Karoti ikungahaye kuri Vitamine kandi ni umuti mwiza ku ndwara z’ubuhumyi Rwanda : Imboga za Karoti, ni ikigega cya vitamine nka A,B,C na E zikaba numuti mwiza urinda indwara y ubuhumyi
Karoti ikungahaye kuri Vitamine kandi ni umuti mwiza ku ndwara z’ubuhumyi
Karoti ni ubwoko bw’imboga bukungahaye ku mavitamine atandukanye arimo vitamin A,B,C na E zikaba ari vitamin zikenerwa cyane mu mubiri w’umuntu. Izi vitamine zifite akamaro ko kurinda umubiri indwara y’ubuhumyi bw’amaso n’izindi ndwara, karoti kandi zituma uruhu rusa neza zikagira n’akandi kamaro gatandukanye ku mubiri w’umuntu nk’uko tubikesha ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibihingwa byoherezwa mu mahanga ishami ryacyo rya RHODA riteza imbere ubuhinzi bw’imboga n’imbuto ndetse n’indabyo.
Ku kamaro ka karoti,imfashanyigisho y’iki kigo ikomeza yerekana ko abahanga mu by’imirire bavuga ko karoti ari umuti kubera ko zifitemo ibirinda indwara y’ubuhumyi. Kurya karoti kandi bituma umuntu agira uruhu rwiza. Byongeye kandi ngo kurya karoti bifasha amara bikayarinda n’indwara. Kubera ko karoti zikungahaye kuri vitamine A n’izindi ntungamubiri biziha ububasha bwo kugabanyiriza uzirya ibyago byo gufatwa na kanseri.
Gutegura indyo zirimo karoti
Karoti zishobora kuribwa ari mbisi, zitetse cyangwa zikozwemo umutobe. Karoti mbisi bavuga ko arizo nziza kuko kuziteka bigabanura za vitamine zishongera mu mazi. Ushaka kurya karoti mbisi arazironga, akaziharagata akuraho agashishwa k’inyuma, akazunyuguza mu mazi meza yabize. Ashobora kuzihekenya uko zakabaye cyangwa akazicamo uduce duto cyangwa akaziharagata ku cyuma cyabugenewe”rape carotte”. Ushobora kuminjiramo akunyu gake cyangwa ukaminjiramo umutobe w’indimu.
Karoti zishobora gutekwa zitogosheje cyangwa zikaranzwe mu mavuta. Karoti kandi zishobora gutekwa hamwe n’ibindi biribwa nk’amashaza, ibirayi n’izindi mboga nk’imbwija, amashu, intoryi n’ibindi.
Umutobe wa karoti ushobora gutegurwa uzikamura ukoresheje icyuma cyabugenewe ,cyangwa ugaharagata karoti ku twenge duto tw’icyuma cyabugenewe”rape”maze warangiza ugakamura umutobe wawe. Umutobe wa Karoti ushobora kuwufata wonyine cyangwa ukawuvanga n’indi mitobe nk’uw’inanasi, pome cyangwa indimu. Uwo mutobe ushobora kongerwamo agasukari cyangwa ubuki kandi ugira akamaro kanini ku mubiri no mu buvuzi. Ni ngombwa guhinga karoti ariko nanone zikanaribwa kuko zigira intungamubiri nyinshi,aho kuzihingira kuzigurisha gusa.