboga rukingira indwara ya kanseri y’amara ndetse n’iyo mu gifu, kandi tungurusumu ishobora no gukingira kanseri y’udusabo tw’intanga ngabo ku rugero rwa 75%, ishobora kandi kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso, ikanakingira kanseri yo mu bwonko. Ubushakashatsi bwatangaje ko tungurusumu yongera iminsi yo kubaho ku bantu bakunda kuyirya.

Karoti nazo ziri mu mboga zirwanya indwara zo mu bwonko ku rugero rwa 68% ndetse zikarwanya na kanseri yo mu bihaha ku rugero rwa 50%. Ubushakashatsi bukaba bwaragaragaje ko karoti zigira uruhare mu kurinda indwara zibasira amaso ndetse no gusaza imburagihe.

Inyanya nazo ziri mu mboga zirwanya indwara nyinshi, harimo izo mu bwonko izo mu bura, indwara zibasira amaso, n’izindi nyinshi zitandukanye.

Imvaho nshya

Zimwe mu mboga zikize kuri Vitamini A

Vitamini A ni imwe mu mavitamini akenewe cyane, kandi ikunda kuboneka cyane mu mboga. Iyi vitamini ihagaze mu mwanya w’ibanze mu buzima bw’umuntu. Irema amaraso, irera ingingo, igakingira ibyuririzi, igatuma umubiri uba kuri gahunda, ikabuza umubiri kubyimba n’ibindi.

Iyo igwiriye mu mubiri, ingingo nyinshi z’umubiri nk’umwijima, amara, umuhogo, impyiko, umugongo, amaso, imyanya y’imyororokere, uruhu, n’ibindi, zikingirwa n’iyo vitamini. Iyi vitamini ifite ubuhangange mu gutera kubaho neza. Ku bw’ako kamaro, umuntu wese ayikeneye ku rugero rwe bwite. Iyi vitamini iba mu byo umubiri ujya wizigamira.

Mu mboga zikize kuri vitamini A, hari nka pissenlit ifite 13.000 UI, amashu afite 20.000 UI, epinari ifite 18.000 UI, beterave ifite 15.000 UI, karoti ifite 4.000, choux broccoli ifite 9.000 UI, navet ifite 20.000 UI. Ibyo ni urugero ruboneka mu magarama 100 y’imboga. Kurya izo mboga birakenewe ku rugero rufatika nubwo hari benshi babyirengagiza nk’uko bigarukwaho mu gitabo Sciences et cuisine.

Imboga kandi zitunze iby’ibanze mu buzima bw’umuntu, kandi kutitabwaho kwazo ni yo nkomoko y’indwara zimwe na zimwe zirimo ibibyimba, imihango iryana, indwara z’amaso zinyuranye, ubuhumyi buza imburagihe, inda zivamo kenshi, kuva amaraso imburagihe mu mihango, gukuka amenyo, kurwara indwara z’amagufwa, indwara z’umwijima zikomeje kwiyongera, indwara z’ibyuririzi, n’izindi.

Uko umuhinzi yakwirinda imungu y’uruti cyangwa “shoot and fruit borer” mu ntoryi


Mu bihe by’imvura, abahinzi benshi bakunze guhinga imboga nk’amashu,intoryi ,karoti,pavuro,ibibiringanya n’izindi. Mu buhinzi bw’imboga cyangwa imbuto hashobora kubonekamo indwara zitandukanye ku bihingwa cyangwa se n’ibyonnyi. Imungu kikaba ari kimwe mu byonnyi bibasha kwibasira ibihingwa kikaba cyahombywa umuhinzi. Kuri ubu tukaba twahisemo kureba ku mungu ishobora kwangiza intoryi n’ibiri mu muryango wazo.
Imungu yitwa “Leucinicodes orbonalis” ni imwe mu byangiza imyaka nk’intoryi,Biringanya n’indi myaka iri mu muryango nk’uw’intoryi. Iyo ikuze iba ikinyugunyugu kigira ibara ry’umweru harimo ibara ry’ikigina ku mababa.
 Uko umuhinzi yakwirinda imungu y’uruti cyangwa “shoot and fruit borer” mu ntoryi
Imungu y’ingore itera amagi y’umweru ari hagati y’icumi na mirongo itandatu ku dushami duto,ku ndabyo,hafi y’inkondo no munsi y’ibibabi nk’uko tubikesha igitabo cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga « NAEB » kivuga ku byonnyi n’indwara by’imboga n’imbuto.
Ikinyugunyugu gitera amagi mu gitondo akavamo inyo z’umweru. Iyi mungu ikunze gufata intoryi n’ibindi biri mu muryango wazo. Iyo igiti cy’intoryi gitangiye kuzana indabo n’imbuto,urunyo rutobora rukanarya udushami duto,indabyo cyangwa imbuto.
Mu kwangiza kw’izi nyo,zitobora imbuto ugasanga hari utwobo duto ku mbuto ,tuzengurutswe n’ikibara cy’umukara. Twinjira imbere mu mbuto,ugasanga hacukuwe harimo inyo zazo. Muri utwo twobo usangamo inyo.
Mu kurwanya iyi mungu,hakoreshwa ingemwe nziza zidafite iyo mungu. Umuhinzi kandi agerageza gusimburanya ibihingwa mu murima ndetse agatera imiti nka Sumicidin,Lannate,Sevin igerageza kurwanya iyo mungu. Ikindi gikorwa ni ukuvanaho no gutwika amashami yumye,ibiti bishaje n’ingemwe zafashwe n’imungu.

Igisura ni imboga zuzuye umuti n’intungamubiri

 Igisura ni imboga zuzuye umuti n’intungamubiri Inkuru dukesha Ikinyamakuru Izuba Rirashe iboneka no k’urubuga rwa interinete rwa http://www.e-sante.fr, avuga ko igisura ari imboga zuzuyemo intungamubiri, n’ubwo bamwe batazi ko ziribwa.

Aya makuru avuga ko ku bagabo bagira ikibazo cyo gucika intege kare mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, igisura ari umuti mwiza wo kwiyongeramo akabaraga, uretse n’ibyo kandi kikaba kigabanya rubagimpande ku bayirwara.

Ubushakashatsi bwakozwe ku gisura bwagaragaje ko gikize mu butare bwa feri, butuma amaraso agira ibara ry’umutuku, bityo kikarinda kubura amaraso mu mubiri.

Igisura gikungahaye kuri Phosphore isohora imyanda mu mubiri, ikagaburira ingingo n’ubwonko, gikungahaye kandi kuri Magnesium igira akamaro mu maraso no mu magufa, ndetse gikize kuri Calcium na Silisiumu bitera amagufa gukomera, umutima ugatera neza n’ubwonko bugatera neza.

Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko igisura gituma umuntu abasha kwihagarika neza kigatuma n’imyanda isohoka neza mu ngingo, ibyo akaba ari byo bituma gikiza rubagimpande, impyiko no kuribwa mu ngingo.

Igisura gitera amaraso kwiyongera kuko cyongera fer mu maraso, kikagira na chlorophyle nyinshi, kandi kikongera imbaraga z’abarinzi b’umubiri.

Ubushakashatsi bwerekana ko igisura cyubaka kandi kigashyushya udutsi duto, kigahagarika imyuna, aho ukoresha agatambaro gafite isuku, maze ukagashyira mu mazi y’igisura, warangiza ukagashyira mu izuru riva imyuna.

Igisura gishobora kandi no gukamya amaraso aturuka muri nyababyeyi ndetse kinifashishwa n’abakobwa kimwe n’ababyeyi bagira imihango iva cyane.

Igusura kandi kivura korera, kuribwa mu nda, macinyamyambi n’impiswi, kigabanya isukari mu mubiri, bityo nacyo kibarirwa mu miti ifasha guhangana na diyabete ndetse igisura cyongera amashereka, bityo gikenerwa cyane n’ababyeyi bonsa.

Inyanya ni ikiribwa utakagombye kubura mu biribwa bya buri munsi


Inyanya mu gihe kizuba ziba ziboneka cyane, kuko zo zishobora kurwanya izuba, zikaba ariho zera neza mu gihe zitaweho zivomererwa. Inyanya rero zifite ibyiza byinshi umuntu atakwirengagiza mu gihe umuntu azi akamaro kazo. Cyakora muri iki gihe benshi barazifungura dore ko zigira isosi nziza kandi zikaba zishobora kuvangwa n’ibindi biryo byinshi bitandukanye.

 Inyanya ni ikiribwa utakagombye kubura mu biribwa bya buri munsi
Inyanya /Photo internet

Ibyiza dusanga mu nyanya turabisanga ku rubuga, tomate-de-France.com, bikaba ari ibi bikurikira :
1. Inyanya zigira vitamine zitandukanye, kandi zikabamo utundi tuntu tw’intungamubiri twinshi. Muri izo vitamine harimo vitamine C (muri garama 100 z’inyanya habamo miligarama 17 za vitamine C), iyi igatuma umuntu agira ubuzima bwiza, mu nyanya kandi habamo vitamine E, iyi ikaba ituma ubwirinzi bw’umuburi bugira ingufu, kandi zinagira beta-carotene.
Ibindi biba mu nyanya harimo potasiyumu, ituma impyiko zikora neza, hakanabamo kandi magnesium, calcium, fer, zinc, cuivre, manganese na Iode ; ibi muri rusange bikaba birwanya umunaniro, bikanafasha umuntu kuba yagira ubwenge buzima kandi akanagira ubuzima bwiza. Inyanya umuntu ashobora kuzirya zitetse cyangwa mbisi nta kibazo.
2. Inyanya kandi zirinda utugirangingo kuba twahura n’umugese (antioxydant) kubera ko zigira beta –carotene na lycopѐne, ubwo na kanseri ikaba idashobora kugira aho imenera. Ibintu byinshi biba mu nyanya bikaba biba hafi yakariya gahu gatwikiriye urunyanya. Kuri iyo mpamvu si byiza kuzihata keretse kuba wazoza neza maze ugashishuraho kariya gahu gusa.
3. inyigo yakozwe n’abongeraza yasanze kurya ‘Pate de tomate” bituma umuntu agira uruhu rwiza bitewe na “Lycopѐne” na “vitamine de collagѐne” biba mu nyanya. Amazi menshi kandi aba mu nyanya atuma utugirangingo tudahura n’umwuma ahubwo tukagira amazi menshi. Imbuto z’inyanya zibamo vitamine B.
4. Inyanya kandi zirinda kunanuka, kuko zigira hagati ya 90% na 93% z’ingano y’amazi, zikaba zirimo ama-calorie 20 muri garama 100. Ntitwakwibagirwa ko kandi inyanya zigira amaporoteyine, ibinure n’ama-glucide ( ibi byose ku rugero ruto) bikaba bigogorwa ku buryo bworoshye.

source:umuganga.com

Zimwe muri Virusi zifata igihingwa cy’inyanya n’uko zirwanywa


Indwara z’inyanya ziterwa na Virusi ni nyinshi zitandukanye kandi zikanaterwa na Virusi zitandukanye. Gusa ibimenyetso byinshi byazo birasa kandi zose akaba ari indwara zidakira. Zikwirakwizwa n’imbuto zo gutera,udusimba,ibikoresho n’abahinzi.
Zimwe muri virusi zifata inyanya tugiye kurebera hamwe uko zakwirindwa harimo Tomato mosaic virus,Tomato leaf curl virus bita imfunyarazi na Tomato spotted wilt virus.

 Zimwe muri Virusi zifata igihingwa cy’inyanya n’uko zirwanywa
Ibimenyetso bigaragara ku nyanya zafashwe na Tomato mosaic Virus

Tomato mosaic virus,bita Mozayike ikwirakwizwa n’inda ,ikagaragazwa n’ibibara byerurutse ku mababi,bisa n’umuhondo kandi amababi mato akarabirana. Igihingwa cyose kireruruka kandi ntikigire intege.

JPEG - 44.8 kb
Inyanya zafashwe na Tomato Leaf curl virus

Naho Tomato Leaf curl virus,bita imfunyarazi ikwirakwizwa n’isazi y’umweru ,ikagaragazwa n’amababi yikunja areba hejuru,amato akaza ariho ibibara by’umuhondo nyuma nayo akikunja. Amababi akuze arakomera kandi ingingo z’igihingwa zikaba ngufi.Igihingwa cyafashwe kireruruka kikagira udushami twinshi ku buryo gisa n’igihuru.

JPEG - 31.9 kb
Inyanya zigaragaza ibimenyetso bya Tomato Spotted wilt Virus

Virusi yindi ni Tomato spotted wilt virus, ikwirakwizwa na Tiripusi,ikagaragazwa n’ibibara ku mababi ,ku ruti no ku mbuto. Ku mababi mato hazaho ibibara by’umukara by’uruziga. Amababi ashobora kuba ikijuju nyuma akaba ikigina akuma.
Ku mbuto kazaho amabara,zamara gushya,amabara akagaragara ari umuhondo uvanze n’umutuku bikurikirana. Igihingwa kiraraba.
Izi Virusi zishobora kurwanywa
Mu kurwanya izi virusi,umuhinzi atera imbuto z’indobanure. Arandura ibihingwa byagaragayeho uburwayi bwa virusi,ahinduranya ibihingwa mu murima,hirindwa gusimburanya inyanya n’itabi,urusenda,puwavuro,intoryi,inzuzi n’ibirayi.
Umuhinzi agerageza kurwanya udusimba twa Tiripusi,inda n’isazi z’umweru dukwirakwiza virusi,hakoreshwa imiti nka Dimethoate. Umuhinzi agomba gusukura ibikoresho mbere na nyuma yo kujya mu murima. Umuhinzi n’undi wese bagomba kwirinda kugenda mu murima urimo uburwayi,nyuma bakajya mu murima muzima.
Ni byiza ko umuhinzi abagara akanasasiza ibyatsi byumye. Ngubwo bumwe mu buryo bwo kurwanya virusi zifata inyanya abahinzi bakoresha,nk’uko tubikesha igitabo cya NAEB kivuga ku byonnyi no ku ndwara by’imboga n’ imbuto. N’ah’abahinzi gukurikiza impanuro bahabwa.
umuhinzi.com

Ni byiza kurya amashu mabisi kurusha atetse


 Ni byiza kurya amashu mabisi kurusha atetse Amashu ashobora kuribwa ari mabisi, atetse cyangwa akozwemo umutobe. Hari n’abayakoramo amandazi. Amashu ariwe ari mabisi, inzobere mu mirire zihamya ko ariyo meza kuko iyo atetswe umuriro ugabanura za vitamini ziyarimo n’ubushobozi bwo kuvura yifitemo. Ushaka kurya amashu mabisi arayaronga akoresheje amazi meza yabanje guteka akabira. Iyo arangije arayakunguta kugira ngo amazi ashiremo, akayakata yitonze akata duto. Ashobora kuminjiraho umutobe w’indimu n’amavuta akoreshwa ku mboga mbisi.
Amashu ashobora gutekwa yonyine, atogosheje cyangwa akaranzwe mu mavuta. Amashu kandi ashobora gutekwa hamwe n’ibindi biribwa nk’ibirayi n’izindi mboga nk’imiteja, ibishyimbo n’ibindi. Uretse kuba amashu akungahaye kuri vitamin A, C, B, E na K, ni ikiribwa kiza gikumira zimwe mu ndwara. Amashu ni bumwe mu bwoko bw’imboga bukunze guhingwa mu Rwanda ndetse bunera mu duce twose nk’uko bitangazwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi bw’imboga NAEB.
Amashu afite akamaro kanini mu mirire y’abantu n’amatungo. Amashu kandi akoreshwa mu mwanya cyangwa yunganira imiti ivura indwara nk’igifu,umuvuduko munini w’amaraso ndetse n’ibibyimba bitera Kanseri kuko ngo amashu afite ubushobozi bwo gutuma ibyo bibyimba bidafata umuntu cyangwa agahagarika gukura kwabyo.
Umutobe w’amashu
Umuntu ashobora gutegura umutobe w’amashu aseye hakoreshejwe icyuma cyabugenewe “blender/moulinex”. Umutobe w’amashu ushobora kuwufata wonyine cyangwa ukawuvanga n’indi mitobe nk’uw’inanasi, beterave cyangwa tungurusumu. Uwo mutobe wongerwamo agasukari cyangwa ubuki, ugakoreshwa mu rwego rwo kuvura cyangwa kunganira imiti. Ibi byose bikorwa hategurwa amashu bigomba kujyana n’isuku mu buryo bwose kugira ngo bibe binoze. N’ahanyu gutegura ibirimo intungamubiri zikekewe mu mubiri kandi zifasha ubuzima bwanyu kuzira

umuze.tubikesha:www.orinfor.gov.rw