Ubuhinzi bw’Ingano

 Ubuhinzi bw’Ingano Mu Rwanda, ingano ni igihingwa cy’ingirakamaro. Nyamara muri iki gihe, imbuto ziriho zagaragaje kutihanganira indwara cyane, zigatanga umusaruro muke kandi ifarini yazo ntitange umugati mwiza. Ibi rero bisaba ko hashakwa imbuto nziza yakemura ibyo bibazo.
AKAMARO K’INGANO MU RWANDA
Ingano zihingwa kugira ngo zitange ifarini yakoreshwa mu gukora :
— umugati,
— igikoma,
— umutsima,
— bazirya ari igiheri,
— zitanga isaso y’ibihingwa

  • -ibisigazwa byazo bigaburirwa amatungo.

IBIBAZO BY’INGANO MU RWANDA
N’ubwo akamaro k’ingano ari kanini kandi kazwi, hagiye hagaragara ibibazo bimwe na bimwe. Aha twavuga amoko y’ingano atihanganira indwara, ibyonnyi ndetse
n’ibindi biza, ubutaka bwagundutse n’ubumenyi bukeya bw’abahinzi mu gutunganya umusaruro wabo.
Umusaruro kuri hegitari kandi uracyari muke mu mirima y’abahinzi ugereranije n’uboneka mu kigo cy’ubushakashatsi (ISAR). Ibi bituma igihugu gitumiza ingano nyinshi hanze buri mwaka bigatwara amafaranga menshi.
UBWOKO BUSANZWE BUHINGWA MU RWANDA

Kugira ngo umusaruro wiyongere, imbuto y’ingano E 161 yarageragejwe igaragaza ibyiza byinshi.
IMBUTO NSHYA E 161
Iyi mbuto yaturutse muri CIMMYT-Mexico. Ni ubwoko butanga umusaruro munini, bwihanganira indwara, ibyonnyi n’ibindi biza, ndetse ukanantanga ifarini nziza.
AHO UBU BWOKO (E 161) BWERA
Iyi mbuto yera mu misozi miremire uhereye ku butumburuke bwa metero 1900 kugeza kuri m 2500; mu turere tw’amakoro, isunzu rya Congo Nili no mu misozi miremire y’Ububeruka.
IBYO UBWOKO E 161 BUKENERA
Ubutaka
Ubutaka bw’isi ndende, bufite ifumbire y’imborera ihagije kandi buhitisha amazi.
Igihe cy’itera
Batera hagati muri Nzeli kugera hagati mu Kwakira (Igihe cy’ihinga A), no hagati muri Werurwe kugeza hagati muri Mata (Igihe cy’ihinga B).
Igerambuto
Ikiro kimwe cy’imbuto giterwa kuri ari imwe, bagatera ku mirongo ikomeje, itandukanijwe na cm 20.
Ifumbire y’imborera
Ibilo ijana kuri ari 1 mbere y’ibiba.
Ifumbire mvaruganda
- Kg 2,5 za NPK 17 17 17 cyangwa kg 1 ya DAP
18-46-0 kuri ari 1.
- Kg 1 ya ire kuri ari 1nyuma y’ibyumweru 5-6 uteye.
Kuzikenura
Kumenera, kubagara, gusukira cyangwa kurandura ibyatsi bimeramo nyuma.
Uburyo E 161 yihanganira indwara n’ibyonnyi by’ingano
Yihanganira umugese w’umuhondo;
Irwanya umugese w’umukara;
Irwanya umugese w’ibihogo;
Irwanya sebutoriyoza (septoriose);
Irwanya fizariyoze (fusariose);
Yihanganira ukubabuka kw’amababi;
Irwanya uruhumbu;
Irwanya BarleyYellow Dwarf virus (BYDV);
Iminsi yereraho
E 161 yerera iminsi 120 kugeza kuri 128 bitewe n’uturere yahinzwemo.
Umusaruro wa E 161: Itanga toni 4 kugeza kuri toni 6 kuri hegitari.
Isoko y’inkuru:
Iyi mfashanyigisho yatewe inkunga n’umushinga
PASNVA ukorera muri MINAGRI

Leave a comment